Author: webrwanda

  • Amavubi yatangaje umutoza mushya – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Wagatatu nyuma ya saa sita nibwo Ferwafa ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yabitangaje. Torsten Frank Spittle w’imyaka 61 atangajwe nyuma yuko byari bimaze iminsi bivugwa ko n’ubundi ariwe wahawe aka kazi ndetse akaba yari amaze iminsi mu Rwanda.

    Nkuko FERWAFA yabitangaje uyu mudage yabaye umuyobozi wa Tekinike w'Ikipe y'Igihugu ya Egypt Sierra Leone, Mozambique na Yemen. Mu bijyanye no gutoza afitemo uburambe bw’imyaka 18 yanyuze mu makipe y’ibihugu atandukanye arimo iya Nepal, Bhutan,Canada ,u Budage,Malasia ndetse n’ahandi.

    Torsten Frank Spittle aje nyuma yuko Amavubi atandukanye n’Umunya-Espange ,Carlos Ferrer wasezeye ku mirimo ndetse akaba atari anafite umusaruro umuvugira.

    Akazi kuyu mutoza mushya karatangirana n’imikino yo gusahaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izatangira gukinwa kuya 15 zuku kwezi u Rwanda rukiana na Zimbabwe.

    Biteganyijwe ko Jimmy Mulisa ndetse na Yves Rwasamanzi usanzwe atoza Marine FC aribo bazamwungiriza.

    Umutoza mushya w’Amavubi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136065/amavubi-yatangaje-umutoza-mushya-136065.html

  • Ibibazo bya RURA no gutwara abantu mu buryo bwa rusange bisubije minisitiri w'Intebe mu nteko #rwanda #RwOT

    Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, PAC, yasabye Minisitiri w'Intebe gukemura ibibazo by'imikorere itanoze igaraga mu Rwego Rushinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye Igihugu Akamaro, RURA, bituma hagaragara ibibazo byinshi muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    RURA ni kimwe mu bigo byagaragayeho ibibazo byinshi muri Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2021/2022, aho ibigo bimwe byatahuweho gukoresha nabi umutungo wa Leta, guteza ibihombo Leta cyangwa gusesagura umutungo.

    Nyuma yo gusesengura iyo raporo no kubariza mu ruhame inzego zarebwaga na yo, kuri uyu kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, PAC yamurikiye Inteko Rusange, Umutwe w'Abadepite, uko icyo gikorwa cyagenze.

    Mu myanzuro PAC yafashe harimo gusaba ibigo bitandukanye gukosora amakosa atandukanye atuma hagaragara ibibazo byo gukoresha nabi umutungo wa Leta bikanayishyira mu bihombo.

    PAC yasabye Minisitiri w'Intebe 'gukemura ibibazo biri mu mikorere, imiyoborere, imitangire ya serivisi, imicungire, imikoreshereze y'imari n'umutungo bya RURA, hagamijwe kugera ku ntego yashyiriweho, bigakorwa mu gihe cy'amezi atandatu.'

    Mu bibazo byagaragajwe muri RURA harimo ibyo muri serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, birimo ibura ry'imodoka, n'imicungire y'ibyerekezo zigomba kunyuramo mu mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye.

    Hari kandi ikibazo cy'amafaranga 9,8 Frw yishyurwa mubazi za Yego Innovation Ltd kuri buri rugendo rukorwa kuri moto, na miliyoni 417Frw yatanzwe n'abaturage bishyura internet mu modoka ariko ntibayihabwe, n'ibura rya internet mu modoka rusange zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

    PAC kandi yagaragaje ko hari ikibazo cya 'speed governor' zashyizwe mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ariko ntihashyirwaho amabwiriza, ndetse n'izo speed governor zidakora neza byatumye hari bamwe bazikoresha bahanwe.

    Minisitiri w'Intebe kandi yasabwe gufatira ibyemezo abayobozi b'inzego n'ibigo bya Prime Holdings Ltd, NISR, RFI, RHA na RWB bandikiwe basabwa ibisobanuro ku mpamvu batabonye 'nta makemwa' mu igenzura bakorewe, ntibasubiza. Iki cyemezo kizafatwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

    Mu byasabwe Minisiteri y'ubutabera, harimo kugaragaza gahunda yo kugaruza umutungo wasesaguwe n'inzego n'ibigo bya Leta binyuze mu ifatwa ry'ibyemezo byatumye Leta ishorwa mu manza cyangwa igacibwa ihazabu n'ibihano byashoboraga kwirindwa.

    Nko muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi hishyuzwe miliyoni zirenga 132 Frw bitewe no gutsindwa imanza zituruka ku kutubahiriza amasezerano bagiranye na Rwiyemezamirimo ku isoko ryo gutanga ifumbire.

    Mu Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, RP, hagaragaye igihombo cy'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 66 cyaturutse ku masezerano y'inkunga ingana na miliyoni 2$ n'ikigo cyo mu mahanga yasinywe n'Umuyobozi Mukuru atabifitiye ububasha.
    Muri WASAC hishyuwe miliyoni 226 Frw n'imisago kubera gutsindwa imanza barezwemo n'abari abakozi ba EWSA.

    Minisiteri y'Ubutabera kandi yasabwe kugaragaza uko abakozi bagize uruhare mu makosa yagaragaye mu Mujyi wa Kigali, arimo gutanga avance isaga miliyoni 213 Frw itari yarateganyijwe mu isoko ryo gushyira amatara ku mihanda imwe n'imwe mu mujyi wa Kigali, ryari rifite agaciro ka miliyari 1,68 Frw.

    Hari no kudafatira 10%, angana na miliyoni 339 Frw ku nyemezabuguzi bishyuye rwiyemezamirimo, kuko atari yatanze ingwate yo kurangiza imirimo.

    Abandi bantu Minijust yasabwe kwerekana uko bakurikiranywe barimo abagize uruhare mu gutanga isoko ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na kilometero 20, aho ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 156Frw batanze bitari byujuje ibisabwa, na Tranfiormateurs z'amashanyarazi zifite agaciro ka miliyoni 55 Frw zakiriwe ariko ntizihuzwe n'umuyobozo w'amashanyarazi wa REG, ubu zikaba zidakoreshwa.

    Hari kandi uwagize uruhare mu kwishyura amafaranga y'umurengera arenga miliyari 2Frw yahawe uwubatse icyocaro gikuru cya RURA, uwishyuye miliyari imwe na miliyoni 347 Frw yahawe ba rwiyemezamirimo bubatse umuhanda Huye-Kibeho-Munini na Rukomo-Nyagatare bitari ngombwa.

    Abadepite bashimye ko muri uyu mwaka nta kigo cyashyizwe mu cyiciro cya biragayitse ariko bagaragaza ko hakenewe umuti urambye wafasha gukemura ikibazo cy'abakoresha nabi umutungo wa Leta.

    Depite Ruku Rwabyoma yagize ati 'Nasanze dusa nk'aho ari muganga wavuze ati kuri malaria uranywa ibinini umunani ariko ugasanga dutanga ibinini bitatu. …Ujyana Leta mu manza ute? Aho kuyijyanayo abe ari wowe tujyanayo. Habeho kubazwa inshingano ku bantu.'

    Depite Begumisa Safari Theoneste we yavuze ko hari ibintu inzego ziba zikwiye guhita zihagarika cyangwa bigakemuka bidasabye guhabwa igihe.

    Ati 'Nk'ariya mafaranga baca abaturage batazi na internet icyo ari cyo kuko bikwiye guhagarara. Guca amafaranga umukecuru uvuye mu ntara ajya mu yindi yicaye mu modoka atazi na internet bakwiye kutubwira icyo bakivugaho.'

    Perizida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yasobanuye ko ayo mafaranga ari nk'ubwisungane nubwo hari uza muri bisi adashoboye gukoresha internet.

    Ati 'Ibyo hari ibigenda bikemuka, ngira ngo hari impinduka twagiye tubona. Kuyahagarika rero twe twabonye atari igisubizo cyiza ahubwo dusanga hagomba gushyirwaho ingamba zituma umuntu wishyuye serivisi ayihabwa neza.'

    Inzego zirimo RIB, Minijust n'Ubushinjacyaha ziba zihagarariwe mu mirimo ya PAC yo kubariza mu ruhame abayobozi b'inzego za leta zagaragaweho imikoreshereze mibi y'umutungo.

    Mu bigenda bigaragara, hari ibyaha biba bishobora gukurikiranwa mu nkiko, ariko hari n'ibikorwa bihanwa nk'amakosa yo mu kazi, bigatangirwa ibihano by'ubutegetsi.

    The post Ibibazo bya RURA no gutwara abantu mu buryo bwa rusange bisubije minisitiri w'Intebe mu nteko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/01/ibibazo-bya-rura-no-gutwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange-bisubije-minisitiri-wintebe-mu-nteko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibibazo-bya-rura-no-gutwara-abantu-mu-buryo-bwa-rusange-bisubije-minisitiri-wintebe-mu-nteko

  • Rayon Sports isigariyeho Musanze FC – Urugend… – #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 10 wa shampiyona aho amakipe mu cyumweru gishize yakinnye umunsi wa cyenda wa shampiyona. Ni shampiyona irimo gutungurana aho amakipe hafi ya yose yakaniye, ariyo mpamvu kuri ubu ikipe ya mbere ifite amanota 20 inyuma ho amanota 4 ku mwaka ushize.

    Amakipe ahagaze gute ku munsi wa 9 tugereranyije n’umwaka ushize?

    Umwaka ushize w’imikino ku munsi wa 9 wa shampiyona, Rayon Sports yari iyoboye urutonde n’amanota 24, ikurikiwe na Kiyovu Sports yari ifite amanota 20, APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18 mu gihe As Kigali yari ku mwanya wa 4 n’amanota 15.

    Muri uyu mwaka

    Musanze FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20, APR FC ikaba iya kabiri n’amanota 18 ariko ikagira umukino w’ikirarane, Police FC ikagira amanota 16 ku mwanya wa 3, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 15.

    Musanze FC niyo kipe yo mu ntara yaherukaga kurenga iminsi 6 ya shampiyona iyoboye urutonde rwa shampiyona, inyuma ya Mukura 

    Muri uyu mwaka, Rayon Sports imaze gusubira inyuma cyane kuko ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 13, ariko ikagira umukino w’ikirarane. Ibi bivuze ko Rayon Sports yasubiyeho inyuma amanota 11 ndetse ikaba imaze kumanukaho imyaya 6.

    Musanze FC Rayon Sports yagiye gusigariraho, umwaka ushize yari ku mwanya wa 8 n’amanota 13. Ibi bivuze ko Musanze FC imaze kuzamukaho amanota 7 ndetse n’imyanya 7 kuko ubu ariyo iyoboye.

    As Kigali, umwaka ushize yari ku mwanya wa 4 n’amanota 15, ubu iri ku mwanya wa 13 n’amanota 9 akaba ariyo kipe imaze gusubira inyuma imyanya myinshi (9) aho shampiyona igeze aha.

    N’ubwo Rayon Sports yahinduye umutoza, ariko iracyagowe no gufata umuhanda wa shampiyona 2023-24

    Mu makipe yari muri ane ya mbere umwaka ushize, kuri ubu harimo amakipe abiri gusa APR FC na Kiyovu Sports, ari nazo zaje zikurikiranye ku rutonde rwa shampiyona.

    Umwaka ushize Espoir yari ku mwanya wa 15 n’amanota 7 gusa yaje kumanuka, mu gihe Marine FC yari ku mwanya wa 16 n’amanota 2. Uyu mwaka, Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 7, mu gihe Sunrise FC iri ku mwanya wa 16 n’amanota 6.

    Imikino yo murugo no hanze

    Mu mikino yo hanze ikipe ya Gorilla niyo yari ifite amanota menshi 11 ariko ubu ifite amanota 6. Sunrise FC yari ku mwanya 11 n’amanota 3 ariko kuri ubu ntabwo iratsinda umukino wo hanze.

    Mu mikino yo mu rugo, Rayon Sports yari ku mwanya wa mbere umwaka ushize n’amanota 15, gusa kuri ubu iri ku mwanya wa 8 n’amanota 7. Kiyovu Sports ku mwanya wa 4 n’amanota 10, ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13.

    Muri macye ni uku ishusho ya shampiyona ihagaze ku munsi wa 9 tugereranyije n’umwaka ushize 

    Abatoza batatu nibo bamaze kwirukanwa, mu batoza 16 batangiye akazi 

    As Kigali niyo kipe imaze gusubira nyuma cyane ku rutonde rwa shampiyona tugendeye ku mwaka ushize 

    Mu myaka 3 itambutse ni ubwa mbere Police FC yatsinda imikino 4 ya shampioyona yikurikiranya 

    APR FC niyo kipe itaratsindwa umukino n’umwe wa shampiyona muri uyu mwaka w’imikino 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136050/rayon-sports-isigariyeho-musanze-fc-urugendo-rwa-shampiyona-ruhagaze-rute-tugendeye-ku-mwa-136050.html

  • Hagiye gusohoka filime ishingiye kuri Birara… – #rwanda #RwOT

    Richard Hall niwe warambitse ikiganza kuri filime yamamaye yitwa 'The 600' ivuga ku butwari bw'abasirikare b'Ingabo zari iza RPA zari zikambitse muri CND, mbere y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa.

    Yerekanwe mu bihugu bitandukanye, kandi imaze kwigwizaho ibihembo birimo nk'igikombe yegukanye mu iserukiramuco ryitwa Winter Film Festival ribera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyi filime ifite iminota 115 inafite igikombe yegukanye mu iserukiramuco rya Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF].

    Ubwo yashyiraga hanze iriya filime, yavuze ko yagize igitekerezo cyo kuyikora, akubiramo ubuhamya bw'abasirikare bari ku rugamba n'abarokotse, nyuma yo gusura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohoro Igihugu, yiyemeza kugaragariza Isi ukuri ku ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urubuga rwa Bisesero Movie rwatangaje ko Richard Hall ari gukora filime ivuga ku mateka n'inkuru zo gushikama no kwihagararaho kwaranze abanya-Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko izasohoka mu 2024.

    Ni filime ishingiye kuri Epiphanie, umukobwa wa Aminadabu Birara, umwe mu ntwari zari ziyoboye Abatutsi 50,000 bihagazeho mu gihe cya Jenoside bagahangana n'abicanyi bari bafite imbunda, bo bafite inkoni n'amabuye.

    Birara wakozweho iyi filime, yavutse mu 1925 yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakoze ibidasanzwe mu Bisesero, kuko yayoboye bagenzi bahigwaga muri Jenoside babasha kwihagararaho imbere y'abicanyi bari basumbirije.

    Ubutwari n'ibikorwa bye byabaye amateka adasibangana. Byatumye muri Werurwe 2022, yitirirwa agace kamwe mu Bufaransa kiswe 'Place Aminadabu Birara'.

    Muri 2021 yashyiriweho Urwibutso mu Bufaransa mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa bye by'ubutwari n'umurava wamuranze mu gihe cya Jenoside.

    Birara Aminadab yari yarabyaye abana 10 ku bagore babiri, ariko hashoboye kurokoka abana batanu, abahungu batatu n'abakobwa babiri.

    Umwe mu bana be yigeze kubwira Kigalitoday ko Se yari umuntu udasanzwe. Ati '[…] Umunsi ku wundi, hapfaga abantu ariko tukizera ko dutaha ku musozi wa Muyira, twararwanaga abapfuye bagapfa ariko abarokotse bagataha kuri Muyira. Birara ntiyari yarakoze igisirikare, ahubwo byari impano, kandi yari afite icyizere ko inkotanyi zizatugeraho zikazaturokora, bigatuma abantu bagira icyizere cyo kurokoka.'

    Gasimba uri mu bahanganye n'ibitero by'interahamwe, we yagize ati 'Ntabwo yari wa muntu [Birara] ukunda ubuzima bwe, ngo igitero nikiza ahunge, ahubwo yasubiraga inyuma akareba abo asize, agatabarana ingonga.'

    Iyi filime ivuga ku buzima bwe, izagaragaramo abakinnyi b'amazina akomeye barimo umunya-Uganda w'umukinnyi wa filime Tracy Kababiito, umunya-Nigeria Wale Ojo, umunyarwanndakazi Isabelle Kabano, n'abandi.

    Iyi filime yayobowe n'abarimo umunya-Nigeria, Ema Edosio-Deelen, ni mu gihe umunyarwanda wegukanye ibikombe mpuzamahanga, Joël Karekezi ari mu bagize uruhare mu kuyandika no kuyiyobora afatanyije na Yvette Rugasaguhunga n'abandi.

    Umunya-Nigeria Jojo niwe mukinnyi w'imena aho azakina mu mwanya wa Aminadabu Birara. Richard Hall uri gukora iyi filime, avuga ko isobanuye ikintu kinini mu buzima bwe, kuko umugore we yarokoye i Kibungo (mu Karere ka Ngoma), aho abatutsi benshi bameneshejwe.

    Uyu mugabo avuga ko igihe kigeze ngo abanyafurika bavuge inkuru z'ubuzima bwabo, kuko abo mu Burengerazuba bw'isi bazivuga uko bashaka.

    Umunya-Nigeria Ojo wakinnye muri iyi filime, asanzwe anakorera ibikorwa bye mu Bwongereza. Aherutse kugaragara muri filime zirimo 'Apple TV+'s The Foundation', 'Phone Swap', 'Song From The Dark' n'izindi.

    Aherutse kubwira Deadline.com ko kuba ari umwe mu bakinnye muri filime igaruka kuri Bisesero ari ishema kuri we. Yavuze ko no mu gihugu cye cy'amavuko cya Nigeria habayemo Jenoside hagati y'umwaka w'1967 na 1970 ihitana abarenga Miliyoni imwe, ariko ko ashengurwa no 'kuba nta filime n'imwe ivuga kuri Jenoside yakorewe abanya-Nigeria'. Yungamo ati 'Ni byiza ko abanyafurika tuvuga inkuru zacu.'

    Kababiito wakinnye muri iyi filime, asanzwe ari umukinnyi wa filime wabigize umwuga, ukora ibikorwa by'urukundo n'ibiganiro binyuranye kuri Televiziyo. Filime nyinshi yakinnyemo zaciye ibintu ku rubuga rwa Netflix zirimo nka 'African Folktales, Reimagined' n'izindi.

    Yavuze ko Epiphanie wubakiyeho iyi filime ari igisobanuro cy'ubudaheranwa, icyizere, kubabarira no kwiyemeza guhangana n'ikibi. Avuga ko ari intwari, yaranzwe n'umurava wo kudasubura inyuma.

    Umunyarwandakazi Kabano wakinnye muri iyi filime, yamamaye cyane muri filime 'Le Petit Pay' ya Gaël Faye, yayobowe na Eric Barbier yasohotse mu 2020.

     

    Abakinnyi ba filime Tracy Kababiito, Wale Ojo ndetse na Isabelle Kabano bakinnye muri filime 'Bisesero: A Daughter's Story' izasohoka mu 2024 

    Hakozwe filime ishingiye kuri Birara Aminadabu, intwari yo mu Bisesero yitanze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136041/hagiye-gusohoka-filime-ishingiye-kuri-birara-aminadab-intwari-yo-mu-bisesero-136041.html

  • Televiziyo ya Bukedde ikomeye muri Uganda yam… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukwakira, ni bwo ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda bufatanyije n’ubuyobozi bwa Bukedde TV bashyize hanze aya makuru, mu kiganiro n’itangazamakuru n’itangazamakuru cyabereye mu mujyi wa Kigali.

    Ibi Canal+ yabikoze mu rwego rwo gukomeza kwiharira no kwizaha ku mashusho yo mu karere u Rwanda ruherereyemo, bigendanye n’ibyifuzo by’abakiriya.

    Kuva ubu, umukiriya wese wa Canal+ hatitawe ku ifatabuguzi afite, yabasha kureba Bukedde TV anyuze kuri Shene (Channel) ya 394 akirebera amakuru agezweho muri Uganda ndetse no muri aka karere.

    Moses Ateng umuyobozi ushinzwe ibikorwa bitambuka kuri Bukedde Group, yavuzeko gukorana na Canal+ ari inyongera nziza mu kugera kuri rubanda. Yagize Ati” Twishimiye imikoranire tugiranye na Canal + n’iby’agaciro kuko bigiye kongera uruhare twari dufite muri rubanda. 

    Ubu amakuru yacu azajya atambuka nkuko byari bisanzwe, arihongereho n’undi muyobozi mpuzamahanga abantu bazajya batubonaho, navuga ko ari nabyiza kuri twe ku gera ku isoko ryo mu Rwanda n’ahandi Canal+ igera.”

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua yavuze ko impamvu bahisemo kuzana Bukedde kuri Canal+, ari ukugira ngo bahaze amahitamo y’abakiriya babo, ndetse n’abantu bakunda amakuru ya Uganda bazi n’Ikigande nabo bibone kuri Canal+.

    Bukedde TV isanzwe izindi Televiziyo zo muri aka karere, ziherutse kujya kuri Canal+, zirimo ITV Tanzania, Sinema Zetu, Madi TV, zose zikora mu rurimi rw’igiswahili. 



    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua, avuga ko Canal+ yiteguye gukora buri kimwe kugira ngo ihaze abakiriya bayo bose ndetse n’abandi bashya babone ibyo bakeneye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136044/televiziyo-ya-bukedde-ikomeye-muri-uganda-yamaze-kugera-kuri-canal-136044.html

  • Amavubi yabonye umutoza mushya ahabwa n’abungiriza babiri b’abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Umudage, Torsten Frank Spittler ni we wagizwe umutoza mukuru mushya w’Ikipe y’igihugu Amavubi.

    Mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatatu ni bwo abagize iyi Komite yamenyeshejwe umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko uyu mugabo w’imyaka 61 mutoza mushya w’Amavubi.

    Si we gusa kuko bemeje ko agomba gukorana n’abatoza babiri b’abanyarwanda, Jimmy Mulisa ndetse na Yves Rwasamanzi.

    Ni umugabo uje mu Rwanda bivugwa ko bifite aho bihuriye n’amasezerano FC Bayern Munich iheruka kugirana n’u Rwanda harimo no gufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda cyane ko yatozaga mu makipe y’abato ba Bayern Munich.

    Ni umugabo ibigwi bye bitavugira cyane bitewe n’uko uretse kuba mu makipe y’abato ya Bayern Munich no kungiriza mu ikipe y’igihugu y’Abadage batarengeje imyaka 16 mu 1998 nta hantu hakomeye yatoje.

    Mu 1999 yatoje ikipe y’igihugu ya Nepal, mu 2000 yatoje Perak FA yo muri Malayasia, 2003-2003 yari umuyobozi ushinzwe tekinike muri Yemen, aka kazi gakomereje mu ikipe y’igihugu ya Sierra Leone muri 2005, yanagakoze muri Mozambique 2009-2011, yatoje Myanmar U15 muri 2019. 2007-2009 yatoje Okanagan Challenge yo muri Canada 2016-17 yatoje ikipe y’igihugu ya Bhutan.

    Agiye gutangira kwitegura ijonjora ry’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho tariki ya 15 Ugushyingo 2023 izakira Zimbabwe n’aho tariki ya 21 Ugushyingo akakira Afurika y’Epfo.

    Amavubi y’u Rwanda akaba nta mutoza yari afite kuva nyuma y’uko muri Kanama 2023 uwari umutoza mukuru, Carlos Alos yeguye maze hagashyirwaho umutoza w’agateganyo.

    Hahise hashyirwaho Gerard Buschier usanzwe ari DTN wa FERWAFA nk’umutoza mukuru w’agateganyo yungirijwe na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent bahabwa gutoza umukino umwe wasozaga itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2023 aho banganyirije mu Rwanda 1-1.

    Torsten Frank Spittler umutoza mushya w’Amavubi

    Jimmy Mulisa ni yagumye mu ikipe y’igihugu nk’umutoza wungirije

    Yves Rwasamanzi yagarutse mu ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Amavubi-yabonye-umutoza-mushya-ahabwa-n-abungiriza-babiri-b-abanyarwanda

  • Amavubi yisanze mu itsinda B muri CECAFA #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Tanzania muri CECAFA y’abatareneje imyaka 15 izabera muri Uganda.

    Kuva tariki ya 4 Ugushyingo kugeza tariki ya 18 Ugushyingo 2023 muri Uganda hazaba habera CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 n’u Rwanda rugomba kwitabira.

    Hamaze kuba tombala y’uko amakipe azaba ari mu matsinda aho iri rushanwa rizaba rigizwe n’amatsinda abiri.

    Itsinda A rizaba ririmo Uganda yakiriye irushanwa, Ethiopia, Djibouti ndetse n’ikipe y’igihgu ya Sudani y’Epfo.

    Itsinda B ririmo Tanzania, Zanzibar, Somalia ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi U15).

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15 biteganyijwe ko izahaguruka mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Kane yerekeza muri Uganda.

    Iyi CECAFA yaherukaga kuba muri 2019 aho yari yabereye muri Kenya, yegukanywe na Uganda yatsinze ku mukino wa nyuma Kenya.

    Amavubi U15 yisanze mu itsinda B

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yisanze-mu-itsinda-b-muri-cecafa

  • Abanya Kenya bifatiye mu gahanga ubutegetsi kubera umusoro ku bakerarugendo #rwanda #RwOT

    Abanya-Kenya barimo kwamagana amabwiriza y'abategetsi bashinzwe gusoresha, agamije kwaka umusoro ku bikoresho by'umuntu ku giti cye cyangwa by'umuryango bifite agaciro k'amadolari 500 y'Amerika (agera ku 600,000Frw) kuzamura, ku baje mu gihugu nk'abakerarugendo cyangwa abaturage ba Kenya bagarutse mu gihugu.

    Ikigo cya Kenya cy'imisoro (KRA) kivuga ko ibicuruzwa byose bishya cyangwa ibyakoreshejwe birengeje ako gaciro bigomba gusorerwa.

    Ayo mabwiriza yateje uburakari muri rubanda, Abanya-Kenya benshi bavuga ko icyo cyemezo cyatera ubwoba abakerarugendo ntibongere gusura iki gihugu.

    Bamwe mu badepite bo muri Kenya bavuze ko bamwe mu abategetsi bo mu kigo KRA barimo kwitwaza ayo mabwiriza bagatoteza abakerarugendo, bigaha isura mbi igihugu.

    Minisitiri w'ubukerarugendo muri Kenya, Alfred Mutua, yavuze ko iki cyemezo cya KRA ari imwe mu mpamvu zituma abakerarugendo basura iki gihugu bakomeje kugabanuka.

    Mutua yagize ati: 'Ujya mu Rwanda, ntibagutoteza. [None] U Rwanda nta misoro rusaba? Ujya muri Afurika y'Epfo, kandi ntibagutoteza. I Dubai, ntibagutoteza. None kuki abadusura [bo] bahura n'izo mbogamizi muri Kenya? Ubundi tukava aho twibaza impamvu abantu batarimo kuza muri Kenya.'

    Uyu ni wo musoro wa vuba aha mu rukurikirane rw'imisoro mishya yashyizweho n'ubutegetsi bwa Perezida William Ruto, ibonwa ko ari yo ituma ikiguzi cy'imibereho kirushaho guhenda mu gihugu.

    Ibi biba mu gihe Ruto yatsinze amatora mu mwaka ushize asezeranya koroshya ibibazo byo mu rwego rw'imari by'abaturage ba Kenya.

    The post Abanya Kenya bifatiye mu gahanga ubutegetsi kubera umusoro ku bakerarugendo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/01/abanya-kenya-bifatiye-mu-gahanga-ubutegetsi-kubera-umusoro-ku-bakerarugendo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanya-kenya-bifatiye-mu-gahanga-ubutegetsi-kubera-umusoro-ku-bakerarugendo

  • Kayonza:Abarimu barashinja umuyobozi wa GS Nkondo II kubimura kubera munyumvishirize yimitse. #rwanda #RwOT

    Abarimu babiri bigisha kukigo cya  GS Nkondo II mu murenge wa Rwinkwavu mukarere ka Kayonza, baravugako umuyobozi w'iri shuri yabakoreye impapuro mpimbano akarere ka Kayonza kakazishingiraho kakabaha ibihano bitatu mu mwaka umwe kandi atariko sitati yihariye igenga abarimu  ibiteganya.

    Ngo babanje guhabwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi by'agateganyo , nyuma bagaragarije NESA ko barenganyijwe icyo gihano kirahindurwa  bahabwa igihano cyo kugawa, bagerageje kugaragaza ko bakomeje gukorerwa akarengane  bahita bahabwa amabaruwa abimurira mu bindi bigo bya kure byiswe inyungu z'akazi bakaba bavuga ko ari munyumvishirize.

    Umwe muri ababarimu witwa NTURANYENABO Jean Leonard  avuga ko uyu muyobozi w'ishuri yanditse impapuro mpimbano azijyana ku karere atazinyujije ku murenge cyangwa ngo uyu mwarimu abanze atange ibisobanuro mu kanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mukazi  ko kw'ishuri, nk'uko sitati yihariye igenga abarimu ibiteganya. Yagize ati ''Tubyita impapuro mpimbano kuko batanze raporo ivugako nasohotse mu nama ntasabye uruhushya nkagirwa inama n'akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi kandi ntabyabaye , yaba amafaranga batubikiye twarahagaritswe ntayo baduhaye, banyimuriye kuri GS Gakoma B mu murenge wa Murundi,  kandi sitati igenga abarimu iteganyako umwarimu wimuwe n'umukoresha we ku nyungu z'akazi ahabwa amafaranga y'urugendo akagenwa na Minisitiri ubifitiye ububasha none ayo mafaranga ntayo baduhaye ubu tumaze amezi ane tudahembwa 'Mugenzi we witwa UWIMANA Sebastien nawe avugako bamutangiye raporo y'impimbano igaragaza ko yasohotse mu ishuri adafite uruhushya bimuviramo kudahembwa amezi atatu, hashira iminsi agahabwa igihano cyo kugawa yagaragazako yarenganyijwe agahanishwa kwimurirwa ku ishuri rya EP Rweza hafi y'Akarere ka Gatsibo . Yagize ati ' Mubyukuri ndashaje mfite imyaka 55 , umuyobozi w'ishuri akora impapuro mpimbano urugero natanga n'umwarimu yahaye Timetable y'ibyo atigisha ajya gukosora ibizamini bya Leta muri NESA , urebe n'iyo raporo yantangiye ku karere ntayizi nkaba nsaba gusubira hafi y'umuryango wanjye kuko inzara iranyishe simbasha kwitekera ndi umusaza

    Umuyobozi wa GS Nkondo II NYIRACUMI Leontine  yabwiye itangazamakuru ryacu ko ntacyo yavuga kuri ikikibazo ibindi twabaza Akarere . Yagize ati '' Muvugane n'Akarere bazi ikibazo cyacu''

    Ubwo twakoraga iyi nkuru ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza ntibwabonetse ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo haba kumurongo wa telephone ndetse n'ubutumwa bugufi ntibabushubije

    Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y'abarimu n'abakozi bo muburezi munzego za Leta mu Rwanda SNER  avugako ikikibazo atigeze akimenya ariko ngo banyir'ubwite nibakimugezaho azagikurikirana . Ati ' Murakoze kukitumenyesha ntabwo twari tukizi tugiye kugikurikirana mubwire abo banyamuryango bakitugezeho.''

    Sitati yihariye igenga abarimu iteganya ko umukoresha afite uburenganzira bwo kwimura umwarimu atabisabye  munyungu z'akazi ariko amafaranga yo kumwimura akagenwa na Minisitiri ubufite munshingano ababarimu bakaba batarayahawe.

    Jean Claude Karinda

    FLASH TV Mu Burasirazuba

    The post Kayonza:Abarimu barashinja umuyobozi wa GS Nkondo II kubimura kubera munyumvishirize yimitse. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/11/01/kayonzaabarimu-barashinja-umuyobozi-wa-gs-nkondo-ii-kubimura-kubera-munyumvishirize-yimitse/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayonzaabarimu-barashinja-umuyobozi-wa-gs-nkondo-ii-kubimura-kubera-munyumvishirize-yimitse

  • President Paul Kagame of Rwanda: A Catalyst for Transformative Achievements #RwOT #Rwanda

    President Paul Kagame’s tenure has ushered in an era of remarkable progress and transformation in Rwanda. Under his visionary leadership, the country has experienced significant political stability, economic development, and social reforms. This article highlights President Kagame’s achievements and the impact they have had on Rwanda’s trajectory.

    1. Political Stability and Reconciliation:

    President Kagame assumed office in 2000, steering Rwanda towards political stability after the devastating genocide in 1994. He prioritized national unity, reconciliation, and building a strong social fabric. Through progressive reforms, Kagame has fostered a culture of peace, security, and trust, ensuring that Rwanda maintains its path of stability.

    2. Economic Growth and Development:

    One of President Kagame’s key achievements has been his focus on economic growth and development. His government implemented the Rwanda Vision 2020, a long-term development plan that aimed to transform Rwanda into a middle-income country. Kagame’s policies, such as promoting investment, improving infrastructure, and supporting innovation and entrepreneurship, have attracted both domestic and foreign investments. As a result, Rwanda’s GDP has grown consistently, and there has been a significant reduction in poverty rates and an improvement in living standards for Rwandans.

    3. Education and Human Development:

    President Kagame recognizes the importance of education in shaping Rwanda’s future. His government has prioritized the education sector, investing heavily in infrastructure, teacher training, and promoting access to quality education. Today, Rwanda boasts a high literacy rate and a robust primary and secondary education system. Furthermore, Kagame’s commitment to gender equality is reflected in policies that ensure girls’ access to education, empowering them to become agents of change.

    4. Healthcare and Social Reforms:

    Kagame’s government has prioritized healthcare, leading to significant improvements in the country’s healthcare system. Investments in healthcare infrastructure, access to clean water, and disease prevention programs have yielded positive results. Rwanda’s healthcare system has become a model for other African countries, with successful initiatives such as community health insurance (Mutuelle de Santé) ensuring that Rwandans have access to affordable and quality healthcare services.

    5. Technology and Innovation:

    President Kagame recognizes the transformative power of technology and has positioned Rwanda as a tech hub in Africa. Initiatives such as the Kigali Innovation City and the One Laptop Per Child program have facilitated the integration of technology into education and society. Kagame’s emphasis on digitalization and the advancement of ICT infrastructure has attracted international tech companies and entrepreneurs to Rwanda, fostering innovation and creating jobs.

    Conclusion:

    President Paul Kagame’s leadership has played a pivotal role in advancing Rwanda’s development across various sectors. From political stability and economic growth to education, healthcare, and technology, his achievements have propelled Rwanda’s emergence as a successful and resilient nation. The guiding principles of unity, reconciliation, and good governance have served as a foundation for President Kagame’s transformative policies. As Rwanda continues on its path of progress, the impact of Kagame’s achievements will undoubtedly shape the nation’s future for years to come.