Author: webrwanda

  • Perezida Kagame yashyirikijwe ubutumwa bwa Gen. Doumbouya wa Guinea – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame na Dr. Morissando bagiranye ibiganiro byibanze ku mikoranire y'impande zombi mu ngeri zitandukanye.

    Nyuma yo kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu, U Rwanda na Guinea-Conakry byasinyanye amasezerano 12 y'imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ikoranabuhanga, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, ishoramari n'ibindi binyuranye.

    Ku ruhande rw'u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Guinea yari ihagarariwe na mugenzi we, Dr. Morissanda Kouyaté.

    Minisitiri Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire myiza ishingiye ku masezerano yagiye asinywa mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Iyo mikoranire hagati y'ibihugu byacu byombi ni ikimenyetso cy'ubwuzuzanye kandi yungura impande zombi. Ibihugu byacu bisangiye intego y'imikoranire yubakiye ku guhuza imbaraga kwa Afurika, ubwubahane n'ubwumvikane.'

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'imikoranire arebana no guteza imbere ubukerarugendo, kongera ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere urubyiruko n'umuco ndetse no kubaka inzego y'ubuyobozi.

    Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko ubwo gukorana kw'ibihugu byombi muri izo nzego bizatuma bikomeza kwagura umubano no mu zindi nzego bishobora guhuzamo imbaraga.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Guinea, Dr. Morissanda Kouyate yashimye imikoranire iri hagati y'igihugu cye n'u Rwanda ndetse yashimye uruhare rwa komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi ikomeje kwiga ku mikoranire hagati yabyo.

    Dr Morissanda yavuze ko abayobozi b'impande zombi bashishikajwe no kubaka umubano n'imikoranire ishobora gufasha abaturage b'ibihugu byabo.

    Ati 'Abo bayobozi babiri barajwe inshinga no kugaragaza ko imiterere y'ibihugu bijyanye n'aho biherereye bidakwiye kuba impamvu ibangamira imikoranire. Rero dushobora kwibanda cyane kuri izo nzego z'imikoranire kandi ndizera ko bizatanga umusaruro.'

    Yashimangiye ko inzego zigiye kwibandwaho muri ayo masezerano zizagira impinduka mu mibanire n'umubano w'ibihugu byombi kandi bizahindura byinshi.

    U Rwanda na Guinea ni ibihugu bikomeje kubaka umubano n'imikoranire igamije guteza imbere abaturage mu bihugu byombi.

    Muri Mutarama 2024, Perezida w'inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ndetse ibiganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiranye, byagaragaje ko hashyizwe imbere ubufatanye mu ngeri zitandukanye zigamije iterambere ry'abaturage.

    Uru ruzinduko rwanasize Gen Doumbouya afunguye ku mugaragaro Ambasade y'iki gihugu mu Rwanda.

    Umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Guinea washibutse mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu tariki 17 na 18 Mata 2023, ahasinyiwe amasezerano mu ngeri zitandukanye zirimo n'ikoranabuhanga.

    Mu Ukwakira 2023 ni bwo Guinea Conakry yatangaje ko yafunguye Ambasade yayo i Kigali, nyuma y'amezi atatu Souleymane Savané agenwe nka Ambasaderi wa Mbere w'icyo gihugu mu Rwanda.

    Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa mugenzi we Mamadi Doumbuya

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko imikoranire y’ibihugu byombi yimakaza ubwubahane

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea Dr. Morissando Kouyate, yashimye umubano w’igihugu cye n’u Rwanda

    Hasinywe amasezerano 12 y’imikoranire hagati ya Guinea n’u Rwanda

    Impande zombi zishimiye isinywa ry’ayo masezerano

    Bamwe mu banya-Guinea bari mu Rwanda kwiga ku ngeri zinyuranye z’imikoranire

    Hari abagize itsinda ry’u Rwanda na Guinea bakomeje kwiga uko ibihugu byombi byakagura imikoranire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashyirikijwe-ubutumwa-bwa-mugenzi-we-gen-doumbuya-wa-guinea

  • Umukinnyi wa AC Milan yajyanywe mu rukiko n’… – #rwanda #RwOT

    Luisa Kmreva avuga ko yafashwe ku ngufu n’uyu mukinnyi muri 2017 akabikorera mu modoka ye yo mu bwoko bwa ‘Porsche Cayenne’ impande y’akabyiniro ko muri Espagne.

    Uyu munyamideli kandi yavuze ko icyo gihe yavunitse ku mavi nyuma y’uko yari amaze kumufata ku ngufu akamusohora muri iyo modoka ku gahato.

    Yagize ati “Mfite ibimenyetso ku mugongo no ku mavi. Theo aramutse asabye imbabazi. Ni cyo kintu gito nkwiriye.”

    Theo Hernandez utarigeze afungwa kubera iki cyaha yemera ko yaryamanye na Luisa Kremleva ariko bakaba bari babyumvikanyeho.

    Police yo mu gihugu cya Espagne yemereye ikinyamakuru The Sun ko irimo irakora iperereza kuri iki ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Icyakora iki kirego cyari cyarahagatitswe n’urukiko nyuma yuko habuze ibimenyetso gusa nyuma abashinjacyaha baza kubona amashusho yerekana uyu munyamideli yakomeretse mu ivi by’impanuka ari inyuma y’akabyiniro muri Espagne.

    Nkuko The Sun yabyanditse urubanza rwa Kreml rwashyizwe taliki ya 28 Ukwakira mu rukiko i Malaga muri Espagne gusa ntabwo bizwi neza niba Theo Hernandez azajyayo cyangwa azarwitabira akoresheje ikoranabuhanga.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 27 usanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, yatangiye gukina ruhago ahereye mu ikipe ya Atletico Madrid y’abato, ajya muri Deportivo Alavés, ayivamo ajya muri Real Madrid nayo ayivamo ajya muri Real Sociedad mbere yo kwerekeza muri AC Milan muri 2019.

    Luisa avuga ko yafashwe ku ngufu n’umukinnyi wa Ac Milan 

    Theo Hernandez ari mu mazi abira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147617/umukinnyi-wa-ac-milan-yajyanywe-mu-rukiko-numunyamideri-umushinja-kumufata-ku-ngufu-147617.html

  • Inzobere Dr. Menelas Nkeshimana yagaragaje it… – #rwanda #RwOT

    Imibare mishya yatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima kuri uyu wa 08 Ukwakira 2024, igaragaza ko kugeza ubu hamaze kugaragara abantu 58 banduye Marburg, barimo babiri bagaragaye kuri uyu munsi, aho hamaze gufatwa ibipimo 2 655 birimo 268 byafashwe kuri uyu wa Kabiri.

    Ni mu gihe abari kuvurwa ari 33, kuko 13 bamaze kubura ubuzima bazize iyi ndwara, barimo umwe yahitanye Ejo kuwa Kabiri. Naho abamaze gukira iyi ndwara ya Marburg, bose hamwe ni 12, barimo bane (4) bayikize kuri uyu wa Kabiri.

    Dr. Menelas ni Inzobere mu buvuzi buhabwa indembe akaba n’umwe mu itsinda ry’Abaganga bavura abarwayi ba Marburg. Ni Umuyobozi ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw'Ubuzima (Health Workforce Department).

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira, uyu muganga w’inzobere akaba n’umuyobozi, yagaragaje ibyiza byo gufata urukingo rwa Marburg anavuga ko iturufu yafasha Abanyarwanda guhashya iyi ndwara ihagayikishije Isi by’umwihariko igihugu cy’u Rwanda.

    Mu butumwa yandise kuri X, yagaragaje ko nawe yamaze guhabwa uru rukingo. Ati: “Urukingo rwa Marburg twahawe ruzatwongerera ubudahangarwa bityo turusheho kwita ku bafite iyi virusi no kubaha ubuvuzi nta mpungenge z’uko twakwanduzwa nabo. Iyi ni intambwe ishimishije. #DutsindeMarburg”.

    Dr. Menelas Nkeshimana yavuze kandi ko “twishimiye cyane ko twagize amahirwe yo kubona inkingo, uyu munsi nanjye nakingiwe kandi nabyishimiye kuko bitwongereye ubudahangarwa twari dufite mu kuvura abarwayi”. Yavuze ko impungenge zo kwandura iyi ndwara zagiye hasi cyane bishoboka.

    Yasabye abanyarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune no kwirinda gukora ku muntu ufite ibimenyetso nk’uko ‘twabibwiwe na Minisiteri y’Ubuzima’. Yongeyeho ati “Kandi wihutire gushaka ubutabazi bw’ibanze 114”.

    Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukingira Icyorezo cya Marburg, ruhereye ku bakozi bo kwa muganga, Dr Nkeshimana yishimiye guhabwa urukingo rwiyongera ku zindi ngamba zo kwirinda kwandura virusi ya Marburg mu gihe avura abayifite kuko ruzatuma akomeza akazi ke nta mpungenge zo kwandura.

    Yasabye Abanyarwanda gusenyera umugozi umwe mu kwirinda no kurwanya Marburg, avuga ko nibabikora gutyo nta kabuza bazahashya iyi ndwara. Ati “Twese hamwe nitubikorera hamwe tuzabasha kwirinda iyi ndwara, twese tubashe kubaho ubuzima bwiza nk’uko tubyifuza”.

    Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera; Umuyobizi w’Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Dr Muyombo Thomas [Tom Close] bari mu bakingiwe hamwe n’abakora mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

    Minisiteri y'Ubuzima iributsa ko igikorwa cyo gukingira iyi ndwara cyatangiye, aho cyatangiriye ku baganga n'abandi bakozi bari ku ruhembe mu buvuzi. Dr. Yvan Butera aherutse kuvuga ko urukingo rwa Marburg rwatangiye gukoreshwa muri 2018 muri Leta Zunze Ubumwe za America.

    Uru rukingo rutangwa ari doze imwe, nyuma y'iminsi itatu umuntu aruhawe rutangira kurema ubudahangawa bw'umubiri buba buri kuri 70%, naho nyuma y'icyumweru bukaba bwageze ku budahangarwa bwa 95%.

    Dr. Nkeshimana ni umwe mu bamaze guhabwa urukingo rwa Marburg

    Dr. Menelas Nkeshimana yatangaje inyungu ziri mu gufata urukingo rwa Marburg

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147608/inzobere-dr-menelas-nkeshimana-yagaragaje-iturufu-yafasha-u-rwanda-guhashya-marburg-147608.html

  • Biteguraga ubukwe! Harmonize yatandukanye na… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'umwaka ushize, Harmonize yari mu rukundo n'umunyarwandakazi Yolo The Queen aho yamutakagizaga avuga ko ari we mukobwa w'inzozi ze ndetse uhaza kwifuza kwe.

    Mu ntangiriro z'umwaka wa 2024, Harmonize yatunguranye yemeza ko yamaze gutandukana na Yolo The Queen ahishura ko urukundo ruryoshye hagati ye n'umushabitsi ufite inkomoko mu Rwanda ari we Poshy Queen.

    Urukundo rw'aba bombi rwakomeje kuryoha bigera ubwo Harmonize atangaje ku mugaragaro ko Poshy Queen ari we umuhagije atazongera kwiruka mu bintu by'abagore ahubwo afite gahunda yo gukora ubukwe mbere y'uko uyu mwaka urangira.

    Muri iki gihe bamaze bakundana, Harmonize yatewe amabuye kenshi kubera uyu mukunzi we ariko akajya yihagararaho muri ibyo byose yanengwagaho n'abafana be. Mu byo yanenzwe bifitanye isano na Poshy Queen, harimo kujya gusengera mu bakirisitu kandi ari umuyisilamu, kwica igisibo,…

    Mu mezi abiri ashize kandi, Harmonize yagize Poshy Queen CEO w'ibikorwa bye byinshi nkuko byigeze kugenda ubwo yari ahararanye na Kajala Frida bakaza gutandukana bigatuma Harmonize ahomba amafaranga menshi kubwe.

    Kugeza magingo aya, Harmonize na Poshy Queen ntabwo bagikurikirana kuri Instagram ndetse n'amakuru aturuka muri Tanzania yemeza ko batakiri kumwe ukundi.


    Ibya Poshy Queen na Harmonize si shyashya


    Amashusho yafashwe muri Mutarama ya Poshy Queen na Harmonize bari mu bwato ni yo yatumye abantu bamenya ko urukundo ruryoshye


    Muri Gashyantare Poshy Queen yari yateye imitoma Harmonize avuga ko azahora ashimishwa n’uko ari umugabo we 


    Harmonize ubu nta mukunzi afite nyuma yo kwigera abarenga 5 mu myaka 5 ishize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147611/harmonize-yatandukanye-na-poshy-queen-mbere-yukukwe-bwabo-147611.html

  • U Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y'imikino ya CHAN2025 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira niho habaye tombola y'uko amakipe azahura mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abakinnyi bakina imbere kuri uyu mu gabane.

    Ni tombola yasize amakipe atandukanye azatangira gukira uhereye tariki ya 25 Ukwakira 2024, aha iyi tombola ku Rwanda rwasize ruzahura na Djibouti.

    Iyi Tombola yabereye mu gihugu cya Misiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, igamije gushaka amakipe 16 azasanga Tanzania, Uganda na Kenya zizakira iyi mikino izaba ikinirwa mu bihugu bitatu ku nshuro ya mbere mu mateka y'uyu mugabane.

    Ibi bihugu uko ari bitatu bizakira CHAN 2024 izakinwa muri 2025, byose bibarizwa mu Karere ka CECAFA, ndetse byose bikaba bizanakina ino mikino y'amajonjora yo gushaka iyi tike nubwo byo biyifite.

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika CAF, yavuze ko indi kipe yo muri aka Karere izaba yitwaye neza ari yo izasanga ibi bihugu bitatu aho kugeza ubu hataratangazwa ikizashingirwaho bigenwa.

    U Rwanda ruzatangira rwakirwa na Djibouti hagati y'amatariki 25 na 27 uku kwezi kwa Cumi, aho umukino wo kwishyura uzaba nyuma y'iki cyumweru.

    Ikipe izakomeza hagati y'izi zombi ikazahura n'izaba yatsinze hagati ya Sudani y'epfo na Kenya, mu mikino yo iteganyijwe mu kwezi k'Ukuboza.

    The post U Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y'imikino ya CHAN2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-ruzahura-na-djibouti-mugushaka-itike-yimikino-ya-chan2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-ruzahura-na-djibouti-mugushaka-itike-yimikino-ya-chan2025

  • Jurgen Klopp yaguretse muri Ruhago mu buryo bushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jurgen Klopp, wahoze ari umutoza wa Liverpool FC, yamaze kugirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'umupira w'amaguru ku rwego rw'Isi muri sosiyete ya Red Bull. Iyi sosiyete ifite amakipe akomeye arimo RB Leipzig yo mu Budage, Red Bull Salzburg yo muri Austria, New York Red Bulls yo muri Major League Soccer, ndetse na Red Bull Bragantino yo muri Brazil.

    Mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byayo mu mupira w'amaguru, Red Bull yaguze igice cy'imigabane mu ikipe ya Leeds United yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, ikaba yanabaye umuterankunga ukomeye w'iyo kipe ku myambaro yayo.

    Oliver Mintzlaff, umuyobozi mukuru w'imishinga n'ishoramari muri Red Bull, yavuze ko Jurgen Klopp ari umwe mu batoza bafite ubuhanga buhebuje ndetse n'ubushobozi bwo kuzamura urwego rw'umupira w'amaguru ku isi. Mintzlaff yagize ati: 'Klopp afite ubuhanga budasanzwe n'ubushobozi bwo gukurura abantu. Mu mwanya we mushya, azaba igisubizo mu gushyira mu bikorwa no guteza imbere umupira w'amaguru wacu ku rwego mpuzamahanga.'

    Amakuru aturuka imbere muri Red Bull avuga ko amasezerano ya Klopp azatangira gukurikizwa kuva muri Mutarama 2025. Ibi bishimangira gahunda z'igihe kirekire z'iyi sosiyete mu bikorwa by'umupira w'amaguru ku isi.

    Source : https://yegob.rw/jurgen-klopp-yaguretse-muri-ruhago-mu-buryo-bushya/

  • Karongi: Abahinzi bagiriwe inama yabafasha guhagana n'ingaruka z'imvura itaragwiriye igihe – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa bwatangiwe mu kibaya cya Mvurwa mu Murenge wa Murambi ku wa 8 Ukwakira 2024, ahatangirijwe ku mugaragaro igihembwe cy'ihinga cya 2025A ku rwego rw'Akarere ka Karongi.

    Ni igihembwe gitangijwe mu gihe mu matariki nk'aya bamwe abahinzi babaga bageze mu ibagara, ariko uyu mwaka bakaba baratinze guhinga bitewe n'uko imvura yaguye itinze.

    Murebwayire Epiphanie yabwiye IGIHE ko kimwe n'uko basanzwe babigenza buri mwaka, uyu mwaka barimye baniyandikisha mu gufata imbuto n'ifumbire ariko ntibatera kuko bari bagitegereje ko imvura igwa.

    Ati “Dufite impungenge ko uyu mwaka tutazabona umusaruro ushimishije kuko niba imvura yaratinze kugwa ishobora no kuzacika vuba imyaka itarera.”

    Munyeshyaka Charles yavuze ko nk'abahinzi batazi uko babyitwaramo kugira ngo bazabone umusaruro bitewe n'uko imvura yaguye itinze.

    Ati 'Imirima twayiteguye ku gihe tubura imvura, none iguye igihe cyarahise. Imbere turabona hatazaba heza kubera imvura itagwiriye igihe.”

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ka Karongi, Gahutu Mbabarira Anastase, yavuze ko Umurenge wa Murambi utangiye ihinga utinze kuko watinze kubona imvura.

    Ati 'Ni yo mpamvu twaje kubabwira ngo na bo bafate isuka bashoke imirima, batere kugira ngo nabo bazabone ikibatunga.”

    Umuyobozi wa RAB, Ishami rya Gakuta rikorera mu turere twa Karongi na Rutsiro, Kimenyi Martin, yabwiye IGIHE ko nta minsi ibiri irashira imvura y'umuhindo itangiye kugwa mu Murenge wa Murambi.

    Ati 'Icyo dukangurira abahinzi ni ugutera vuba, tukaba twarangije gutera ibigori bitarenze tariki 11 Ukwakira, tukabona kujya guhinga izindi mbuto zitandukanye.”

    Kimenyi yavuze ko intego ya Guverinoma y'u Rwanda ari uko Abanyarwanda bagira ibiryo kandi ibyo ngo kubigeraho bisaba gukoresha imbuto y'indobanure, ishwagara, ifumbire y'imborera n'iy'imvaruganda, kurwanya indwara n'ibyonnyi, kubagara ku gihe, gusarura no guhunika neza umusaruro.

    Abahinzi basanga icyaba umuti urambye mu kubafasha guhingira igihe kabone nubwo imvura yaba yaguye itinze ari uko Leta yaborohereza kubona imashini n'ibindi bikoresho byifashishwa mu kuvomerera kuko nubwo Leta ishyiraho nkunganire nk'abahinzi basanga ibi bikoresho bigihenze.

    Mu Karere ka Karongi, ubuso buhingwaho ibihingwa ngandurarugo bugeze kuri hegitari 32000, naho ikibaya cya Mvurwa cyatangirijwemo igihembwe cy'ihinga gifite ubuso bwa hegitari 12.

    Abahinzi bo mu Karere ka Karongi basabwe kwihutisha itera mu guhangana n’ingaruka zo kuba imvura yaraguye itinze

    Mu Karere ka Karongi, igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo wa 2025 cyatangirijwe mu Murenge wa Murambi

    Abaturage bahinze bagasatira inkombe z’Ikiyaga cya Kivu babujijwe gutera imyaka kuko bahinze ahatemewe

    Aba bahinzi bari gushyira ifumbire mvaruganda mu mirima

    Abahinzi basabwe gukoresha ifumbire kugira ngo babone umusaruro mwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abahinzi-bagiriwe-inama-yabafasha-guhagana-n-ingaruka-z-imvura

  • Zimwe muri serivise za RICA zigiye gutangirwa ku Irembo – #rwanda #RwOT

    Izo serivise za RICA zizajya zitangirwa ku Irembo ni ukwandikisha ubucuruzi, kwaka icyangombwa cyo gukora ubucuruzi no kwandikisha aho ubucuruzi bukorerwa.

    Uku kongera izo serivise mu zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, RICA itangaza ko bigamije gufasha abakorera ubucuruzi mu Rwanda koroherwa.

    Ibi bivuze ko izo serivise zose umucuruzi azajya azisabira kuri internet bitabaye ngombwa kujya gutonda umurongo aho RICA ikorera.

    Serivise yo kwandikisha ubucuruzi muri RICA ireba abacuruza cyangwa abakora ibijyanye no gutunganya ifumbire n'imiti yica udukoko. Bazajya babanza bakorerwe isuzuma na RICA harebwe niba ibyo bakora byujuje amabwiriza y'ubuziranenge ateganywa n'icyo kigo.

    Igihe iryo suzuma rizaba rirangiye neza, ikigo gikora ubwo bucuruzi nibwo kizajya gihabwa icyangombwa cy'uko cyanditswe mu Rwanda kandi cyemerewe kuhacururiza.

    Kwandikisha ubwo bucuruzi binyuze ku Irembo bizajya byihuta kandi bitume n'ibicuruzwa bigera ku isoko vuba. Bizajya kandi bifasha abaturage cyane cyane abahinzi kubona ibifashisha mu buhinzi byujuje ubuziranenge bwose bugenwe.

    Serivise yo kwaka icyangombwa cyo gukora ubucuruzi yo izajya ifasha umucuruzi kuzuza ibikenewe ngo akorere mu Rwanda kandi RICA ikomeze gukurikirana ibikorwa bye ireba ko byubahiriza ibiteganyijwe byose.

    Ibyo bizajya bifasha umucuruzi gukora mu buryo bukurikije amategeko ndetse n'abaturage babone serivise zinoze kubera iryo suzumwa.

    Ni mu gihe serivise yo kwandikisha ahantu ubucuruzi bukorerwa yo ireba ibikorwa byo gusiga amarangi ku bintu, gupfunyika ibicuruzwa, gusana ibinyabiziga, gutunganya inyama no gukusanya amata.

    Ibyo bigomba kwandikishwa muri RICA ngo harebwe niba byujuje ubuziranenge busabwa mu bijyanye n'ubuzima n'andi mabwiriza.

    Nyuma y'iryo suzuma ni bwo hazajya hatangwa icyangombwa ku bakora ubwo bucuruzi.

    Ibyo bizafasha ubwo bucuruzi gukorwa mu buryo butangiza ubuzima ndetse n'abaturage bungukire mu kugura ibicuruzwa na serivise byujuje ubuziranenge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zimwe-muri-serivise-za-rica-zigiye-gutangirwa-ku-irembo

  • Ruhango: Umuturage yatangiye kubaka umuhanda wa kaburimbo wa kilometero ku giti cye – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda uzubakwa mu Kagari ka Nyamagana mu Midugudu ya Gataka na Ruhuha, akavuga ko yabitewe n'impanuro za Perezida Kagame uhora asaba Abanyarwanda kwishakamo ibisubizo.

    Mu gutangiza imirimo yo kubaka uyu muhanda, ku wa 08 Ukwakira 2024, Rwemayire wahize kubaka uyu muhanda, yavuze ko iki gitekerezo yari akimaranye imyaka 10, ariko akagenda agira imbogamizi.

    Yavuze ko inkomoko y'iki gikorwa ari impanuro za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, zo gusaba Abanyarwanda bose guhora batekereza uko bishakamo ibisubizo aho bishoboka hose, badategereje Leta igihe cyose.

    Ati “Iyo turebye dusanga mu Karere ka Ruhango hari imihanda myinshi idakoze kandi si uko itihutirwa. Ubushobozi bw'Akarere ntabwo bwakorera byose rimwe, ni yo mpamvu twabonye natwe twakwishakamo ibisubizo,tukubaka uyu muhanda.''

    Yakomeje avuga ko yumva umusanzu we uzagirira akamaro abazakoresha uyu muhanda bose bityo Akarere na ko kagakora indi mihanda na yo ikenewe muri uyu mujyi wa Ruhango no mu bindi bice by'akarere.

    Bamwe mu batuye mu gace uyu muhanda uzanyuramo, bavuze ko iki gikorwa ari icy'agaciro kandi gikwiye kuba urugero rwiza no ku bandi bose.

    Umwe muri bo yagize ati “Kubona umuntu ku giti cye yubaka umuhanda nk'uyu rwose, biba bikwiriye kubera abandi urugero rwiza bagatera ikirenge mu cye. Tunaretse ko uyu muhanda uzatworohereza mu ngendo abawuturiye, kubaka umuhanda ubundi bizatanga akazi ku bantu benshi nanjye ndimo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens,wanayoboye imirimo yo gutangiza iyubakwa ry'uyu muhanda, yavuze ko uje wiyongera ku yindi mihanda itari mike Leta imaze kubaka, ashima ubwitange bw'uyu muturage.

    Ati “Uyu munsi turishimira ko mu mihanda iri kubakwa mu Karere ka Ruhango, tugiye kongeraho undi ariko noneho ku bufatanye n'abaturage ubwabo. Twaje kumushyigikira ngo tumwereke ko ibyo akora tubishima nka Leta. Uyu muhanda uzagirira akamaro abantu benshi, tukaba dushishikariza abaturage kugira imvumvire nk'uyu,abaturage bagashishikarira gukora ibikorwa nk'ibi.''

    Yakomeje avuga ko muri Ruhango bakomeje kurangwa n'ibikorwa by'ubumwe n'ubudaheranwa n'ubutwari bwo kubaka u Rwanda, birimo iby'abana baramiye ibendera ry'igihugu ryari rigiye gutwarwa n'umuyaga,ndetse n'icy'uyu uri kubaka umuhanda unahenze, ibimenyerewe kuri Leta, avuga ko byo bishimangira gukunda igihugu no kwitanga.

    Uyu muhanda uzaba ufite metero zirenga 800, ufite ubugari bwa metero icyenda, zirimo esheshatu z'umuhanda wa tricouche (usanzwe umenyere gucaho n'imodoka ziremereye), ukanagira metero 1.5 kuri buri ruhande ahagenewe abanyamaguru, hazaba harimo n'amapave, ukazubakwa mu gihe cy'amezi atatu.

    Usibye uyu, mu Mujyi wa Ruhango hamaze kuzura imihanda ya kaburimbo, igera kuri kilometero eshanu,n'ibindi 4.5 biri hafi kuzura, byose bikaba 9.5Km.

    Ni mu gihe muri gahunda ya NST2 y'imyaka itanu iri imbere, hari gahunda yo kubakamo ibindi bilometero 15.

    Ibi byose bikaba biri muri gahunda yo kurimbisha umujyi, no kuwuzamurira agaciro ndetse no gufasha abahatuye gutura neza.

    Ni mu gihe uyu mujyi ufite intego yiswe 'Ruhango ikeye', ikaba gahunda igamije kurushaho kunoza isuku mu mujyi wa Ruhango.

    Ubwo abayobozi batambagiraga ahgiye kubakwa uyu muhanda

    Meya Habarurema Valens uyobora Akarere ka Ruhango, yavuze ko igikorwa nk’iki cy’umuhanda wubatswe n’umuturage bishushanya gukunda igihugu kuko ugirira akamaro abantu benshi.

    Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, usanzwe anayobora ishuri rya Lycee de Ruhango, yavuze ko umutima wo kubaka uyu muhanda yawukuye mu mpanuro za Perezida Paul Kagame zo kumenya kwishakamo ibisubizo

    Imihanda ikomeje kubakwa mu Mujyi wa Ruhango, igenda irushaho kuwongerera isuku

    Uyu muhanda uzaba ushamikiye ku wundi munini wa Kigali-Ruhango-Huye

    Abaturage b’ahazanyuzwa uyu muhanda n’abandi muri rusange, bishimiye iki gikorwa cyiza, bavuga ko gikwiye kubera abandi urugero

    Gahunda ya ‘Ruhango icyeye’ igamije kurimbisha Umujyi wa Ruhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umuturage-yiyemeje-kunganira-leta-yubaka-umuhanda-wa-kaburimbo

  • Dukeneye kunoza politike n'imiyoborere yacu – Perezida Kagame ku bayobozi ba Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Umukuru w'Igihugu yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga inama izwi nka 'Biashara Afrika'. Iyi nama igamije guteza imbere ubucuruzi n'ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA).

    Ni inama yitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger, Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, Monique Nsanzabaganwa, Minisitiri w'Intebe w'Ubwami bwa Eswatini, Russell Dlamini n'abandi.

    AFCFTA ni ryo soko ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe n'indi miryango y'ubukungu itandukanye.

    Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byamaze gutangira gukora ubucuruzi binyuze muri ayo masezerano rusange.

    Iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byarushaho kubyaza umusaruro aya masezerano binyuze mu gukorana ubucuruzi.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda, Prudence Sebahizi yavuze ko ari ishema kuba u Rwanda rwakiriye iyi nama cyane ko gahunda y'Isoko rusange rya Afurika ariho yatangiriye mu 2018.

    Yavuze ko Biashara Afrika ari urubuga rukomeye rw'ibiganiro n'ubufatanye hagati y'abakora ubucuruzi n'izindi nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika.

    Umunyamabanga Mukuru w'Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yavuze ko iyi nama ari ingenzi cyane kuri ba rwiyemezamirimo bo muri Afurika.

    Ati 'Ni iby'agaciro gakomeye kuri twe kugaruka i Kigali mu Rwanda muri iyi nama ya kabiri ya Biashara Afrika […] Ndashimira Perezida Paul Kagame na Guverinoma ayoboye ku bwo kwakira 'Biasha Afrika' ifasha nk'urubuga rukomeye mu kunganira n'urwego rw'abikorera muri Afurika by'umwihariko ibigo bito n'ibiciriritse na barwiyemezamirimo b'urubyiruko.'

    Yakomeje avuga ko isoko rusange rya Afurika ari amahirwe yo kurwanya ubukene bukigaragara ku mugabane wa Afurika banyuze mu gukorana.

    Ati 'Abanyafurika barenga miliyoni 400 babayeho mu bukene bakomeye, ubucuruzi no kugera ku masoko mashya ni ingenzi kuri twe ngo tubashe kugabanya ubukene, isoko rusange rya Afurika riha Abanyafurika amahirwe yo kuva mu bukene binyuze mu bucuruzi, iyo dushyize imbaraga zacu mu bijyanye no kwihuza mu bukungu no gushyiraho imikorere ya Afurika nk'isoko rimwe rusange, nemera ko nk'Abanyafurika tuba twiyongereye amahirwe yok urwanya ubukene bukabije.'

    Dukeneye kunoza politike n'imiyoborere yacu

    Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe byose mu kunoza imikorere y'Isoko Rusange rya Afurika bishimangira ubushake uyu mugabane ufite mu gukorana no gushaka ibisubizo by'ibibazo biwugarije.

    Yavuze ko koko Afurika ifite ubushobozi bwo gukemura Ibibazo ifite, gusa ashimangira ko kugira ngo bigerweho hari icyo abayobozi basabwa.

    Ati 'Afurika ifite ubushobozi bwo kunga ubumwe mu gukemura Ibibazo byacu, ariko Ndasaba Abayobozi bacu kumva ko bimwe mu bintu bitwitambika bitagoye gukemura, ntabwo bikwiriye gukomeza kuba ikibazo, dukwiriye gukemura Ibibazo biri muri politike yacu, imiyoborere yacu kandi Byose bitangirira ku myumvire no kugira Icyerekezo gisobanutse.'

    Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bintu bitumvikana kugeza uyu munsi ari uburyo Abaturage ba Afurika bagorwa no kugenderanirana.

    Ati 'Kuki hakwiriye kubaho Ikintu nk'icyo, kuki hatabaho urujya n'uruza rw'abantu mu bwisanzure ndetse n'urw'ibicuruzwa na serivisi, kubera iki? Kubera iki abaturage b'igihugu kimwe badashobora kwambuka imipaka bajya mu kindi gihugu cyo hirya no hino ku Mugabane nta nkomyi? Ikibazo ni ikihe? Birangira twemeranyije ko turi abavandimwe, turi abantu bamwe, bakeneye ibintu bimwe ariko bikarangira tubuze uru rujya n'uruza rw'abantu rukozwe mu bwisanzure. Ndavuga urujya n'uruza rwo kurenga imipaka ariko hari n'abantu batagenda imbere mu mipaka yabo mu bwisanzure, kandi ibyo byose ni politike ikwiriye kunozwa kandi tugomba kuyinoza.'

    Kugeza ubu u Rwanda rwatangiye kubyaza umusaruro amahirwe y'Isoko Rusange rya Afurika aho rwohereza hirya no hino muri Afurika ibicuruzwa birimo ikawa, icyayi, amavuka akomoka kuri avoka, ubuki n'ibindi binyuranye.

    Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, Monique Nsanzabaganwa, yavuze iyi nama ishimangira ubushake bw'umugabane wa Afurika bwo guhuza isoko.

    Yavuze ko kuba Afurika ituwe n'abantu hafi miliyari ebyiri ari amahirwe akomeye akwiriye kubyaza inyungu mu bijyanye n'ubucuruzi.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, aganira na mugenzi we w'ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Francis Gatare, aganira na bamwe mu bitabiriye iyi nama

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, aganira na mugenzi we w'ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, uw'ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana n'uw'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, hamwe n'Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana hamwe na Minisitiri w'Ububatera, Dr Emmanuel Ugirashebuja

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva ni umwe mu bitabiriye inama ya Biashara Afrika

    Minisitiri w'Intebe w'Ubwami bwa Eswatini, Russell Dlamini yitabiriye iyi nama

    Mahamadou Issoufou wabaye Perezida wa Niger yashimiwe uruhare yagize mu ishyirwaho ry’Isoko Rusange rya Afurika

    Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe byose mu kunoza imikorere y'Isoko Rusange rya Afurika bishimangira ubushake uyu mugabane ufite mu gukorana no gushaka ibisubizo

    Perezida Kagame yagaragaje ko kimwe mu bintu bitumvikana kugeza uyu munsi ari uburyo Abaturage ba Afurika bagorwa no kugenderanirana.

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Dr Nsanzabaganwa Monique, yitabiriye iyi nama

    Amafoto: Niyonzima Moses & Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukeneye-kunoza-politike-n-imiyoborere-yacu-perezida-kagame-ku-bayobozi-ba