Author: webrwanda

  • Ingabo z'u Rwanda zishe ibyihebe i Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Carta de Moçambique, avuga ko ibi byihebe byishwe ari ibiherutse gutera uduce twa Nsangue, Tambuzi, Quifuque na Vamizi.

    Uretse kugaba ibi bitero no kwica ibi byihebe, Ingabo z'u Rwanda zanagaruje ubwato byari byashimuse ubwo byateraga ikirwa cya Tambuzi, Quifuque na Vamizi.

    Ni amakuru ashimangirwa na Ali Mussa uri mu barobyi bakorera muri aka gace, wavuze ko 'yabonye ubwato bugarurwa n'Ingabo z'u Rwanda, ku buryo ibikorwa byo kuroba byahise bikomeza.'

    Aya makuru agiye hanze nyuma y'iminsi mike, Ingabo z'u Rwanda zitangaje ko zirukanye ibyihebe bya Al Shabab mu mashyamba y'inzitane yo mu karere ka Eráti, aho byari bifite indiri, bake muri bo bashobora guhunga banyuze mu mugezi wa Lúrio.

    Tariki 25 na 26 Mata 2024, abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Al Shabab bagabye ibitero bitatu mu duce twa Manica, Nessiua na Mitaka mu karere ka Eráti, mu ntara ya Nampula iri mu Majyaruguru ya Mozambique, bica umusivili, batwika inzu, amashuri n'insengero.

    Ingabo z'u Rwanda zahise zoherezwa muri ako gace kugarura amahoro n'ituze mu bahatuye.

    Ingabo z'u Rwanda zageze muri Mozambique mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka yibasirwa n'abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu byari byaratumye ibihumbi byinshi by'abaturage bahunga.

    Ingabo z'u Rwanda zimaze iminsi zihiga ibyihebe i Cabo Delgado


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zishe-ibyihebe-i-cabo-delgado

  • KBS yungutse izindi bisi z'amashyanyarazi nshya – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye kuri ubu KBS ibarura bisi z'amashanyarazi zigera muri zirindwi ziri gukora mu bice bitandukanye bya Kigali hanageragezwa imikorere yazo.

    Umuyobozi Mukuru wa KBS, Charles Ngarambe, yabwiye IGIHE ko impamvu bari kuyoboka iri soko biri mu buryo bwo guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe ziterwa n'imyuka yoherezwa mu kirere.

    Ati 'Nk'uko mubibona igiciro cy'ibikomoka kuri peteroli kigenda kizamuka umunsi ku wundi. Ni yo mpamvu turi gushakisha ngo turebe nk'abacuruzi ko natwe twagira icyo dusagura mu byo dukora cyane ko ubukungu buhari butemera ko wagenda uzamura ibiciro by'ingendo uko ibya lisansi bigenda bizamuka.'

    Ngarambe yavuze ko uko Isi igenda itera imbere ari nako izi modoka zikoresha amashanyarazi zigenda ziba nyinshi, akagaragaza ko na bo bagomba kugendera muri uwo mujyo.

    Imodoka KBS yari isanganwe zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 71, zikagenda kugeza ku bilometero 300 zitarashiramo umuriro, mu gihe izi za IZI zo zitwara abagenzi 60 zikamara ibilometero bigera kuri 250 umuriro utarazishiramo.

    Ngarambe yavuze ko izi modoka ziri kuza ku isoko ry'u Rwanda, ufite hagati y'ibihumbi 150$ na 200$ yazibona bijyanye n'aho yaguriye, ibiciro byagabanyutse bijyanye n'ubworoherezwe bw'ibihugu bizishaka cyane.

    IZI yerekana ko nubwo Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyiraho gahunda zifasha ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hakirimo imbogamizi z'ibikoresho, ibikorwaremezo byazo n'ibindi, icyakora iki kigo kikagaragaza ko cyiyemeje gufatanya mu kubikemura.

    Iki kigo cyerekana ko bimwe mu bisubizo cyazanye ku isoko ry'u Rwanda birimo kuzana imodoka z'ingano zitandukanye z'amashanyarazi n'uburyo bwo kwishyura bunoze, aho umukiliya yishyura bijyanye n'intera yagenze, aho kwishyura ay'inzira yose.

    Ni inyungu byitezwe ko zizanagera ku bari muri iyi mirimo y'ubwikorezi kuko, babona inyungu ingana na 40% ugereranyije n'iyo bungukaga ku modoka zisanzwe, ibifasha guteza imbere ubwikorezi mu mijyi ikomeje kuzamura imibare y'abayigenderera umunsi ku wundi.

    Kugeza uyu munsi IZI yakiriye ubusabe bw'abashaka izi modoka zigera kuri 200, iki kigo kikavuga ko ari imodoka zizaba zragejejwe mu Rwanda bitarenze mu 2024

    Umuyobozi Mukuru wa IZI, Alex Wilson yavuze ko barajwe ishinga no kuba umufatanyabikorwa wa nyawe wa leta muri gahunda yihaye y'uko mu 2030 byibuze imodoka zikoresha amashanyarazi zizaba zingana na 20% by'iziri mu gihugu zose.

    Ati 'Umujyi wa Kigali muri iyi minsi uri guhura n'ibibazo bisa neza n'iby'indi mijyi ya Afurika iri gutera imbere umunsi ku wundi. Icyakora politiki zishingiye ku guteza imbere no koroshya ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi leta yashyizeho, byatumye IZI itangira gukorera hano mu Rwanda.'

    IZI kandi ifite ikoranabuhanga ryayo rifasha kugenzura imodoka ziri mu muhanda, aho kugeza ubu nko mu Bushinwa ryifashishwa mu modoka 9000 zagenewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Iri koranabuhanga rigenzura uko batiri imeze, rikerekana ibikenewe kwitabwaho niba yagize ikibazo n'ibindi.

    Bikorerwa muri laboratwari iki kigo gifite mu Bushinwa. Kuri iyi nshuro bene iyo laboratwari yazanywe mu Rwanda na IZI, aho yo na rya koranabuhanga bizajya bifasha izi modoka gukora bigazweho.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bimaze kugaragaza ubushake buri hejuru mu korohereza ibigo bishaka gushora imari mu bijyanye n'imodoka z'amashanyarazi cyane ko Ikigo Rho Motion giherutse ku rushyira mu bihugu 10 bimaze kugeramo bene izo modoka.

    Rho Motion ivuga ko mu Rwanda habarizwa ibinyabiziga by'amoko yose bikoresha amashanyarazi, kuva kuri moto, imodoka nto z'amapine atatu n'inini, kugera no kuri bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Hafi imodoka 900 zikoresha amashanyarazi, mu gihe moto n'imodoka z'amapine atatu zirenga 1182, nazo zikoresha amashanyarazi.

    KBS igaragaza ko nta gihindutse mu myaka itatu iri imbere izaba imaze kugira imodoka z'amashanyarazi ku rugero rwa 100%.

    Umuyobozi Mukuru wa KBS, Charles Ngarambe yavuze ko mu myaka nk’itatu iri imbere KBS izaba ifite imodoka zikoresha amashanyarazi ziruta izisanzwe

    Bisi nshya KBS yungutse zirimo na za ecran zifasha abagenzi kugenda bidagadura

    Izo modoka zikoresha amashanyarazi 100% zitwara abagenzi 60 zikamara ibilometero bigera kuri 250 umuriro utarazishiramo

    Izi modoka nshya zikoresha amashantarazi 100% KBS yungutse zashyizwemo n’ibyuma byafasha mu kuzima inkongi yaba yafashe imodoka

    IZI na KBS byinjiye mu bufatanye bwo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije

    Imbere aho abagenzi bicara ni uku hameze

    Bitandukanye n’imodoka zisanzwe utwara iyi bisi y’amashanyarazi aba ari mu gisa n’icyumba gifungwa ntaho ahuriye n’abagenzi

    Aha ni ho hagenzurirwa ibiri kuba ku modoka yose hifashishijwe za camera ziri mu mpande zose z’imodoka, bikorerwa muri kiriya cyumba utwaye imodoka aba arimo.

    Aha izi modoka z’amashanyarazi zari zigeze mu mihanda ya Nyarutarama

    Ni imodoka zigezweho, zifite ikoranabuhanga ryose risabwa, ndetse iyo igenda mu muhanda iba idasakuza

    Utwaye imodoka aba agenzura buri kimwe cyose kiri kubera imbere cyangwa inyuma y’imodoka

    Izi modoka kandi zashyizwemo imashini za Tap&Go zifasha abagenzi kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga

    Ako ni akanyundo kifashishwa mu kumena ibirahuri mu gihe imodoka yaba yagize ikibazo imiryango ikifunga

    Iyi modoka ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 60 n’uyitwaye arimo

    Izo ni za camera zishyirwa ahantu hatandukanye ku modoka kugira ngo umutekano wayo wizerwe 100%

    Abagenda bahagaze bashyiriweho aho gufata nk’uko bisanzwe ku zindi modoka zitwara abagenzi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kbs-yungutse-izindi-bisi-z-amashyanyarazi-nshya

  • Itsinda ry'Ingabo za Tanzania ryasuye u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Abasirikare b'iyi Diviziyo bayobowe na Komanda wayo, Colonel Justus Majyambere, bakiriye bagenzi babo ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, bakomeza basura isoko rya Kibare.

    Iri soko riherereye mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza rikoreshwa n'Abanyarwanda ndetse n'Abanya-Tanzania batuye mu karere ka Karagwe.

    RDF yasobanuye ko ingabo z'ibihugu byombi zisura ibindi bice by'u Rwanda byegereye Tanzania, mu karere ka Kirehe na Kayonza ndetse na Pariki y'Igihugu y'Akagera, nyuma yaho bahurire mu nama i Nyagatare.

    Ingabo z'u Rwanda n'iza Tanzania zisanzwe zihura buri mezi atatu, zigasuzumira hamwe uko umutekano wo ku mupaka uhagaze, bagahanahana amakuru y'ubutasi.

    Colonel Justus Majyambere uyobora Diviziyo ya 5 yakiriye ingabo za Tanzania

    Brig Gen Gabriel Kwiligwa uyobora Brigade ya 202 ni we wari uyoboye ingabo za Tanzania zasuye u Rwanda

    Colonel Majyambere, Brig Gen Kwiligwa n’abasirikare bayoboye basuye ibice bitandukanye byo ku mupaka

    Ingabo z’u Rwanda zo muri Diviziyo ya 5 n’iza Brigade ya 202 y’iza Tanzania ziteganya guhurira mu nama y’umutekano wo ku mupaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zakiriye-iza-tanzania

  • Senateri Uwizeyimana yagaragaje 'ubushishozi buke' bwa Amerika mu gushinja u Rwanda kwica abasivile i Mugunga – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo uyu mugabo yagarutseho mu kiganiro Imboni cya Televiziyo y'u Rwanda, cyagarutse kuri iki kirego Amerika imaze iminsi ishinja u Rwanda.

    Ku wa 3 Gicurasi mu 2024 nibwo igisasu cyaguye mu nkambi y'impunzi iri i Mugunga, gihitana abantu babariwa mu icyenda, abandi barenga 30 barakomereka.

    Umuvugizi w'Ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n'Amahanga, Matthew Miller, yahise avuga ko iki gitero cyaturutse mu 'birindiro by'Ingabo z'u Rwanda na M23.'

    Yavuze ko 'Amerika yamaganye bikomeye igitero cy'uyu munsi cyaturutse mu birindiro bya RDF na M23, ku nkambi y'abimuwe mu byabo ya Mugunga mu Burasirazuba bwa RDC. Cyateye impfu z'abagera ku icyenda n'inkomere 33, inyinshi muri zo zirimo abagore n'abana.'

    Muri iki kiganiro Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko ubundi kugira ngo ibirego nk'ibi bibeho hakwiriye kubanza gukorwa iperereza.

    Ati 'Hari ibivugwa ngo buriya Abanyamerika bafite za satellite bafite za radar n'ibiki, wari wabona urubanza rushingira ku bimenyetso bya radar cyangwa ngo ku bimenyetso byo kuvuga ngo satellite zafashe Amafoto aha n'aha, mu gihe iki n'iki? Byanze bikunze biriya bikorwa ubwabyo ni bimwe mu bigize ibyaha by'intambara, ku buryo haba hakwiriye kubanza kuba iperereza.'

    Yakomeje avuga ko 'itangazo ry'Abanyamerika ririmo ubushishozi buke.'

    Uwizeyimana Evode yavuze ko bitari bikwiriye ko Amerika irangwa n'imyitwarire nk'iyi yo kubogama kandi 'basa nk'abinjiye mu kibazo nk'abantu b'abahuza, nubwo umuntu w'umuhuza muri iki kibazo ari Perezida wa Angola ariko nabo basa nk'abinjiye nk'abahuza, ngira ngo uzi umuntu uyobora inzego z'iperereza za Amerika wigeze kuza i Kigali ajya n'i Kinshasa.'

    Ashingiye ku butumwa bwashyizwe hanze n'Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n'Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, asaba ubuyobozi bw'iki Gihugu gukora iperereza kuri iki cyaha.

    Senateri Uwizeyimana yagaragaje ko hari uruhare rushoboka rwa FARDC mu kurasa ba basivile.

    Ati 'Bishobora kuba bivuga ngo abantu bakoze biriya bintu bari mu ngabo za Congo, Bintou Keita arabizi ariko yanze gukongeza ibibazo bya dipolomasi n'ibibazo bya Monusco basanzwe bavuga ko yananiwe inshingano zayo[…] Bintou Keita yahaye inshingano Leta ya Congo nk'abantu bafite ububasha ku bantu bateye biriya bisasu ngo babageze mu butabera, ndatekereza ko atavugaga ngo Congo mujye gufata M23 muyiburanishe, ntabwo nkeka ko ibyo aribyo yavugaga.'

    Aya magambo ya Senateri Evode aje nyuma y'iminsi mike Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo anenze Amerika kuri ibi birego.

    Makolo yagaragaje ko yatunguwe no kubona Amerika ifata umwanzuro uhutiyeho, ikemeza aho iki gitero cyaturutse.

    Ati 'Ibi biratangaje Matthew, ni gute mwageze kuri uyu mwanzuro utumvikana? RDF, igisirikare cy'ikinyamwuga ntabwo cyatera inkambi y'abimuwe mu byabo.'

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yasabye Amerika gushakira abagabye iki gitero mu mutwe wa FDLR na Wazalendo ifashwa n'Ingabo za RDC, FARDC.

    U Rwanda rwavuze ko kuba Amerika yarahise ifata icyemezo ku byabaye hadashingiwe ku bushakashatsi ari ikibazo gikomeye, kandi bidakwiriye. Itangazo ryasohowe na Leta y'u Rwanda rivuga ko “Itangazo rya Amerika ryashinje u Rwanda kwica abahungiye mu nkambi z'imbere mu gihugu hatabayeho iperereza, ridafite ishingiro.”

    Bongeyeho ko “U Rwanda ntiruzakomeza kwikorera inshingano z'ibisasu biraswa ku nkambi z'imbere mu gihugu hafi ya Goma, cyangwa se [ngo rwikorezwe] inshingano z'inzego z'umutekano ndetse n'imiyoborere idahwitse ya Guverinoma ya RDC.”

    U Rwanda rwavuze ko “Umuburo w'uko FARDC yashyize intwaro ziremereye hafi y'inkambi z'imbere mu gihugu watanzwe n'imiryango ikorera i Goma, harimo na Médecins Sans Frontières. Ibi byakurikiwe n'ibisasu byarashwe bikica abaturage, ndetse benshi mu baturage bakaba barabibonye barimo n'abagizweho ingaruka nabyo.”

    U Rwanda kandi rwavuze ko kuba Amerika irutwerera kugira uruhare mu bibazo bya Congo bimaze kuba nk'umuco. Rwanenze kandi uburyo Amerika yafashe umurongo wo gufata uruhande rwa Guverinoma ya Congo mu bibazo by'umutekano uri mu Burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje 'ubushishozi buke' bwa Amerika mu gushinja u Rwanda kwica abasivile i Mugunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-evode-yagaragaje-ubushishozi-buke-bwa-amerika-mu-gushinja

  • Menya ibintu 15 bitangaje ku maso y’abantu ut… – #rwanda #RwOT

    Benshi bibwirako amaso yacu adufasha kureba gusa nyamara burya anafite ibintu bintu bitangaje yihariyeho kurusha ibindi bice by’umubiri. Urubuga Wikihow rwerekanye ibintu 15 bitangaje abantu badakunze ku menya ku maso yabo:

    1. Amaso y'umuntu ashobora kureba (gutandukanya) amabara arenga miliyoni 10.

    2. Iyaba ijisho ry'umuntu ryabaga camera ryaba rifite ubushobozi bwa megapixels (MP) 576, mu gihe camera ya iPhone 12 Pro Max ifite megapixels 12.

    3. Umuntu agira hagati y'udutsi 770,000 na miliyoni 1.7 muri buri jisho.

    4. Umwana ukivuka ntabwo ashobora kurira amarira, atangira kuzana amarira iyo agize hagati y'ukwezi n'amezi atatu (3).

    5. Ijisho (eyeball) ry'umuntu ntirijya rihindura ingano kuva umuntu avutse kugeza akuze.

    6. Igice cy'ubwonko gishinzwe gufasha amaso kureba kigize 12% y'ubwonko bwose.

    7. Ubundi amaso yacu areba ibintu bicuritse, ni ubwonko bwacu bubicurukura.

    8. Ku mpuzandengo, umuntu ahumbya inshuro ziri hagati ya 900 — 1,200 mu isaha, 14,400 — 19,200 ku munsi, cyangwa se hagati y'inshuro miliyoni 5.2 na 7.1 mu mwaka.

    9. Buri hagati y'iminsi 30 na 60 ingohe z'amaso (eyelashes) zirisimburanya (ziracika hakamera izindi nshya).

    10. Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kimwe cya kabiri cy'imirimo y'ubwonko gifite aho gihuriye no kureba.

    11. Uruhinja rwose rukivuka nta bara na rimwe rushobora kureba usibye umweru n'umukara kugeza ku gihe cy'amezi ane (4).

    12. Iyo usoma kuri mudasobwa cyangwa kuri telefone uhumbya gacye, ibi rero bitera amaso yawe kunanirwa.

    13. Ubwonko bushobora kumenya ifoto amaso yabonye mu gihe kitageze ku isegonda (mu gice kimwe cy'isegonda — 100 Milliseconds).

    14. Ijisho ry'umuntu rigizwe n'ingirangingo (cells) zirenga miliyoni 107 zirimo ubwoko bubiri.

    15. Ijisho nicyo gice cya kabiri gihambaye mu miterere (Complex) nyuma y'ubwonko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142768/menya-ibintu-15-bitangaje-ku-maso-yabantu-utari-uzi-142768.html

  • Rayvanny yanyuzwe n’uburanga bw’abarimo Miss… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 03 Gicurasi 2024 ni bwo Rayvanny yashyize hanze mu buryo bw'amajwi indirimbo igaragaramo ikizungerezi cy'umunya-Ethiopia, akaba yarayihuriyemo n'umunya-Angola, Insrael.

    Iyi ndirimbo uyumvise ukayisubiramo, wumva ko hari uburyo ifite umujyo umwe n'uwa Fou De Toi ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana cyane mu nyikirizo yayo wumva neza bisa.

    Kuri ubu rero, uyu muhanzi yatangiye kwifashisha uburanga bw'abakobwa batandukanye bakomoka mu bihugu byo hirya no hino ku isi, mu kurushaho kumenyekanisha indirimbo ye nshya.

    Rayvanny yiyambaje amashusho ya Nyampinga w’u Rwanda wambaye ikamba, Miss Nshuti Muheto Divine na Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie bafashe mu rwego rwo kwamamaza ikinyamakuru ‘Sens Magazine,’ ndetse na Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo, yamamaza indirimbo ye ‘Mi Amor’ imaze iminsi ine hanze.

    Mu bindi bizungerezi yitabaje harimo ikizungerezi Jackie Appiah wo muri Ghana, umuhanzikazi Shenseaa wo muri Jamaica, umunyamideli Kylie Jenner, umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’epfo, Wema Sepetu;

    Hamissa Mobetto, umuhanzikazi Ayra Starr wo muri Nigeria, Miss Globe Africa 2020 ukomoka mu Burundi uzwi nka Irytina Da Queen, rwiyemezamirimo Zari Hassa, Ambasaderi Didi Stone wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanasha Donna n’abandi. 


     

     

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142767/rayvanny-yanyuzwe-nuburanga-bwabarimo-miss-muheto-naomie-na-shaddyboo-142767.html

  • Afro Gako yakomanyije imitwe ya Element na Co… – #rwanda #RwOT

    N'ubwo bimeze gutya ariko, buri ruhande rutanga ibisobanuro byatuma wumva ko ruri mu kuri ugereranyije na mugenzi we. Wakumva urundi ruhande, ukumva ni rwo ruri mu kuri ugereranyije na mugenzi we. Amatangazo buri ruhande rushyira hanze, yuzuye kwishongora no kugaragaza ko bavumbuye ikintu kidasanzwe.

    Element aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye kumurikira Isi imikorere y'injyana idasanzwe ya 'Afro Gako' yahanze.

    Uyu musore w'i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.

    Yavuze ati 'Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n'umuco w'u Rwanda (Gakondo) na Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina “Afro Gako”. N'ubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba uri hafi.'

    Mu itangazo Country Records, yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, yavuze ko iyi njyana 'Afro Gako' ari igitekerezo cyagizwe na Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.

    Yavuze ko 'Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry'uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y'abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.''   

    Country Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya 'Afro Gako', bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo 'ndetse n'uwashyizeho ikirango cy'injyana'. Bati 'Ukuri n'igihe birahari kuri twese.''


    Pastor P na Prince Kiiiz ntibemeranya n'abavuga ko bavumbuye injyana nshya

    Mu kiganiro aherutse kugirana na Isibo TV, Prince Kiiiz yavuze ko atemeranya n'abantu bavuga ko batangije injyana nshya, agaragaza ko benshi baba bakoresheje ibintu bisanzwe, ahubwo bakongeramo ibirungo nyuma bagatangaza ko bamuritse injyana nshya.

    Ati 'Hari itandukaniro riri mu guhanga no kurema injyana yawe, kurema ikintu cyawe nk'uko Imana yaremye abantu hakaba nta wundi muntu urabikoraho.'

    'Ukajya kubona umuntu ngo azanye Afro Gako, ubwo ni Afrobeats wavanze na gakondo nta kintu gishya waremenye. Wakoresheje ibisanzwe bihari. Muri make ntabwo ari ukuvumbura, wavuguruye injyana isanzwe ihari urashaka kuyikoramo business ukayicuruza ikaba iyawe nubwo ntawe urapfa kubikora neza ngo bibe ibye.'

    Ndanga Bugingo Patrick wamamaye nka Pastor P, yavuze ko abatangaza ko bahanze injyana nshya, baba bubakiye ku njyana zakozwe mu bihe byabanje.

    Uyu mugabo watangiye gukora umuziki mu 2005, yagize ati 'Ni nk'uko hari umuceri abantu bakaba bawuteka mu buryo bwabo cyangwa harimo ibirungo bitandukanye, rero iyo wavumbuye uburyo bwawe bukuryohera ntabwo wavuga ngo wavumbuye umuceri wajye, njye mfite ubundi buryohe bwitwa indanga, harimo ibintu bitandukanye harimo kuranga, inanga, harimo n'izina ryanjye nitwa ndanga.'

    Yasobanuye ko 'Indanga Style' aherutse kumurika akanifashisha kuri Album ye nshya, atari injyana nshya yahanze, ahubwo ni uburyohe yashatse kongera mu muziki wari usanzwe uriho bushamikiye kuri gakondo.

    Ati 'Impamvu nayise 'indanga' ni uko ngerageza gushyiramo ibicurangisho biranga umuco nyarwanda, nshyiramo amayugi, nshyiramo inanga, ikembe, ikintu gishobora kuranga hano hantu, ibyo ni nk'ibirungo nongera mu muziki runaka, ntabwo arinjye uba wabiremye wabivumbuye.'

    Pastor P yigeze kuvuga ko Noopja ariwe muntu yumvanye 'Afro Gako'. Ndetse bombi bafatanyije bagiye bajya mu Karere ka Musanze kuhafatira amajwi y'ibihangano binyuranye bubakiye kuri iyi njyana Noopja yatangije.


    Dj Adams umaze igihe kinini mu itangazamakuru ryubakiye ku muziki, yabwiye InayRwanda ko nta muntu runaka uhari wavumbuye 'Afro Gako', kuko yaje ari igitekerezo cyo gusanisha umuziki w'u Rwanda wa Gakondo n'umuziki wo hanze ucuruza.

    Yavuze ko iki gitekerezo cyagizwemo uruhare n'abahanzi ndetse n'abanyamakuru. Avuga ko yaba Element ndetse na Country Records nta n'umwe 'ufite uburenganzira bwo kwiyitirira injyana kuko si iy'abo, yewe n'igitekerezo sibo bagitangije cyangwa ngo bayitekerereze'.

    Asobanura ko 'Afro Gako' ari gakondo ivanzemo injyana zo mu mahanga by'umwihariko Afro Beat ariko n'izindi 'style' zazamo.

    Akomeza ati 'Sinzi niba hari umuntu wavuga ko ariwe wabitekereje ku giti cye kuko higeze kubaho kurebera hamwe icyatuma mu Rwanda tugira umwihariko. Gusa habayeho ijambo 'Gushishura', ubwo rero kuvanga gakondo n'injyana zo hanze byaje bigamije gukuraho iryo jambo.'

    Yungamo ati 'Ndahamya neza ko ndi umwe mu barikoresheje cyane (Gushishura) noneho hakaba ababishakiye igisubizo aribo Jimmy Pro, Pastor P, Lick Lick, Fazzo n'abahanzi batandukanye nka Jules Sentore, Eric Mucyo, Mani Martin, Eng. Kibuza, Jay Polly, Fireman, Diplomat n'abandi.'

    Dj Adams avuga ko itangazamakuru ritashyigikiye cyane bariya bahanzi bari bagaragaje ko bashaka kugaragaza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

    Yavuze ko nta muntu n'umwe yavuga ko yatangije 'Afro Gako' ahubwo ni iyi njyana yatangijwe n'abantu bifuzaga kuzamura umuziki w'u Rwanda ariko bahereye ku muziki w'abo ubaranga nk'uko n'ahandi muri Congo na Nigeria bimeze.

    Ati 'Ibi rero ntawabyiyitirira ngo bikunde kuko bisaba abantu benshi. Gusa kubitangaza byo byasabaga abantu bacye kandi barakoze ibyo bashoboye…' 

       

    Ni inde wahimbye injyana ya Afro Gako hagati ya Element na Country Records?

    Mu icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, bigaragara ko Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja yagize iyerekwa ry'iyi njyana mu myaka irindwi ishize. Icyo gihe yatangiye kwiyambaza abantu barimo Habimana Emmanuel, usanzwe ari umucuranzi ukomeye w'inanga, batangiye kugerageza gukora iyi njyana.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Habimana Emmanuel yavuze ko bwa mbere yumva izina 'Afro Gako' yaryumvanye Noopja ubwo yamusabaga ko yamufasha kuyikora ku buryo izaba ikirango cy'umuziki w'u Rwanda.

    Ati 'Hashize igihe kinini rwose Noopja abimbwiye ndetse rwose imyaka itari munsi y'irindwi cyangwa umunani kuko twabonanye mbere, ubwo yamurikaga igitabo cye cya mbere angezaho igitekerezo nanjye mubwira ko byakunda.'

    'Bitewe n'uko ncuranga inanga ya Kinyarwanda, twiyemeje kuzatangira iyo njyana gusa icyo gihe byari mu bitekerezo. Nyuma rero yaje kongera arampamagara ngo tubitangire.'

    Uyu mugabo yavuze ko Noopja akimara kumubwira y'uko ashaka guhanga injyana nshya yahise abyumva vuba, kuko 'nanjye ndi umuntu ukunda kuba nahanga udushya kandi mba mu muziki wa gakondo'.

    Yavuze ko ari igitekerezo yishimiye, yumva yashyiraho itafari rye ngo umuziki nyarwanda nibura nawo ugire umwimerere n'injyana nshya yakwitirirwa atari iz'ahandi gusa cyane cyane ko 'twashakaga kurema uruvangitirane rwa Afro Beat na Gakondo hacurangishijwemo ibicurangisho gakondo by'u Rwanda'.

    Habimana yavuze ko muri we yumva impamvu yo guhanga ibintu bishya bitamenyerewe ariko byazagira 'Brand y'Igihugu' nk'uko umuntu acuranga rumba ugahita wumva ko ari iyo muri Congo.

    Icyo gihe, uyu mugabo yabwiye Noopja ko basabwa gukora ibintu byiza bitamenyerewe ndetse bikanamenyekanishwa kuko 'nabonagamo ko abahanzi bacu baba abagezweho abenshi babaga batitaye kuri gakondo kandi ahubwo ariyo yatuma bagira umuziki ufite inkomoko w'igihugu cy'abo'.

    Akomeza ati 'Rero namusabye (Noopja) ko twabikora twitonze kugirango bigere ku ntego gusa ntibyari byoroshye kubivuga no mu magambo gusa byaje kwemera no gutangira kubishyira mu bikorwa biremera.'

    Yasobanuye ko injyana ya Afro Gako igizwe n'injyana ya Afro Beat hanyuma igacurangwamo inanga, umuduri, iningiri n'ikembe, ingoma, ikondera n'ibindi.

    Habimana yavuze ko bakomeje urugendo rwo gukora iyi njyana ku buryo izumvikanisha mu buryo bwihariye umuziki w'u Rwanda.

    Element yisanze gute muri Afro Gako?

    Habimana yarahiye arirenga, avuga ko Noopja ariwe muntu wa mbere yumvanye ivuka rya Afro Gako, kandi ko icyo gihe Element yari atarinjira muri Country Records.

    Ati 'Mukuri rwose igitekerezo kivuka twakiganiriye na Noopja kandi rwose Element ntiyari yakanagera muri Country Record nk'uko nabikubwiye ni ibintu twaganiriye na Noopja kera iyo nshuti yacu Element itaranaza inaha pe!'

    Akomeza ati 'Gusa mpamya ko nawe avugishije ukuri yabibibwira y'uko icyo gitekerezo yagisanze muri Country Record.'

    Habimana yavuze ko bwa mbere batangira kugerageza gukora iyi njyana, Noopja yamuhuje na Element 'kugirango dukore Sample'. Avuga ariko ko Element atigeze amubonera umwanya.

    Ati 'Ariko mu kuri sibyo yashyizemo imbaraga (Element). Yagize imishinga myinshi y'indirimbo, zamubanye nyinshi amburira umwanya tutarangije 'Sample' twashakaga gukora mu gutangira 'Afro Gako'.

    Yavuze ko abonye ko Element yamubiriye umwanya, yabwiye Noopja amushakira undi muntu bazajya bakorana kuri uyu mushinga w'iyi njyana. Icyo gihe, Noopja yashatse kumuhuza na Producer Real Beat ariko 'nawe abona afite imishinga myinshi'.

    Byatumye Noopja ahitamo ko Habimana atangira gukorana na Producer Pakkage. Ati 'Njye na Pakkage yaduhaye inshingano zo kugira icyo dukora kandi tukakimwereka.'

    Yavuze ko umushinga wa mbere bakoze, wavuyemo indirimbo 'Abahungu' ya Juno Kizigenza, uyu muhanzi yashyize hanze, ku wa 29 Mutarama 2024.

    Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Juno Kizigenza yavuze ko ari mu rwego rwo kwakira imizi ye binyuze muri 'Gakondo' yo guhanga kubera gukora umuco ukarenga imipaka y'umuziki.

    Yavuze ko iyi njyana ya Afro Gako itanga inkuru idasanzwe y'ubutwari hamwe n'ubushake bw'urubyiruko bwo kuvugurura umuco.

    Aha niho Habimana ahera avuga ko abantu bakwiye kumenya ko 'Noopja' ariwe wazanye igitekerezo cya 'Afro Gako'. Ati 'Ndibaza abantu bakwiye kugira ukuri 'Afro Gako' ni igitekerezo cya Country Records cyazanwe na Noopja.'

    Yavuze ko Element yageze ubwo yerekeza muri 1:55 AM nta mushinga n'umwe w'indirimbo akoze wubakiye kuri Afro Gako. Akomeza ati 'Tujya kugitangira ni Element wari wahawe izo nshingano gusa ntabwo yigeze rwose abyitaho arinda ahava nta 'Draft' n'imwe irangiye dukoze ngo tuyereke Noopja.'

    Akomeza ati 'Afro Gako ni igitekerezo bwite cya Noopja waharaniye ko kijya mu bikorwa n'ubu akiri kubikora. Element yahawe inshingano yo kuba twayitangira ariko mu by'ukuri abiburira umwanya.'

    Uyu mugabo yavuze ko atiyumvisha ukuntu Element yiyitirira 'Afro Gako' mu gihe azi neza ko nta ruhare yigeze agira mu kuyitunganya. Ati 'Sinumva rero uko yabyiyitirira nta kintu na kimwe yigeze abasha no kugerageza gukora ngo kirangire kuri iyo njyana nawe rwose ndibwira yibwije ukuri mu mutima yabikubwira neza.'

    RDB isaba abahanzi kwandikisha ibihangano byabo!

    Muri Gicurasi 2019, abahanzi barimo Senderi Hit, Munyanshoza Dieudonné na Intore Tuyisenge bagaragaje ibiciro by'amafaranga ku bazajya bakoresha ibihangano by'abo mu ruhame nta burenganzira babitangiye.

    Ni icyemezo bafashe nyuma y'uko hari abikorera, abatsindira amasoko n'abandi bakoresha ibihangano by'abo mu nyungu z'abo bwite, ariko ntibabyishyurirwe.

    Ibi byatumye Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) gitangiza ubukangurambaga bwubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti 'Hesha Agaciro umutungo wawe, shinganisha igihangano cyawe', aho basabaga abahanzi kwandikisha ibihangano by'abo kugirango bikoreshwe mu buryo bubagezaho inyungu.  

    Ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, muri Kigali Serena habereye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ku kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge. Ni umuhango wahuje inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurengera umutungo mu by'ubwenge.

    Senderi Hit aherutse kubwira InyaRwanda, ko kuva iri tegeko ryo kurengera umutungo mu bwite mu by’ubwenge ryashyirwaho, 10% ari yo nyungu babona ishobora kuba igera ku muhanzi mu bihe bitandukanye.

    Yabwiye InyaRwanda ati “10% ni kwa kundi ushobora guhamagarwa nyuma y’amezi nka tanu cyangwa kuba byibura igihangano bizwi ko ari icya nyiracyo cyangwa hari ‘video’ y’icyo gihangano.”

    Kwandikisha igihangano muri RDB, bitanga uburenganzira ku muhanzi ku gihangano cye, ndetse mu bihe bitandukanye hari abahanzi bagiye baregana, uwandikishije igihangano muri RDB akaba ariwe utsinda, kuko bigaragaza umutungo mu by'ubwenge ari uwe.

    Hari amakuru avuga ko nyuma y'uko Noopja ahimbye injyana ya 'Afro Gako' yayandikishije mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), bivuze ko ariwe uyifiteho uburenganzira, bitandukanye n'ibyo Producer Element atangaza ko yahimbye injyana.

    Ubwo yari mu biganiro 'Meet the President' mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yasabye Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), gufasha abahanzi gutungwa n'ibyo bakora. Icyo gihe yatangaga umurongo ku kibazo cyari kibajijwe n'umuhanzi Igor Mabano.

    Akomeza ati '[…] Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by'ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.'    

    Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko rw'abakorerabushake kudatinya gukora ikintu kizima kuko n'inshingano zarwo, yasabye kandi urubyiruko gufata iya mbere rugashaka icyo rwakora aho gutekereza ko Leta ari yo izarufasha.

    Yabigarutseho mu butumwa yahaye abagera ku 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw'Abakorerabushake bahuriye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2024, hizihizwa imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/142770/afro-gako-yakomanyije-imitwe-ya-element-na-country-records-ni-inde-wayandikishije-muri-rdb-142770.html

  • APR FC yateguye! Abahanzi bakomeye bitezwe k’umunsi wo guhabwa igikombe #rwanda #RwOT

    Abahanzi barimo Chriss Eazy ndetse na Bruce Melodie, byitezwe ko ku Cyumweru ari bamwe mu bazasusurutsa abakunzi ba APR FC ubwo bazaba bakina umukino wa nyuma wa shampiyona ari na bwo bazashyikirizwa igikombe.

    Ku Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi, APR FC izakira Amagaju mu mukino w’umunsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona ya 2023-24.

    Kuri uyu mukino ni bwo APR FC izashyikirizwa n’igikombe cya shampiyona ya 2023-24 yegukanye ihigitse andi makipe 15 bari bahanganye.

    Nk’ikipe izakira uyu mukino, yanateguye ibirori birimo n’abahanzi bazasusurutsa abafana muri Kigali Pele Stadium mu rwego rwo kwishimira iki gikombe.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko umuhanzi wa mbere ari Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi cyane cyane urubyiruko.

    Melodie waririmbye ‘When She’s Around’ yakoranye na Melodie, yitezweho kuzatanga ibyishimo kuri iki cyumweru.

    Undi muhanzi ISIMBI yamenye ni Chriss Eazy uzwi mu ndirimbo nka ‘Agatunda’, wanaririmbye indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi ‘Jugumila’ yahuriyemo na Phil Peter ndetse na Kevin Kade.

    Chriss Eazy ubarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi ya ‘Giti Business Group’, ni umwe mu bahanzi abakunzi ba APR FC bazishimira kubona babasusurutsa kuko ubuhanga bwe mu kuririmba n’imyandikire y’indirimbo ze, byatumye yigarurira imitima ya benshi.

    APR FC izaba ikina na Amagaju irwana no kurangiza umwaka w’imikino wa 2023-24 idatsinzwe muri shampiyona kuko mu mikino 29 imaze gukina yatsinze 19 inganya 10.

    Bruce Melodie yitezwe ku Cyumweru mu mukino usoza shampiyona

    Chirss Eazy na we azasusurutsa abakunzi ba APR FC

    APR FC izashyikirizwa igikombe ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yateguye-abahanzi-bakomeye-bitezwe-k-umunsi-wo-guhabwa-igikombe

  • Amanyanga Rayon Sports yamukoreye, bwa mbere Jimmy Gatete yavuze uko yakomerekejwe umutwe muri Uganda #rwanda #RwOT

    Jimmy Gatete yavuze ko imvururu yakomerekeyemo zatewe n’uko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda batekerezaga ko hari impamvu ituma badatsinda.

    Byabaye muri 2003 ubwo u Rwanda rwakinaga na Uganda muri Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004, umukino warangiye Amavubi atsinze 1-0 cya Jimmy Gatete.

    Mbere gato y’uko uyu rutahizamu atsinda iki gitego, habaye imvururu nyinshi zaje gutuma akomereka mu mutwe, nyuma ni bwo yaje guhita atsinda iki gitego.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Jimmy Gatete yavuze ko izi mvururu zatewe n’uko Uganda yakekaga ko hari ibintu birimo gutuma idatsinda, ni bwo umukinnyi yaje amukubita inkweto mu mutwe arakomereka.

    Ati “Imvururu ni ziriya mwabonye. Batekerezaga ko hari impamvu badatsinda, byabaye inshuro nyinshi. Hari umukinnyi wavuye ku ntebe y’abasimbura, araza ankubita urukweto, zimwe zagiraga amenyo y’ibyuma, ni byo byatumye nkomereka kuriya.'

    Yakomeje avuga ko gukomereka ari ibisanzwe ariko na none wari umukino bahuriyemo n’ibindi bintu batari biteze.

    Ati “ukomereka ni ibisanzwe, gusa uburyo nakomeretse cyangwa igitutu umukino wari ufite ubwawo, hari ibindi byinshi byari biwuri inyuma tutari tuzi cyangwa tutari twiteze ko byaba. Navuga ko hari akabazo ka politiki kari gahari kiriya gihe. Ariko ni umukino wari ukomeye kuko twe twagombaga gutsinda kugira ngo dukomeze kuko hari hasigaye imikino ibiri tugomba gutsinda, Abanya-Uganda bo bafite amahirwe yo kuba bananganya.'

    Mu mikino yakinnye, ahamya ko umukino wa KKCA ari muri Mukura ari wo mukino mwiza kuri we kuko watumye andi makipe amutekerezaho.

    Aha ni naho yavuze ko Rayon Sports yakoze amanyanga kugira ngo imugumane avuye kuyikinira muri CECAFA yo mu 1997, yanze ko asubira muri Mukura VS kandi yari yaragiye muri Rayon nk’intizanyo.

    Ati “Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zisohotse zatiraga abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports yakoze amanyanga, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, banga ko nsubira inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y’uko nsinya Licence ya Federasiyo.”

    “Rero bavuga ko iyo uyisinye mbere y’indi, bahita babibara ko uri uw’iyo kipe. Ni uko byagenze ariko ntibyazana ikibazo.”

    Jimmy Gatete yavuze ko ari muri rayon Sports umwaka we wa mbere, mu 1997 yayigiriyemo ibihe byiza cyane kuko ari na bwo yatsinze APR FC ibitego 3 mu mukino umwe.

    Jimmy Gatete yavuze uko byagenze ngo akomerekere mu mukino w’u Rwanda na Uganda muri 2003

    Muri APR FC ahora yibuka CECAFA Kagame Cup ya 2004 yatwaranye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amanyanga-rayon-sports-yamukoreye-bwa-mbere-jimmy-gatete-yavuze-uko-yakomerekejwe-umutwe-muri-uganda

  • Uwayezu Jean Fidèle yaherekeje abakinnyi be bajya ku ivuko kumurika ibikombe begukanye uyu mwaka – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'Abagore iherekejwe na Perezida wa yo, Uwayezu Jean Fidèle, yasuye Akarere ka Nyanza, imurikira ubuyobozi bwako Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere n'icy'Amahoro iheruka kwegukana.

    Meya w'aka Karere Rayon Sports ikomokamo, Ntazinda Erasme, yijeje gushyigikira iyi kipe mu mikino Nyafurika izitabira muri Nyakanga muri Ethiopia.

    Source : https://yegob.rw/uwayezu-jean-fidele-yaherekeje-abakinnyi-be-bajya-ku-ivuko-kumurika-ibikombe-begukanye-uyu-mwaka-amafoto/