Aba baturage bagwiriwe n'ikirombe ahagana Saa Tanu z'amanywa zo ku wa 9 Nyakanga 2026 mu Mudugudu wa Nyamabuye mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko nyuma y'amasaha menshi imirambo yabo ishakishwa hifashishijwe imashini eshatu yakuwemo yose ahagana Saa Tanu z'ijoro, yihanganisha imiryango yabo.
Yagize ati 'Uko ari icumi imirambo yose tumaze kuyikura mu kirombe. Tuributsa abantu ko bakwiye gucukura mu buryo bwa kinyamwuga bafite ibikoresho birinda impanuka, bacukure batangiza ibidukikije kandi bakaba bafite ibyangombwa. Ikindi bakwiye kuba bafite ibikoresho bibarinda ndetse n'ubwishingizi.'
SSP Twizeyimana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo mu gihe habaye impanuka inzego z'umutekano zibashe gutabara hakiri kare.
Yavuze ko Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka yaguyemo abantu icumi.
Kuri ubu imirambo y'aba baturage yajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ikorerwe isuzumwa mbere y'uko ishyingurwa.





