Ni urubuga rwahaye ijambo n’ubushobozi buri muturage, yaba ari uri imbere mu gihugu ndetse n’abari hanze y’u Rwanda, ku ntego yo gufasha Leta muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi bakenera umunsi ku munsi.
Kugeza ubu uru rubuga ruriho serivisi zirenga 200, kandi hamwe na Internet cyangwa se wifashishijwe umu-Agents wabasha kugera kuri sirivisi ukeneye mu bihe bitandukanye.
Mu gihe cy’umwaka umwe ushize, hatangijwe ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bamaze kugera mu turere 20 baganiriza abaturage kuri serivisi bakeneye n’uko bazikorera, ndetse bageze mu Mirenge 145, kandi baganiriye n’abaturage imbona nkubone barenga ibihumbi 129.
Ndetse hafunguwe konti zirenga ibihumbi 261. Mu kwisabira serivisi byatangiriye kuri 25%, ubu bigeze kuri 35%. Mu mibare ubwo ni ukuvuga abantu barenga Miliyoni 3.5 basabye serivisi mu 2023.

Irembo, urubuga rwahinduye ubuzima bwa benshi
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo, yavuze ko mu 2020 bashyize imbaraga cyane mu gukorana n’abantu banyuranye barimo abanyeshuri kugira ngo banoze ikoranabuhanga, byatumye muri iki gihe kongeramo serivisi bifata iminsi mike.
Yavuze ko uko banozaga ikoranabuhanga, ni nako bashyiraga imbaraga cyane mu gushyiraho ba ‘Brand Ambassadors’ barenga 1500 ‘badufasha gukora ubukangurambaga mu kwegera abaturage
Ubu bafite serivisi zirenga 200, kandi barifuza ko zaguka zikanashyirwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza.
Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi yagaragaje ko mu mezi make ashize ku Rubuga Irembo hongewemo serivisi zirenga 100. Yagaragaje ko uru rubuga rwatangiye mu 2014, hagamijwe ko rushyira serivisi za Leta mu ikoranabuhanga kandi zigeze kuri 223, aho bakorana n’ibigo bya Leta 57.
Ni gute serivisi zishyirwa kuri uru rubuga?
Nyinawinkindi avuga ko ibigo bya Leta bakorana, biba bifite Serivisi byahisemo ko bijya kuri uru rubuga. Ni mu gihe kugirango umuturage abone serivisi rimwe na rimwe bisaba ko ajya kuri ‘Agents’ cyangwa se akabyikorere nka bumwe mu bukangurambaga batangiye muri iki gihe.
Ati “Ariko hariho n’uburyo umuturage ashobora kwifashisha igihe akeneye ubufasha, kandi hariho n’uburyo bw’imbuga nkoranyambaga, mujya mubibona iyo dusubiza abaturage ku bibazo runaka baba bagaragaje. Ariko kandi n’umuturage ashobora kwisabira serivisi mu buryo bwe, ariko hagati aho hari abashobora kumufasha kugirango abone serivisi.’
Yavuze ko binyuze mu buryo bwo gukunda akanyenyeri (*), hariho serivisi nkeya bahisemo babonye ko abaturage bakenera cyane. Harimo nko gusaba kwishyura ubwisungane mu kwivuza, amande waciwe igihe utwaye ikinyabiziga n’ibindi.
Mu bigo bya Leta bikorana na Irembo harimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Urwego rw’Igihigu rw’Ubugenzacyaha (RIB), serivisi z’Ubutaka, Polisi, Ubukerarugendo, Minisiteri y’Ubutabera, Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka n’ibindi.
Kuri Serivisi za Polisi hagiye habaho impinduka bitewe n’ibibazo abaturage bagiye bagaragaza. Hahinduwe uburyo abantu basabaga inshuro nyinshi uburenganzira bwo gukora ikizamini cyo gutwara imodoka.
Ati “Ubu ushobora gusaba gukora ikizamini watsinda ugahabwa ‘Permis’ yawe, cyangwa se watsindwa ukaba wasubira gusaba kongera gusaba. Mbere wasanga umuturage asaba uburenganzira inshuro eshatu, yatsinda izo nshuro ebyiri zisigaye zikamupfira ubusa, ariko nanone arimo no gutwara umwanya w’abantu bashaka gukora mu minsi ya vuba.”
Kuri uru rubuga kandi hanashyizweho uburyo ushobora kongeresha uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga (Provisoire), kandi hakozwe impinduka zikenerwa muri serivisi z’ubutaka.
Ati “Igipapuro cy’ubutaka gisohoka ku Irembo, ubu si ngombwa ko umuturage ajya ku Murenge gushaka icyangombwa cy’ubutaka […] Izo serivisi turabona ko abaturage bazitabiriye, kandi bazishimiye…”

Aba-Diaspora batekerejweho ku rubuga Irembo
Nyinawinkindi yavuze ko mu minsi ishize bashyizeho serivisi nyinshi zikenerwa n’abanyarwanda baba mu mahanga, ndetse baranateganya kongera izindi serivisi zizabafasha.
Muri serivisi nshya bongeyemo harimo nk’icyangombwa cyo gusaba kwemererwa kugenda ku munsi w’umuganda, kwemererwa gusarura ishyamba, gusaba ibendera ry’Igihugu n’ibindi.

Impamvu y’itangizwa ry’ubukangurambaga ‘Byikorere’
Uyu muyobozi yavuze ko batangije ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ mu 2023 kubera y’uko ” twabonaga y’uko uko tugenda twongeraho serivisi ariko nanone hakiri imbogamizi y’uko umuturage abyumva cyangwa abyisangamo yumva ko izi serivisi koko ari ize kandi ko zoroshye kuzigeraho.”
Yavuze ko izi serivisi zashyizwemo zoroheje ubuzima bw’abaturage benshi, ndetse bamwe bibuka uburyo bajyaga bagorwa no kubona icyangombwa cy’amavuko.
Nyinawinkindi avuga ko itangizwa ry’ubu bukangurambaga ryanashingiye ku “kugaragariza umuturage uburenganzira bwe, kuko harimo amakuru ye ndetse n’igihe yaba agiye kureba umu-Agents uko azajya yitwara, navuga ko byaje ari ingirakamaro ku muturage’.
Nyuma y’imyaka 10 ubunararibonye bafite barashaka kubwifashisha mu gufasha ibindi bihugu byo mu mahanga
Ku wa 11 Kanama 2024, Umwami wa Eswatini, Mswati III, yari mu Rwanda aho yari yitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame, muri manda y'imyaka itanu.
Nyuma y'umunsi umwe, ubwo ni ukuvuga ku wa 12 Kanama 2024, Muswati yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy'Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse. Â
Icyo gihe, Ambasaderi wa Eswatini mu Rwanda ufite ibiro muri Mozambique, Mlondi Dlamini, yabwiye itangazamakuru ko Umwami Muswati n'ubuyobozi bwa Irembo, barebeye hamwe uko ibihugu byombi byagira imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Yagize ati 'Turashima Leta y’u Rwanda by'umwihariko Ikigo Irembo cyazanye iyi gahunda, ari na yo mpamvu turi kureba uko twagira icyo tucyigiraho ndetse n’u Rwanda nk’igihugu.''
'Mu by'ukuri bimwe mu byo ibiganiro byacu byagarutseho ni ukurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo bijyanye n’ihuzanzira ry’ikoranabuhanga, binyuze mu bufatanye nk’uburyo ibihugu bya Aziya byihuza muri iyo nzira. U Rwanda hari aho rumaze kugera, tuzarwigiraho duhereye kuri ibyo byagezweho nibiba ngombwa ko habaho ayo masezerano y’ubufatanye muribyo tuzabikora, ni nabwo buryo.'
Patrick yabwiye InyaRwanda ko bamaze gusurwa n’abayobozi banyuranye 'kubera ko uko Irembo ryubatse, ntabwo ryubatse kugirango ribashe gukemura ibibazo by’abanyarwanda gusa, ibitekerezo dufite n’uko tubitanga, ni uko ibyo tubaka bishobora gufasha, tukabijyana n’ahandi, bikabafasha.”
Yavuze ko serivisi zikenerwa n’abanyarwanda, ari nazo uzasanga zikenewe no mu bindi bihugu by’Afurika no mu bindi bihugu biri mu nzira y’Amajyambere.
Ati “Twagize umugisha wo gusurwa n’Umwami, buriya iyo Umwami agusuye biba ari ikintu gikomeye, yaba ibyo biganiro no kugira ngo tugire aho tugeza no kugira ngo tubone uko tubibagezaho. Dutekereza ko nitubibagezaho, ntibazaca mu bibazo nk’ibyo twaciyemo mbere.'
Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo, yatangaje ko bafite gahunda yo gufasha n'ibindi bihugu kugerwaho na serivisi n'ikoranabuhanga bitangwa n'Urubuga Irembo
Umuyobozi Mukuru muri Irembo ushinzwe gutanga serivisi no kuzigeza ku bakiliya, Liliose Nyinawinkindi, yagaragaje ko mu myaka 10 ishize, umubare w'abantu bisabira serivisi ku Rubuga Irembo wiyongereye, kandi imibereho y'abajenti yarazamutse
Umunyarwenya Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya aganira n'Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa mu Rubuga Irembo, Patrick Gategabondo

Umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge yishimiye gahunda iyaguka rya serivisi zitangwa n'urubuga Irembo
Umunyamakuru Mutesi Scovia yagaragaje ko hari ibyo kwishimirwa kuko urubuga Irembo rufasha abaturage kubon serivisi mu buryo bworoshye
Ubuyobozi bw'Urubuga Irembo butangaza ko kugeza ubu hamaze gushyirwaho serivisi zirenga 200, kandi bazakomeza kuzongeraÂ

Abajenti barenga ibihumbi 5 mu gihugu, bafasha abaturage gusaba serivisi- ariko kandi bakangurirwa kubyikoreraÂ

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Nkusi Arthur yitabiriye gahunda za Irembo zigamije kumenyekanisha serivisi batanga

Â


Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gahunda yo gukomeza ubukangurambaga bwa 'Byikorere'
AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com
Ni umukino wabereye i Tripoli kuri 11th June Stadium cyangwa Tripoli International Stadium, urangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Umutoza w'Amavubi Frank Spittler yakoze impinduka ku munota wa 40, Kwizera Jojea ahita asimburwa na Samuel Gueulette Léopold Marie.
Bavuye ku ruhuka, nyuma y'iminota ibiri igice cya kabiri gitangiye, ku wa 47, Nshuti Innocent yahise yishyurira Amavubi ku gitego yatsindishije igituza ubwo yageraga ku mupira wahinduwe na Bizimana Djihad.
Ikipe y'Igihugu izakurikizaho umukino w'Umunsi wa Kabiri izakiramo Super Eagles ya Nigeria ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro.




Ubwo nababwira iki rero bantu mushaka kwifotoza amafoto meza ndetse mugafotorwa n'inzobere mugire mugane uyu musore ndetse munamurangire abandi.



Abafana b'umuraperi w' umunya-Canada babaye nk'abahungabana ndetse bahinda umushyitsi abandi ubwoba burabataha ubwo ku itariki 14 Ugushyingo mu 2020 babonaga Hashtag ivuga ngo #RIPDrake ikwirakwira kuri Twitter ariko nk’uko inkuru yari imaze kuba kimomo, uyu muraperi yabaye inzirakarengane y'iyi nkuru mpimbano.
Mu buryo bwo gutebya no gutera urwenya, aba DJ babiri bakomeye bo muri Dallas, batangaje ko imodoka yakoze impanuka yahitanye ubuzima bw'abasitari baririmba mu njyana ya Pop ndetse ko bari bamaze igihe barimo gukundana/guteretana.
Ibihuha byatangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi muri Mata ya 2003 ko umuririmbyi ufite akazina k'akabyiniriro ka 'Complicated singer' bisobanuye umuririmbyi ugoye, ko yiyishe/yiyahuye nyuma y'urupfu rwa sekuru. Ikindi ni uko mu mwaka wa 2017, Twitter yabaye nk’ikongeza umuriro aho wasangaga abantu batabarika bakomeza kugaruka kuri iyi nkuru ko rwose uyu muhanzi yapfuye ariko n’ubundi bikaza kugaragara ko ari igihuha.
Ku itariki 4 Nyakanga umwaka wa 2011, urubuga rwa Twitter rwa Fox News rwaribwe ikizwi nko guhakingwa/Hacked, rwibwa n'itsinda ryitwa The Script Kiddies barangije bapostingaho ko Perezida Obama yiciwe mu muhango/Event wa Lowa, bidatinze ukuri kwaje kujya hanze basanga aya makuru yari igihuha.
Justin Bieber byatangajwe ko yapfuye inshuro  nyinshi zirenze izo ushobora kubara. Hari amakuru y'igihuha yagiye hanze ko uyu muhanzi yiyahuye mu mwaka wa 2009 ndetse aya makuru yongera kugaragara mu mwaka wa 2010. Hari andi makuru yatangajwe ko iki cyamamare cyarasiwe mu kabyiniro (Night Club) abandi bavuga ko yishwe no kunywa inzoga zirengeje urugero (Overdose).Â
Amakuru y'ibihuha atajya arangira ku rupfu rw'umuhanzi Celine Dion, ndetse ibi bigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Iyo aya makuru y'urupfu rwe yajyaga hanze kandi ari igihuha, icyo we yahitaga akora,yihutiraga guhita ahamagara nyina umubyara Therese Dion kuri ubu witabye Imana muri Mutarama umwaka wa 2020, kugira ngo amuhumurize ko umukobwa we atapfuye ko ahubwo ari muzima nk’uko na we ubwe abigarukaho mu magambo yatangarije Digital Spy:'Ikintu kintera impungenge'.Â
Arnold Schwarzenegger byigeze kuvugwa ko yishwe n’indwara y’umutima.
Ibyakurikiye uburyo Hillary Clinton yagaragaye ku itariki 11 Nzeri mu muhango wo kwibuka abantu baguye mu gitero cy'ubwiyahuzi ku miturirwa ya World Trade Center, aha bakaba baribukaga muri Nzeri umwaka wa 2016 agaragara ari mu modoka yo mu bwoko bw' I Van atameze neza, igitangaje nuko umunyamakuru (News Anchor/Presenter) wa ABC News wakoraga muri Weekend witwa Joe Torres mu makuru ya nimugoroba yavuze aya magambo mu rurimi rw'icyongereza ubwo yari atangiye amakuru, tuyashyize mu Kinyarwanda akaba yaravuze ngo:'Amakuru yacu, tuyatangiriye ku makuru mashya/Breaking News  yerekeye urupfu rwa Hillary Clinton'.
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Miley Cyrus, umukobwa w’icyamamare Billy Ray Cyrus, yabaye nk'uwigarurira imbuga nkoranyambaga zose aho wasangaga aho ariho hose ari we ugarukwaho , ndetse ibi byabaye inshuro zirenze imwe. Mu mwaka wa 2008 amakuru yagiye hanze ko yishwe n'imodoka yari irimo umushoferi wamugonze agahita ahunga. Â
Imitako(Jewlry) ishobora kukwica cywangwa se nibura umuntu yavuga ko iyi ari imvugo y'igihuha yatangiye gukwirakwizwa hanze nyuma y’uko Beyonce ubwo yari ku rubyiniro (stage) mu buryo butunguranye amaherena ye yacomotse ku gutwi maze uko aririmba akabari na ko agenda agerageza kuyasubizamo ariko noneho icyamuteye ubwoba ni ukuntu hatonyagangamo amaraso akagerageza kuyahanagura no kubihisha ariko yirengagiza ko amaso yose ari we bayahanze. Bigeza aho amaraso agera no mu maso. Ibi bikaba byarabaye ubwo yari mu gitaramo (concert) I Brooklyn mu Ukwakira umwaka wa 2016.
Ikinyamakuru cy'abongereza 'BBC News' Â cyahungabanyije abakunzi ba muzika aho bari hirya no hino ku Isi muri Kamena umwaka wa 2018 ubwo cyatangazaga ko umuririmbyi w' umunya Jamaica kandi ufite ubwenegihugu bw’Amerika, Sean Kingston ko yapfiriye iwe mu rugo. Mu byumweru byakurikiye igihe yagongeshaga Jet Ski (Igikoresho cya moteri bagenderaho mu mazi menshi kiba cyenda kumera nka moto) ye ku kiraro cya Miami (Miami Bridge). Aya makuru baje gusanga yari igihuha
Icyamamare muri filime z’imirwano, Jet Li, nawe ari mu bavuzweho gupfa inshuro zirenze ebyiri. Byatangiye mu 2015 ubwo Daily Mail yatangazaga ko Jet Li yitabye Imana azize uburwayi. Ibi byaranyomojwe gusa mu 2020 nabwo ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye Isi, hanavuzwe urupfu rwa Jet Li. Byatumye mu 2022 ubwo yasohoraga igitabo kivuga ku mateka y’ubuzima bwe abigarukaho aho yavuze ko inkuru zivuga ku rupfu rwe zamugizeho ingaruka.



