Author: webrwanda

  • Bamwe bendaga guciraho abandi imyenda bashaka kwemeza umutoza: Ihere ijisho uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bari bakaniye imyitozo ya nyuma yo kwitegura APR FC aho buri mukinnyi yashakaga kwemeza umutoza kugira ngo azabanze mu kibuga -AMAFOTO – YEGOB #rw

    Bamwe bendaga guciraho abandi imyenda bashaka kwemeza umutoza: Ihere ijisho uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bari bakaniye imyitozo ya nyuma yo kwitegura APR FC aho buri mukinnyi yashakaga kwemeza umutoza kugira ngo azabanze mu kibuga.

    Uyu munsi nibwo abakinnyi bose b'ikipe ya Rayon Sports bakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura ikipe ya APR FC bazacakirana ku mukino w'igikombe gihiga ibindi cya Super Cup akaba ari umukino uzaba ku munsi w'ejo ku wa gatandatu aho amakipe yombi yakaniye uyu mukino.

    Amafoto y'uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bari bameze mu myitozo ya nyuma yo kwitegura APR FC bazakina ku munsi w'ejo kuri Kigali Pele Stadium:

    Source : https://yegob.rw/bamwe-imyenda-bendaga-kuyiciraho-abandi-ihere-ijisho-uburyo-abakinnyi-ba-rayon-sports-bari-bakaniye-imyitozo-ya-nyuma-yo-kwitegura-apr-fc-bazakina-kuri-super-cup-aho-buri-mukinnyi-yashakaga-kwemeza-u/

  • Umusaza mu murwa! Diamond Platinum yageze i Kigali aho agomba kuzataramira Abanyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza mu murwa! Diamond Platinum yageze i Kigali aho agomba kuzataramira Abanyarwanda.

    Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania Diamond Platnumz ageze i Kigali aho aje gutaramira abakunzi be muri iki cyumweru.

    Uyu muhanzi azatarama mu  gitaramo cya Giant of Africa kizaba ku cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023.

    Source : https://yegob.rw/umusaza-mu-murwa-diamond-platinum-yageze-i-kigali-aho-agomba-kuzataramira-abanyarwanda/

  • Nta we nzi, sinasubiza buri mukinnyi wakiniye APR FC – Umutoza Thierry Froger avuga kuri Manishimwe Djabel #rwanda #RwOT

    Thierry Froger utoza APR FC yavuze ko atajya gusubiza cyangwa kuvuga ibyo Manishimwe Djabel yavuze ko iyi kipe yaguze nabi kubera ko atamuzi mu bakinnyi be.

    Manishimwe Djabel ugifite amazezerano y’imyaka 2, yeretswe n’iyi kipe ko atari muri gahunda zayo uyu mwaka w’imikino aho agomba gutizwa.

    Bivugwa ko we n’iyi kipe hari ibyo batumvikanyeho bijyanye n’uburyo agomba gusohoka muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, ejo yatangaje amagambo benshi bafashe nko kwigumura kugira ngo ibe yakuririraho imwirukane.

    Bimwe mu byo yavuze ni uko iyi kipe abanyamahanga yaguze nta kintu barusha abanyarwanda yakinishaga.

    Ati 'Nkurikije ibyo mbona ubu, nta tandukaniro rinini riri hagati ya APR FC yari ihari ubushize n’iy’ubu. Uko ni ko kuri nkurikije imikino ya gicuti bagiye bakina kuko nagiye nyikurikirana. Nta kinyuranyo gihari.'
    'Nta mukinnyi ndi kubona muri APR FC ubu urusha urwego ba Bosco [Ruboneka], Yannick [Bizimana] na Nshuti [Innocent]. Gusa umupira ugira ibyawo bashobora kugera ku byo abandi batagezeho ariko mu by’ukuri ntibyoroshye.'

    Mu kiganiro n’itangazamakuru umutoza wa APR FC abajijwe niba koko yemeranywa na Manishimwe Djabel kuba iyi kipe abakinnyi ifite badashoboye, yavuze ko Djabel ntawe azi kandi kuba yarakiniraga APR FC atajya avuga ku bintu byose umukinnyi wahoze akinira APR FC yavuze.

    Ati “ntabwo muzi, n’ibyo yavuze sinbizi, na we ambabarire ariko ntabwo navuga ku bakinnyi bose bahoze bakinira APR FC. Njye nsubiza ku mukinnyi neretswe n’ubuyobozi ko ari umukinnyi w’ikipe.”

    Ku bakinnyi afite kuba atari we wabaguze, yavuze ko atavuga ko abishimiye cyangwa atabishimiye, icy’ingenzi ari uko bose bashyira hamwe bagasenyera umugozi umwe.

    Umutoza wa APR FC yavuze ko ntacyo yavuga ku byo Djabel yavuze

    Manishimwe Djabel yavuze ko abakinnyi APR FC yaguze nta tandukaniro n’abo umwaka ushize yari ifite

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-we-nzi-sinasubiza-buri-mukinnyi-wakiniye-apr-fc-umutoza-thierry-froger-avuga-kuri-manishimwe-djabel

  • Jules Karangwa wari umunyamabanga mukuru w'agateganyo muri FERWAFA yahaye ububasha umunyamabanga Mukuru uherutse kwemezwa na Komite – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri FERWAFA habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y'uwari Umunyamabanga Mukuru w'agateganyo Bwana Jules Karangwa n'Umunyamabanga Mukuru uherutse kwemezwa na Komite Nyobozi Bwana Kalisa Adolphe.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu Gatanu tariki 11 Kanama 2023, wari uyobowe na Perezida wa FERWAFA.

    Source : https://yegob.rw/jules-karangwa-wari-umunyamabanga-mukuru-wagateganyo-muri-ferwafa-yahaye-ububasha-umunyamabanga-mukuru-uherutse-kwemezwa-na-komite-amafoto/

  • Nkubwo ihindukiye wabigenza ute! Umuherwekazi Kate Bashabe yagaragaye yifotozanya n’inyamanswa 3 z’inkazi zashonje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkubwo ihindukiye wabigenza ute! Umuherwekazi Kate Bashabe yagaragaye yifotozanya n'inyamanswa 3 z'inkazi zashonje.

    Hari abantu bashirika ubwoba, urugero rwiza rwabo bantu ni Kate Bashabe watinyutse kwegera intare cyangwa igisamagwe bishonje.

    Ushobora kwitwaza ko zari ziziritse, ariko ndakubwiza ukuri ko hari umuntu utanatinyuka kuzegera muri metero 5 kandi ziziritse, urugero nka bamwe batinya Ipusi !.

    Rero uyu muherwe kazi yifotozanyije nizi nyamanswa ubwo yari yazisuye aho zororerwa ari muri ya gahunda yo kurya ubuzima ukibufite.

    Source : https://yegob.rw/nkubwo-ihindukiye-wabigenza-ute-umuherwekazi-kate-bashabe-yagaragaye-yifotozanya-ninyamanswa-3-zinkazi-zashonje/

  • Murera noneho nta rundi rwitwazo! Nyuma yo gukora imyitozo muri Rayon Sports batangaje amukuru aryoheye amatwi y’abakunzi bayo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura guhangana na APR Fc mu guhatanira SuperCup 2023, iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium.

    Nyuma yo gukora iyi myitozo, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe, batangaje ko abakinnyi bose bameze neza nta mukinnyi ufite ikibazo. Ati 'Nta mvune, nta burwayi abakinnyi bose bariteguye.'

    Source : https://yegob.rw/murera-noneho-nta-rundi-rwitwazo-nyuma-yo-gukora-imyitozo-muri-rayon-sports-batangaje-amukuru-aryoheye-amatwi-yabakunzi-bayo-amafoto/

  • RIP: Muhanga ikirombe cyagwiriye umusore wo mu itsinda ry’abahebyi ahita yitaba Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP: Muhanga ikirombe cyagwiriye umusore wo mu itsinda ry'abahebyi ahita yitaba Imana

    Muhanga, i Nyarusange haturutseyo inkuru mbi ivuga ko umusore wari uri gucukura amabuye y'agaciro yagwiriwe n'ikirombe agahita yitaba Imana.

    Uyu musore w'imyaka 22 yagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro giherereye mu kagari ka Gasovu.

    Biravugwa ko uyu musore ubarizwa mu itsinda ryiyise abahebyi yari ari gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

     

     

    Source : https://yegob.rw/rip-muhanga-ikirombe-cyagwiriye-umusore-wo-mu-itsinda-ryabahebyi-ahita-yitaba-imana/

  • Ntakurya indimi! Platin P asobanuye ibyamuvuzweho byose ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarasanze umwana yabyaranye n’umugore we atari uwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntakurya indimi! Platin P asobanuye ibyamuvuzweho byose ku mbuga nkoranyambaga ko yaba yarasanze umwana yabyaranye n'umugore we atari uwe.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV ku muyoboro wa YouTube, Platin P yagize icyo avuga ku byamuvuzweho we n'umugore we.

    Sabin yamusabye kugira ikintu yavuga ku byamuvuzweho ni uko maze mu magambo make, yagize icyo avuga.

    Yagize ati: 'Ibibazo by'umuryango biganirirwa mu muryango.'

    Asabwe gusobanura icyabaye na none yongeye gushimangira ko ibibazo by'umuryango biganirirwa mu muryango.

    Source : https://yegob.rw/ntakurya-indimi-platin-p-asobanuye-ibyamuvuzweho-byose-ku-mbuga-nkoranyambaga-ko-yaba-yarasanze-umwana-yabyaranye-numugore-we-atari-uwe/

  • Zimwe mu ndirimbo nyarwanda zamamaye cyane ku… – #rwanda #RwOT

    Uzumva kenshi kuri radiyo umuntu ahamagaye agasaba indirimbo runaka akaba azi neza izina ryayo gusa akayoberwa uwayiririmbye. Cyangwa se ukumva mugenzi wawe akubajije umuhanzi waririmbye indirimbo runaka kuko we aba ayizi ariko atazi umuhanzi wayiririmbye.

    Mu muziki nyarwanda hari indirimbo nyinshi zagiye zamamara kurusha ba nyirazo cyane cyane ziganjemo indirimbo zo hambere, izi abenshi bita ‘Karahanyuze’. Gusa ariko harimo na nke zavuba aha. 

    Izi ni zimwe muri izo ndirimbo zamamaye cyane kurusha abahanzi baziririmbye:

    1. Freedom

    Iyi ni indirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu myaka ya za 1998 ikaba yarakozwe na Ben Kayiranga.

    2. Umulisa

    Iyi ni indirimbo yakunzwe cyane n'abantu benshi, ku buryo hari n'abandi bahanzi bagiye bayisubiramo. Iyi ndirimbo imenyekana bwa mbere yaririmbwe mu mwaka 1985 na Heri Mukasa.

    3. Igikobwa

    Iyi ndirimbo Igikobwa yamenyekanye mu mwaka w'1988, iramenyekana cyane ariko bacye nibo bazi ko ari iya Sam Gody.

    4. Sekera mu gicumbi

    Naho Sekera mu gicumbi ni iyo mu mwaka w'1988 nayo ikaba yarakozwe n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Sam Gody Nshimiyimana.

    5. Delira

    Iyi ndirimbo yamenyekanye mu Rwanda ndetse inakundwa n'abandi bahanzi benshi kuburyo bakunze kuyisuburamo mu bitaramo baba bakoze. Iyi ndirimbo yahimbwe inaririmbwa na Shyaka Gerard.

    6. Ndayoboza

    Ni indirimbo yakunzwe mu myaka y'1989, ikaba arimwe mu indirimbo zakozwe n'umunyamakuru ndetse umukinnyi wa za publicite Mugabo Justin.

    7. Inyanja

    Ni indirimbo yamenyekanye mu mwaka w'1990 mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bitewe n'ubutumwa bwakoraga ku mitima ya benshi. Yatumaga bamwe mu bari barahunze bibaza igihe ibintu bizagira mu buryo bakagaruka mu gihugu cyabo, abandi bagakumbura imiryango yabo yari yarahejejwe ishyanga n'ubutegetsi bubi bw'icyo gihe. Iyi mdirimbo inyanja yaririmbwe na Ntawuhanundi John.

    8. Hotel Kiyovu

    Ni indirimbo yakunzwe cyane bikagaragazwa n'uburyo yasubiwe mo n'abantu benshi. Benshi mu bayikunda ntibaziko yaririmbwe na Nyirinkwaya Alex mu mwaka w'1984.

    9. Urwo ngukunda

    Ni indirimbo yamenyekanye, ikajya ica kuri radio inshuro nk'eshanu k'umunsi mu mwaka wa 2005, ikaba itanga ubutumwa bw'urukundo. Ni indirimbo ya Victoire ubu ubarizwa muri Canada.

    10. Sindagira

    Iyi ndirimbo yumvikanye bwa mbere mu mwaka 1989, aho kugeza na nubu abantu batari bakeye bakunda kuyumva. Ni indirimbo yakunze kuririmbwa n'umuhanzi Teta Diane, bigashimisha benshi mu bayumva. Hari abatazi ko ari iya Ntibahanana Theophlie.

    11. Umurunga

    Iyi ndirimbo yaramenyekanye cyane yahimbwe inacurangwa n'umuhanzi Kagame Alexis, uyu akaba yari impanga ya Kagambanye Alexandre.

    12. Umva

    Iyi ni  indirimbo ihimbaza Imana yakunzwe n'abakunda gusenga ndetse n'abandi. Hari umubare munini w'abayikunze n'ubu bayikunda ariko batazi ko yaririmbwe na Group Sowers.

    13. Umwari wanze umwarimu

    Iyi ni indirimbo ya nyakwigendera Mwitenawe Augustin. Gusa yamenyekanye iririmbwa n'umugore ku buryo abazi ko ari iya Mwitenawe ari mbarwa.

    14. Mama

    Iyi ni indirimbo yaririmbwe na Mihigo Francois, wamenyekanya nka Mihigo Francois Chouchou. Ni indirimbo yakunzwe kubera amagambo arimo avuga ubuzima bw'umwana wakuze arerwa na se, nyina yarabataye kubera ubukene.

    15. Dore ishyano re

    Iyi ni indirimbo yamenyekanye cyane ikanaririmbwa kenshi ariko si buri wese uyizi usi ko ari iya Orchestre Abamararungu.

    Bamwe mu bakurikirana umuziki nyarwanda bemezako kuba aba bahanzi bataramenyekanye ari  uko  wenda  bagiye bakora indirimbo imwe cyangwa ebyiri bakarekeraho.

    Aba bahanzi ba kera, urebye mu gihe cyabo ntabwo bigeze bafata umwanya wo kumenyekanisha ibihangano byabo, barekaga indirimbo ikizamura, abantu ntibari kumenya ngo ni iyande bitandukanye n'ubu. Abo bahanzi bakoraga umuziki bawukunze, bitandukanye  n'ubu aho abahanzi bakora umuziki nk'akazi kabatunze.

    Ikindi cyatumye aba bahanzi batamenyekana nk'indirimbo zabo ni uko ahanini batigeze bakora ibitaramo ngo abantu bababone amaso ku maso baririmba izo ndirimbo, kandi nta bundi buryo bwinshi bwari buhari bwo kumenyekanisha ibihangano byabo.

    Indirimbo zamamaye kurusha abaziririmbye ni nyinshi mu muziki nyarwanda ariyo mpamvu INYARWANDA ibagejejeho zimwe mu ndirimbo zimaze igihe zaciye ibintu kurusha banyirazo mu gice cya mbere.

    Igice cya kabiri tuzagaruka ku ndirimbo zo muri iki kiragano (zavuba aha) nazo zabaye nk’izabakuru babo aho zamamaye cyane kurusha banyirazo. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133052/zimwe-mu-ndirimbo-nyarwanda-zamamaye-cyane-kurusha-abaziririmbye-igice-cya-mbere-133052.html

  • Rubavu: Amakorali 4 akomeye muri ADEPR yishyi… – #rwanda #RwOT

    Aya makorali yari yiyemeje gukorera hamwe  mu rwego rwo kuzamura umurimo w'Imana, mu giterane bari bateguye bakagiha intego igira iti: Nkwiriye gukora umurimo w'uwantumye hakiri ku manywa kuko bugiye kwira ni igihe umuntu atakibasha gukora(Yohana 9:4). 

    Kugeza ubu buri Korali muri izi irakataje mu myiteguro y'iki giterane ngarukamwaka aho muri uyu mwaka wa 2023 kizaba kuva kuwa 26-27 Kanama kikazabera kuri ADEPR Rubona mu karere ka Rubavu.


    Igishushanyo mbonera cy’inyubako y’urusengero rwa ADEPR Rubona ruzatagwaho umusanzu muri iki giterane 

    Bwana Habimana Jean Marie Vianey umuhuzabikorwa w'iki giterane yavuzeko izi korali zafashe umugambi wo kwihuriza hamwe bakora icyo bise 'Jumelage' mu ntego yo kwagura ubwami bw'Imana binyuze mu ivugabutumwa ritandukanye ndetse no kunganirana mu iterambere rya buri korali no gufasha amaparuwasi n'imidugudu buri korali ibarizwamo n'itorero rya ADEPR muri rusange n'ahandi hose nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga ngo mugende mu mahanga yose mubwirize ubutumwa bwiza.

    Aha yagize ati: ''No muri uyu mwaka wa 2023, iki giterane tugiye gukora kuri ADEPR Rubona dufite intego yo gutangiza umushinga wo kubaka urusengero rugezweho rwa ADEPR Rubona kandi n'undi muntu wese wakenera kudufasha mu gutangiza uwo mushinga, ntabwo ahejwe yanyura kuri nimero ya Momo Pay ariyo *182*8*1*911274#(ADEPR Rubona) cyangwa kuri Bank account iri muri BK:100127859048.''


    Amakorali 4 yo muri ADEPR yishyize hamwe ategura igiterane mu rwego rwo kwagurira hamwe ubwami bw’Imana

    Uyu muyobozi yakomeje avugako iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 2015, aho yagize ati ''Twabitekereje bivuye ku gikorwa cy'urukundo korali Rubonobono twakoreye hamwe na korali Urukundo y'i Gihogwe. Icyo gihe twabatije ibyuma  bya muzika mu giterane bari bafite maze bibakora ku mutima badusaba ko twagirana ubumwe mu murimo w'Imana nuko igitekerezo kiza gutyo kiremerwa, n'aya makorali abiri y' i Rubavu aza kuzamo dukora Jumelage y'amakorali 4, maze muri 2017 dutegura igiterane cya mbere dukomeza gutyo kugeza magingo aya.''

    Yakomeje avuga ko aho bagenda bakorera ibi biterane ibyo bakora atari ukuvuga ubutumwa mu ndirimbo n'ijambo ry'Imana gusa ahubwo banahakorera n'ibindi bikorwa bizamura umurimo w'Imana nko gutanga ubufasha bwo kubaka insengero, gufasha abatishoboye n'ibindi bitandukanye.


    Umwe mu bavugabutumwa bazabwiriza mu giterane, Pastor Uwambaje Emmanuel ,umushumba wa ADEPR mu rurembo rwa Rubavu

    Muri iki giterane cy'ivugabutumwa cyateguwe n'aya makorali 4 yibumbiye muri Jumelage bise ARUA(Ahadi-Rubonobono-Urukudo-Abatwaramucyo) bazaba bari kumwe n'abakozi b'Imana batandukanye barimo Rev.Pastor Uwambaje Emmanuel, umushumba wa ADEPR ururembo rwa Rubavu,Pastor Jeremiah Binyonyo, Pastor Munezero Jean Damascene na Ev.Barakagira Pascal.


    Ibisobanuro birambuye ku giterane cyateguwe n’amakorali 4 yishyize hamwe 

    Muri iki giterane kandi aya makorali 4 azafatanya n'izindi Korali zirimo Hermoni ya ADEPR Rubona, Korali Umucyo hamwe na Korali Abagenzi kikaba kizajya kibera ku ishuri ribanza rya Rubona.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133054/rubavu-amakorali-4-akomeye-muri-adepr-yishyize-hamwe-ategura-igiterane-kizitabirwa-nabavug-133054.html