Author: webrwanda

  • Umushabitsi Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y'amavuko Ssemwanga uwahoze ari umugabo we wapfuye #rwanda #RwOT

    Zarinah Hassan wamamaye nka Zari Hassan yifurije  nyakwigendera Ivan Don Ssemwanga wahoze ari umugabo we isabukuru nziza y'amavuko avuga ko abamalayika barikumwe nawe.

     

    Ibi Zari Hassan yabigaragarije kumbuga Nkoranyambaga ze ubwo yafataga umwanya akifuriza isabukuru nziza y'amavuko, uwahoze ari umugabo we agapfa witwa Ivan Don Ssemwanga.Uyu mugore , yafashe amafoto yabo yo mu bihe byatambutse bari kumwe yongera kwiyibutsa ibihe bagiranye  abarinayo akoresha kumbuga nkoranyambaga ze.

     

     

    Mu magambo ya Zarinah aka Zari The Boss Lady, yagize ati:'Ibigwi ntibisaza.Isabukuru nziza.Isabukuru nziza. Twizereko Abamalayika bari kwishimana nan awe'.

     

    Zari yongeye kwibuka umugabo we nyuma y'imyaka 6 apfuye , dore ko yavuye mu mubiri tariki 25 Gicurasi 2017.Amakuru avuga ko uyu mugabo wari umukire, yapfuye azize indwara ya 'Stroke'.

     

    Uyu mugabo yaguye mu Bitaro bya Steve Biko Hospital muri Pretoria mu masaha ya mu gitondo akihagezwa.Mbere y'uko apfa, yabanje kujyanwa kwa muganga avayo hashize ibyumweru bibiri [2], arwara umutima abona gusubizwa kwa muganga.

     

    Ssemwanga, yapfuye ku mwaka 40. Yasize abahungu 3 yabyaranye na Zari Hassan mbere y'uko bahana gatanya.Abo bana ni ; Pinto , Raphael na Quincy kugeza ubu barakuze.

     

    Ubwo Don yapfaga , Zari Hassan yifatanyije n'umuryango we abisangiza abamukurikira kuri Instagram.Mu butumwa yasangije abamukurikira icyo gihe yagize ati:

     

    'Imana ikunda abo badasanzwe, kandi nawe niko wari umeze, ntekereza ko arinacyo yo ubwayo yagushakiye.Wakoze kuri benshi urabafasha, wakoze ibidasanzwe kandi ndibuka umbwira ngo 'Ubuzima ni buto, reka mbeho uko mbyifuza'.Iyi saha y'umwijima haricyo isobanuye kuki wambwiye aya magambo?.

     

    'Kubana bawe wari intwari.Uwigeze kuba mubuzima bwawe wese azi uburyo udasanzwe.Uzakumburwa kandi uzibukwa imyaka myinsh. Wari Ivan The Great ! Uruhukire mu mahoro DON'.

     

    The post Umushabitsi Zari Hassan yifurije isabukuru nziza y'amavuko Ssemwanga uwahoze ari umugabo we wapfuye appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umushabitsi-zari-hassan-yifurije-isabukuru-nziza-yamavuko-ssemwanga-uwahoze-ari-umugabo-we-wapfuye/

  • Umurwenya Nyaxo nabo bari bafungiwe hamwe barekuwe #rwanda #RwOT

    Kanyabugande Olivier wamamaye mu Rwanda kubera amashyengo agira yamaze kurekurwa.

    Inkuru dukesha Igihe avuga ko Nyaxo nabo bari bafunganwe mu Burundi barekuwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ugushyingo 2023.

    Kanyabugande Olivier waburaga iminsi mike ngo yuzuze ibyumweru bibiri muri gereza byavugwa ko atari nziza , yamaze kurekurwa arataha.

    Amakuru avuga ko Nyaxo yafatiwe i Burundi hamwe n'abandi bose bagahita bafungwa.Aba bafashwe tariki 2_3 Ugushyingo 2023.

    Icyatumye aba bafungwa ntabwo cyavuzweho rumwe na cyane ko nta rwego na rumwe rwigeze rugaruka ku ifungwa ryabo.

    The post Umurwenya Nyaxo nabo bari bafungiwe hamwe barekuwe appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/umurwenya-nyaxo-nabo-bari-bafungiwe-hamwe-barekuwe/

  • Nyakwigendera Zahara yararize cyane ubwo yari mu gitaramo cye cyanyuma #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yashyizwe hanze, ubwo umuhanzikazi Zahara wamamaye mu ndirimbo'Loliwe' yari mu Mujyi wa Cap Town ari kuririmba mu gitaramo cya nyuma, yasutse amarira kuva icyo gihe asezera urubyiniro.

     

    Mu byumweru bike mbere y'uko apfa, Zahara yataramiye mu Mujyi wa Cap Town.Muri iki gitaramo, uyu muhanzikazi yagaragaje amarangamutima menshi cyane kugeza n'ubwo arize.Uyu muhanzikazi wari wambaye ikanzu y'ubururu yafatanyije n'abafana kwishima gusa bizakurangira aguye muri Afurika y'Epfo.

     

    Zahara yafashe umwanya arekeraho kuririmba , agaragara nkurimo guterekeza cyane arinako amarira ava mu maso akagwa hasi arira nk'umwana muto nk'uko byatangajwe n'inshuti ye magara Afiba yari yitabiriye iki gitaramo.

     

    Inshuti ya hafi ya Zahara yari yitabiriye igitaramo yitwa Afiba, yatangaje ko, Zahara yababwiye ko atameze neza, abasaba kumujyana kwa muganga.Afiba yagize ati:'Nagize amahirwe yo kuba umutangabuhamya w'igitaramo cyawe cyanyuma [Your Last Perfomance], cyari gitandukanye , cyuzuye amarangamutima gusa, no kuremererwa.Nararize cyane'.

     

    Afiba inshuti ya hafi ya Zahara yakomeje kugaragaza ko uwo mugoroba , Zahara atongeye gusubira ku rubyiniro , ahubwo ko yahise ataha kuva icyo  gihe ntiyongere gukora igitaramo cyangwa ngo agire icyo yitabira.Haciyeho iminsi mike, uyu muhanzi ajyanwa kwa muganga ari naho yahumekeye umwuka we wanyuma.

     

    Tariki 29 Ukwakira 2023, umuryango wa nyakwigendera, watangaje ko ubuzima bwe butameze neza cyane kuko yari arwaye indwara yafashe umwijima.Icyo gihe umuryango we watangaje ko bamutwaye kwa muganga arembye afite n'uburibwe.

     

    I had an opportunity to witness your last performance and it was so different, so emotional and so heavy.

    I cried my heart out — you told me you were not feeling too well and we rushed to the hotel.

    We cancelled the plans of the rest of the evening because you wanted to take… pic.twitter.com/SyVSh94Mpx

    — Afiba  (@afiba_m) December 12, 2023

    The post Nyakwigendera Zahara yararize cyane ubwo yari mu gitaramo cye cyanyuma appeared first on The Custom Reports.

    Source : https://thecustomreports.com/nyakwigendera-zahara-yararize-cyane-ubwo-yari-mu-gitaramo-cye-cyanyuma/

  • Myugariro wa Kiyovu Sports Nizigiyimana Karim Mackenzie yarengeje amaso ikipe ye avuga indi kipe ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Kiyovu Sports wakiniye Rayon Sports, Nizigiyimana Karim Mackenzie abona kuzakura APR FC ku mwanya wa mbere bizasaba imbaraga nyinshi amakipe ayiri inyuma.

    Uyu munsi ni bwo umurishyo usoza igice kibanza 'Phase aller' cya shampiyona ya 2023-24 uri bukubitwe Etincelles FC yakira Gasogi United.

    Gusa nta mpinduka zishobora kuba mu makipe 4 ya mbere ni nyuma y'imikino yabaye ku wa Mbere no ku wa Kabiri.

    Nizigiyimana Karim Mackenzie ukinira Kiyovu Sports ishobora gusoza ku mwanya wa 5, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko Rayon Sports yakiniye ari ikipe nziza ndetse ko azi ko izongeramo amaraso mashya ku buryo igifite amahirwe ku gikombe.

    Ati 'Rayon Sports ni ikipe nziza ariko navuga ko hari ikintu kimwe mwirengagiza, mwibuke ko twakinnye imikino 4 mu minsi 12, ni imikino myinshi kandi yari yegeranye kongeraho umunaniro w'abakinnyi, Rayon Sports ni ikipe nziza kandi ndabizi izongeramo amaraso mashya mu mikino yo kwishyura, ni ikipe nziza ndabizi biracyashoboka.'

    Agaruka ku ikipe aha amahirwe yo kwegukana iki gikombe, yavuze ko hakiri kare ariko na none kuzakura APR FC ku mwanya wa mbere bizagorana.

    Ati 'Haracyari kare ariko sinatinya kuvuga ko APR FC iri mu myanya myiza ni iya mbere, ifite n'amanota menshi irusha amakipe ayikurikiye kandi ni ikipe imenyereye gutwara ibikombe, urumva gutakaza ya manota biradusaba abantu tuyiri inyuma imbaraga nyinshi z'umurengera.'

    APR FC ni yo isoje igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde n'amanota 33, Police FC ifite 31, Musanze FC 29, Rayon Sports 27 ni mu gihe Etoile del'Est ari iya nyuma n'amanota 10.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wa-kiyovu-sports-nizigiyimana-karim-mackenzie-yarengeje-amaso-ikipe-ye-avuga-indi-kipe-ifite-amahirwe-yo-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona/

  • APR FC niyo yasoje shampiyona izikingirije: Ferwafa yatangaje uko amakipe azacakirana mu mikino yo kwishyura  – YEGOB #rwanda #RwOT

    APR FC niyo yasoje shampiyona izikingirije: Ferwafa yatangaje uko amakipe azacakirana mu mikino yo kwishyura.

    Mu gihe ikipe ya APR FC ariyo yasoje shampiyona y'u Rwanda iyoboye izindi n'amanota 33 kandi nta mukino itsinzwe aho ikurikiwe na Police FC ifite amanota 31 na Musanze FC ifite amanota 29 ubu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje uko amakipe azahura mu mikino yo kwishyura.

    Dore uko amakipe azahura mu mikino yo kwishyura muri shampiyona ya Rwanda Premier League:

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-niyo-yasoje-shampiyona-izikingirije-ferwafa-yatangaje-uko-amakipe-azacakirana-mu-mikino-yo-kwishyura/

  • Umutoza wa Kiyovu Sport Bipfubusa ararangisha umukinnyi we Mugunga Yves – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Kiyovu Sports, Joslin Sharif Bipfubusa, avuga ko amaze igihe atazi aho rutahizamu Mugunga Yves w'iyi kipe ari kuko amaze igihe atanakora imyitozo.

    Mugunga Yves winjiye muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka w'imikino avuye muri APR FC, aheruka gukinira Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura VS 4-1.

    Nyuma y'uyu mukino ntabwo uwa Etincelles ndetse n'uwa Rayon Sports baraye banganyijemo 1-1 yawugaragayemo ndetse n'imyitozo akaba atayikora.

    Umutoza Bipfubusa Joslin ubwo yari abajijwe ku kibazo cy'uyu mukinnyi, yavuze ko atakwinjira mu buzima bwite bw'umukinnyi ariko na none amaze igihe yaramubuze

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-kiyovu-sport-bipfubusa-ararangisha-umukinnyi-we-mugunga-yves/

  • RIP Emmanuel! Abaturage bashenguwe n'urupfu rwa Gitifu w'Umurenge wa Rugera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abaturage benshi bo mu karere ka Nyabihu, bashenguwe n'urupfu rwa Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, witabye Imana azize uburwayi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y'urupfu rwa Byukusenge bikavugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaze hafi amezi ane yivuriza mu Bitaro binyuranye. Yaguye mu bitaro bya CHUK, yari amaze iminsi arwariyemo.

    Byukusenge wayoboraga Umurenge wa Rugera kuva mu mwaka wa 2021, abamuzi bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n'abaturage ku buryo n'ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y'imbere.

    Byukusenge yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n'ubundi yarabanje kuyobora uwa Muringa n'Umurenge wa Rurembo, yose yo mu Karere ka Nyabihu. Atabarutse asize umugore n'abana batanu.

    Source : https://yegob.rw/rip-emmanuel-abaturage-bashenguwe-nurupfu-rwa-gitifu-wumurenge-wa-rugera/

  • Rubavu: Abapolisi bahawe amahugurwa yo kuroho… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023 abapolisi 10 bakorera mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri abera mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. 

    Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda na Carabinieri yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y'ubumenyi mu byo koga no gucubira mu mazi (Scuba Diving Centre) giherereye i Genoa mu Butaliyani.

    Bahawe ubumenyi mu bijyanye no gushakisha mu mazi abantu cyangwa ibikoresho byarohamye, ubushobozi bwo gutabara byihuse, kurohora ibyarohamye hifashishijwe ibikoresho kabuhariwe mu kuzamura ibiri mu bujyakuzimu burebure.

    Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, uyobora ishami ry’umutekano wo mu mazi wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko amahugurwa abapolisi basoje uyu munsi azabafasha kuzuza neza inshingano zo gucunga umutekano wo mu mazi.

    Yagize ati: 'Amahugurwa abapolisi basoje uyu munsi, ni igice gisoza icyiciro cya mbere cy'amahugurwa yisumbuye yo gucunga umutekano wo mu mazi. Bahawe ubumenyi bwiyongera ku byo bigishijwe mu bika byabanjirije aya mahugurwa, 

    Buzabafasha kuzuza inshingano neza no gukoresha ibikoresho kabuhariwe mu kurengera ubuzima bw'abakoresha amazi mu gihe haba habaye impanuka no kurohora ibintu byarohamye haba habona cyangwa mu mwijima.'

    ACP Mwesigye yashimiye Abataliyani bahuguye abapolisi bo mu Rwanda

    ACP Mwesigye yashimiye ubufatanye bukomeye buri hagati ya Polisi y'u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani, ku bw'umusaruro bukomeje gutanga mu bijyanye no guhanahana ubumenyi by'umwihariko mu bijyanye n'umutekano wo mu mazi.

    Yashimiye abahuguwe ku bw'umwete na disipulini byabaranze mu gihe cy'amahugurwa, abasaba kuzahoza ku mutima ibyo bungukiye mu mahugurwa kandi bagakomeza gukorera hamwe nk'ikipe kugira ngo barusheho kunoza akazi kabo ka buri munsi.

    Yashimiye abarimu batanze amahugurwa ku bw'umusanzu wabo w'indashyikirwa, anashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga budahwema gutanga bubagezaho ibikenerwa byose ngo amahugurwa agende neza.

    Lt. Colonel Luca Falcone uyobora Ishami rya Scuba Diving Center, yashimiye abahawe amahugurwa umurava n’imyitwarire myiza byabaranze muri aya mahugurwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri bayamazemo.

    Yavuze ko amahugurwa ku bijyanye n'umutekano wo mu mazi azakomeza aho hazakurikiraho icyiciro cy'amahugurwa abaha ubumenyi bwo kuzifashisha mu kwigisha bagenzi babo.

    Muri uyu muhango, abahuguwe bagaragaje imyitozo yaranzwe na tekinike zitandukanye zirimo izo gushakisha abantu n'ibintu byarohamye no kurohora moteri y'ubwato ku ndiba y'amazi hifashishijwe ibikoresho kabuhariwe.

    Abapolisi bahawe amahugurwa berekanye ubumenyi bungukiyemo

    Abapolisi bo mu gihugu cy’u Butaliyani nibo bahuguye abapolisi bo mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137551/rubavu-abapolisi-bahawe-amahugurwa-yo-kurohora-abantu-nibintu-biremeye-137551.html

  • APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024 #rwanda #RwOT

    Imikino ibanza ya shampiyona y'u Rwanda izwi nka Rwanda Premier League yaraye isojwe ku makipe amwe n'amwe dore ko kuri uyu wa gatatu aribwo hateganyijwe umukino umwe uribusoze imikino 15 yakinwe kuri buri kipe.

    Ni imikino irangiye isize ikipe y'ingabo y'igihugu ya APR FC ihagaze ku mwanya wa mbere ikaba iyoboye izindi kipe, ni ikipe isoze iki gice kibanza ifite amanota 33 mu mikino 15 yakinnye, iyi kipe ikaba yaratsinze imikino icyenda inganya imikino itandatu.

    Ibyo gusoza iyoboye ikipe ya APR FC yabishamingiye ku wa mbere w'iki cyumweru yatsinze Amagaju FC ibitego 3-0, indi mikino y'andi makipe yo ikaba yarakinwe kuri uyu wa kabiri ku bibuga bitandukanye.

    Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Police FC yaraye itsinze Musanze FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri watsinze ibitego 2 naho ikindi gitsindwa na Bigirimana Abedi, ibi byashimangiye ko ikipe ya Police FC isoje igice kibanza cy'iyi mikino iri ku mwanya wa kabiri ikaba ikurikiwe na Musanze FC.

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium wakurikiwe n'uwahuje ikipe ya Rayon Sports yari yasuye ikipe ya Kiyovu SC, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, ni igitego cyatsinzwe na Cherif Bayo ku munota wa 12 w'umukino cyishyurwa na Ngendahimana Eric ku munota wa 88 w'umukino, bityo urangira amakipe yombi anganyije kimwe kuri kimwe.

    Kunganya kw'aya makipe byatumye ikipe ya Rayon Sports isoje imikino ibanza iri kumwanya wa Kane n'amanota 27, naho ikipe ya Kiyovu SC iri ku mwanya wa gatandatu n'amanota 21.

    Mukura VS i Huye yaraye itsinzwe n'ikipe ya Gorilla FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Habimana Yves, mu yindi mikino ikipe ya Bugesera FC yatsinze Etoile de l'Est ibitego bibiri ku busa.

    Ikipe ya Marines FC yaraye iganyije na Sunrise FC igitego kimwe kuri kimwe naho Muhazi United inganya na AS Kigali ubusa ku busa.

    Umukino umwe utegerjwe ngo imikino ibanza ishyirweho akadomo ni uri buhuze ikipe ya Etincelles FC kuri Sitade Umuganda yakira ikipe ya Gasogi United.

    Nyuma yaho imikino imwe irangiye y'igice kibanza, ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko imikino yo kwishyura mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 izakinwa guhera ku itariki ya 12 Mutarama 2024.

    The post APR FC itaratsindwa yasoje imikino ibanza ya shampiyona 2023-2024 iyoboye, FERWAFA itangaza ko imikino yo kwishyura izakinwa kuya 12 Mutarama 2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-itaratsindwa-yasoje-imikino-ibanza-ya-shampiyona-2023-2024-iyoboye-ferwafa-itangaza-ko-imikino-yo-kwishyura-izakinwa-kuya-12-mutarama-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-itaratsindwa-yasoje-imikino-ibanza-ya-shampiyona-2023-2024-iyoboye-ferwafa-itangaza-ko-imikino-yo-kwishyura-izakinwa-kuya-12-mutarama-2024

  • Shampiyona ya Volleyball izatangirana impinduka, hakiriwe amakipe mashya #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’umwaka wa 2024 ya Volleyball izatangira muri Mutarama umwaka utaha, izatangirana impinduka aho umubare w’abanyamahanga uziyongera.

    Ni umwanzuro wavuye mu Nama y’Inteko Rusange Idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

    Ingingo yagombaga kwigwaho ni imwe rukumbi, itangira rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo n’abagabo.

    Iyo Nteko Rusange yaje kwemeza ko Shampiyona igomba gutangira tariki ya 20 Mutarama 2023.

    Undi mwanzuro wafashwe ni uko umubare w’abanyamahanga muri shampiyona ugomba kongerwa ukava kuri babiri ukagera kuri batatu.

    FRVB kandi yaboneyeho kwemeza cyangwa kwakira abanyamuryango bashya bafite amakipe y’abagabo bazahita banatangirira mu cyiciro cya mbere ari bo Kaminuza ya Kepler ndetse na East African University. Ubu Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo izitabirwa n’amakipe 10.

    Hakiriwe kandi abanyamuryango bashya bazahera mu cyiciro cya kabiri ndetse no muri shampiyona y’abato, harimo ishuri GS KABARE na APE RUGUNGA, aya makipe yombi akazaba afite amakipe y’abahungu naho mu cyiciro cy’abagore hakaba harakiriwe amakipe ya Institut St Famille Shangi, Ecole Ste Bernadette Save ndetse na Wisdom School yo mu Karere ka Musanze.

    Shampiyona umubare w’abanyamahanga uziyongera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/shampiyona-ya-volleyball-izatangirana-impinduka-hakiriwe-amakipe-mashya