Tag: Technology

  • Hashize imyaka 50 uwavumbuye telefon ngendanwa ayihamagaje bwa mbere #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 3 Mata mu 1973, nibwo Umunyamerika Marty Cooper, yahagaze mu nguni yo ku muhanda wa Sixth Avenue i New York, akura mu mufuka igitabo cyanditseho nimero ahamagara mugenzi we kuri telephone ngendanwa.

    Nuko akanda umubare mu gikoresho kinini cy'ibara riri hagati y'umuhondo werurutse n'umweru, agishyira ku gutwi mu gihe abahanyuraga bari bamuhanze amaso.

    Cooper, wari enjeniyeri (ingénieur) mu cyari ikigo cy'itumanaho cya Motorola, yatelefonnye mugenzi we wo mu kigo cy'itumanaho cy'abacyeba cya Bell Laboratories, ngo amwiyemereho ko yari arimo kumuhamagaza telefone bwite, itwarwa mu ntoki, ngendanwa.

    Yibuka ko yumvise hari uguceceka ku ruhande rwa mugenzi we.

    Aseka, uyu mukambwe w'imyaka 94 ati 'Ntekereza ko yari arimo guhekenya amenyo ye.'

    Avuga ko kompanyi Bell Laboratories yari imaze igihe yo ihugiye mu gukora telefone ishyirwa mu modoka.

    Ati: 'Uranyumvira? Rero twari tumaze igihe twaraheze mu ngo zacu no mu biro tuhahejejwe n'uyu mukwege wo mu muringa [copper/cuivre] mu gihe cy'imyaka irenga 100 — none ubu nabwo bari bagiye kuduheza mu modoka zacu!'

    Birumvikana ko Cooper na Motorola batemeraga ko ubu ari bwo buryo bwo gukoresha mu gihe kiri imbere — ndetse amateka yerekanye ko bari bari mu kuri.

    Iby'ibanze mu kuntu kuriya guhamagara kwa mbere kwagenze ntibyahindutse cyane kugeza ubu.

    Telefone ihindura ijwi ryawe mo imvumba z'amashanyarazi (signals), ikazihinduramo ijwi ryumvikana mu buryo bwa radio.

    Iryo jwi rijya ku munara (mast); uyu munara ukohereza ijwi ryawe ku muntu urimo guhamagara, noneho mu gusubiza inyuma icyo gikorwa, uwo muntu agashobora kukumva uvuga.

    Uretse ko icyo gihe hatari hariho iminara (masts) myinshi cyane… Ariko urabyumva uko igitekerezo cyuko byagendaga cyari kimeze.

    Ariko telefone ngendanwa zo muri iki gihe ntiwazimenya uzigereranyije n'ubwo bwoko bwa Motorola yo mu ntangiriro.

    Ubwoko bwagiye ku isoko bw'iyo ya Marty Cooper, buzwi nka Motorola Dynatac 8000X, bwasohotse hashize imyaka 11 nyuma y'uko guhamagara kwe kwa mbere, bivuze ko bwasohotse mu 1984.

    Mu gihe yaba iguzwe muri iki gihe, yagurwa amadolari y'Amerika 11,700 (miliyoni 12Frw) , nkuko bivugwa na Ben Wood, wo mu nzu ndangamurage ya telefone ngendanwa.

    Wood ati 'Urebye, kwari ugukanda kuri nimero ubundi ugahamagara. Nta kwandika ubutumwa byari birimo, nta camera. Iminota 30 y'igihe cyo kuvugana, amasaha 10 yo gushyira umuriro [gusharija] muri batiri, amasaha hafi 12 y'igihe umuriro umaramo n'anteni ya santimetero [cm] 15 iri hejuru yayo.'

    Yanapimaga amagarama 790, hafi inshuro enye z'uburemere bwa iPhone 14, yo ipima amagarama 172.

    Umunyamerika Marty Cooper wavumbuye Telefone ngendanwa akanayihamagaza bwa mbere
    Ubwoko bwagiye ku isoko bwa telefone ya mbere Marty Cooper yahamagaje, buri mu nzu ndangamurage ya telefone ngendanwa

    The post <strong>Hashize imyaka 50 uwavumbuye telefon ngendanwa ayihamagaje bwa mbere</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/03/hashize-imyaka-50-uwavumbuye-telefon-ngendanwa-ayihamagaje-bwa-mbere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hashize-imyaka-50-uwavumbuye-telefon-ngendanwa-ayihamagaje-bwa-mbere

  • Gen Kabarebe yavuze uko yagowe n'ikoranabuhanga akigera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Gen Kabarebe yabigarutseho mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yaganiraga n'urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu ijambo yagejeje kuri uru rubyiruko yarusabye kudasigara inyuma mu bigezweho cyane cyane ibijyanye n'ikoranabuhanga.

    Yifashishije urugero rw'ibyo ingabo zahoze ari iza RPA zabayemo, yavuze ko ikintu cyo kwakira ibihe agezemo no kumenya kubibamo biri mu byabafashije cyane ku buryo barwanaga haba mu bihe by'izuba cyangwa iby'imvura.

    Ati 'Ikindi cyadufashije cyane ni ukumenya uko tubaho mu bihe tugezemo bidasanzwe. Niba ari ibihe by'imvura urabishobora, niba ari ibihe byo mu Birunga ahakonja cyane urabishobora, niba ari mu misozi utamenyereye kugenda urabyiga ukabimenya. Ntabwo ugomba gukangwa n'ikije cyose.'

    Gen Kabarebe yavuze ko iyi ndangagaciro y'Inkotanyi yo kumenya kubaho mu bihe umuntu arimo, yafasha urubyiruko rw'uyu munsi ariko ruyikoresheje mu bundi buryo.

    Ati 'Uyu munsi ntabwo tuvuga ibirunga, iyo tuvuga kumenya kubaho mu bihe by'uyu munsi biratandukanye kumenya kujyana n'ibihe uyu munsi ni uko haje ibintu by'ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ntabwo risiga umuntu uwo ariwe wese ntabwo bisaba kuba wararangije kaminuza ngo umenye gukoresha ikoranabuhanga, gukoresha telefone?'

    'Mwese hano muzi gukoresha smartphones, iyo uyifite biroroshye, telefone ntacyo utayikoresha, kumenya amakuru birimo, kumenya amahirwe ahari nabyo birimo. Hatazagira uvuga ngo ntabwo yize ntiyabafasha gukoresha ikoranabuhanga, mwaba mwibeshye. Telefone yakora byose.'

    Gen Kabarebe yitanzeho urugero yavuze ko gutinyuka ikoranabuhanga bitoroshye.

    Ati 'Buriya kera natwe ibintu byitwa ikoranabuhanga twarabitinyaga, urumva imyaka twari tumaze mu ishyamba ni myinshi cyane ari aya Uganda, tuyavuyemo tuza hano mu mashyamba yo kubohora u Rwanda. Mu 1994 tuba tugeze muri uyu mujyi.'

    Yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye ari ukumenya gukoresha 'télécommande'.

    Ati 'Kunyereka 'télécommande' ngo natse televiziyo narahungaga nkiruka, sinashoboraga kuyifata ngo natse televiziyo, nayatsa nte? Narayibonaga nkavuga nti iyi iranturikana, nti igomba kuba ari igisasu bateze. Ariko ubu nayatsa kuko nayitinyutse.'

    James Kabarebe ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma yaho yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo, Minisitiri w'Ingabo ndetse n'umwanya w'Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano ariho kugeza uyu munsi.

    Gen James Kabarebe yavuze ko akigera mu Rwanda yagowe no gukoresha ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nabonaga-telecommande-nkiruka-gen-kabarebe-yavuze-uko-yagowe-n-ikoranabuhanga

  • Dore bimwe mu birango by’imodoka n’ibisobanuro byabyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-bimwe-mu-birango-by-imodoka-n-ibisobanuro-byabyo

  • Ubanza ya Mubazi twarayitinyiraga ubusa! – #rwanda #RwOT

    Rwari urugendo rudasanzwe ariko runanteye impungenge, kuko amakuru nari mfite kuri kariya kamashini ari uko gahendesha yaba umugenzi, yaba ndetse n'umumotari.

    Ibi nari narabyishyizemo nyamara nari ntaragakoresha, ahubwo nagatinyaga nkurikije uburyo abantu benshi babanje kukanga (yaba abamotari ndetse n'abagenzi).

    Navuga ko natinze kumenya ibyako kuko nari ntarakagenderaho, bitewe n'uko mu gihe cya mbere ubwo katangiraga gukoreshwa (mbere y'uko abamotari basaba ko ibyako byasubirwamo), abamotari bose nabashije gutega bagatinyaga kubi, ndetse wamubaza ngo 'tugakoreshe' akakubwira ko ake gafite ikibazo.

    Nyuma yo kubwirwa n'abamotari barenze batatu ko mubazi yabo ifite ikibazo, byaje kurangira mbashije gusobanukirwa ko ahubwo ari ikindi kibazo gihari kiri gutuma abamotari batagakoresha. Ibyo rero nabyakiraga neza kuko nagatinyaga nanjye, nkurikije ibyo bakavugagaho ngo gatuma umugenzi yishyura amafaranga menshi cyane.

    Ukuri nabonye uyu munsi gutandukanye n'uko nari nsanzwe nzi

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022 ubwo navaga mu rugo Kimisagara ngiye mu kazi mu Mujyi kuri La Bonne Addresse, nkigera aho dutegera moto, umwe mu bacuruza 'Me to you' ku muhanda b'inshuti zanjye [turaziranye kuko bahakorera buri munsi], yahise ambwira ko hari umuntu ejo wishyuye amafaranga arenga 800 Frw kuva aho dutegera kugera mu mujyi mu gihe ari ahantu ubusanzwe twiyumvikaniraga n'umumotari tukishyura 500 twaba twahenzwe cyane tukishyura 600! 

    Nkimara kumva ayo makuru, nkimara kandi no kubona abamotari barenga batatu banga kujya mu mujyi 'kuko badafite mubazi', nahise ntekereza ko bya bintu bishoboka koko ariko ndavuga nti 'reka ngerageze nimenyere ukuri, wasanga nkomeza kugendera mu byo abandi bavuga ariko atari ukuri'.

    Icyabaye nkimara kwicara kuri moto, ni uko umumotari byabanje kumugora gukoresha 'mubazi' kuko twahagaze inshuro zigera muri enye zose [niba nabashije kubara neza], kuko ubwo mubazi yatangiraga kubara hashiraga iminota nk'itanu tugahagarara ati 'bivuyemo [ntikiri kubara]'. 

    Yabanje kuvuga ko bishobora kuba ari ukubera ikibazo cy'umuhanda w'amabuye turimo ko byaba biri kwica 'connection' ya mubazi, ariko tugeze kuri kaburimbo yemera kwegera mugenzi we amusobanuza iby'aka kuma, undi nawe amusobanurira neza uko mubazi ikoreshwa ni uko dutangira urugendo rwiza gutyo.

    Ku rugendo rungana n'ibirometero 3.3, mubazi yambariye 539 mu mafaranga y'u Rwanda; ni ukuvuga ko harimo 400 yagiye ku birometero bibiri byuzuye, ndetse na 139 yagiye ku 1.3km. 

    Ubwo kuri ayo twongeyeho ayo mubazi itabashije kubara ya rwa rugendo rwa mbere rwabanje, ubanza atari kuba menshi. Muri make ugereranyije n'uko nabitekerezaga, mubazi ntiyari ikwiriye kudutera ubwoba.

    Mu gutaha nabwo natashye na moto ariko kubera ko inzira yo gutaha iba ijya gutandukana ho gato n'inzira twanyuze mbere, mubazi yambariye ibirometero 4.5 km bihuye n'amafaranga 668 Frw ni ukuvuga 400 ku 2km ndetse na 268 ku 2.5 km.

    Mu kiganiro nagiranye n'aba ba motari uko ari babiri twagendanye [sindi bubavuge amazina], wabonaga batuje kwa kwishisha ko bari buhendwe ntabihari.

    Umumotari twazanye yambwiye ko ari ubwa mbere atangiye gukoresha mubazi [uyu munsi], ariko ko abona nta kibazo imutwaye.

    Umumotari wa kabiri [uwo twazanye ntaha], nawe yambwiye ko asanga mubazi izakemura ibibazo byaba iby'abagenzi ndetse n'iby'aba motari.

    Ati: 'Icya mbere yakemuye ni cya kibazo cy'abamotari babona polisi bakiruka bagasubira inyuma, ibyo ntibizongera kubaho. Uzajya ugenda nubageraho nibaguhagarika uhagarare, ubereke ibyo bagusaba ubundi ukomeze.' Nahise ngira amatsiko yo kumenya byimbitse aho mubazi ihuriye n'abapolisi, ansobanurira ko kugira ngo umumotari abone mubazi ari uko agomba kuba yujuje ibisabwa bwose, mbese ko ibyangombwa byatumaga abamotari bahunga polisi udashobora kubona mubazi utabyujuje.

    Ikindi kintu njye nabonye by'umwihariko, gusa sinari nagisobanukirwa neza icyabiteye, ni uko mu nzira abamotari bari bake ugereranyije n'ibisanzwe, kandi hejuru y'ibyo, ntitwigeze duhura na ba ba motari bagenda birukanka. Muri make urugendo rwabaye ruhire!

    Hano ni mu gitondo ubwo najyaga ku kazi mu Mujyi

    Hano ni ku mugoroba ubwo nari ndimo gutaha

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115301/ubanza-ya-mubazi-twarayitinyiraga-ubusa-115301.html

  • Kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byagabanya amafaranga y'amiganano –Impuguke mu bukungu #rwanda #RwOT

    Impuguke mu by'ubukungu zivuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi abaturage bagasobanurirwa neza ibirango n'imiterere y'amafara y'u Rwanda, mu rwego rwo gukumira amafaranga y'amiganano ku isoko ry'u Rwanda.

    Hari abakora imirimo ituma bakora ku mafaranga batanga ubuhamya ko nibura inshuro imwe bahuye n'ababishyura amafaranga yiganwe.

    N'ubwo nta kimenyetso cya gihanga bari bafite ariko baketse ko amafaranga bishyuwe ari amiganano, impaka  bagiranye n'ababishyuye  ashobora kuba gihamya yo gukeka ko ari amiganano koko.

    Umwe ati 'Mbona imeze nk'ikintu cy'igipapuro ntabwo irimo kuzinguka nkuko ya yindi ya nyayo iba imeze. Twhaise tujya guteza ingaru  kuri wa muntu ugurisha mituyu (Me2u).  Nahise ngenda mpita nanayimucira imbere ndavuga nti  mpa amafaranga mazima aya cyangwa nkufungishe, yahise ampa amafaranga mazima  arambwira ati tubireke.'

    Undi aragira ati 'Njye nahise nyicamo kabiri kuko cyari ikiwani, arangije arayafata arambwira ati motari ihangane wimvamo. Ndamubwira nti impamvu nyiciye utazayiha n'abandi bantu.'

    Bisa n'ibikigoye abatari bacye gutahura ko amafaranga bakiriye ari amiganano, uretse gukoresha uburyo bwo kwirwanaho bwo gukoresha amaso n'intoki.

    Umwe yagize ati 'Hari igihe numvise abantu bavuga ngo ayamakorano uayazinga ukumva n'ink'igipapuro gikomeye ukuntu.'

    Undi ati 'Mu buryo bwanjye iyo naketse ko inoti ari inkorano ndayifata nkayishyira mu kiganza cyanjye nkazinga. Uko inoti ya nyayo izamuka ntabwo ariko iya nyayo izamuka.'

    Banki Nkuru y'Igihugu y'u Rwanda (BNR) ivuga ko  ibipimo byo kwigana amafaranga y'u Rwanda, biri hasi cyane y'ibipimo byagateye impungenge.

    Guverineri wa BNR bwana John Rwangombwa niwe ubisobanura.

    Ati 'Guhimba amafaranga yacu biri ku rwego rwo hasi cyane bingana na 0.000%. Ubundi bitarenze 1% ntabwo byagombye kuba ari ikibazo, navuga ko ubwiza bw'inoti zacu ni ukudapfa kwiganwa twabyizera. Nubwo hajya hagaragara bacye ariko iri ku rwego rwo hasi cyane.'

    Icyakora impuguke mu bukungu Straton Habyarimana we asanga akazi ko gutahura niba amafaranga yariganwe cyangwa ari mazina kadakwiye guharirwa Banki nkuru y'igihugu yonyine.

    Straton Habyarimana asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi abaturage bagafashwa kumenya neza imiterere n'ibimenyetso by'amafaranga y'u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ibyago byinshi byo kugira amafaranga yiganwe.

    Ati 'Abantu bamaze kumenya ibiziranga ababasha kumenya ibizitandukaanya n'iziganwe, bityo bikabafasha kuzitahura mu gihe bazihawe. Ubundi buryo bwa kabiri  ni ugukomeza ingamba  zo guhana ababifatiwemo, ariko nanone no gukora ku buryo ibintu byo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga  bishyirwamo ingufu,  kubera ko nta muntu waguha amafaranga y'amiganano akoresheje ikoranabuhanga.'

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Tito DUSABIREMA

    The post Kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byagabanya amafaranga y'amiganano —Impuguke mu bukungu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/06/kwishyurana-hifashishijwe-ikoranabuhanga-byagabanya-amafaranga-yamiganano-impuguke-mu-bukungu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwishyurana-hifashishijwe-ikoranabuhanga-byagabanya-amafaranga-yamiganano-impuguke-mu-bukungu

  • Hazatangwa miliyoni 5 Frw! Abakoresha Ayoba… – #rwanda #RwOT

    Iyi porogaramu ifasha abantu kohererezanya kuri telefoni ubutumwa bw'amajwi, inyandiko n'amashusho, amakuru atandukanye, imikino yo kuri telefoni, ubutumwa bugufi byose ku buntu.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru MTN yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, yavuze ko ubu ushobora kuba mu banyamahirwe batsindira ibihembo bitandukanye buri munsi binyuze mu gukoresha porogaramu ya 'Ayoba'.

    Bavuze ko hazajya hatangwa amafaranga angana na miliyoni 2 Frw na miliyoni 3 Frw mu Cyumweru. Ndetse ko ku munsi wa nyuma w'iyi 'Promotion' hazatangwa miiyoni 5 Frw.

    Icyo usabwa ni ugakanda *154*7# ubundi ukinjira muri ‘promosiyo’ maze ukomeza gukoresha Ayoba, MoMo Pay, Star Connect, ndetse na Yolo bundle za interineti ubone amahirwe yo gustindira ibihembo bitandukanye.

    Downlodinga Porogaramu ya 'Ayoba' ucatinge, wohereze amafoto n'amashusho maze uhabwe amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

    Wibuke ko ku-downlodinga Ayoba uhabwa impano ya 1GB cyangwa ugane kuri ‘service center’ ya MTN ikwegereye bagufashe.

    Ushaka gukoresha Ayoba bwa mbere asabwa kuyi-downloading-a kuri Google Play store cyangwa kuri kuri www.ayoba.me. 

    Umaze kuyidownloadinga uhita usabwa kwiyandikisha, ubundi ugatangira gukoresha Ayoba wohereza ubutumwa bugufi ndetse unakora ‘subscribe’ ku miyoboro itandukanye.

    Ayoba ni application irenze koherezanya ubutumwa bugufi, kuko wasangaho imikino yo kuri interineti n’indirimbo wakina ku buntu.

    Ndetse n’indi miyoboro wasangaho amakuru atandukanye harimo aya siporo, imideri ndetse n’amakuru agezweho.

    Abakiriya ba MTN bashobora gukomeza gukoresha interineti basura imbuga zitandukanye zo mu Rwanda harimo nka igihe, bakumva indirimbo, bakanakina imikino yo kuri interineti ku buntu.


    Ba mu banyamahirwe bashobora gutsindira ibihembo bitandukanye buri munsi binyuze mu gukoresha porogaramu ya 'Ayoba'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111264/hazatangwa-miliyoni-5-frw-abakoresha-ayoba-ya-mtn-bashyiriweho-ibihembo-buri-munsi-111264.html

  • Ibibi benshi batazi kuri i Phone ikundwa n'abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    iPhone ni imwe muri telefone za mbere abantu benshi bemeza ko ari nziza bitewe n'imwe mu mikorere yazo yihariye, by'umwihariko ku buryo ifotora n'uko ifata amashusho.

    Urubuga Daily Entertainment ruzwiho gukora ibyegeranyo byihariye ruvuga ibibazo rusange abafite iyi telefone bakunze guhura nabyo. Turavugamo bine by'ingenzi.

    Amavugurura (updates)

    Uruganda Apple rukora za iPhone rushyiramo 'apps' nyinshi zisaba amavugurura ya buri kanya kandi uko akorwa ni ko telefone yiyongeramo ibigabanya ububiko (storage) bwayo.

    Aya mavugurura mu gihe yagabanyije ubu bubiko, atuma nyiri iPhone atabona uko yakongeramo ibyo yifuza cyane nk'indirimbo, video, amafoto n'izindi apps cyangwa agasiba bimwe mu byo yari agikeneye.

    Ikindi kandi, iPhone nta mwanya (slot) igira w'ububiko bw'inyongera buzwi nka SD Card cyangwa Memory Card bushobora kunganira ubwa telefone mu gihe bwashize.

    Igiciro kiri hejuru cyane

    iPhone ni yo telefone ya mbere ihenze, aho nka iPhone 13 Pro Max ishobora kugura amadolari ya Amerika ($) 1,599) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; igihugu zikorerwamo.

    Uru rubuga ruvuga ruti: 'Ishobora kugura umushahara wawe w'ukwezi wose hashingiwe ku mafaranga uhembwa, byose kuri telefone imwe gusa.' Ariko nko mu Rwanda ku muntu uhembwa Frw 200,000 ku kwezi, byamutwara igihe gikabakaba umwaka kugira ngo abone ubushobozi bwo kugura iyi telefone.

    Ibi bibazo bituma bamwe banga iyi telefone, bahagitamo kugura izo mu bundi bwoko usanga zihendutse kuzirusha. Bamwe mu batarazigura bo iyo bamenye ibi bibazo, hari ubwo basubika umugambi bari bafite, bakagura izindi.

    Ibibazo bya Bluetooth

    Bluetooth ni 'app' imaze igihe kirekire yifashishwa mu guhererekanya ibintu bitandukanye hagati ya telefone n'indi, telefone na mudasobwa na mudasobwa n'indi.

    Gusa uru rubuga ruvuga ko iyi 'app' ikunze kugira ibibazo muri iPhone, guhererekanya ibi bintu nk'indirimbo, inyandiko na videwo rimwe na rimwe ntibikunde hagati y'iyi telefone na ngenzi yayo y'ubu bwoko. Guhererekanya hagati ya iPhone n'ubundi bwoko bwa telefone nabyo ntibibaho.

     

    Ububiko bw'umuriro (battery) burakemangwa

    Mu buzima bw'iki gihe, umuntu akenera gukorera ibintu byinshi kuri telefone ariko by'umwihariko akifashisha interineti yaba iye bwite cyangwa se izira umugozi (WiFi) kandi uko abikora ni ko iyi telefone iba ikoresha umuriro mwinshi.

    Uru rubuga ruvuga ko gufungurira 'apps' nyinshi kuri iPhone, bituma ububiko bwayo bw'umuriro bugenda bucika intege, bikabuganisha ku gupfa burundu.

    Iyo ubu bubiko bupfuye, bigora nyiri iPhone kuko kubusimbuza ubundi birahenze. Hari aho bigorana no kubona aho ugurira ubundi bubiko, bigatuma utongera gukoresha iyi telefone kuko uba uyibitse nk'iyapfuye.

    Source : https://yegob.rw/ibibi-benshi-batazi-kuri-i-phone-ikundwa-nabatari-bake/

  • Niba utunze izi telefoni ntuzongera gukoresha Whatsapp – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 1 Ugushyingo 2021, urubuga rwa Whatsapp ntiruzongera gukora mu bwoko 43 bwa telefone zigezweho (smartphone) zikoresha gahunda ya mudasobwa ya Android na iOS.

    Telefone ziri ku rutonde rukurikira zizatakaza ubushobozi bwo kongera gukoresha urubuga rwa whatsapp guhera mu kwezi k'Ugushyingo tugiye kwinjiramo.

    Telefone zikoresha gahunda ya mudasobwa ya iOS (iPhone) zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp ni:

    — Apple iPhone SE
    — Apple iPhone 6S
    — Apple iPhone 6S Plus

    Telefone zikoresha gahunda ya mudasobwa ya Android zizatakaza ubushobozi bwo gukoresha Whatsapp:

    -Samsung: Galaxy Trend Lite, Galaxy Trend II, Galaxy SII, Galaxy S3 mini, Galaxy Xcover 2, Galaxy Core na Galaxy Ace 2.

    — Sony: Xperia Miro, Sony Xperia Neo L, Xperia Arc S.

    — Alcatel: One Touch Evo 7

    — LG: Lucid 2, Optimus F7, Optimus F5, Optimus L3 II Dual, Optimus F5, Optimus L5, Optimus L5 II, Optimus L5 Dual, Optimus L3 II, Optimus L7, Optimus L7 II Dual, Optimus L7 II, Optimus F6, Enact , Optimus L4 II Dual, Optimus F3, Optimus L4 II, Optimus L2 II, Optimus Nitro HD na 4X HD ndetse na Optimus F3Q.

    — ZTE: Grand S Flex, ZTE V956, Grand X Quad V987 na Grand Memo.

    — Huawei: Ascend G740, Ascend Mate, Ascend D Quad XL, Ascend D1 Quad XL, Ascend P1 S, na Ascend D2.

    -Izindi: Archos 53 Platinum, HTC Desire 500, Caterpillar Cat B15, Wiko Cink Five, Wiko Darknight, Lenovo A820, UMi X2, Faea F1 na THL W8 .

    Source : https://yegob.rw/niba-utunze-izi-telefoni-ntuzongera-gukoresha-whatsapp/

  • Zamukana na 4G: MTN Rwanda yongereye interine… – #rwanda #RwOT

    Interineti y’ukwezi yatangaga 4GB ku 5000 Rwf na 12GB ku 10000Rwf, ubu ziri gutangwa ari 7GB na 30GB uko zikurikirana ku giciro kimwe. Abakiriya bakwakira iyi nyongera bakanda *345# ubundi bagahitamo uburyo bwa 4 bwo kugura interineti ya 4G. Intego ya MTN Rwanda yo guhindura imibereho y’abakiriya mu ikoranabuhanga binyuze muri iyi nyongera bageneye abakiriya, ni uko buri wese akwiriye kubona inyungu ku mibereho igezweho mu isi y’ikoranabuhanga.

    Yaw Ankoma Agyapong, umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga yagize ati: “Imyaka ibiri ishize yahishuye ikenerwa ry’ingenzi rya interineti nziza, inagaragaza uburyo gukoresha interineti bitakiri iby’icyubahiro gusa ahubwo ari ingenzi. Muri MTN, turakora cyane kugira ngo ibiciro n’agaciro bijyane.  Uku kongera interineti ya 4G biha abakiriya bacu ubunararibonye na interineti ihagije yo gushakisha, gukoresha no gukura ibintu ku mbuga nkoranyambaga (downloading)”.

    Abakiriya bafite telefoni za 4G ku muyoboro wa MTN batari kwishimira serivise ya 4G muri telephone zabo, basabwa gukanda *456*1# bakamenya niba bafite SIM Card ya 4G. Abafite telephone za 4G bose bakaba badafite Sim card za 4G barasabwa guhinduza Simukadi (Sim swap) ku ishami rya MTN iryo ari ryo ryose ribegereye. Abakiriya bafite telefone zakira 4G banafite Simukadi za 4G ariko batabasha kwishimira serivise za 4G, kugira ngo bakoreshe interinti ya 4G/LTE barasabwa kubahiriza amabwiriza ari ku rubuga http://www.mtn.co.rw/4G-seffings

    Abakiriya badafite telefoni zakira 4G basura ishami iryo ari ryo ryose bakagurisha izo bari basanzwe bakoresha maze bagahabwa izakwakira 4G bagatangira kuryoherwa nayo Ned’s n’umuvuduko wayo.

    MTN Rwandace (PLC (MTN Rwanda) niyo kompanyi iyoboye isoko mu bijyanye n’itumanaho rya telefoni mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora mu kwagura no guteza imbere ibikorwa byayo kandi niwo muyoboro wa 1 mu gihugu. MTN Rwanda itanga udushya dutandukane ku bakiriya ndetse n’ibigo harimo gutanga ama inite, interineti, interineti ikomatanyije. Niyo ya mbere mu bijyane n’ikoranabuhanga ry’amafaranga kuri telefoni binyuze mu kigo cyayo, Mobile Money Rwanda Ltd.

    Ryoherwa na interineti yihuta ya 4G wazaniwe na MTN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110014/zamukana-na-4g-mtn-rwanda-yongereye-interineti-yihuta-ya-4g-ku-bakiriya-bayo-110014.html

  • USA: Trump arifuza ko Amerika izahabwa ku mafaranga azagurwa TikTok #rwanda #RwOT

    By igihe

    By igihe

    Trump yasabye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizabona ku gice cy’amafaranga azagurishwa TikTok, kuko Leta ye yagize uruhare rufatika muri iryo gurisha.