Author: webrwanda

  • UEFA Champions League: Real Madrid yabikoze n… – #rwanda #RwOT

    Iyi ni imikino yabaye kuri uyu Wakabiri, yatangiye gukinwa saa kumi nebyiri n’iminota 45 ariko iyari tegerejwe n’abenshi ikomeye yabaye saa tatu z’ijoro.

    Duhereye mu Butaliyani, kuri Diego Armando Maradona kipe ya Napoli yari yakiriye Real Madrid mu itsinda C . Napoli niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 19 ku gitego cyari gitsinzwe na Leo Ostigard,Real Madrid yaje yishyura ku munota wa 27 Vinicius atsinda igitego ahawe umupira na Jude Bellingham,kuwa 34 Jude Bellingham atsinda icya 2 nyuma yo kwandagaza ba myugariro. 

    Mu gice cya kabiri ku munota wa 54 Napoli yaje kwishyura kuri penariti yatsinzwe neza Plotr Zielinski ariko kuwa 78 Federico Valverde arekura ishoti ripima amatoni riragenda rikubita ku mutwe w’umuzamu Meret rijya mu nshundura Real Madrid iba ibonye igitego cya 3 ihita inegukaga intsinzi gutyo y’ibitego 3-2.

    Mu gihugu cy’u Bwongereza kuri Old Trafford Manchester United yari yakiriye Galatasaray mu itsinda A. ikipe y’amashitani atukura yatsinze igitego cya 1 ku munota wa 17 gitsinzwe na Rasmus Hoejlund ariko nyuma y’iminota micye gusa Wilfried Zaha aracyishyura. 

    Kuwa 67 Rasmus Hoejlund yongeye gutsinda icya 2 gusa nanone ibyishimo ntabwo byatinze kuko Galatasaray ibifashijwemo na Akturkoglu yishyuye maze kuwa 81 Mario Icardi atsinda icya 3 , Manchester United iri imbere y’abafana bayo iba itsinzwe ibitego 3-2.

    Mu Bufaransa ho ikipe ya Arsenal yahuriragayo n’uruva gusenya, ikipe ya Lens yari yayakiriye kuri Stade Bollaert-Deleis iyihatsindira ibitego 2-1. Arsenal niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 14 ku gitego cya Gabriel Jesus maze kuwa 25 Thomasson aza yishyura naho kuwa 69 Elye Wahi atsinda icya 2.

    Mu yindi mikino yabaye Inter Milan yatsinze Benfica igitego 1-0,Copenhagen itsindwa na FC Bayern München ibitego 2-1, PSV inganya na Sevilla,Union Berlin itsindwa na Braga 2-3 naho Salzburg itsindwa na Sociedad 2-0.

    Judde Bellingham wafashije Real Madrid kubona intsinzi atsinda igitego ndetse akanatanga umupira wakivuyemo

    Manchester United ubwo yishimiraga igitego cya 2 ariko bikaza kurangira yishyuwe ndetse inatsindwa icya 3

    Arsenal yananiwe kwikura kwa Lens itsindirwayo ibitego 2-1

    Mauro Icardi watsinze igitego cya 3 cya Galatasaray 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135032/uefa-champions-league-real-madrid-yabikoze-naho-arsenal-na-manchester-united-zo-zikuba-ama-135032.html

  • Hagiye gutangwa ibihembo ku bantu nibigo bat… – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo ni ngaruka mwaka, kandi byitezweho ko bizagera ku rwego Mpuzamahanga mu rwego rwo kugaragaza ko ntawe ukwiye guheza abafite ubumuga muri sosiyete.

    Imibare yo mu Ugushyingo 2021 ya Access to Finance Rwanda (AFR) igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari abafite ubumuga basaga miliyoni imwe.

    Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023, abantu baratangira kugaragaza abo bashaka ko bazahatana muri ibi bihembo bizatangwa tariki ya 1 Ukuboza 2023.

    Byateguwe ku bufatanye n'Urugaga rw'imiryango y'abafite ubumuga, kurwanya SIDA no guteza imbere (VPHLS), Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, ikigo GIZ n'abandi banyuranye bagamije ubukangurambaga mu kurengera no kwita ku bafite ubumuga.

    Umuyobozi wa Thousand Hills, Nathan Offo Ntaganzwa yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, ko ibi bihembo byateguwe mu rwego rw'ubukangurambaga no gushimira ibigo n'abantu bita cyane ku mibereho y'abafite ubumuga baba akazi.

    Ati 'Intego ya mbere yo gutanga ibi bihembo ni ubukangurambaga mu kwita ku bafite ubumuga ku buryo buri wese abigira umuco, no gushimira ab'indashyigikirwa bagaragaje kwita kuri bo. Intego y'indi ni ugukuraho inzitizi bahura nazo mu kazi, tukagaragaza ko bakwiye amahirwe angana n'abandi.'

    Yavuze ko muri rusange hazashimirwa inzego za Leta ndetse n'abikorera. Ibi bizakorwa mu rwego rwo kwereka n'abandi ko batangira urugendo rwo kwita ku bafite ubumuga kuko bafite ubumenyi n'imbaraga bibahesha kwisanga ku isoko ry'umurimo.

        

    Umuhuzabikorwa by'ubushakashatsi n'Ubuvugizi muri NUDOR, Twagiramana Euegene, we yagaragaje ibi bihembo bizaba umwanya mwiza mu bukangurambaga bwo kumvikanisha ko ari inshingano za buri wese mu kurengera no kwita ku bafite ubumuga.

    Yavuze ati 'Ni byiza rero ko habaho uyu mwanya wo gukora ubukangurambaga kugirango abantu bamenye ko ubwo bushobozi abafite ubumuga babufite, icyo bakeneye ari uguhabwa ibyibanze kugirango ubwo bushobozi bwabo babugaragaze.'

    Twagiramana yakomeje agira ati '[…] Turi muri iki gikorwa mu rwego rw'ubukangurambaga kurusha uko wavuga ngo wenda ni ikijyanye no gushimira n'ibindi bihembo byishimye. Ariko icya mbere ni uguhabwa iryo shimwe umutima-nama wawe ukumva ko hari icyo umaze gukorera koko! Nicyo cy'ingenzi dushaka gushimangira.'

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzahuriza hamwe inzego z'abikorera, inzego za Leta, abafatanyabikorwa banyuranye, itangazamakuru, abahanga mu ngeri zinyuranye n'abandi.

    Buri wese ashobora kugaragaza ikigo cyangwa se umuntu ashaka ko azahabwa igikombe muri ibi bihembo ashingiye uko amuzi mu kwita ku bafite ubumuga. Akanama Nkemurampaka mu gutanga ibi bihembo kazaba gafite 70% y'amajwi, ariko kandi hari 30% azatangwa n'abatoye.

    Ibi bihembo biri mu byiciro 2. Icyiciro cya mbere ni ibihembo bizahatanirwa (Competitive) ndetse n'icyiciro cy'abazashimwa byihariye (Special Recognition).

    Icyiciro cy'ibihembo bizahatanirwa (Competitive Categories) harimo icyiciro cya 'Inclusive Private Education Champion Award of the year', 'Corporate Change Maker of the year', 'SME Change Maker of the year', 'Acessible Housing Award', icyiciro cy'umugabo w'umugabo (Male Entrepreneur with Disability of the year), icyiciro cy'umugore w'umwaka 'Female Entrepreneur with Disability of the year

    Hari kandi icyiciro cy'umugabo wahanze udushya mu korohereza abafite ubumuga (Female Entrepreneur with disability of the year), icyiciro cy'umugore wahanze udushya mu korohereza abafite ubumuga (Female Innovator of the year), umunyeshuri wahanze ibishya mu korohereza abafite ubumuga (Student Innovator of the year), Ikigo cy'umwaka cyakoreye ubuvugizi abafite ubumuga (Disabiliy Advocate of the year).

    Ibi bihembo kandi bihantanyemo icyiciro cy'umunyamakuru w'umwaka (Media Personality of the year Championing disability awareness) ndetse n'icyiciro cy'igitangazamakuru cy'umwaka cyateje imbere abafite ubumuga (Media Houses of the year Championing disability awareness).

    Harimo n'icyiciro cy'Akarere kakoresheje neza ingengo y'imari igenewe abafite ubumuga (District of the year), icyiciro cy'ivuriro ryorohereje abafite ubumuga (Disability inclusive Private Healthcare Provider of the year), ikigo cy'imari cyorohereje abafite ubumuga (Disability inclusive Financial Institution of the year), hari kandi 'Community Disability Champion of the year'.

    Ibyiciro 5 bizahabwa ibikombe ndetse n'amafaranga ni icyiciro cy'umugabo ufite ubumuga wigaragaje muri Sports (Sportsman of the year); icyiciro cy'umugore ufite ubumuga wigaragaje muri Sports (Sportswoman of the year), umuhanzi w'umugabo wakoresheje ijwi rye mu guharanira uburenganzira bw'abafite (Male Artist of the year), umuhanzi w'umugore wakoresheje ijwi rye mu guharanira uburenganzira bw'abafite (Female Artist of the year). Hazahembwa kompanyi ya transport yorohereje abafite ubumuga (Disability Inclusive Transport Compant of the year Award).

    Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2023 kugeza ku wa 12 Ukwakira 2023, abantu batandukanye baraba bari mu gikorwa cyo kugaragaza abo bashaka ko bahatana.

    Kuva ku wa 12 Ukwakira 2023 kugeza ku wa 17 Ukwakira 2023, hazaba igikorwa cyo kumenyekanisha ibi bihembo mu itangazamakuru. Ni mu gihe amatora yo kuri internet azatangira ku wa 17 Ukwakira ageze ku wa 30 Ukwakira 2023.

    Ku wa 2-3 Ugushyingo 2023 Akanama Nkemurampaka kazafata umwanzuro ku bagomba guhatana, ku wa 1 Ukuboza 2023 habe umuhango wo gutanga ibi bihembo. 


    Hatangiye urugendo rwo guhitamo abantu bafite ubumuga bafite ibikorwa byivugira n’ibigo by’indashyikirwa mu guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga 

    Umuyobozi wa Thousand Hills, Nathan Offo Ntaganzwa yashishikarije ibigo by'ubucuruzi n'abikorera kudaheza abafite ubumuga

     

    Umuhuzabikorwa by'ubushakashatsi n'Ubuvugizi muri NUDOR, Twagiramana Euegene, yavuze ko ibi bihembo bigiye kongera ikibatsi mu guhanira uburenganzira bw'abafite ubumuga 

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri UPHLS, Karangwa François Xavier, yavuze ko muri ibi bihembo ibyiciro bitanu ari byo bizahabwa ibihembo biherekejwe n'amafaranga

    Umuyobozi Ushinzwe Tekinike muri GIZ, Dr. Ibrahim Ndagijimana agaragaza ibi bihembo bije bikenewe mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kuzamura abafite ubumuga mu byiciro byose by'ubuzima

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135031/hagiye-gutangwa-ibihembo-ku-bantu-nibigo-bateje-imbere-abafite-ubumuga-mu-rwanda-amafoto-135031.html

  • Abanyarwanda bashaka ‘Green Card’ yo gutura muri Amerika boroherejwe #rwanda #RwOT

    Ikompanyi ya Blues Café ikorera mu mujyi wa Kigali rwagati, isanzwe ifasha abantu benshi gusaba ibyangombwa bijya mu mahanga nka VISA ndetse yanafashije abatari bacye kubona ‘Green Card’ ibemerera kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kuba bamaze imyaka ikabakaba 10 bafasha abifuza kujya gutura muri Amerika no kuba bazobereye cyane mu bijyanye n’ibigenderwaho ngo usaba abe yujuje ibisabwa, byose bibahesha kuba ku isonga mu bo benshi bagana buri mwaka ngo babafashe kugera kuri iyi ntambwe yifuzwa na benshi.

    Kuri iyi nshuro, abashaka gusaba bazatangira kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016, kandi abazagana Blue Café mu cyumweru cya mbere bazagabanyirizwa amafaranga asabwa, cyane ko n’ubusanzwe ayo bacibwa ari udufaranga ducye tutabera imbogamizi buri wese wifuza aya mahirwe y’imbonekarimwe.

    Uretse koroherezwa mu kwiyandikisha, abazagira amahirwe yo gutsinda bagahabwa Green Card, Blues Café izabafasha mu kubaguriza itike y’indege ibajyana kuba muri Amerika, mu gihe bo bazaba batabashije guhita bibonera ubwo bushobozi.

    Blue Café ikorera mu mujyi wa Kigali, mu nyubako yitwa La Bonne Adresse iherereye haruguru ya UTC aho benshi bakunda kwa Rujugiro. Uwakenera ibindi bisobanuro, ashobora guhamagara kuri 0785192763.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Abanyarwanda-bashaka-Green-Card-yo-gutura-muri-Amerika-boroherejwe

  • Niwe cyamamare mu Rwanda gitunze imodoka nziza kandi ihenze ! Intore Massamba yemeje abantu bose ubwo yerekanaga imodoka agendamo – Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niwe cyamamare mu Rwanda gitunze imodoka nziza kandi ihenze ! Intore Massamba yemeje abantu bose ubwo yerekanaga imodoka agendamo — Amafoto

    Ubwo umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo gakondo zo mu Rwanda, Intore Massamba yajyaga mu gihugu cya Canada yasangije abamukurikira amafoto yagezeyo.

    Muri ayo mafoto hagaragaragamo imodoka idasanzwe ari kugendamo mu minsi ariyo, ndetse iyo modoka ifite purake yanditseho izina rye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/niwe-cyamamare-mu-rwanda-gitunze-imodoka-nziza-kandi-ihenze-intore-massamba-yemeje-abantu-bose-ubwo-yerekanaga-imodoka-agendamo-amafoto/?utm_source=rss=rss=niwe-cyamamare-mu-rwanda-gitunze-imodoka-nziza-kandi-ihenze-intore-massamba-yemeje-abantu-bose-ubwo-yerekanaga-imodoka-agendamo-amafoto

  • I Kigali, mu ijoro abatunze imodoka baraye batonze Umurongo kuri za sitasiyo za Lisansi bagiye kunywesha ibiciro bitari byazamuka (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    I Kigali, mu ijoro abatunze imodoka baraye batonze Umurongo kuri za sitasiyo za Lisansi bagiye kunywesha ibiciro bitari byazamuka.

    Hirya no hino muri Kigali ku mugoroba wo kuri uyu kabiri, kuri sitasiyo za lisansi na mazutu hagaragaye umurongo muremure w'ibinyabiziga bishaka lisansi. Kugira ngo umuntu abone lisansi, birasaba gutonda umurongo no gutegereza umwanya munini.

    Uyu murongo watewe ni uko wari umunsi wa nyuma wo kunywesherezaho Lisansi ku giciro cyiri hasa.

    Ejo yari iri kugura 1600 ubu yageze ku 1800.

    Source : https://yegob.rw/i-kigali-mu-ijoro-abatunze-imodoka-baraye-batonze-umurongo-kuri-za-sitasiyo-za-lisansi-bagiye-kunywesha-ibiciro-bitari-byazamuka-amafoto/?utm_source=rss=rss=i-kigali-mu-ijoro-abatunze-imodoka-baraye-batonze-umurongo-kuri-za-sitasiyo-za-lisansi-bagiye-kunywesha-ibiciro-bitari-byazamuka-amafoto

  • RIP: Intore Massamba ari muri Canada aho yitabiriye igitaramo cyo kuzirikana umwishya we witabye imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo umuhanzi w'umunyarwanda Intore Massamba yasesekaraga mu gihugu cya Canada aho yotabiriye ibirori byo kuzirikana CK witabye Imana.

    Ubusanzwe Kevin(CK) yari umwishya wa Massamba Intore, ndetse ubwo uyu mwana yapfaga Massamba yagaragaje ko ababajwe cyane n'urupfu rw'umwishywa we.

    Source : https://yegob.rw/rip-intore-massamba-ari-muri-canada-aho-yitabiriye-igitaramo-cyo-kuzirikana-umwishya-we-witabye-imana/?utm_source=rss=rss=rip-intore-massamba-ari-muri-canada-aho-yitabiriye-igitaramo-cyo-kuzirikana-umwishya-we-witabye-imana

  • Kimwe bagihomye! Umwana yavukanye ibitsina bibiri bitungara ababyeyi be n’abaganga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimwe bagihomye! Umwana yavukanye ibitsina bibiri bitungara ababyeyi be n'abaganga.

    Mu ibitaro byo mu Ntara ya Temeke, byabaze umurwayi wari waravukanye ibitsina bibiri maze bakuraho igitsina gore.

    Dogiteri Hussein Msuma, hamwe n'itsinda ry'abandi ba Dogiteri barimo Dk Hamis Mbarouk ,Mr Curtius Mbalamula, Mkati na Sr Shani Maupa., bashoboye kubaga umurwayi wari ufite ibitsina bibiri maze igitsina gore bagikuraho kuko basanze igitsina gabo aricyo kijyanye n'imisemburo yari afite.

    Source : https://yegob.rw/kimwe-bagihomye-umwana-yavukanye-ibitsina-bibiri-bitungara-ababyeyi-be-nabaganga/?utm_source=rss=rss=kimwe-bagihomye-umwana-yavukanye-ibitsina-bibiri-bitungara-ababyeyi-be-nabaganga

  • Nyamara muri Iyi kipe birakomeye! Abakinnyi 4 ba Rayon Sports banze gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi kubera impamvu zikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamara muri Iyi kipe birakomeye! Abakinnyi 4 ba Rayon Sports banze gukorana imyitozo n'abandi bakinnyi kubera impamvu zikomeye

    Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yasubukuraga imyitozo nyuma yo gutsindwa n'ikipe ya Al Hilal Benghazi ikayisezerera muri CAF Confederations Cup yari yizeye kugera kure.

    Nyuma y'uyu mukino havuzwe byinshi harimo kirya kwa bamwe mu bakinnyi ndetse abandi bavuga ko umutoza Yamen Zelfani yakoze amakosa mu mukino ngo ari nabyo byatumye batsindwa gusa mu mupira bibaho gutsindwa.

    Mu myitozo ikipe ya Rayon Sports yakoze ku munsi w'ejo hashize hari abakinnyi 4 batagaragaye barimo Kalisa Rashid, Aruna Moussa Madjaliwa, Hakizimana Adolphe ndetse na Nsabimana Aimable.

    Iyi kipe ya Rayon Sports ibinyujije kumbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko aba bakinnyi impamvu batakoze imyitozo n'abandi ngo ni ibibazo byuburwayi bafite abandi ngo baravunitse. Kugeza ubu ntituramenya abafite imvune cyangwa abarwaye gusa nibijya ahagaragara tuzabibatangariza.

     

    Source : https://yegob.rw/nyamara-muri-iyi-kipe-birakomeye-abakinnyi-4-ba-rayon-sports-banze-gukorana-imyitozo-nabandi-bakinnyi-kubera-impamvu-zikomeye/?utm_source=rss=rss=nyamara-muri-iyi-kipe-birakomeye-abakinnyi-4-ba-rayon-sports-banze-gukorana-imyitozo-nabandi-bakinnyi-kubera-impamvu-zikomeye

  • Aracyari umunyeshuri ntushake ucishe macye! Umusore wihebeye Vestina yakoze umwambaro ashyiraho ifoto ya Vestina anarenzaho amagambo yuzuye urukundo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wihebeye umunyarwandakazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Vestina wamenyekanye mu gutunganya imisatsi y'abantu (dreads) uzwi kw'izina rya Cyangwe Dread Rock yakoze agashya.

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto y'imipira yo hejuru iriho ifoto ya Vestina arangije arenzaho amagambo yuzuye urukundo ndetse n'utumenyetwo tw'umutima.

     

    Source : https://yegob.rw/aracyari-umunyeshuri-nushake-ucishe-macye-umusore-wihebeye-vestina-yakoze-umwambaro-ashyiraho-ifoto-ya-vestina-anarenzaho-amagambo-yuzuye-urukundo-amafoto/?utm_source=rss=rss=aracyari-umunyeshuri-nushake-ucishe-macye-umusore-wihebeye-vestina-yakoze-umwambaro-ashyiraho-ifoto-ya-vestina-anarenzaho-amagambo-yuzuye-urukundo-amafoto

  • Kamonyi: Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo-RPC, yatanze integuza ku Bahebyi, Minisitiri yungamo #rwanda #RwOT

    'Abahebyi' ni izina rizwi cyane mu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nta byangombwa, basa n'abiba rimwe na rimwe bakarangwa n'ibikorwa by'urugomo no guhohotera uwo bakeka kubasagarira abitambika, ababuza kujya mu birombe. Mu nteko y'abaturage yo kuri uyu wa 03 Ukwakira 2023, babwiwe ko iri zina rigiye kwibagirana, ko hari ingamba zizasiga'Umuhebyi' atakibukwa ukundi. Ababarizwa mu Buhebyi, basabwe kubuvamo bacyumva ubutumwa kuko iminsi yabo igiye gushyirwaho iherezo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, ACP( Assistant Commissioner of Police) Désiré M. Twizere yatanze ubutumwa busa n'ubuteguza abajya mu bucukuzi batabyemerewe( abitwa Abahebyi) ko iminsi yabo yo kwitwa iryo zina igiye gushyirwaho iherezo.

    Bamwe mu baturage bitabiriye inteko.

    Yagize ati' Hari ingamba zikakaye, hari igihe abantu bakora ibintu ukabihera uyu munsi, ukabikora icyumweru kikarangira, ibyumweru bibiri bikarangira, ibyumweru bitatu…, nyuma ukazibaza ko ari uburenganzira bwabo bwo gukora ibyo bintu, Oya, ntabwo ari byo. Ndababuriye, ko tugiye gushyiraho ingamba zifatika kandi zinakomeye mu buryo ki iryo zina rinacika burundu. Rwose muraza no kuryibagirwa. Muzajya mubibara nk'amateka, muzajya muvuga ngo cyera habayeho abantu bitwaga 'Abahebyi''.

    Ubwo abayobozi bageraga mu Kiryamo cy'inzovu ahabereye inteko y'abaturage. Ibumoso; Guverineri Kayitesi Alice, hagati Minisitiri Musabyimana, hakurikira Dr Nahayo Sylvere/Mayor Kamonyi.

    Akomeza ati' Muri iki Gihugu ntabwo hagomba kumvikana ikintu kitwa uko nguko( Abahebyi), ntabwo bishohoka, kandi namwe mubyange. Nti mubyemere, nti mukajye mwemera ko abantu biyita amazina tutazi, tutamenyereye mu muco w'Abanyarwanda'. Yakomeje ashimangira ko ibi bigiye gukorwa vuba cyane.( abumva bumvise igitegereje Abahebyi).

    Uretse uyu muburo wa ACP Twizere, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mu kuru muri iyi nteko y'abaturage, yaburiye by'umwihariko aba bitwa ' Abahebyi' ko kagiye kubabaho, bakwiye kuzibukira ibyo kwitwa 'Abahebyi'.

    Minisitiri Musabyimana aburira 'Abahebyi' kudahirahira bashaka gutera amabuye Leta.

    Yagize ati' Nta munyarwanda muri 2023 wari ukwiye kwitwa 'Umuhebyi', rwose ibyo bintu n'umuntu uziko abirimo abivemo wa mugani ataraza kurwana n'imbaraga za Leta, kuko imbaraga za Leta zo murabizi ntawe urwana nazo! Murabizi? Nta muntu urwana n'imbaraga za Leta, kirazira kikaziririzwa kuko wihaye kurwana nazo uba witeye ibibazo, uratsindwa byanze bikunze'.

    Yakomeje aburira abaturage by'umwihariko 'Abahebyi', abagira inama yo kutishora mu rugamba batatsinda. Ati' RPC yababwiye ko we afite ingamba zo kurwana nabo!. Muramenye rwose mwe kwitereza urugamba n'uriya mugabo kuko byababera ibibazo. Ahubwo ni mwegere ubuyobozi mubabwire ngo dore turashaka kwihana tubikore neza. Rwose mubahe ubutumwa aho mubazi, mubabwire ngo abo bantu aho kugira ngo bajye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ni bishyire hamwe'.

    Yunzemo ati' Ubundi buryo babikoramo bwo ntabwo tuzabwemera, ntabwo bikunda, ntabwo bizashoboka. Guhora twumva ngo abantu bapfiriye mu myobo, guhora twumba abantu ngo bateye amabuye abantu bagiye kureba ibyo barimo gukora, ibyo bintu ntabwo bishoboka. Uratera amabuye Leta, Leta yo itunze imbunda, ntabwo itunze amabuye'.

    ACP Twizere ibumoso, Gitifu Mandera Innocent wa Rukoma iburyo.

    Abitabiriye inteko y'Abaturage, bibukijwe ko abo bavugwaho kuba 'Abahebyi' batava kure, ahubwo ari abava mu miryango aho bose batuye kandi bazi. Bibukijwe ko ntawe Igihugu kifuza kugaragara mu bikorwa bitemewe nk'ibyo by'ubucukuzi, basabwe kwishyira hamwe bakegera ubuyobozi bukabafasha kugana mu nzira nziza yo gukora ubucukuzi bwemewe.

    Abayobozi batandukanye.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/10/03/kamonyi-umuyobozi-wa-polisi-mu-ntara-yamajyepfo-rpc-yatanze-integuza-ku-bahebyi-minisitiri-yungamo/