Author: webrwanda

  • UCL: Real Madrid yananiwe gutsinda Leipzig, Manchester City ihana Copenhagen  – YEGOB #rwanda #RwOT

    UCL: Real Madrid yananiwe gutsinda Leipzig, Manchester City ihana Copenhagen.

    Mu ijoro rya cyeye imikino ya 1/8 muri Uefa Champions League yakomezaga ikipe ya Real Madrid yari yakiriye ikipe ya RB Leipzig umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 byatumye Real ikatisha itike yo kwerekeza muri 1/4 kubera ko umukino ubanza yari yatsinze igitego 1-0 ikaba yakomeje kugiteranyo cy'ibitego 2-1.

    Manchester City yatsindaga Copenhagen ibitego 3-1 byatumye abasore b'umutoza Pep Guardiola bakatisha itike ya 1/4 kugiteranyo cy'ibitego 6-2.

    Real Madrid na Manchester City zisanze Bayern Munich na Paris Saint Germain muri 1/4 cy'imikino y'igikombe cya Uefa Champions League mu gihe hategerejwe andi makipe 4 agomba gusanga izi muri 1/4.

     

    Source : https://yegob.rw/ucl-real-madrid-yananiwe-gutsinda-leipzig-manchester-city-ihana-copenhagen/

  • Nakubwira ko amategeko atabisobanura-Igisubiz… – #rwanda #RwOT

    Platini P ari mu bahanzi bamaze imyaka itari mike ijya kugera mu binyacumi 2.


    Ndetse kuri ubu bamwe bamwita Baba bivuze kongera gutangira nyuma y'ibikomeye binasobanuye inararibonye mu muziki.


    Uyu muhanzi akaba agiye kumara imyaka 4 akora wenyine nyuma y'imyaka 10 yari amaze muri Dream Boyz.

    Kuri ubu akaba yitegura gukora igitaramo kizaririmbamo abahanzi batandukanye amatike arimo ay'ibihumbi 5Frw, 10Frw na Table y'ibihumbi 200Frw.

    Ubwo yaganiraga na DJ Phil Peter mu kiganiro cya mbere Baba Xperience.

    Uyu munyamakuru yamubajije ku cyo yakora atandukanye n'umugore niba yashaka undi,asubiza agira ati'Ako kanya birashoboka cyane.'

    Abajijwe ku mugore we niba azitabira igitaramo cye yagize ati'Uziko nta mukobwa turacana ku itapi y'umutuku, naba nkoze ibara mbikoze ubu.'


    Niba baratandukanye uyu mugabo yirinze kugira icyo abivugaho, agaragaza ko ubwo ari ubuzima bwite ati'Umugore aba ari uw'umuntu ntabwo ari uw'itsinda.'

    Gusa bagana kumusozo w'ikiganiro nubwo yabanje ikintu cy'amategeko yavuze ko ari umugore we ati' Nakubwira ko kugeza ubu amategeko atabisobonura, oya ni umugore wanjye.'

    Yagaragaje kandi ko bigoye iby'urukundo ati'Mu bintu by'urukundo ntakintu nabonyemo gisekeje.'

    Platini P yakomoje ku kuba urukundo atari ikintu cyo kwisukirwa, agaragaza ko akiri kumwe n’umugore nubwo yabanje kwisunga ijambo ry’amategekoPlatini P yagaragaje ko byaba ari agashya kuba yaserukana n’umugore we ku itapi y’umutuku 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140461/nakubwira-ko-amategeko-atabisobanura-igisubizo-cya-platini-p-ku-gutandukana-numugore-we-140461.html

  • Amanota 10 APR FC irusha Rayon Sports arabazw… – #rwanda #RwOT

    Shampiyona ya 2023-24, ni shampiyona ishobora kuzagira umusozo umeze nk’uwa filime yarebwe kuko buri gihe uba uzi uko izarangira. Ni shampiyona idateye amatsiko nk’imyaka ibiri iheruka,kereka mu gihe Rayon Sports yakora amateka, ndetse ikipe ya APR FC nayo ikananirwa gutsinda imikino ishigaje.

    Ubundi shampiyona yose ku Isi yinjiye mu mikino 10 ya nyuma, usanga iba ihanzwe amaso ku makipe ashobora kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse n’amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Shampiyona y’u Rwanda uyu mwaka rero isa naho yafunguye uburyohe, nyuma y’uko hasigaye imikino 7 gusa ariko APR FC ikaba irusha amanota 10 ikipe ya Rayon Sports ya kabiri, ibintu bitari bikunze kubaho mu Rwanda.

    Imyaka yabanje byari bimeze gute?

    Duhereye mu 2016 ubwo amakipe yabaga 30, ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Rayon Sports yari ifite amanota 52, inganya na APR FC, ariko APR FC yegukana igikombe n’amanota 67 kuri 61 ya Rayon Sports.

    Ikipe ya Musanze FC yayoboye shampiyona kugera ku munsi wa 12, ndetse abantu batangira kwibaza niba igikombe kizambuka Mukungwa, ariko ubu siko bimeze 

    Mu 2017, ku munsi wa 23 wa Shampiyona Rayon Sports yari ifite amanota 58 APR FC ifite 47, Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona ifite amanota 73 kuri 61 ya Police FC. Uyu mwaka w’imikino niwo mwaka waherukaga aho ikipe igera ku munsi wa 23 irusha iya kabiri amanota agera ku 10, kandi bigaragara ko ayo manota atavuyemo.

    Mu 2018, ku munsi wa 23, AS Kigali yari ku mwanya wa mbere n’amanota 48 mu gihe APR FC yari ifite amanota 45, APR FC ikaba yaregukanye igikombe ifite amanota 66 kuri 61 ya AS Kigali.

    2019, ku munsi wa 23 wa Shampiyona APR FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 54,Rayon Sports ku mwanya wa kabiri n’amanota 51, Rayon Sports itwara igikombe ifite amanota 72, APR FC ifite 65 ku mwanya wa kabiri.

    Mu 2020, shampiyona yakinwe imikino 23 kubera COVID-19, APR FC iyegukana ifite amanota 57 kuri 50 ya Rayon Sports. 2021, shampiyona yakinwe mu matsinda APR FC iyegukana inganya na AS Kigali amanota 19 ariko iyirusha ibitego.

    Mu 2018, AS Kigali yasigariyeho Rayon Sports ariko yari ihasize umugongo 

    Mu 2022 ku munsi wa 23 wa Shampiyona, APR FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 51 irusha inota 1 Kiyovu Sports, APR FC itwara igikombe ifite amanota 66 irusha inota rimwe Kiyovu Sports. Mu 2023, ku munsi wa 23 wa Shampiyona APR FC yari ifite amanota 49 ari iya mbere Kiyovu Sports ari iya kabiri n’amanota 47, APR FC itwara igikombe inganya amanota na Kiyovu Sports ariko iyirusha ibitego.

    None uyu mwaka amanota 10 APR FC irusha Rayon Sports, arabazwa nde?

    Mbere na mbere aya manota arabanza abazwe Rayon Sports yatinze gutangira shampiyona. Rayon Sports yagiye imbere ya APR FC ku rutonde rwa shampiyona inshuro imwe gu ku munsi wa mbere wa shampiyona. Ku munsi wa 8 APR FC yari yarayiciyeho ndetse imaze kuyisiga amanota 5.

    Kiyovu Sports yamaze imyaka 2 ibuza APR FC gucira ngo agwe, igatwara igikombe ku munsi wa nyuma, ariko twavuga ko yasigariye Rayon Sports neza 

    Imikino ibanza ya shampiyona, yarangiye, APR FC imaze gusiga Rayon Sports amanota 6, mu gihe ku munsi wa 18 wa shampiyona, APR FC yari imaze kuyisigamo amanota 9. Umuntu yavuga ko Rayon Sports nk’ikipe rukumbi ibasha gutwara igikombe cya shampiyona APR FC, ariyo ya mbere yabazwa uburyo APR FC yayisize amanota 10.

    Ikipe ya Police FC nayo yakwitaba urukiko mu buryo bwo gushakisha impamvu ikipe ya mbere iri kurusha iya kabiri amanota 10

    Reka twemere ko Police FC yatangiye umwaka w’imikino nabi kuko imikino ine ya mbere yari ku mwanya wa 10 n’amanota 4. Gusa iyi kipe yaje gukora ibisa n’ibitangaza, itsinda imikino ubutitsa, hanyuma imikino ibanza ya shampiyona irangira iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 31 irushanwa inota 1 na APR FC.

    Umuntu yavuga ko Rayon Sports yakererewe kubona umutoza w’amahitamo mazima, ari naho igikombe cyagendeye 

    Buri wese yumvaga ko Police FC igiye guhangana na APR FC bidasanzwe ndetse Mashami Vincent akaba yahesha iyo kipe igikombe cya mbere cya shampiyona ndetse iyi kipe igura Peter Agblevor wo kubafasha kubigeraho, ariko igisekeje ni uko ubu tuvugana Police FC irushwa amanota 22 n4ikipe ya APR FC, bivuze ko kuva imikino yo kwishyura Police FC imaze gukora amanota 2 mu mikino 8.

    Buri kipe yose ikina shampiyona yakwitaba urukiko ikavuga impamvu itabashije gutsinda APR FC

    Urebye nko mu myaka ibiri itambutse, dufashe nka 2021-22, APR FC yatsinzwe imikino 4 muri shampiyona aho yageze ku munsi wa 23 imaze gutsindwa imikino 2. Mu 2022-23, APR FC yatsinzwe imikino 3 ibiri muri yo ikaba yarageze ku munsi wa 24 yarayitsinzwe.Uyu mwaka rero amakipe navuga ko yize nabi APR FC, habura ikipe n’imwe yayikora mu jisho aho tugeze aha.

    Uko mbibona

    Ubusanzwe Rayon Sports niyo kipe ifite ubushobozi bwo gutwara APR FC igikombe cya shampiyona, muri iyi myaka Rayon Sports bigaragara ko ititeguye ndetse idafite umugongo wo guhatana.

    Mu gihe Rayon Sports yabaga itameze neza, habaga hari ikipe iza kuyisigariraho twavuga nka 2018 ubwo AS Kigali yahanganaga na APR ndetse na 2021, Kiyovu Sports 2022 na 2023, ariko izi kipe mukaba mubizi ko iyi shampiyona yatangiye ziri aharindimuka.

    Hari hakenewe rero ikipe ikomeza gusigarira kuri Rayon Sports n’ubundi yagaragazaga ko ititeguye, ariho twabonye ko Police FC yagombaga kubikora ariko ikaza gutenguha abantu, ariyo mpamvu Rayon Sports yafashe akabando iza guhanyanyaza aribyo irimo ubu. Navuga ko ku bwanjye Police FC ariyo kipe ya mbere igomba kuvuga uko byagenze. 

    Police FC ntabwo yabaniye abakunzi ba ruhago y’u Rwanda, kuko yavuye muri shampiyona aho yari ikenewe 

    Rayon Sports imeze nk’umubyeyi watumye umwana kuvoma, yagera mu nzira akagaruka akabwira umubyeyi ngo niyigireyo 

    APR FC kuva iyi shampiyona yatangira ntabwo irataza amanota 3 icyarimwe, gusa imaze kunganya inshuro 7

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140459/amanota-10-apr-fc-irusha-rayon-sports-arabazwa-nde-140459.html

  • REG yihereranye K Titans, APR itsinda UGB (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo muri Basketball mu Rwanda yari yakomeje mu ijoro ryakeye, aho APR BBC na REG BBC nta kosa na rimwe zakoze.

    Wari umunsi wa 11 mu mikino ibanza, hakaba habaye imikino ibiri gusa uwo REG BBC yakinnyemo na K Titans ndetse n’uwo APR BBC ikubutse Qatar mu mwiherero wo kwitegura BAL yakinagamo na UGB BBC.

    Iyi mikino yose ikaba yabereye muri LDK, saa 18h00′ habanje umukino wa REG BBC na K Titans, ni umukino REG yatsinze mu buryo bworoshye amanota 85-47.

    REG BBC ikaba yayoboye uduce twose tw’umukino ibifashijwemo n’abasore nka Kambuyi Pitchou Manga watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 20 na Belleck Bell watsinze 10.

    Nubwo Bienvenue Liseko Bolangi wa K Titans wakinnye iminota myinshi muri uyu mukino wose (34’24”) agatsinda amanota 17, ntabwo byabujije ikipe ye gutakaza ikanatsindwa irushanwa.

    Agace ka mbere karangiye ari 17-11, aka kabiri REG yagatsinze 19-12 bajya kuruhuka ari 36-23. Agace ka gatatu ni ho K Titans yatsikiriye cyane kuko yatsinzwe 25-9 ni mu gihe agace ka nyuma yagatsinzwe 24-15. Umukino warangiye ari 85-47.

    REG BBC yatsinze mu buryo bworoshye

    Hahise hakurikiraho umukino wa APR na UGB BBC. Ikipe ya APR BBC benshi bafite amatsiko y’uko izitwara muri uyu mwaka, ni nyuma yo kwegukana shampiyona y’umwaka ishize ikaba yarongeyemo abakinnyi bakomeye nka Dixon wakiniye Patriots mu mikino ya Playoffs y’umwaka ushize, Adonis Filer Jovon wari inkingi ya mwamba muri REG BBC n’abandi.

    Ntabwo iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yatengushye abakunzi ba yo kuko yatsinze United Generation for Basketball (UGB) amanota 84-62.

    Ni umukino utagoye APR kuko uduce twose tw’umukino ari yo yatuyoboye; 17-15, 21-14, bagiye kuruhuka APR ifite 38-29. Agace ka gatatu APR BBC yagatsinze ku manota 24-16 ni mu gihe agace ka nyuma yagatsinze 22-17.

    Iyakaremye Emmanuel [Zulu] wahoze akinira ikipe ya APR BBC uba akaba ari muri UGB ni we wakinnye iminota myinshi (35’05”) atsinda amanota 5.

    Adonis Filer Jovon wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi, 24 mu minota 33’54” yakinnye.

    APR BBC na yo nta kosa yakoze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-yihereranye-k-titans-apr-itsinda-ugb-amafoto

  • Birabe ibyuya! Rubavu abanyeshuri basaga 100 bajyanwe kwa muganga igitaraganya barembye cyane -Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ntara y'uburengerazuba mu karere ka Rubavu abanyeshuri basaga 100 barwaye bajyanwa kwa muganga, Nyuma yo kugaburirwa amafunguro bikekwa ko yarahumanye,

    Gusa abandi bavuga ko atari ahiye, mu kigo cy'amashuri abanza ya Pfunda mu murenge wa Nyundo w'akarere ka Rubavu.

    Ababyeyi babo bana bagaragaje agahinda gakomeye cyane nyuma yo kubona ko abana babo bagaburirwa ibiryo bidahiye harimo n'ibishyimbo.

    Source : https://yegob.rw/birabe-ibyuya-rubavu-abanyeshuri-basaga-100-bajyanwe-kwa-muganga-igitaraganya-barembye-cyane-amafoto/

  • “Barahari ni benshi, ejo twarabibonye!” Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ubwo yabazwaga koko niba APR FC irusha abafana Gikundiro – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin ubwo yabazwaga koko niba APR FC irusha abafana Rayon Sports, yabisetse cyane maze avuga ko byagaragaye ku mukino APR FC yatainzemo Etoile de l'Est igitego 1-0.

    Hari mu kiganiro yagiranye na Ishusho TV dukesha iyi nkuru. Ndetse kandi yaboneyeho gushishikariza abafana ba Rayon Sports, kuzitabira umuko iri kwitegura kwakira APR FC.

    Muhire Kevin yemera ko APR FC irusha abafana Rayon Sports ?

    Twe dutangiye ikiganiro I•Sports, dukurikirane kuri Startimes, Ch109 & 420.

    Ni #freshandfun pic.twitter.com/ggvWSezWTo

    — Ishushotv Official (@ISHUSHOTV) March 6, 2024

    Source : https://yegob.rw/barahari-ni-benshi-ejo-twarabibonye-kapiteni-wa-rayon-sports-muhire-kevin-ubwo-yabazwaga-koko-niba-apr-fc-irusha-abafana-gikundiro-videwo/

  • Abakinnyi 9 bose ba APR FC bahamagawe icyarimye mu ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler, mu bakinnyi yahamagaye harimo icyenda ba APR FC mu Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti muri iyi Werurwe, ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Madagascar ndetse na Botswana.

    Abo bakinnyi ni: Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunussu ndetse na Niyigena Clément.

    Hari kandi Niyomugabo Claude, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan bakina hagati mu gihe abakina ku mpande basatira izamu ari Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain 'Bacca'.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-9-bose-ba-apr-fc-bahamagawe-icyarimye-mu-ikipe-yigihugu-amavubi/

  • Umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti yasabiwe gufungwa imyaka hafi itanu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti yasabiwe gufungwa imyaka hafi itanu

    Abashinjacyaha bo muri Espagne basabiye umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti gufungwa imyaka ine n'amezi icyenda kubera kutamenyekanisha amafaranga yinjiza mu biro by'imisoro.

    Uyu munsi ku wa Gatatu, abashinjacyaha bavuze ko bashinja Ancelotti ibirego bibiri by'uburiganya bw'imisoro ifite agaciro ka miliyoni imwe yama euro(erenga miliyari 1frw).

    Uyu Mutaliyani w'imyaka 64 arashiniwa kuba yaranyereje ubutunzi bwa Espagne, binyuze mu guhisha amafaranga yinjiza muri image rights muri 2014 na 2015.

    Bamushinja kuba yarashyizeho uburyo biteza urujijo binyuze mu bigo bitandukanye kugira ngo ahishe amafaranga yinjiza arenga ku mushahara.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-real-madrid-carlo-ancelotti-yasabiwe-gufungwa-imyaka-hafi-itanu/

  • Mu mwambaro mushya wa Rayon Sports, Mama Sava yagaragaye ari kumwe na Claude uhagarariye abafana ba Rayon Sports barebana akana ko mu jisho – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyamamare muri sinema Nyarwanda uzwi nka Mama Sava, yashyize hanze amafoto yari kumwe na Claude uhagarariye abafana ba Rayon Sports.

    Ni amafoto Mama Sava yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yari yambaye umwambaro mushya wa Rayon Sports ndetse ari kumwe na Claude uhagarariye abafana ba Rayon Sports barebana akana ko mu jisho.

    Source : https://yegob.rw/mu-mwambaro-mushya-wa-rayon-sports-mama-sava-yagaragaye-ari-kumwe-na-claude-uhagarariye-abafana-ba-rayon-sports-barebana-akana-ko-mu-jisho-amafoto/

  • Impinduka ku mukino wa Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu saa kumi n’ebyiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impinduka ku mukino wa Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu saa kumi n'ebyiri.

    Umukino wa Rayon Sports na APR FC wakuwe saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba ushyirwa ku wa Gatandatu saa Cyenda z'amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

    Source : https://yegob.rw/impinduka-ku-mukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc-wari-uteganyijwe-kuba-kuwa-gatandatu-saa-kumi-nebyiri/