Author: webrwanda

  • Rwamagana : Impanuka y’ubwato bwari bwakubye gatatu abo bwemerewe gutwara yahitanye bandatatu abandi baburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka y’ubwato bwarohamye ku Kiyaga cya Mugesera yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024 yari itwaye abari biriwe mu mirimo irimo guhinga.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kuba ubu bwato bwari butwaye abantu benshi barengeje ubushobozi bwabwo.

    Yavuze ko ubusanzwe bufite ubushobozi bwo gutwata abantu 15 ariko ko ubwo bwakoraga impanuka bwari burimo abarenga 40.

    Yagize ati 'Ni impanuka yatewe no gutwara abantu benshi barenze ubushobozi bw’ubwato […]Ahagana saa 15h53 nibwo ubwato bwarohamye Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahise bava Bugesera bajya gutabara tubasha gukura mu mazi abantu 31 batandatu bo wabakuyemo bapfuye barimo batanu bakuru n’umwana w’amezi n’undi w’umwaka n’amezi ane.'

    Yakomeje agira ati 'Ubwo bwato ni ibiti ariko bufite moteri, rero abantu bwari butwaye bavaga Rukumberi berekeza Karenge, abenshi bahinga Rukumberi bataha Karenge.'

    SP Hamduni yasabye abakora akazi ko gutwara abagenzi mu mazi kubahiriza amabwiriza n’amategeko, bakirinda kuyarengaho cyane cyane bakubahiriza umubare w’abantu bemerwe gutwara, kuko kurenza umubare ari byo bitera impanuka nk’iyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/article/Rwamagana-Impanuka-y-ubwato-bwari-bwakubye-gatatu-abo-bwemerewe-gutwara-yahitanye-bandatatu-abandi-baburirwa-irengero

  • Umukinnyi w’umunya-Rwanda ufite imyaka 18 yasinyiye Brighton yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umunya-Rwanda ufite imyaka 18 yasinyiye Brighton yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza.

    Umunyarwanda Kamari w'imyaka 18 yerekeje mu ikipe ya Brighton & Hove Albion.

    Akinira amakipe y'abato y'abongereza yabaga muri Southampton.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wumunya-rwanda-ufite-imyaka-18-yasinyiye-brighton-yo-mu-kiciro-cya-mbere-mu-bwongereza/

  • Hon Dr.Frank Habineza yavuze ku ifungwa ry’i… – #rwanda #RwOT

    Ibi Hon Dr.Frank Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024,mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo we n’abandi bayobozi bari bitabiriye Kongere y’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) mu Mujyi wa Kigali.

    Abitabiriye iyi Kongere bunguranye ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zigomba kongerwa muri Manifesto izakoreshwa mu matora y’Abadepite ndetse n’ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe uyu mwaka wa 2024.

    Hanatowe kandi abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite mu turere tugize umujyi wa Kigali aritwo Gasabo,Nyarugenge na Kicukiro aho buri Karere kavuyemo abantu babiri barimo uw’igitsina gabo n’uw’igitsina gore . Iyi gahunda ikaba izakomereza no mu zindi Ntara zose z'igihugu

    Agaruka ku ifungwa ry’imipaka yagize ati” Ku by’imipaka bigomba guca mu biganiro, turasaba Leta y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Burundi bumvikane ku bibazo bafitanye ,bace mu nzira za Diporomasi baciyemo n’ubushize babikemure kuko twe dukeneye ko umupaka ufungurwa”

    Akomeza avuga ko abanyarwanda n’ababarundi ari abavandimwe cyane ko n’uyu mupaka bawukoresha bose bityo ko wafungurwa abaturage bakongera guhahirana nk’uko byahoze.Ati”Abanyarwanda nta kibazo dufitanye n’u Burundi n’abarundi ntakibazo bafitanye n’u Rwanda ”

    Leta y'u Burundi kuva ku wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n'u Rwandanyuma y'uko mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru, Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi bwe.

    Si ubwa mbere u Burundi bufunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda kuko nyuma y’uko ibiguhugu byombi bitangiye kurebana ay’ingwe mu 2015, nyuma yaje gufungurwa muri Mata 2022.

    Icyo gihe u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida, u Rwanda rukabihakana ahubwo rugashinja u Burundi gufasha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo imitwe yitwaje intwaro.

    Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 nibwo Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), ryemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida waryo ari we uzarihagararira mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 aho yanahujwe n’ay’abadepite.

    Hon Dr.Frank Habineza uziyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Nyakanga

    Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Depite Jean Claude Ntezimana

    Rizahagararirwa n’abantu babiri muri buri Karere

    Bunguranye Ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zashyirwa muri Manifesto y’iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe uyu mwaka

    Dr Frank Habineza aherutse kwemeza ko azongera akiyamamaza mu matora y’ 2024, ni Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yari yiyamamaje mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye muri Kanama 2017.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139073/hon-drfrank-habineza-yavuze-ku-ifungwa-ryimipaka-ihuza-u-rwanda-nu-burundi-139073.html

  • Byinshi kuri Teta Samantha wakuriwe ingofero… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Teta Samantha yize ishami ry'Amateka, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi (History, Economics and Geography), niwe wabaye umukobwa wa mbere mu gihugu mu gutsinda neza kurusha abandi mu mashami akubiye mu cyitwa 'Arts Combinations', ubwo yasoza amashuri yisumbuye.

    Mu mwaka wa 2015 aho yigaga ku kigo cya Nu-Vision High School cyo mu karere ka Kayonza, agisoza ku bwo gukunda umurimo w’Itangamakuru nibwo yatangiye urugendo rw’inzozi aribwo yatangiye kwimenyereza kwandika inkuru  muri The New Times Rwanda.

    Nyuma yaje kuhava ajya gukomereza amashuri ye muri The University of British Columbia yo muri Canada.

    Teta Samantha akaba ariwe wayoboye ikiganiro  akaba akomeje gushimirwa kubera uburyo yabikoranye ubuhanga buhanitse bitari ibya buri wese ,bamwe bavuga ko yakoresheje Ikinyarwanda neza.

    Uyu mukobwa kandi bikomeje kuvugwa na benshi ko asa na Louise  Mushikiwabo ku isura no mu buhanga aho benshi badatinya kuvuga ko azagera ikirenge mu cye bitewe n'imyitwarire ye n'ibikorwa bigenda bimugaragaraho mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Teta Samantha asanzwe  akora mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma  y’u Rwanda.

    Teta Samantha yashimiwe gukoresha ikinyarwanda neza

    Bamwe bavuga ko asa na Louise Mushikiwabo

    Umwanditsi:Iyakaremye Emmanuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139057/byinshi-kuri-teta-samantha-wakuriwe-ingofero-mu-nama-yigihugu-yumushyikirano-2024-agasanis-139057.html

  • Umukinnyi utazwi muri Rayon Sports yerekeje ku mugabane w’iburayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi utazwi muri Rayon Sports yerekeje ku mugabane w'iburayi

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo hamenyekanye amakuru yuko Ishimwe Patrick arerekeje mu gihugu cya Esipanye gukora igeregezwa.

    Uyu mukinnyi wageze muri Rayon Sports mu meshyi ya 2022 akabura umwanya uhagije wo gukina, agiye gukora igeregezwa mu ikipe ikina icyiciro cya 3 yitwa AD Unio Adrave.

    Rayon Sports imaze iminsi yohereza abakinnyi mu igeragezwa ku mugabane w'iburayi ariko bakongera bakagaruka harimo nka Rudasingwa prince uheruka muri Lativia none hiyongeyeho Patrick waje muri Rayon Sports avuye muri Heroes FC.

    Rayon Sports kugeza ubu ikomeje kwitegura umukino ifitanye na Police FC wa 1/2 cy'igikombe cy'Intwari izakinwa tariki 28/01/2024.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-utazwi-muri-rayon-sports-yerekeje-ku-mugabane-wiburayi/

  • Bagiye guca agahigo! Itorero Inyamibwa bategu… – #rwanda #RwOT

    Mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano yabereye muri Kigali Convention Center, tariki 23-24 Mutarama 2024, Perezida Kagame yavuze ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwihoboye 'irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kiba igihugu gikwiye kitari ikijyanye n’ayo mateka.'

    Ati “Imyaka 30 irimo ibintu bibiri: Irimo ibyo byago ariko irimo n’igihugu guhinduka kikaba igihugu kindi dukwiye, kitari ikijyanye n’ayo mateka nayo twibuka”.

    Yavuze ko muri ibyo bigenda bihinduka mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda n’ubuzima bw’abantu n’imiterere y’Igihugu’ bijyanye n’ukuntu ibisekuru bisimburana. Yavuze ko abagejeje imyaka 30 ingana n’iyo u Rwanda rumaze ‘igihugu kibitezeho guhindura igihugu neza’.

    Itorero Inyamibwa rivuga ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye hari byinshi rwagezeho bashaka kuzagaragaza mu gitaramo bazakora tariki 23 Werurwe 2024 muri BK Arena.

    Ni ubwa mbere itorero ry'imbyino gakondo rizaba rikoreye igitaramo muri BK Arena, bikazaba ari amateka yanditswe n'itorero Inyamibwa. Ni inyubako yakira abantu ibihumbi 10, ku buryo benshi mu bahanzi bahataramiye bagiye bifashisha bagenzi babo.

    Kugeza ubu, Israel Mbonyi niwe ufite agahigo mu bahanzi bo mu Rwanda, kuko amaze kuhakorera ibitaramo bibiri yuzuza BK Arena.

    Umuyobozi Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukorera iki gitaramo muri BK Arena bashingiye ku mubare mwinshi bagize mu gitaramo 'Urwejeje Imana' bakoreye muri Camp Kigali, ku wa 19 Werurwe 2023.

    Akomeza ati 'Twifuje ko abantu babona ahantu hisanzuye kandi heza baza gutaramira. Umwaka ushize twari dufite abantu hafi ibihumbi bitanu, kuri iyi nshuro rero turifuza abantu barenga ibihumbi umunani.'

    Uyu muyobozi anavuga ko batekereje guhitamo ahantu hagutse, bashingiye ku nsanganyamatsiko y'iki gitaramo, kuko isobanura neza ibikorwa 'u Rwanda rwagezeho kuva 1994 -2024'.

    Akomeza ati 'Ubwo rero mu by'ukuri BK Arena ni kimwe mu bikorwa by'indashyikirwa u Rwanda rwagezeho nk'ahantu habera ibitaramo twagombaga rero kuhakorera igitaramo.'

    Itorero Inyamibwa ririzihiza imyaka 26 rishinzwe. Iyi myaka ishize bashimangiye ibigwi, kandi bafite abanyamuryango benshi, kandi bamaze gutarama ku Isi hose.

    Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yose… Nyuma y’imyaka 26, Inyamibwa bamaze kugira ibikorwa n’ibigwi bidasanzwe.

    Imyaka 26 ishize batangiye bishimira ko ibikorwa by’abo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza nk'abanyeshuri, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw’Isi.

    Mu 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa ‘Festival de Confolens’ ribera mu gihugu cy’u Bufaransa. 

    Igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero Inyamibwa kizabera muri BK Arena, ku wa 23 Werurwe 2024 

    Inyamibwa bagiye gukora iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo 'Urwejeje Imana' bakoze, ku wa 19 Werurwe 2023






    KANDA HANO UREBE BIMWE MU BYARANZE IGITARAMO CY’ITORERO INYAMIBWA MU 2023


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139070/itorero-inyamibwa-rigiye-guca-agahigo-bitewe-naho-bazakorera-igitaramo-inkuru-ya-30-139070.html