Tag: Ubworozi

  • Kamonyi-Gacurabwenge: Inka 2 muri 3 zaraye zibwe umuturage zabonetse, abacuruza inyama mu bakekwa #rwanda #RwOT

    Ahagana saa kumi z'igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 8 Kamena 2023, hamenyekanye amakuru y'ubujura bw'inka 3 z'umuturage mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi. Hamaze gufatwa ebyiri, indi iracyashakishwa. Gitifu w'Akagari arashyira mu majwi abo yita abajura bari rwagati mu baturage n'Abacuruzi b'inyama kwihisha inyuma y'ubu bujura.

    Umuturage wibwe inka, yabwiye intyoza.com ko bamaze kumushyikiriza 2 muri 3 zari zibwe mu joro. Avuga ko ntawe bakeka muri ubu bujura, ko ahubwo nubwo abona ubuyobozi bukora ibishoboka ngo umuturage atekane, ariko bukwiye gukaza amarondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo, Rwandenzi Epimacque avuga ko hari icyizere cyo kubona inka isigaye kuko hari amwe mu makuru bamaze kubona y'ikirari cy'aho zanyuze zibwa.

    Inka yafashwe.

    Akomeza avuga ko ubwo babonaga amakuru ku iyibwa ry'izi nka, bakurikiye aho zanyujijwe zifatirwa mu gashyamba muri Rugobagora, i Buhoro mu Kagari ka Kigembe. Ati' Induru zikimara kuvuga, twahise dutangatanga dukurikira aho byagaragaraga zisa n'aho zamanukiye, izo zo bahise bazita mu ishyamba'. Akomeza avuga ko hafashwe inka gusa ariko Abajura nta wafashwe.

    Avuga ko nk'ubuyobozi bafashe amazina y'abakekwa bakayashyikiriza inzego z'umutekano kugira ngo zibe arizo zijya mu mizi yo gukurikirana bikwiye iby'ubu bujura n'uwaba afite aho ahuriye nabwo.

    Ku isonga ry'abakekwa muri ubu bujura bw'inka, hari abo Gitifu Rwandenzi atunga urutoki. Ati' Ikiri kubitera ni abajura baturimo rwagati turi gukurikirana, nibo bari kuziranga bakatuzaniramo abandi, niyo mpamvu hari abo dukeka kandi twarangije kubiha inzego zibishinzwe ngo zibikurikirane'.

    Gitifu Rwandenzi, ashyira kandi mu majwi bamwe mu bacuruzi b'Inyama. Ati' Ababazi bafite amabusheri, baragenda bakajijisha ngo bagiye kurangura inyama i Kigali bakazana ibiro mirongo itanu(50Kg) ariko bagahita binjiza mo izindi nyama ziba zabagiwe ku gasozi, ibindi biro nka magana abiri ( 200Kg)'. Akomeza avuga ko barimo gukurikirana uwo ariwe wese bakeka muri ubu bujura bw'inka kandi hari icyizere ko mu gihe gito haraboneka igisubizo kuko bakajije ingamba.

    Soma hano inkuru yabanje k'ubujura bw'inka;Kamonyi-Gacurabwenge: Ukutavuga rumwe k'Ubuyobozi n'Abaturage k'Ubujura bw'inka buteye inkeke

    Inka ya 2 mu zafashwe.

    Ubujura bw'Inka mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Gacurabwenge bumaze iminsi ari ikibazo gihangayikishije, aho cyanavuzweho cyane mu nama yahuje ubuyobozi n'inzego zitandukanye zirimo iz'Umutekano. Kuri uyu mugoroba kandi, inama n'impanuro ku kurwanya ubu bujura zahawe Abanyerondo, basabwa gukaza ingamba.

    Abanyerondo begerewe bahabwa inama n'impanuro y'uko bakwiye kwita ku kazi kabo.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/06/08/kamonyi-gacurabwenge-inka-2-muri-3-zaraye-zibwe-umuturage-zabonetse-abacuruza-inyama-mu-bakekwa/

  • U Rwanda rwitabiriye Imurika Mpuzamahanga ry'Ubuhinzi n'Ubworozi i Paris – #rwanda #RwOT

    Iri murika ryafunguwe ku mugaragaro ku wa 25 Gashyantare 2023 i Paris na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron. U Rwanda ni kimwe mu bihugu birenga 100 byaryitabiriye.

    Rihuza abakora iby'ubuhinzi n'ubworozi baturutse mu mpande zose z'Isi, bakerekana ibyo bakora, bakungurana ubunararibonye na bagenzi babo.

    Uyu mwaka abamuritse ni 1012 baturuka mu mpande zose z'Isi. Muri bo, harimo abikorera 25 bo mu Rwanda bashoye imari mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, narwo rwitabiriye iri murika kugira ngo rugaragarize amahanga, amahirwe y'ishoramari muri iyi ngeri aboneka mu Rwanda.

    Ikigo cy'Igihgu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), nacyo kirahagarariwe. Ambasade y'u Rwanda mu Bufaransa ifasha abanyarwanda baryitabiriye ku buryo babasha kwerekana ibyo bakora.

    Buri mwaka abaryitabira bamara iminsi umunani bahanahana amakuru mu buryo bw'imikorere yabo.

    U Rwanda rufite byinshi rwereka amahanga cyane ko rufite ubutaka bwera, kandi n'ikirere cyiza, ku buryo ishoramari ryose ryakorwa mu rwego rw'ubuhinzi ryatanga umusaruro.

    Mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka wa 2022/23, ibikomoka ku buhinzi u Rwanda rwohereje mu mahanga, agaciro kabyo kazamutseho 64,1% kagera kuri miliyoni 260,2$ kavuye miliyoni 167$ mu gihe nk'icyo mu mwaka wabanje.

    Ikawa iri mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi ndetse umwaka ku wundi agaciro kayo karazamuka. Mu 2022/23 mu gihembwe cya kabiri, iyoherejwe mu mahanga yiyongereye ku kigero cya 73% mu gihe icyayi cyiyongereye ku kigero cya 5,9% gusa ibireti byo byagabanutse ku kigero cya 11,4%.

    Nko mu cyumweru cyo ku itariki ya 11 kugera kuri 17 Gashyantare, icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari gifite agaciro ka miliyoni 1,9$; mu gihe ikawa yo yari ifite agaciro k'ibihumbi 626$.

    Imboga , imbuto n'indabo byo byinjije asaga ibihumbi 578$ muri icyo cyumweru. Abakiliya benshi babyo ni abo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, u Bufaransa, RDC na Qatar.

    Ibinyampeke byoherejwe mu mahanga muri icyo cyumweru, byinjirije igihugu miliyoni 1,8$ naho umusaruro w'ibikomoka ku matungo winjiza ibihumbi 204$.

    Muri Sosiyete zo mu Rwanda zitabiriye iri murika riri kubera i Paris harimo iyitwa Mahwi Grain Millers Ltd, Zatoms, Brampire Ltd, Aux Délices Honey Ltd, CGB ltd/Raphi coffee, Aubin Produce International, COOPAC Ltd, High and Lum na Geantox.

    Iri murika ryatangiye bwa mbere mu 1964, ryitabirwa n'abahinzi n'aborozi bagera ku bihumbi 300. Mu 1975 bariyongereye baba ibihumbi 500. Mu 2019 bari bamaze kugera kuri miliyoni eshatu ushyizemo n'abarikurikiraniye kuri internet.

    Mu 2018 ryitabiriwe imbonankubone n'abagera kuri 672.568.

    Nyuma y'icyorezo cya Covid 19, ryongeye gufungurwa mu 2022 ryitabirwa n'abantu barenga ibihumbi 502.

    Aha ni ho Sénégal iri kumurikira ibikorwa byayo

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu birenga 100 byitabiriye iri murika ry’ubuhinzi

    RDB yitabiriye iri murika, isobanurira abanyamahanga amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda mu ngeri y’ubuhinzi n’ubworozi

    Muri iri murika herekanwa imashini zigezweho zishobora kwifashishwa mu buhinzi

    Abakora mu rwego rw’ubuhinzi baba bitwaje umusaruro w’ibikorwa byabo kugira ngo babisangize abandi

    Ni imurika ryitabirwa n’abantu baturutse mu mpande zose z’Isi

    Herekanirwamo uburyo bugezweho bwo korora amatungo atandukanye

    Abatanga ibisubizo by’ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu buhinzi nabo ntibaba bahejwe

    Yves Karatwa asobanurira umwe mu bari bitabiriye amahirwe aboneka mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda

    U Rwanda rufite isoko rinini mu mahanga rya Avoka

    Abanyarwanda biteguye kwereka amahanga intambwe igihugu kimaze gutera mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwitabiriye-imurika-mpuzamahanga-ry-ubuhinzi-n-ubworozi-i-paris

  • Nyagatare: Minisitiri w'Intebe yasuye ibikorwa by'umushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari 16.000 – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga kigiye gutangirira kuri hegitari 5600 mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

    Uyu mushinga washowemo asaga miliyari 100 Frw Leta y'u Rwanda ikaba ifitemo imigabane ingana na 93% mu gihe ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka, NETAFIM Ltd gifitemo imigabane ingana na 7%.

    Umuyobozi Mukuru wa Agribusiness Hub, Hunson Micomyiza, yavuze barimo kubaka imihanda ireshya na kilometero 61 izafasha ba rwiyemezamirimo gupakira umusaruro wabo neza, kubaka umuyoboro w'amashanyarazi ufite ibilometero 74 ndetse n'ibijyanye no gutuza abaturage neza.

    Ati ' Uyu mushinga ubu ugeze hafi kuri 95% turateganya ko mu mpera za Mata ari bwo abashoramari bazatangira gukoresha imirima yabo, uzuzura utwaye ingengo y'imari ya miliyari 100 Frw.'

    Micomyiza yavuze ko inyungu ya mbere ku muturage ari uko 75% by'ubuso bw'ubutaka bwe azabukodesha abashoramari bakajya bamwishyura buri mwaka, 25% azasigarana akazafashwa kububyaza umusaruro kandi nta kiguzi.

    Ati ' Inyungu ya kabiri bazabonamo akazi, hari ugukora mu mirima ku buryo bibaha inyungu, iya gatatu ni ikijyanye n'ubutaka bazasigarana bazafashwa gushyirirwamo ibikorwaremezo byongerera agaciro ubutaka ndetse banabashe guhinga babone umusaruro wikubye inshuro nyinshi uwo babonaga, aha bari bafite ikibazo cy'amazi ariko ubu bagiye kuyabona.'

    Imiryango 312 yubakiwe imidugudu y'icyitegererezo

    Muri uyu mushinga kandi hubatswemo imidugudu itatu irimo inzu 312 yose ikaba yaratangiye gutuzwamo abaturage bahoze batuye mu butaka bugiye gutangira guhingwaho.

    Abimuwe ahazakorerwa umuhsinga bubakiwe inzu nziza zo guturamo

    Mu midugudu itatu yubatswe harimo umudugudu w'Akayange wubatswemo inzu 120, imirimo igeze kuri 92%, uwa 'Shimwa Paul' wubatswemo inzu 72 wamaze kuzura ndetse banawutuzwamo ndetse n'uwa Rwabiharamba wubatswemo inzu 120.

    Nyandwi Emmanuel uri mu miryango 72 yatujwe mu Mudugudu wa Shimwa Paul, yavuze ko iyo agereranyije ubuzima yari abayemo nubwo abayemo kuri ubu ngo ntaho buhuriye kuko ubu yashyizwe mu bisubizo.

    Ati ' Ubu bampaye inzu y'ibyumba bitatu n'uruganiriro, irimo umuriro w'amashanyarazi, amazi, ubwiherero n'ibikoresho byo mu nzu bishya byose , mu gihe mbere nari mfite inzu nto yasenyutse kandi ntegereye amazi n'amashanyarazi, ubu rero nibatangira gukodesha ubutaka bwanjye nzaba mbayeho neza cyane kuko bazajya banyishyura.'

    Hariyo ishuri ry'ubuhinzi n'ubworozi

    Muri uyu mushinga hari ubutaka bungana na hegitari 100 zamaze gufatwa kugira ngo zijye zigishirizwaho abaturage ku bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi ndetse hari n'inzu zubatswe bazajya bigishirizwamo.
    Muri iri shuri mu gice cyagenewe ubworozi bafitemo inka 37 zavanywe muri Afurika y'Epfo kuri ubu zose zamaze kubyara zikaba zitanga umukamo nibura wa litiro 25 ku munsi kuri buri nka.

    Izi nka ziri mu zo bazajya bigishirizaho abaturage ku kuntu bashobora kongera umusaruro, bagaburira inka zabo ubwatsi bwiza n'uburyo bakongera umukamo.

    Hashyizwemo inka zigishirizwaho abaturage uko bakora ubworozi bwa kijyambere

    Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko iri shuri rizajya ryigisha abaturage uko bahinga bya kijyambere bakabasha kunguka ku buryo bagera ku guhingira isoko kandi bakunguka.

    Kuri ubu hamaze kuboneka abashoramari 11 buri wese akazahabwa hegitari ziri hagati ya 200 na 300 ubundi bagatangira kuzihingaho.

    Byitezwe ko nibura abarenga 7000 bazahabona akazi mu mirima n'indi mirimo itandukanye.

    Mu bibazo byagejejwe kuri Minisitiri w'Intebe harimo icy'abaturage 241 badafite ibyangombwa ku buryo bishobora gukerereza iyimurwa ryabo, asaba Akarere gukurikirana iki kibazo kakabafasha kubishaka.

    Yagejejweho kandi ikibazo cy'imihanda ibiri igera kuri iki cyanya yose hamwe ireshya na kilometero 40 aho ngo ikeneye gukorwa mu buryo bwiza ku buryo itazabangamira ba rwiyemezamirimo kugeza umusaruro wabo ku isoko.

    Minisitiri w'Intebe yasobanuriwe ko uyu mushinga uzatangira gukora mu mpera za Mata 2023

    Muri iki cyanya hubatswemo umuyoboro ureshya na kilometero 21 ujyana amazi mu mirima

    Imirima ya mbere yatangiye guhingwamo ibigori


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-minisitiri-w-intebe-yasuye-ibikorwa-by-umushinga-agribusiness-hub