Author: webrwanda

  • Amashusho y’urukozasoni akomeje gutuma ubusambanyi bwiyongera mu karere ka Nyagatare ndetse n’ubwiyongere bw’ingo zisenyuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyamirembe mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, bavuga ko amashusho y'urukozasoni yerekanwa mu nzu zihishe rimwe na rimwe zikora nk'utubari, ndetse no muri telefone ngendanwa, akomeje gusenya ingo agashora n'urubyiruko mu busambanyi.

    Umubyeyi witwa Mukansengirora Alphonsine wo muri ako gace, avuga ko hari abagore n'abagabo batunze amashusho y'urukozasoni muri telefone zabo, cyangwa bakaba bafite ahantu mu nzu zihishe bayarebera, bigatuma abarebanye bishora mu busambanyi bikarangira ingo zisenyutse.

    Yagize ati 'Abagabo barayafite, abagore turayafite ayo mafilime y'urukozasoni, umugabo arajyana n'umugore runaka bakareba ayo mafilime hari n'inzu yerekanirwamo. Umugore uri kumwe n'umugabo utari uwe, bakayareba, bakanywa bakishimisha, bikarangira babishyize mu bikorwa (Theory na Pratique).'

    Avuga kandi ko ingaruka zabyo ari uko ingo zabo zirimo gusenyuka, kubera ubusambanyi bukururwa n'ayo mashusho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko aberekana ayo mashusho babikorera ahantu hihishe, ku buryo kuhamenya bigorana ariko bamenye amakuru bahana ababikora mu gihe bayereka abantu batarageza imyaka y'ubukure.

    Naho abayarebera kuri telefone, abagira inama zo kuyirinda kuko yangiza imitekerereze akaba yatuma abantu bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-yurukozasoni-akomeje-gutuma-ubusambanyi-bwiyongera-mu-karere-ka-nyagatare-ndetse-nubwiyongere-bwingo-zisenyuka/?utm_source=rss=rss=amashusho-yurukozasoni-akomeje-gutuma-ubusambanyi-bwiyongera-mu-karere-ka-nyagatare-ndetse-nubwiyongere-bwingo-zisenyuka

  • Intare yakomerekejwe na Pyramids FC yo mu Misiri izakira ingagi itari iwabo mu birunga! Umukino wa APR FC na Musanze FC wakaniwe ku mpande zose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino uzahuza APR FC na Musanze FC, amakipe yombi akomeje kuwukanira ku mpande zombi.

    Izi kipe zombi imikino ziheruka gukina, Musanze FC yanganyije na Mukura VS naho APR FC yo yaherewe isomo rya ruhago mu Misiri kuko yatsinzwe na Pyramids FC ibitego 6-1.

    Ikindi kandi gikomeza uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023, ni uko Musanze FC iri ku mwanya wa Mbere naho APR FC ikaba ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa Shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/intare-yakomerekejwe-na-pyramids-fc-yo-mu-misiri-izakira-ingagi-itari-iwabo-mu-birunga-umukino-wa-apr-fc-na-musanze-fc-wakaniwe-ku-mpande-zose/?utm_source=rss=rss=intare-yakomerekejwe-na-pyramids-fc-yo-mu-misiri-izakira-ingagi-itari-iwabo-mu-birunga-umukino-wa-apr-fc-na-musanze-fc-wakaniwe-ku-mpande-zose

  • FERWAFA yanyomoje amakuru yasakajwe na Sam Karenzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino Sam Karenzi yatangaje ko inama ya committe nyobozi ya FERWAFA yateranye uyu munsi ku wa Kane tariki 5 Ukwakira 2023 yagize Karangwa Jules umunyabanga wungirije.

    Yakomeje avuga ko uyu mwanya nibwo bwambere ubayeho muri FERWAFA. Karangwa yari umusigire mbere y'uko Adolphe Kalisa ajyaho.

    FERWAFA yahise inyomoza ayo makuru, igira iti 'Ibi si byo kuko uyu mwanya ntubaho mu mbonerahamwe y'imyanya y'umurimo (cadre organique) muri FERWAFA. Murakoze.'

    Source : https://yegob.rw/ferwafa-yanyomoje-amakuru-yasakajwe-na-sam-karenzi/?utm_source=rss=rss=ferwafa-yanyomoje-amakuru-yasakajwe-na-sam-karenzi

  • Kapiteni w’ikipe y’igihugu yabonye ikipe muri Tunisia #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abagore wakiniraga ikipe ya APR WVC, Munezero Valentine, yamaze kubona ikipe nshya ya Club Sfaxien mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia.

    Munezero Valentine ni umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu bitwaye mu gikombe cy’Afurika giheruka kubera muri Cameroun aho yafashije u Rwanda gusoza ku mwanya wa kane, umwanya rwabonye bwa mu mateka yarwo.

    Ukwitwara neza muri iki gikombe aho yabaye umukinnyi mwiza warushije abandi gukora serivise nziza “Best Server” byamuhesheje kuba yabona ikipe muri Tunisia.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ukwakira 2023 nibwo yafashe rutemikirere yerekeza muri Tunisia mu ikipe ya Sfaxien mu gihe kingana n’umwaka.

    Yerekeje muri iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia nyuma y’imyaka 5 akinira APR yagezemo avuye muri IPRC Kigali.

    Munezero Valentine yerekeje muri Tunisia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kapiteni-w-ikipe-y-igihugu-yabonye-ikipe-muri-tunisia

  • Abaramyi Brian Blessed na Dinah Uwera basezer… – #rwanda #RwOT

    Brian Blessed na Dinah Uwera basezeranye imbere y’amategeko kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023 mu muhango wabereye ku Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali nk’uko amakuru agera ku InyaRwanda abihamya.

    Tariki 07 Ukwakira 2023 ahagana saa Saba z’amanywa ni bwo aba bombi bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera muri Healing Center Church i Remera. Gusaba no gukwa nabyo bizaba kuri iyi tariki, bibere kuri Ahava River Kicukiro saa Tatu za mu gitondo.

    Kuwa 24 Kamena 2023 ni bwo Bizimungu Brian uzwi nka Brian Blessed yambitse impeta umukunzi we Dinah Uwera bari bamaze igihe bakundana ariko urukundo rwabo bakaba bararugize ibanga rikomeye. Ni mu birori bibereye ijisho byabereye mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi.

    Brian Blessed na Dinah Uwera ni abaramyi byahamye. Bombi bamaze imyaka irenga 15 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Brian Blessed yamamaye mu ndirimbo “Dutarame” yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira.

    Kuva mu bwana bwe, Brian Blessed yamye afite impano ikomeye yo kuririmba. Ni umwe mu bari bagize itsinda Hindurwa ryubatse ibigwi bikomeye muri Gospel muri za 2004, ariko riza gusenyuka. Ni itsinda ryari rigizwe na Brian Blessed, Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze.

    Impano ye itangaje mu kuririmba, yatumye yambuka imipaka agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahura n’icyamamare Kirk Franklin afata nk’icyitegererezo kuri we. Yagize uruhare rukomeye mu muziki wa Niyo Bosco kuko ari we watumye akora bwa mbere kuri gitari.

    Dinah Uwera ni umuramyi w’umuhanga wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Nshuti” yamuciriye amarembo mu muziki wa Gospel. Ubuhanga bwe bwatumye ashyirwa mu baramyi bagomba gusangira ‘stage’ n’umuramyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi, Don Moen, ubwo aheruka mu Rwanda. 

    Ni umuhanzikazi w’agatangaza u Rwanda rufite. Mu 2017, yabaye umuhanzikazi w’umwaka muri Groove Awards Rwanda. Ntiyakunze kugaragara kenshi mu muziki kubera izindi nshingano afite mu buzima busanzwe, ariko iyo abonye umwanya akora ibitangaza. Ni umwe mu bagize itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana muri Healing Center Church i Remera.

    Brian Blessed yasezeranye imbere y’amategeko na Dinah Uwera

    Hashize amezi 3 kuva aba bombi bahishuye ko bari mu rukundo

    Nyuma yo gusaya mu nyajya y’urukundo, Brian Blessed na Dinah Uwera bagiye kubana iteka  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135111/abaramyi-brian-blessed-na-dinah-uwera-basezeranye-imbere-yamategeko-135111.html

  • Chris Brown yamukuriye ingofero! Umunyarwenya… – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu barwenya bagezweho Nigeria ifite muri iki gihe. Hamwe n’imbuga nkoranyambaga na internet, uyu musore yabaye ikimenyabose, benshi bisunze ‘Smart phone’ zabo ntibakura ijisho ku bihangano bye ashyira hanze buri gihe.

    Amajwi akoresha aherekeza ubutumwa aba ashaka gutanga, uburyo inshuti ze zimwunganira, ni bimwe mu bituma akomera mu ruganda rwa 'Comedy' muri iki gihe.

    Uyu musore wabonye izuba mu 1990 agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere binyuze mu gitaramo “Upcoming Diaspora” cy’umunyarwenya Japhet Mazimpaka, kiza ku wa 29 Ukwakira 2023.

    Japhet yabwiye InyaRwanda ko yamutumiye nyuma y’ibiganiro bagiranye ‘no kuba narabonye ko hano mu Rwanda akunzwe’.

    Mu byumweru bine bishize, umunyamuziki Chris Brown wagize igikundiro cyihariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje ko anyurwa n'ibihangano by'uyu musore ugiye gutaramira i Kigali.

    Chris Brown akurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 144 kuri Instagram. Icyo gihe Doctall Kingsley yafashe ubutumwa bw'uyu munyamuziki, maze agaragaza ko yanyuzwe no kuba yashyigikiye impano ye, yiyemeza gukomeza kuyagura.

    Igitaramo cya Japhet kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Kizagaragaramo abandi banyarwenya barimo nka Babu Joe, MCA Tracy wo muri Kenya, Michael Sengazi, Josh2funny n'abandi barimo uwo muri Uganda n'uwo muri Nigeria.

    Ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko atunze amadorali 200,000. Izina rye ryatangije guhangwa amaso no kuyoboka urubuga rwa Instagram ndetse na TikTok.

    Mu 2018 nibwo yatangiye urugendo rwe rwo gutera urwenya nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye. Mu Ukwakira 2022 urugo rwe rwatewe n’abajura baramucura, batwara ibikoresho birimo Lap Top, Telefoni ndetse n’imodoka.

      


    Doctall Kingsley agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma yo kwigwizaho igikundiro mu banyarwenya

     

    Ku rubuga rwa tiktok akurikirwa n’abantu Miliyoni 3.2, ni mu gihe we akurikira abantu 965 

    Ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abantu ibihumbi 301, ni mu gihe akurikira abantu 1,200 


    Chris Brown yagaragaje ko yanyuzwe n’ubuhanga bw’uyu musore






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135107/chris-brown-yamukuriye-ingofero-umunyarwenya-doctall-kingsley-wabiciye-ategerejwe-i-kigali-135107.html

  • Imva n’imvano y’umunsi mukuru wo gusengera im… – #rwanda #RwOT

    Ku ya 04 Ukwakira buri mwaka aba ari umunsi mukuru wo gusengera no gusabira imbwa zabo umugisha hakavugwa amasengesho yibanda ku gusabira ibyiza imbwa no kuzihesha umugisha.

    Mu busanzwe inyamaswa zihabwa umugisha ni iziganjemo izibana n’abantu nk’imbwa, ipusi, ndetse n’izindi zo mu gasozi umuntu ashobora gusengera kugira ngo Imana izihe umugisha ndetse izihe n’ubuzima.

    Uyu munsi mukuru wahariwe gusabira inyamaswa uhuzwa na Mutagatifu Giovanni di Pietro di Bernardone (John Peter “Francis” Bernardone) uzwi nka Francis of Assis wabayeho mu mwaka wa 1181 kugeza ku wa 03 ukwakira 1226. Uyu mugabo wabayeho mu Bwami bw’Abaromani niwe wagize uruhare rukomeye kugira ngo abantu batangire basengere inyamaswa.

    Buri mwaka, ku ya 4 Ukwakira cyangwa hafi yayo, abakirisitu ku isi hose bizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko bakawufatanya no gusengera inyamaswa bakazisabira umugisha.

    Mu idini rya Gatorika, hari liturujiya igenewe inyamaswa ndetse kimwe na Methodist. Abakirisitu barahura bagasengera inyamaswa bazisabira kugira ubuzima bwiza ndetse buzanaramba.

    Mu myemerere y’abayoboke b’idini rya Yuda, bizihiza uyu munsi wo gusengera inyamaswa ku cyumweru cya karindwi nyuma ya Pasika nk’uko abakurambere babo babikoraga mu myaka 3,000 ishize.

    Ibihugu bimwe na bimwe biba bifite ubwoko bw’inyamaswa bizirikana ariko byose bigahurira ku mbwa isengerwa mu bihugu byinshi. Muri Australia basengera ingona, imbwa, ipusi, inyoni, inzuki, inkwavu ndetse n’ubundi bwoko bw’inyamanswa zo mu mazi ariko ziba muri Australia. 

    Muri Espagne basengera imbwa, inkwavu ndetse n’inuma mu gihe muri Canada basengera imbwa, ipusi, indogobe, ingamiya, hawks, parrots, weasels na skunks.

    Dore zimwe mu nsengero zizwiho kwizihiza uyu munsi cyane ndetse hagakorwa ibirori.

    Hawaii Kotohira Jinsha — Hawaii Dazaifu Tenmangu Shinto temple, Hawaii

    San Anton mu mujyi rwa gati wa Madrid muri Espagne. 

    Anglican Cathedral Church of the Redeemer, Calgary

    St. Francis Episcopal Church muri Stamford

    Uretse no kuba ari mu nsengero uyu munsi wizihizwa, hari imijyi myinshi ku isi iha agaciro uyu munsi w’inyamanswa abantu bakazitembereza bakazigaburira neza cyane. 

    Urugero rw’isengesho basengera imbwa iyo yarwaye;

    Mana dukunda, ntabwo ugirira imbabazi abantu gusa ahubwo n’ibiremwa byose. Kubera ko nzi ubudahemuka bwawe ndagutakambiye. Dore imbwa waduhaye dukunda yarwaye. Ni umugisha kuri twe Mwami, kandi sinshobora kwiyumvisha ububabare irimo. 

    Ndagusaba ngo utugirire impuhwe kandi uzane gukira ku mubiri wayo. Yikureho ububabare bwe kugirango idakomeza kubabara. Abaganga bahe ubwenge bamusubize mu buzima kubwa Roho mutagatifu. Amen.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135109/imva-nimvano-yumunsi-mukuru-wo-gusengera-imbwa-ninkwavu-135109.html

  • MTN na Inkomoko batangije Level Up Your Biz… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, MTN Rwanda ifatanije na kompanyi y’Inkomoko bongeye gutangiza ku mugaragaro gahunda ya ‘Level Up Your Biz’ ku nshuro ya Gatatu. Iyi ikaba yarashyizweho kugira ngo hatezwe imbere ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, mu kurubyarira inyungu no gutanga akazi ku bandi.

    Hasobanuwe ko 'Level Up Your Biz' ari gahunda ya MTN Rwanda igamije gufasha urubyiruko rufite imishinga irimo udushya. Abafashijwe umwaka ushize binyuze muri iki gikorwa, n’ubu baracyakorana n’ibi bigo kandi bazakomeza kubafasha no muri iki cyiciro cya Gatatu.

    Alain Numa umwe mu bayobozi muri MTN Rwanda, niwe wayoboye iki gikorwa

    Abitabiriye iki gikorwa barimo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, Umuyobozi wa Inkomoko, Rwagasore Aretha, abakozi baje bahagarariye MTN Rwanda, ndetse na Ismael Kubwubuntu uherutse gutsinda mu cyiciro cya Kabiri cya ‘Level Up Your Biz’.

    Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda, kompanyi  iri imbere mu z’itumanaho mu Rwanda guhera mu mwaka wa 1998, yatangaje ko bishimiye cyane ko bongeye gutangiza iki gikorwa ku nshuro ya Gatatu ndetse ko cyizanye udushya tugamije gufasha urubyiruko.

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe yavuze byinshi kuri iyi gahunda

    Yagize ati: ”Iki gikorwa ntabwo MTN igikora igamije inyungu yayo ku giti cyabo ahubwo ni igikorwa cyigamije guha inyungu urubyiruko rufite imishinga ihamye. Twishimiye cyane ko kuva iyi gahunda yatangiye ari igitekerezo, ko ubu imaze gufasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko 12 kandi nubu tugarukanye udushya kugirango Level Up Your Biz igere kure”.

    Aretha Rwagasore uyobora kompanyi ya Inkomoko ifatanije na MTN Rwanda muri iki gikorwa yatangarije InyaRwanda byinshi kubyo igarukanye ku nshuro ya Gatatu. Yagize ati: ”Umwihariko nuko tuzafasha imishinga y’urubyiruko rugera kuri batandatu (6), kandi iyi mishinga igomba kuba ikora hifashishijwe ikoranabuhanga. 

    Uretse inkunga tuzabaha, tubaha n’amahugurwa agamije kubigisha uko ubucuruzi bukorwa n’ibyo bakwiye gukoramo imishinga yababyarira inyungu ikanafasha sosiyete nyarwanda”.

    Aretha Rwagasore, umuyobozi wa Inkomoko ifatanije na MTN muri iyi gahunda

    Ismael Kubwubuntu umuyobozi wa Vuga Ukire Initiative ikigo gifite ikoranabuhanga ryifashwishwa mu buvuzi cyane cyane bwo mu mutwe, akaba ari nawe uherutse gutsinda mu kiciro cya Kabiri cya ‘Level Up Your Biz’ yatangarije InyaRwanda ko iyi gahunda ya MTN na Inkomoko yafashije umushinga we cyane.

    Ismael Kubwubuntu watsinze mu cyiciro cya kabiri cya ‘Level Up Your Biz’

    Mu magambo ye yagize ati: ”Nk’urubyiruko twari dufite umushinga wafasha abandi barimo abakeneye ubuvuzi bwo mu mutwe bitabateye ipfunwe, iyi gahunda yaradufashije. Inkomoko yaduhaye amahugurwa kuburyo tugomba gukora kandi  tugasobanukirwa isoko turi gukoreraho. MTN yatubaye hafi iduha amayinite na interineti by’ubuntu mu gihe cy’amezi 6 byatufashije gukora neza”.

    Yasoje agira inama urubyiruko rugenzi rwe yo kutitinya ndetse no kugana iki gikorwa cya ‘Level Up Your Biz’ kije ku nshuro ya Gatatu, aho kirajwe inshinga gufasha no guha inkunga urubyiruko rufite imishinga myiza ndetse ikanazaha abandi akazi.

    Hafashwe ifoto y’urwibutso kubitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikiciro cya Gatatu cya ‘Level Up Your Biz’ igamije gufasha imishinga y’urubyiruko

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135093/mtn-na-inkomoko-batangije-level-up-your-biz-ku-nshuro-ya-gatatu-igamije-gufasha-imishinga–135093.html

  • Tom Close yatanze umucyo ku bibazo byibazwa… – #rwanda #RwOT

    Iyo utanze amaraso, ashobora kugabanywamo ibice bitandukanye birimo nk'insoro zitukura z'amaraso (Red blood cells), 'Plasma', 'Platelets' ndetse na 'Fibrinogene' byose bishobora bikenerwa bitandukanye bitewe n'uburwayi umuntu afite.

    Ukoresha izina rya 'Umusore wibana' ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yibajije icyo bisaba kugira ngo amaraso ahabwe umurwayi nyuma y'uko hari abayatanze. 

    Ni ikibazo gikunze kwibazwa na benshi, ndetse hari abataratera intambwe yo gutanga amaraso, kandi ari igikorwa cyiza kinafasha umubiri wawe.

    Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Dr. Muyombo Thomas [Tom Close] yasubije ko amaraso atangwa n'abantu banyuranye atagurishwa, kandi ko abarwayi bayakenera bayabona ku buntu nta kiguzi batanze.

    Yavuze ati 'Mu Rwanda amaraso ntabwo agurishwa. Abarwayi bayakeneye bayabona ku buntu nta kiguzi batanze. Gusa hari ibizame bitandukanye abarwayi bakorerwa n’ibitaro kugira ngo harebwe ingano hamwe n’ubwoko bw’amaraso bafite mbere yo kuyahabwa, ibi byo si ubuntu.'

    Mu gushaka kumenya byinshi birushijeho mu bijyanye na gahunda yo gutanga amaraso n'icyo umuntu asabwa, InyaRwanda yagiranye ikiganiro cyihariye na Tom Close.

    InyaRwanda: Ni inde ufite ubushobozi bwo gutanga amaraso?

    Tom Close: Gutanga amaraso bisaba mbere na mbere kugira ubushake. Kuba ufite: Iibiro 50, uri hagati y'imyaka 18 — 65. Kuba uri muzima muri wowe nta ndwara wumva ufite. Kuba nta bwandu bw’indwara zandurira mu maraso nka Hiv, Hepatitis B, Hepatitis C na Syphilis.

    Kuba utarwaye Umwijima, impyiko, umutima, umuviduko ukabije w’amaraso cyangwa muke, igicuri, ibisazi n’izindi. Kuba utanywa ibiyobyabwenge cyangwa ubyitera mu mitsi.

    InyaRwanda: Buri muntu wese ashobora gutanga amaraso?

    Tom Close: Oya! By’umwihariko ku bagore kuba udatwite, utonsa umwana utarageza ku mwaka cyangwa uri mu mihango.

    Iyo wikuje iryinyo, urwaye igisebe cy’umifunzo, wishyirishijeho tatoo cyangwa wipfumuje amatwi utegereza amezi atandatu. Iyo wikingije cyangwa ukirutse Marariya utegereza ibyumweru bibiri.

    Iyo ufata imiti kubera uburwayi runaka nabwo hari igihe utegereza nyuma yo kunywa ikinini cya nyuma (ibisobanuro bitangwa hagendeye ku miti wanyoye n’impamvu wayinyoye).

    Ibindi bisobanuro byose wakenera bitari muri ibi biri haruguru, ubihabwa n’umukozi ubishinzwe uba uri aho batangira amaraso.

    Ibi byose byashyiriweho kurengera ubuzima b’utanga amaraso hamwe n’ubwumurwayi uzayahabwa.

    InyaRwanda: Nyuma y’uko amaraso atanzwe, ni irihe suzuma abaganga bakora?

    Tom Close: Nyum y’uko amaraso atanzwe apimwamo ibintu bikurikira: Ubwoko bwayo kugira ngo hamenywe uwo yahabwa bitewe n’ubwoko bw’amaraso ye.

    Ubwandu bw’indwara zandurira mu maraso nka Sida, umwijima wo mu bwoko bwa B n’umwijima wo mu bwoko bwa C hamwe na mburugu.

    Hashobora no gupimwamo indwara itari muri izi hagendewe ku kindi cyorezo cyanwa ubundi bwandu bw’indwara bushya bwagaragara mu gihugu.

    InyaRwanda: Kuki gutanga amaraso ari ingenzi?

    Tom Close: Gutanga amaraso ni ingenzi kuko akoreshwa nk’umuti kwa muganga. Ku isi nta ruganda rukora amaraso ku buryo yagurwa nk’uko indi miti itangwa kwa muganga irangurwa, ikabikwa hanyuma igahabwa uyikeneye ku kigero gikwiriye.  

    Amaraso yo akorwa n’imibiri yacu kandi buriya iyakora mu buryo buhoraho no kubatayatanga. Umubiri uhora ukora amaraso mashya ndetse wangiza amaraso ashaje ukayakura mu yandi kugira ngo amashya ayakozwe abone uko atembera.

    Gutanga amaraso rero nibwo buryo bwonyine butuma amaraso aboneka kwa muganga, abarwayi bayakeneye bakayahabwa.

    InyaRwanda: Umurwayi ugiye uhabwa amaraso habanza kurebwa iki?

    Tom Close: Umurwayi ugiye guhabwa amaraso habanza kurebwa niba koko ayakeneye. Ibyo bishingira ku bipimo by’ingano y’amaraso ye, iyo iri hasi y’igipimo cyagenwe, kandi bigaragara ko umubiri we udafite ubushobozi bwo gukora andi vuba, aba agomba guhita ahabwa amaraso kugira ngo atazahara akaba yanabura ubuzima.

    Ikindi gihe umuntu ahabwa amaraso ni igihe arimo kuva cyane nk’igihe yakoze impanuka cyangwa yabyaye akava cyane.

    InyaRwanda: Muri Gashyantare 2023, u Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu gutanga amaraso, mwesheje uyu muhigo binyuze mu zihe nzira?

    Tom Close: U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitatu bifite serivise yo gutanga amaraso yujuje ubuziranenge ku rwego rwa mbere hagendewe ku mabwiriza y’ikigo nyafurika cyo gutanga amaraso (AfSBT). 

    Ibindi ni Namibia hamwe na Tanzania. Uru rwego u Rwanda rwarugezeho muri 2018, twongera kurushimangira muri 2022.

    Ubu buziranenge ni ubureba uko amaraso afatwa ku bayatanga, uko atwarwa, uko apimwa, uko akorwamo ibice biyagize, abikwa ndetse n'uko ahabwa ibitaro n’uko aterwa abarwayi.

    Ibi ni urugendo ruhoraho kuko ibigize ubuziranenge bihinduka hashingiwe ku iterambere rishya mu byo gutanga amaraso.

    Tom Close avuga ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), binyuze mu Ishami ryacyo ryo Gutanga Amaraso cyakira abifuza gutanga amaraso buri munsi guhera kuwa mbere kugeza ku wa gatanu, saa moya kugeza saa kumi nimwe ndetse na buri ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi guhera saa tatu kugeza saa kumi ku bantu batabona umwanya mu minsi y’imibyizi.

    Tom Close yasobanuye birambuye ibishingirwaho kugira ngo umuntu ahabwe amaraso ndetse n'uburyo abayakenera bayagezweho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135105/tom-close-yatanze-umucyo-ku-bibazo-byibazwa-ku-itangwa-ryamaraso-mu-rwanda-135105.html