Author: webrwanda

  • Mugore tangira ubikore, nawe mukobwa byige uzabikore! Dore ibintu 5 umugore wese akorera umugabo nimugoroba atashye bigatuma atanga iposho yishimye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugore tangira ubikore, nawe mukobwa byige uzabikore! Dore ibintu 5 umugore wese akorera umugabo nimugoroba atashye bigatuma atanga iposho yishimye.

    Hari byinshi umugore ashobora gukorera umugabo we igihe atashye avuye mu kazi bigatuma urukundo hagati yabo rwiyongera ndetse umugabo agatanga iposho yishimye.

    1.Umugabo akigera mu rugo ugomba kureka ibyo urimo byose ukamusuhuza, byaba byiza cyane umuhobeye ukaba wamuha na bizu.

    2. Igihe umugabo amaze gukuramo imyenda yicaye ari kuruhuka ntago ugomba ku mureba gutyo gusa, ahubwo uba ugomba kumuzanira amazi yo kunywa, cyangwa se haba hari ikindi cyo kunwa akunda ukakimuha, niba mugira firigo byaba byiza umuhaye ibikonje.

    3. Ako kanya uba ugomba kumutunganyiriza ibyangombwa byo kujya muri dush, niba akunda koga amazi ashyushye nayo ukayamutunganyiriza.

    4. Niba avuye muri dush kandi ukaba uziko akunda kurya avuye mu kazi, muhe ibyo kurya, kandi uba ugomba kumenya amasaha umugabo wawe atahira kugirango niba akunda kurya avuye mu kazi asange wabitunganyije.

    5. Iturufu nziza iruta izindi ! igihe amaze kurya niba abana batari hafi aho jya ubahamagara baze basuhuze Ise, ubundi nibashake basubire gukina.

    Ikitonderwa ntuzigire ubaza umugabo wawe niba ahaze, ubundi uba ugomba kuba uzi urugero ariho mu kurya, niba utabizi ujye umuha ibiryo byinshi nashake abisigaze.

    Nyuma yibyo byose ntago uhita umutura ibibazo byose, ahubwo urategereza ukaza kubimubwira muryamye, kandi ntuzabimubwire uziko mugiye kunoza inshingano z'urugo (gutera akabariro), icyo gihe uzategereze ubimubwire mu gitondo.

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/mugore-tangira-ubikore-nawe-mukobwa-byige-uzabikore-dore-ibintu-5-umugore-wese-akorera-umugabo-nimugoroba-atashye-bigatuma-atanga-iposho-yishimye/

  • Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2023 nibwo uwari umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Carlos Aloss Ferrer yatangaje ko asezeye kuri uyu mwanya ayari amazeho amezi cumi n'atani.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Carlos Ferrer yatangaje ko yeguye ku bushake bwe aho ko hari indi mishinga ateganya kwikorera.

    Nk'uko ikinyamakuru IGIHE cyanitangaje, hari umuntu wo mu ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA wemeje isezera rya Carlos.

    Yagize ati 'yasanze afite umusaruro mubi, ahitamo kugenda. Ntabwo umuntu yagusezera mu mahoro ngo umutangire.'

    Carlos Ferrer ubwo yageraga mu Rwanda yasinye amasezerano y'umwaka umwe ubwo hari muri Werurwe 2022, ubwo yarangiraga uyu mutoza yongerewe andi y'imyaka ibiri yahombaga kurangira muri 2025.

    Muri ayo masezerano y'imyaka ibiri harimo ko azageza u Rwanda mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2023, kuba atarageze kuri iyo ntego ngo ni imwe mu mpamvu yatumye asezerano kuri uyu mwanya.

    Mu mikino 12 yatojemo Ikipe y'Igihugu, yatsinzemo umwe muri itanu ya gicuti, anganya itanu irimo itatu y'amarushanwa mu gihe yatsinzwe itandatu irimo ine y'amarushanwa. Muri iyo yose, Amavubi yinjijemo ibitego bine, atsindwa 13.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade ari munyamabanga mushya waryo.

    Binyize kuri Twitter, FERWAFA yagize iti 'Komite Nyobozi ya Ferwafa, mu nama yayo yateranye kuri uyu wa 7 Kanama yemeje Bwana Kalisa Adolphe ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa.'

    Camarade aje kuri uyu mwanya asimbuye Muhire Henry Brulart wasezeye ku bw'impamvu ze bwite.

    Uyu mwanya ukaba wari ufitwe Karangwa Jules mu gihe cy'agateganyo.

    Adolphe Kalisa yamenyekanye cyane ubwo yari mu ikipe y'ingabo z'igihugu mu Rwanda ya APR FC aho yayibereye umunyamabanga mu gihe kitari gito.

    The post Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/carlos-alos-ferrer-watozaga-amavubi-yasezeye-adolphe-kalisa-agirwa-umunyamabanga-wa-ferwafa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=carlos-alos-ferrer-watozaga-amavubi-yasezeye-adolphe-kalisa-agirwa-umunyamabanga-wa-ferwafa

  • Muhanga: Ndababonye Jean Pierre ukurikiranyweho kuroha abana muri Nyabarongo yatangiye kuburanishwa #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyabuye kuri uyu wa 08 Kanama 2023 rwatangiye kuburanisha Ndababonye Jean Pierre bakunze kwita Nyakazehe. Akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi budaturutse ku bushake cyo kwica abana 10 abataye muri Nyabarongo. Ni urubanza rubera mu kibuga kiri mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro hafi y'aho icyaha cyabereye, imbere y'imbaga y'abaturage.

    Mu kuburana yiregura, Ndababonye Jean Pierre yaburanye yemera Icyaha yakoze ubwo yapakiraga abana 13 mu bwato akabavanga n'amategura. Abana icumi barapfuye harimo abana 2 abereye Nyirarume.

    Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwasabiye Ndababonye Jean Pierre igihano cyo gufungwa imyaka 2 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda angana na Miliyoni 2. Uregwa mu kwemera icyaha asaba urukiko ko igihano asabiwe cyasubikwa. Ni mu gihe Ubushinjacyaha busabwe kugira icyo bubivugaho bwasabye ko yahabwa igihano cy'icyaha yakoze.

    Ndababonye Jean Pierre yaburanishirijwe mu ruhame.

    Ndababonye Jean Pierre, yabwiwe ko yafashe icyemezo cyo gutwara aba bana uko bari 13 atabanje kugisha inama ababyeyi babo, ahitamo kubajyana mu kazi mu kandi karere ka Ngororero abambukanye uruzi rwa Nyabarongo ari nabwo icumi muri 13 bahasize ubuzima.

    Mu gushinja Ndababonye Jean Pierre icyaha, Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku bimenyetso bwabonye, uyu burega ngo yagiriwe inama mbere yo kutarenza abantu batatu mu bwato hakirikijwe ibyo yari apakiye ariko we akabirengaho.

    Ndababonye Jean Pierre, yabwiye urukiko ko mu gihe bari bageze rwagati mu mazi abana batangiye gukina maze bagwa mu mazi. Iyi ni imvugo itashimishije na gato Ubushinjacyaha buvuga ko abana bahungabanijwe n'uko amazi yari atangiye kujya mu bwato barimo.

    Ababyeyi b'aba bana bitabye Imana nibo batanze ikirego. Abana batatu barokotse iyo mpanuka bari mubatanze ubuhamya bw'uko byose byagenze, ababyeyi bashinja Ndababonye Jean Pierre gutwara abana babo akabaroha muri Nyabarongo.

    Abaturage batari bake bari bitabiriye kumva uru rubanza.

    Abana baguye muri Nyabarongo ku wa 17 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro. Urukiko rwavuze ko isomwa ry'uru rubanza riteganijwe ku wa 15 Kanama 2023 ku I saa cyenda( 15H00)

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/08/muhanga-ndababonye-jean-pierre-ukurikiranyweho-kuroha-abana-muri-nyabarongo-yatangiye-kuburanishwa/

  • AS Kigali yakiriye abakinnyi 4 bashya #rwanda #RwOT

    AS Kigali yamaze kwakira abakinnyi 4 barimo batatu yatijwe na Police FC ndetse na rutahizamu ukomoka muri Cameroun, Kevin Ebene yambuye Mukura VS.

    Kevin Ebene ni rutahizamu ukomoka muri Cameroun wari mu baginiro na Mukura VS ndetse yanamukinishije umukino wa gicuti na APR FC wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ariko itaramusinyisha.

    AS Kigali nyuma yo gushima imikinire y’uyu rutahizamu usatira anyuze ku mpande, yahise ica ruhinga nyuma Mukura VS ihita imusinyisha akaba yanatangiye imyitozo mu ikipe y’Abanyamujyi.

    Uretse uyu mukinnyi, iyi kipe yamaze gutizwa na Police FC abakinnyi 3.

    Abo ni rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Ose ndetse na Ntirushwa Aime.

    Iyabivuze Ose azakinira AS Kigali umwaka w’imikino 2023-24

    Ndayishimiye Antoine Dominique yatijwe na we AS Kigali

    Ntirushwa Aime yatijwe AS Kigali

    Kevin Ebene

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yakiriye-abakinnyi-4-bashya

  • Imvura y’imitoma hagati ya Bishop Gafaranga n’umugore we Murava #rwanda #RwOT

    Bishop Gafaranga nyuma yo gukora ubukwe bwavugishije benshi we na Annette Murava, bongeye gusembura ibitekerezo bya benshi kubera imitoma bateranye

    Byatangiye Bishop Gafaranga yifuriza umugore we isabukuru nziza mu magambo meza y’urukundo aryoheye amatwi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yamushimiye kuba yaramurwaniye ishyaka.

    Ati 'Isabukuru nziza mugore wanjye nkunda, ndashima Imana ko yakongereye umwaka wo kubaho, kugira ngo ukomeze umpe ibyishimo mu buryo bwose kandi nanjye nkomeza kuguha ibyishimo mu buryo bwose, nezezwa n’uburyo unyitaho n’uburyo undwanira ishyaka. Komeza utere imbere mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri ndetse nkwifurije kugera ku nzozi zawe.'

    Annette Murava na we yaje agaragaza amarangamutima ye aramushimira avuga ko Imana yamuhaye umugabo umukwiriye.

    Ati 'Urakoze cyane mutima, nishimira buri kimwe ndetse nshimishwa n’ibihe byiza cyane twagiranye kandi nshimira Imana ku kuba uyu mwaka usanze turi kumwe nk’abarushinze kandi b’abanyamugisha. Ntewe amatsiko no kuzagwiza indi myaka turi kumwe kandi dukomeza kwishimira imigisha Imana yatugeneye.”

    Ni inshuro ya Annette Murava yizihije isabukuru ari umugore cyane ko ubukwe bwe na Gafaranga bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023, ni ubukwe bwavuzwe cyane kubera uburyo bwagizwe ibanga rikomeye, bukajyamo abatumiwe hari n’abatumiwe babujijwe kwinjira aho bwabereye.

    Bishop Gafaranga yateranye imitoma n’umugore we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/imvura-y-imitoma-hagati-ya-bishop-gafaranga-n-umugore-we-murava

  • Dj Briane agomba kunyemera uko byagenda kose! Umusore wasariye Dj Briane yikuyemo imyenda yose yigaragura mu muhanda ubwo bamubwiraga amakuru atari meza – Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Briane agomba kunyemera uko byagenda kose! Umusore wasariye Dj Briane yikuyemo imyenda yose yigaragura mu muhanda ubwo bamubwiraga ko Dj Briane atamwemera — Amashusho

    Ku mbuga nkoranya mbaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umusore wasariye Dj Briane ndetse akaba yageze no ku rwego rwo kujya ku muhanda agakuramo imyenda yose akikurunga hasi kubera kubwirwa ko atakwemerwa.

    Source : https://yegob.rw/dj-briane-agomba-kunyemera-uko-byagenda-kose-umusore-wasariye-dj-briane-yikuyemo-imyenda-yose-yigaragura-mu-muhanda-ubwo-bamubwiraga-amakuru-atari-meza-amashusho/

  • Nubwo asa nk’uwibagiranye ariko nti byamubujije guca agahigo muri African – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard Jorbet yongeye guca agahigo ko kuba umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda ushyizwe ku rutonde rw'abahataniye ibihembo bya African Muzik Magazine Awards (FRIMMA) bigiye gutangwa ku nshuro ya 10.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, nibwo komite itegura ibi bihembo yatangaje urutonde rurambuye rw'abahataniye ibihembo.

    Bigiye gutangwa hizihizwa imyaka 10 yabyo-Kandi hashimwa umusanzu byagize mu guteza imbere no gushyigikira abahanzi bo muri Afurika, yaba ababarizwa kuri uyu mugabane ndetse n'abandi bakorera umuziki ku migabane y'indi ariko bakomoka muri Afurika.

    Komite itegura ibi bihembo ivuga ko 'iyi sabukuru y'imyaka 10 tugiye kwizihiza' ari 'ikimenyetso cy'uruhare rw'ibihembo rwa Afrimma mu muziki'.

    Source : https://yegob.rw/ntubwo-asa-nkuwibagiranye-ariko-nti-byamubujije-guca-agahigo-muri-african/

  • Muri Nakuru! Umugabo yibese umugore we maze ajya gusezerana n’undi mugore gusa byaje kuragira ari amarira gusa gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Nakuru! Umugabo yibese umugore we maze ajya gusezerana n'undi mugore gusa byaje kuragira ari amarira gusa gusa.

    Umugore yateje akavuyo mu bukwe nyuma yo gufata umugabo we yagiye gusezerana n'undi mugore kandi ataratandukana n'uwambere bituma ubukwe buhagarara kugeza ubwo Polisi ariyo yaje guhosha izo mvururu ahitwa Nakuru muri Kenya.

    Uyu mugore witwa Rose Ongachi, utuye mu ntara ya Nakuru muri Kenya, yafashe umugabo we ubwo yari mu gisharagati n'umugeni bari bamaze gusezerana nyamara yataye umugore bamaranye imyaka 22 babana.

    Uyu mugore Rose Ongachi, yagize ati' Uyu mugabo yantanye abana ajya gushaka undi mugore nyamara azi neza ko tumaranye imyaka 22 tubana, abana bange babuze ubushobozi bwo kwiga mu gihe se yahisemo kunta akajya gukora ubukwe n'undi mugore. '

    Umugabo yataye umugore bamaranye imyaka 22 ajya gukora ubukwe n'undi mugore.

    Nyuma yoguteza akavuyo, byabaye ngombwa ko hitabazwa Polisi ngo haboneke umutekano.

    Nyuma yaho Polisi ihosheje ako kavuyo, nibwo ubukwe bwakomeje abari mu biriro bakomeza kuryoherwa n'ubwo bukwe.

    Gusa ntabwo hatangajwe niba uwo mugore yahise ajyanwa na Polisi cyangwa niba yahise asubizwa mu rugo rwe ngo areke abageni bakomeze n'ibyishimo byabo.

    Source : https://yegob.rw/muri-nakuru-umugabo-yibese-umugore-we-maze-ajya-gusezerana-nundi-mugore-gusa-byaje-kuragira-ari-amarira-gusa-gusa/

  • Nzahora ndi umufana w’Amavubi – Carlos Alós Ferrer wari umutoza w’Amavubi yasezeye Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yamaze gusezera abanyarwanda nyuma yo gusesa amasezerano na FERWAFA.

    Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo haje inkuru ko Carlos Alós Ferrer yanditse asaba gusesa amasezerano ye mu ikipe y’igihugu nk’umutoza mukuru.

    Icyo gihe Carlos Alós Ferrer yemereye ikinyamakuru ISIMBI ko ibiganiro byatangiye byo kuba yasesa amasezerano n’ikipe y’igihugu.

    Ati “turimo kuganira bitewe n’ibihe bihari ngo turebe ko amasezerano yaseswa. “

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama, yanditse kuri Instagram ye asezera mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Yagize ati “ndashaka kwifuriza FERWAFA n’Amavubi ahazaza heza, abayobozi bashya, abakinnyi, abatoza n’abafana.”

    “Ndabashimira kuba barampaye amahirwe yo gukorera muri iki gihugu cy’agatangaza, ndizera ko abayobozi bashya ba FERWAFA bashyigikiwe na Minisiteri ya Siporo bazagera kuri byinshi vuba. Twaje guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika 2023, ni cyo gihe cy’imishinga mishya kuri FERWAFA no kuri njye, ni cyo gihe cy’imishinga mishya. Ndi umufana w’Amavubi kuva uyu munsi n’iteka ryose.”

    Uyu mutoza nubwo bivugwa ko yabonye akandi kazi, ahubwo andi makuru avuga ko yatanze FERWAFA na MINISPORTS batishimiye umusaruro we bari mu nzira zo gushaka uko bamusezerera.

    Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe 2022 aho yasinye umwe, yaje kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Werurwe 2023 aho imwe mu ngingo irimo yemeye guhesha ikipe y’igihugu itike y’igikombe cy’Afurika cya 2024 none bikaba byaranze nubwo asigaje umukino umwe wa Senegal.

    Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.

    Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).

    Carlos Alós Ferrer yasezeye mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nzahora-ndi-umufana-w-amavubi-carlos-alos-ferrer-wari-umutoza-w-amavubi-yasezeye-abanyarwanda

  • Kigali nayo ntabyo itazatuzanira! I Kigali huzuye umuhanda w’icyatsi uzajya ukoreshwa n’abantu batabonetse bose (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kigali nayo ntabyo itazatuzanira! I Kigali huzuye umuhanda w'icyatsi uzajya ukoreshwa n'abantu batabonetse bose.

    Uyu muhanda wuzuye i Nyarutarama iruhande rwa Kigali Golf Resort.

    Ni umuhanda uzajya ukoreshwa n'abantu bari muri siporo zisanzwe, nta kinyabiziga kizajya kiwugendamo.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/kigali-nayo-ntabyo-itazatuzanira-i-kigali-huzuye-umuhanda-wicyatsi-uzajya-ukoreshwa-nabantu-batabonetse-bose-amafoto/