Tag: Ubuhinzi

  • Nyagatare: Abahinzi bahangayikishijwe nuko bashobora kwibasirwa n'amapfa #rwanda #RwOT

    Hari abahinzi mu Karere ka Nyagatare, basaba leta kubafasha kuhira imyaka yabo kuko bitabaye ibyo bakwibasirwa n'amapfa.

    Hashize ibyumweru hafi bitatu nta mvura igwa muri aka karere, kandi ubusanzwe muri ibi bihe yagwaga igaca mu mpera z'ukwezi ka gatanu.

    Ni ikibazo ku bahinzi bo muri aka gace kubera ko nubundi batangiye guhinga batinze, kubera kubura kw'imvura.

    Ibice bimwe na bimwe imyaka yatangiye kwangirika, kuburyo nta gikozwe hari abashobora kurumbya burundu.

    Ati 'Imyaka yumye, imvura yabuze. Urumva rero nta kindi twakora nka twe abaturage, ni ugutegereza nyine uko bizagenda.'

    Undi ati 'Twari twarahinze ibigori umuntu atreganya nko kuzasarura, twarashoye amafumbire, none murabona ko ibigori byumye byashize.'

    Mugenzi we ati 'Ikibazo cy'inzara cyo kirahari gikomeye kandi muranakireba. Urabona ibigori byumye bitaranaheka, ibishyimbo byarapfuye byose birumye. Mbese ikibazo cy'inzara kirakomeye cyane inaha muri Karangazi.'

    Kugeza ubu iyo ugenda genda mu bice bitandukanye by'aka Karere ka Nyagatare, usanga ibigori byahinzwe nyuma ku butaka bw'imusozi izuba ryarabikubise birababuka.

    Hari abaturage bahinze mu bishanga ariko babuze ubushobozi bwo kuhira.

    Barasaba Leta ubushobozi bwo kuhira, kuko bitabye ibyo ubizima buzarushaho kuba bubi mu bihe biri imbere.

    Umwe ati 'Tujya twumva ko hari ahantu bajya babaha moteri zo kuhira natwe kubera ko dufite igishanga hano Karangazi, tubonye moteri  zagira icyo zitwongerera kugira ngo tubone umusaruro.'

    Mugenziw e ati 'Tubonye uko twuhira inzara yacika kuko nk'ubu igihe ryatangiye (Izuba) kuva bamwe baba baratangiye kuhira. Ariko mu cyumweru kiri imbere niyo zaboneka izo moteri bakuhira nta kintu amazi yaramira , byamaze kuma urabibona.'

    Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi nayo ibona ko ari ikibazo,nubwo yizera ko abahinzi batazaviramo aho burundu.

    Minisitiri muri iyi minisiteri Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko abahinzi bagomba kuhira imyaka yabo.

    Ati 'Minagri ntabwo duhagarika izuba. N'ubundi izuba ni igihe cyaryo ni ibintu bimenyerewe, wenda nuko twagize n'ibyago imvura ntigwire igihe, abantu bagahinga bacyererewe ariko ntabwo dufite impungenge nyinshi ko imyaka izapfa bitewe naho yari igezeariko naho itarera […]izuba iyo ryaje igishoboka cyose ni ukuvomerera aho bishoboka hose.   '

    Birasa naho minisiteri ntacyo yiteguye gufasha aba bahinzi mu gihe arimo ibasaba kwirwariza.

    Hari abahinzi bakomeye muri aka karere ka Nyagatare batangiye kuhira mu gihe abandi boroheje bihebye kubera kubura ubushobozi.

    Hari abatangiye gusubiza amaso inyuma ku mapfa yeteye mu mwaka wa 2003 naho imvura yarabuze , izuba rirava imyaka irarumba , abaturage barumirwa.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare: Abahinzi bahangayikishijwe nuko bashobora kwibasirwa n'amapfa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/nyagatare-abahinzi-bahangayikishijwe-nuko-bashobora-kwibasirwa-namapfa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abahinzi-bahangayikishijwe-nuko-bashobora-kwibasirwa-namapfa

  • Nkombo: Impungenge ku bishorobwa bigerereye imyaka bahinze – #rwanda #RwOT

    Nkombo ni ikirwa cyo mu karere ka Rusizi gihingwaho imyaka itandukanye yiganjemo ibishyimbo, soya n'ibigori. Magingo aya imyinshi muri iyi myaka yamaze kumira mu mirima ndetse iyo ucukuye kuri buri gihingwa cyamaze kuma usanga mu mizi yacyo harimo igishorobwa.

    Muri Werurwe 2023, ni bwo imyaka ihinze ku Nkombo yatangiye kwibasirwa n'ibishorobwa binyura mu butaka bikarya imizi y'ibihingwa abahinzi bakabona igihingwa gitangiye kuraba.

    Cyekumi Francine yabwiye IGIHE ko soya ze ibishorobwa byazitangiye zitangiye kurabya. Ati 'Ntabwo nzigera ngeramo kuko umurima hafi ya wose ugiye kuma. Dufite ubwoba ko dushobora kwibasirwa n'inzara mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya'.

    Mukamugema Solange avuga ko iki kibazo kitaherukaga muri aka gace, agasaba ubuyobozi kubafasha kigakemuka.

    Ati 'Aha mubona hose hari ibishyimbo murabona ko byashizemo. Na ruriya rubingo ubona rwumye ni ukubera ibishorobwa. Icyifuzo cyacu ni uko mwadukorera ubuvugizi tukabona umuti wirukana ibi bishorobwa'.

    Umuyobozi muri RAB, ukuriye Ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa, Izamuhaye Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ibishorobwa byaherukaga mu Murenge wa Nkombo mu mwaka wa 2013.

    Ati 'Icyo gihe RAB ifatanyije n'Akarere ka Rusizi n'Umurenge wa Nkombo bafashije abahinzi kubirwanya binyuze mu bujyanama no kubaha ibikenewe harimo ishwagara ndetse n'imiti. Ibi byafashije kubirwanya ku buryo bugaragara kuko kuva icyo gihe, ikibazo cyongeye kugaragara muri Werurwe 2023'.

    Izamuhaye avuga ko nka RAB bacyumva iki kibazo hagati ya 11-14/04/2023 bajyanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze gusura imirima itandukanye mu tugari tune twa Nkombo twibasirwa cyane n'ibishorobwa baganira n'abahinzi banabereka urutonde rw'ibyakorwa mu bufatanye bw'inzego zose mu rwego rwo ku birwanya ku buryo burambye.

    Ibishorobwa ni udusimba tuba mu butaka kandi tugatungwa n'imizi y'ibimera. Uko bigenda bikura bishobora kuboneka kugeza ku burebure bujya mu butaka bwa santimetero 70 ariko ibyinshi bikunda kuboneka mu muri santimetero 40 mu butaka.

    Ku mwaka umwe ibishorobwa biba bimaze kuba bikuru bigatangira gutera amagi mu butaka. Ayo magi avamo udushorobwa duhinduka udukoko dukuze dutunzwe n'imizi y'ibimera.

    Guhinga ahantu hagaragaye ibishorobwa kugera ku burebure bwa santimetero 40 z'ubujyakuzimu cyangwa intambwe ibyiri z'ikiganza bituma ibishorobwa byanama hejuru y'ubutaka k'uburyo inyoni zishobora kubirya ndetse izuba rikica amagi n'udushorobwa tukiri duto.

    RAB ishishikariza abatuye ku Nkombo guhingira rimwe imirima yose yagaragayemo ibishorobwa kuko bifasha mu kubirwanya.

    Ikindi gifasha mu kurwanya ibishorobwa ni isimburanya ry'ibihingwa rikozwe neza, gutera imbuto y'indobanure no gushyiramo ifumbire y'imborera ihagije.

    Mu mirima yagaragayemo ibishorobwa abahinzi bashishikarizwa gukoresha ishwagara ihagije ku buryo ubusharire bw'ubutaka bugabanuka.

    Abahinzi bafite imirima yagaragayemo ibishorobwa bagirwa inama yo kubitoragura no kubyica babimenagura cyangwa bakabitwikira mu mwobo bakoresheje umuti ariko bigakorerwa mu mwobo muremure

    Izamuhaye agira abahinzi inama yo gukoresha umuti (Beauveria bassiana + Nimbecidine) mu butaka bwagaragayemo ibivumvuri kugira ngo amagi apfe atarabyara ibishorobwa ndetse n'udushorobwa tukiri duto.

    Mu buryo bukoreshwa mu guhangana n'ibishorobwa harimo no gukoresha imitego y'urumuri yabugenewe igafasha mu kwica ibivumvuri bikuze bityo bikagabanya umubare w'ibishorobwa.

    Abahinzi kandi bashishikarizwa gushyira ivu ahegereye imizi y'ibihingwa kuko bituma ibivumvuri bitegera iruhande rw'imizi.

    Umuhinzi yerekaga umunyamakuru uko ibishorobwa binyura munsi y’ubutaka bikarya imizi imyaka ikuma

    Abahinzi bafite imirima yagaragayemo ibishorobwa bagirwa inama yo guhingira rimwe bikanama ku buryo inyoni zibitora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-impungenge-ku-bishorobwa-bigerereye-imyaka-bahinze

  • Bugesera: Baciye umuvuno mu buhinzi nyuma y'uko izuba ryatumye abarenga 12.000 bagaburirwa na Leta – #rwanda #RwOT

    Izi ngamba nshya zafatiwe mu Nama y'Umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Werurwe 2023, ikaba yahurijwemo abanyamuryango babarizwa mu gice cy'ubuhinzi n'ubworozi barimo abashinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Karere, ku mirenge n'abacuruza inyongeramusaruro.

    Mu Karere ka Bugesera kahuye n'izuba ryinshi ryatumye abaturage batera imyaka batinze abandi yumira mu mirima mu Gihembwe cya Mbere cy'uyu mwaka.

    Ku buso bungana na hegitari ibihumbi 33 hari harahinzwe nibura hegitari 5000 ndetse ni zo zezeho imyaka ku kigero gishimishije nyuma y'uko abaturage baturiye ibiyaga bahawe moteri yo kuhira.

    Habonetse toni ibihumbi 22 z'umusaruro wose mu gihe ubusanzwe bezaga toni ibihumbi 45 z'ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, ibishyimbo n'ibindi. Bimwe mu bihingwa bitishwe n'izuba birimo umuceri, imyumbati mu gihe ibigori babonye umusaruro ungana na ½ cy'uwari witezwe.

    Nyirahabimana Esther utuye mu Murenge wa Mareba yari yahinze ibigori kuri hegitari ebyiri, ubwo izuba ryiyongeraga ngo Leta yamuhaye lisansi barabyuhira, kuri toni eshanu yari gukuramo ngo yabonyemo toni ebyiri.

    Rurangirwa Eric utuye mu Murenge wa Ntarama aho anahagarariye koperative ihinga ibigori n'ibishyimbo, yavuze ko bahinze ibishyimbo kuri hegitari imwe bagakuramo ibilo 36 kubera izuba.

    Yavuze ko bibabaje gushora amafaranga menshi ntubone umusaruro asaba Leta 'gufata ingamba'.

    Umukozi w'Akarere ka Bugesera ukuriye Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, Singenibo Jean Damascène, yavuze ko hari abahinzi batabonye umusaruro bakomeje gutungwa no guhingira abandi mu gihe indi miryango ibihumbi 12 yagaburiwe na Leta.

    Yashimangiye ko kuri ubu bafite gahunda yo gushishikariza abahinzi kugira ubwishingizi kugira ngo nibura nihava izuba ryinshi bajye bishyurwa.

    Yakomeje ati 'Ingamba dufite ni uko ibihingwa byinshi tuzahinga muri iki gihembwe cy'ihinga yaba ibigori, ibishyimbo, soya n'imboga byose byemerewe ubwishingizi. Dufite ingamba ya mbere yo kubashishikariza ko ahantu hose umuntu ahinga ahashyira mu bwishingizi, abantu kandi bahinge bya bihingwa byihanganira izuba, bashyire imbaraga mu guhinga imboga n'imbuto bitanga amafaranga vuba.''

    Singenibo avuga ko kuri ubu ubutaka bwose bukenewe guhingwa bamaze kuburima hakiri kare ku buryo ngo nibabona imvura bazahita batera.

    Komiseri w'Ubukungu muri FPR Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, Asiimwe Joanna, yavuze ko imwe mu myanzuro bafashe harimo kurushaho kwegera abaturage bakitegura igihembwe cy'ihinga hakiri kare ku buryo ngo banabegereza inyongeramusaruro n'ibindi nkenerwa byose.

    Umuyobozi wa Sitasiyo ya Rubirizi, Sendege Norbert, we yavuze ko muri iki gihembwe abaturage ba Bugesera basabwa gukoresha inyongeramusaruro nyinshi ndetse bakanashinganisha ibihingwa byabo kugira ngo mu gihe byazagira ikibazo bazabashe kwishyurwa.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Bugesera biyemeje kongera imbaraga mu buhinzi barushaho gufasha abaturage

    Rurangirwa Eric yavuze ko bahombye cyane ariko ngo bafashe ingamba zirimo kuhira no gushinganisha ibihingwa byabo

    Komiseri w'Ubukungu mu Muryango FPR-Inkotanyi, Asiimwe Joanna, yavuze ko bizeye ko iki gihembwe kizagenda neza nyuma y’uko bagiye kwegera abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-baciye-umuvuno-mu-buhinzi-nyuma-y-uko-izuba-ryatumye-abarenga-12-000

  • Umusaruro ugurwe ku giciro kijyanye nibyo dushora-Abahinzi #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'abahinzi mu Rwanda, ryasabye ko leta ikwiye kongera imbaraga mu kwegera abahinzi kandi umusaruro wabo, ukagurwa ku giciro kijyanye nibyo bashora.

    Gushora imari y'umurengera mu buhinzi ariko bajyana ku isoko umusaruro bagacuruza bahomba ndetse no kutigenga ku musaruro, ni bimwe mu bigaragazwa n'abahinzi batari bake nk'inzitizi ituma hari abafata umwanzuro wo kuzibukira bakareka ubuhinzi.

    Urugero ni aba bo mu burengerazuba bw'u Rwanda mu baretse burundu guhinga i birayi.

    Umwe ati 'Ubuhinzi bw'ibirayi nabuvuyemo nta nubwo nteganya kubusubiramo. Impamvu imbuto y'ibirayi ni 1200Frw ku kilo, umuti ni ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu, amatiyoda dutera nayo yariyongereye.'

    Undi ati 'Muri uyu murenge wacu wa Busasamana twahinganga ku buso bwa hegitari 700, nibwo buso twahingagaho ibirayi ariko ubu byaragabanutse ntibikiboneka.'

    Kuba hari abahinzi biganjemo abato babivamo kubera imvune zidahuye nibyo binjiza, binemezwa n'ihuriro ry'abahinzi bibumbiye mu rugaga imbaraga.

    Munyakazi Jean Paul ayobora urwo rugaga.

    Ati 'Impamvu abahinzi bakunda kuvuga ko ibyo bahinfa bitangana nibyo bakuramo, icya mbere ni uko imbuto y'ibirayi isigaye ihenze cyane. Imbuto y'ibirayi uyu munsi iri hagati y'amafaranga 1000 -1100, hariho n'abagurisha ubutaka bakava muri ngeri y'ubuhinzi.'

    Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, giherutse gutangaza ko 60% by'ingo zo mu Rwanda zitunzwe n'ubuhinzi kandi abanyarwanda 54% babona akazi mu Rwego rw'ubuhinzi.

    Ni imibare yagabanutse ugereranije n'imyaka 10 ishize.

    Uku kugabanuka kw'abahinzi n'ababona akazi muri urwo rwego, Minisiteri y'ubuhinzi n'Ubworozi ntibibonamo ikibazo.

    Dr. Ildephonse Musafiri aha yari umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri,mu nama ya 18 y'umushyikirano ariko yahawe inshingano zo kuba minisitiri muri iyo minisiteri.
    Ati 'Iyo igihugu gitera imbere abantu bagenda bava muri seruvisi z'ubuhinzi bajya mu zindi serivisi no mu nganda. Bigaragara ko rero mu myaka 10 ishize u Rwanda ruri kumurongo mwiza w'iterambere.'

    Uretse inyongeramusaruro n'imbuto zirobanuye abahinzi bagaragaza ko zihenze l, urugaga rwabo ruvuga ko bategerwa uko bikwiye ngo bagirwe inama mu buhinzi bwabo.

    Munyakazi Jean Paul uyobora urwo rugaga niwe ukomeza.

    Ati 'Hakwiye kubaho uburyo ishoramari rigaragara mu rwego rw'abahinzi. Icya kabiri inzego ziyamamazabuhinzi zikwiye kuba hafi y'abahinzi mu buryo bugaragara.'

    Mbere y'uko Dr Ildephonse Musafiri agirwa Minisitiri w'Ubuhunzi n'Ubworozi, yari yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwegera abahinzi kandi umasaruro wabo ukagurwa badatsikamiwe.

    Gusa yasabye ko ingengo y'imari ishyirwa mu buhinzi yakongerwa.

    Ati 'Nibura uwasaruye abone aho abigurisha kandi adahenzwe. Ikindi twumva dushaka gushyiramo imbaraga ni ukwegera abahinzi n'aborozi, muby'ukuri turashaka kunoza dufatanyije na minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu kugira ngo twegere abahinzi kuruta uko twabegeraga.'

    Yakomeje agira ati 'Twasanze hari ubwo duterera iyo ndetse n'uburyo bwo guhinduranya imyaka nabwo ntibukorwe neza, leta twafata umugambi wo kongera imari mu buhinzi. Nimuduhe 10% ibindi mu bitubaze.'

    Ikindi Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yemera ko gikwiye gushyirwamo imbaraga, ni inguzanyo ihabwa abahinzi kuko kuva u Rwanda rwabaho inguzanyo zihabwa abahinzi ziri munsi ya 5%, ibigo by'imari bigatungwa agatoki gutera umugongo ubuhinzi, nyamara arirwo rwego rutunze miliyoni zisaga 13 z'Abanyarwanda.

    Tito DUSABIREMA

    The post Umusaruro ugurwe ku giciro kijyanye nibyo dushora-Abahinzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/03/umusaruro-ugurwe-ku-giciro-kijyanye-nibyo-dushora-abahinzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umusaruro-ugurwe-ku-giciro-kijyanye-nibyo-dushora-abahinzi

  • Rwempasha: Barinubira konesherezwa ntibishyurwe #rwanda #RwOT

    Hari abahinzi mu Murenge wa Rwemasha, mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bonesherejwe n'aborozi, ariko ntibahabwe indishyi.

    Aba bagiranye ibibazo by'igihe kirekire n'aba borozi kugeza mu nzego z'ubuyobozi ariko ntibigeze bishyura ibyangijwe n'inka zabo.

    Imyaka ibiri irashize imiryango ibiri ituye mu Kagali ka Rutare, yonesherejwe n'aborozi baturanye.

    Nyuma y'uko bari bamaze konesherezwa ikibazo bakigejeje mu nzego z'ubuyobozi, bategeka ko hishyurwa ibyangijwe ariko kugeza nubu amaso yaheze mu kirere.

    Aba baturage bagiye bonesherezwa mu bihe bitandukanye, nka Niyibizi Alphonse, avuga ko yabarishije asaga miliyoni y'ibyangijwe ariko ntayabone.

    Yagize ati 'Babanje kunyoneshereza amasaka Gitifu w'Akagari ati banza usubire mu rugo nzaza kubireba mbunge. Ariko ntiyigeze aza kubureba kugeza na nubu,  nkamubaza kuki utaza kundebera ubwone kandi iri hafi gusarurwa, byarangiriye aho sinzi uko yabyumvikanye na rugoma, imyaka ndayihomba.'

    Undi witwa Uwihanganye Faustin nawe avuga ko yonesherejwe n'uwitwa Rugema akimugeza mu buyobozi, yamusanze ku biro by'Akagari aramukubita amugira intere, kugeza agiye mu bitaro.

    Uyu mugabo avuga ko yarenganye kuko yishyuje ibye, birakarangira anakubiswe.

    Yagize ati 'Tariki 7 Ukuboza 2022, uwitwa Mushayija yaranyoneshereje, amaze kunyoneshereza arabyemera hanyuma njya mu buyobozi, igihe kigeze ankubitira mu buyobozi ku Kagari twagiye kuburana habaho iterabwoba ry'uko n'ubundi badashobora kubikurikirana. Hanyuma baravuga ngo nindeke bakurikirane ikibazo cy'ubwone, ngo icy'inkoni bazagikurikirana none icy'inkoni banze kugikurikirana.'

    Twegerageje kuvugana n'aborozi boneshereje aba baturage ariko ntibyakunda.

    Nubwo bimeze gutya, iyi miryango irasaba kwishyurwa, kuko yaguye mu gihombo.

    Yagize ati 'We iyo akubona uri umuhinzi yumva ko ntaho uzajya kurega, gusa ukarega ukumva ko ibyawe bikemutse bikarangira bidakemutse. Kuko nk'ubu nanjye hari ahantu mfite imyumbati inka zazimazeho, byabaye akamenyero kuko mfite inyandiko nyinshi z'abayobozi kandi bikarangira nta kintu bamfashije bikarangirira aho. Ndasaba ubufasha kugira ngo bazandenganure ku bihombo nk'ibi nagiye ngira.'

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rwemasha, buvuga ko ibibazo byo konesherezwa byagakemukiye mu bunzi cyangwa ku rwego rw'Akagari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa y'uyu murenge, Bwana Karengera Katabogama Alexis, avuga ko hagomba kwishyurwa ibyangijwe, bitaba ibyo hagakurikizwa ibyo amategeko ateganya.

    Yagize ati 'Iyo amwoneshereje igikorwa ni iki? Nuko n'ubundi hari ubwo babirangiza ubwabo, ibyo ntabwo tubimenya ariko iyo byanze batabirangije icyo gihe uwonewe atabaza ubuyobozi. Icyo gukora nta kindi ni uguhamagara uwonesheje atabyumva hagashyirwaho itegeko, Agoronome aba ahari agapima ibyangijwe yamara kubipima akabiha agaciro. Iyo amaze kubiha agaciro asaba uwangije kubiriha, iyo byanze ashyirwa mu itegeko, itegeko rigafata icyemezo.'

    Ikibazo cyo konesha muri aka Karere ka Nyagatare, kiracyashize imizi kuko hirya no hino mu mirenge, badahwema kukigararagariza itangazamakuru.

    Hari abagiye bonesherezwa bakishyurwa, ariko hari n'abandi baviriyemo aho.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Rwempasha: Barinubira konesherezwa ntibishyurwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/18/rwempasha-barinubira-konesherezwa-ntibishyurwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwempasha-barinubira-konesherezwa-ntibishyurwe