Tag: ibinyabuzima

  • Ihene yavugishije benshi kw'isi nyuma yo kubyara igisa nk'umuntu (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mwana w'ihene wavutse afite isura nk'iy'abantu yatunguye benshi ndetse ihita ikwira hose.

    Uyu mwana w'ihene wari amaso,izuru n'umwunwa bisa n'iby'abantu. Amatwi yayo yari ameze nk'ihene. Yavutse ifite imbavu ibiri.

    Amakuru akimara gukwirakwira, imbaga y'abantu yateraniye muri uwo mudugudu bashishikajwe no kureba icyo kiremwa kidasanzwe.

    Ibi byabereye mu gihugu cy'Ubuhinde ariho hakunze kugaragara udushya twinshi kw'isi.

    Source : https://yegob.rw/ihene-yavugishije-benshi-kwisi-nyuma-yo-kubyara-igisa-nkumuntu-amafoto/

  • Ingurube yaciye agahigo ishushanya igihangano cyaguzwe akayabo(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingurube yo muri Afurika y'Epfo yaciye agahigo maze inaha gushushanyije igishushanyo cyagurishijwe akayabo.

    Iki gishushanyo cyaguzwe n'umushoramari wo mu Budage ku gaciro k'ibihumbi makumyabiri na bitatu by'amayero (€23,000) ni ukuvuga 27,030,980Frw, bityo ihita ikuraho agahigo k'igishushanyo cyashushanyijwe n'inguge yiswe Congo nacyo cyagurishijwe agera kuri €16,380 (19,268,613Frw) mu mwaka wa 2005.

    Iki gishushanyo cyiswe 'Wild and Free' cyaguzwe kuwa mbere w'icyumweru dusoje kiguzwe n'umushoramari w'umudage witwa Peter Esser nyuma y'amasaha macye gishyizwe ku isoko.

    Pigcasso byayisabye ibyumweru bitari bicye ngo ishushanye iki gishushanyo ikoresheje amarangi y'amabara atandukanye arimo ubururu, icyatsi kibisi, umweru n'ayandi.

    Si iki gishushanyo cyonyine Pigcasso yashushanyije, kuko imaze gushushanya ibishushanyo birenga magana ane (400) mu myaka 5 ishize nyuma yo gutabarwa na nyirayo witwa Joanne Lefson mu nzu ibagirwamo amatungo ubwo yari igiye kubagwa.

    Source : https://yegob.rw/ingurube-yaciye-agahigo-ishushanya-igihangano-cyaguzwe-akayaboamafoto/

  • Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu Nteko rusange y'Umuryango Nile Basin Discourse Forum (NBDF), kuri uyu wa Kabiri aho iyo nteko yari igamije kubungabunga amazi nk'umutungo kamereno kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu bihugu bikora ku cyogogo cy'uruzi rwa Nil

    Bamwe mu Bagore bari bitabiriye iyi nteko rusange, basabwe kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, kuko ingaruka zo kutabyitaho aribo zibangamira cyane ugereranyije n'abandi.Abari muri iyo Nteko kandi, bagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima bigendabiguruntege, nyamara kandi ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.

    Imiryango igize impuzamiryango NBDF yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byayo kugirango igire uruhare mu iterambere rirambye. NBDF igizwe n'imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta isanzwe ikora mu bijyanye n'ibidukikije ndetse no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Safari Emmanuel, asanzwe aba mu nama y'ubuyobozi muri(NBDF) avuga ko abantu badakwiriye kwitwaza Covid-19 ngo bakomeze kwangiza ibidukikije. Ati 'kugira ngo ibidukikije turusheho ku bibungabunga neza dukeneye abantu babyumva, babyitangira kandi bakabisigasira, hari bamwe mu bantu bashobora kwitwaza covid-19 bityo ugasanga bakoze ibikorwa byo kwangiza ibidukikije nko kwangiza amazi. Kwnagiza amashymaba bashaka ibicanwa ndetse no gutwika amakara, ibyo byose ni ukubyirinda.'

    Crescence Mukantabana, umuyobozi mu muryango Reseau de Developpement des Femmes Pauvres, umwe mu muryango ugize NBDF, avuza ko, ari ngombwa abagore nabo bakwiriye kwita ku masoko y'amazi, ibidukikije nk'amashyamba n'ibindi byorohereza abatuye isi kubaho neza kuko kubibura, abagore aribo babibabariramo bwa mbere. Ati 'Muby'ukuri umugore akwiriye kuba nyambere ku kubungabunga ibidukikije ndetse n'urugobe rw'ibinyabuzima : hari ihohoterwa ribera ku migezi iyo abantu bajya kuvomacyangwa mu mashyamba iyo abantu bagiye gutashya. Bityo rero, Umugore. agomba kuba ari we uri imbere muri ibyo byose kuko amazi ni ubuzima, ubuzima bufitwe n'umugore mu muryango'.

    Verediane Nyiramana Umuyobozi wa NBDF, avuga ko nubwo ingaruka za Covid-19 zatumye hari ibikorwa byinshi bidindira, kubungabunga ibidukikije bidakwiriye gusigara kuko ari rwo rufatiro rw'ejo hazaza. Ati 'Nubwo Covid-19 yaje ikaduca inkokora, ntabwo dukwiriye kureka kwita ku bidukikije n'ibinyabuzima kuko niryo terambere turiho duteganyiriza ejo hazaza. Tugomba gusiga isi isa neza kuruta uko twayisanze.'

    Ati 'Umugore afite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi mu muryango, iyo yabaye uwa mbere mu kwita ku bidukikije umuryango wose ubaho mu buzima bwiza kuko tumenyereye ko igikorwa umugore yagiyemo, agikora neza n'umutima we wose. Umugore agomba kuba ku ruhembe rw'imbere'.

    The post Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abagore-barasabwa-kuba-abambere-mu-kwita-ku-bidukikije-nurusobe-rwibinyabuzima/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagore-barasabwa-kuba-abambere-mu-kwita-ku-bidukikije-nurusobe-rwibinyabuzima

  • Nyabihu: Abaturiye Pariki y’Ibirunga barifuza ko bakemurirwa mu buryo buramye ikibazo cy’inyamaswa zibonera – #rwanda #RwOT

    Abatuye mu ri aka gace babwiye Radiyo Rwanda ko babangamiwe n’inyamaswa ziganjemo imbogo ziri kurenga imbibi za parike zikabonera imyaka irimo ibirayi baba barahinze bibavunnye.

    Bemeza ko ibi biri guterwa n’uko umuringoti wari waraciwe mu rwego rwo gukumira izi nyamaswa wuzuye ku buryo biri kubatera igihombo gikomeye. Umwe yagize ati “Hari gihe imbogo zisohoka ziri hagati ya 50 cyangwa 100.”

    Undi ati “Zimanuka (imbogo) ari nk’icumi cyangwa se 20 gutyo kandi nabwo zikamanuka ziri mu byiciro zimwe zimanukira kuri uru ruhande izindi muri kuri ruriya ruhande.”

    Yongeyeho ko izi mbogo zibonera buri munsi ku buryo hari n’ubwo abashinzwe kurinda imirima y’ibirayi batinya kubisikana nazo bakazihunga.

    Bakomeza bavuga ko ikibabaza ari uko batishyurwa ingurane z’ibyo izi nyamaswa ziba zangije nk’uko bikorerwa abaturage bo mu Kinigi mu Karere ka Musanze batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

    Umuyobozi w’Ikigega cy’Ubwishingizi ku mpanuka no ku bangirijwe n’inyamaswa, Dr Joseph Nzabonikuze yavuze ko iyo babonye raporo y’ibyangijwe byose n’inyamaswa byishyurwa.

    Yavuze ko ikibazo cy’abaturage batishyurwa ingurane ku myaka yabo iba yangijwe n’inyamaswa hari igihe usanga byapfiriye mu nzego z’ibanze.

    Ati “Ni ibintu bishoboka y’uko umuntu ashobora nko gutanga dosiye akayiha umunyamabanga Nshingwbaikorwa ntayitugezeho kubera impamvu zitandukanye, bibaho kuko baba bafite amadosiye menshi cyane, ndumva ejo bundi baraje bafite amadosiye ageze mu 2000 y’abangirijwe n’inyamaswa mu mezi nk’atatu ashize aho.”

    Yavuze ko kuri ubu imirimo yo kubarura abangirijwe n’inyamaswa yarangiye hasigaye kuyisuzuma ubundi amafaranga y’indishyi agashyirwa kuri konti zabo.

    Abaturiye Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Nyabihu barifuza ko ikibazo kinyamaswa zirimo imbogo zibonera cyakemurwa vuba

    source : https://ift.tt/3yYqNCi

  • Huye: Inyamaswa y'ingwe yari yahejeje barindwi mu nzu yarashwe n'inzego z'umutekano #rwanda #RwOT

    Iyi nyamaswa yagaragaye mu Mudugudu wa Gakera Akagali ka Rango A mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye mu rugo rw'Umugabo witwa John mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2020. Uru rugo rubamo abantu barindwi nyuma y'uko umwe mu bana b'uyu Mugabo babonye iyi Nyamaswa yahise asubira mu nzu abibwira iwabo nabo baza kureba basanga koko iyi nyamaswa baketse ko ari ingwe yaseseye mu bikoresho byashaje byari muri urwo rugo.

    Umwe mu baturage baje kureba uko byagenze utashatse ko amazima ye ajya mu itangazamakuru yabwiye intyoza.com ko inzego z'umutekano, urwego rwa gisirkare na Police baje gutabara ngo barebe niba ntabaturage iyi nyamaswa yagirira nabi, birangira bayirashe amasasu agera kuri atandatu barayica, bahita bashyira mu igunira barayijyana.

    Avugana n'intyoza yagize Ati:' Nibyo koko hano mu kagali ka Rango A Umudugudu w'Agakera hari inyamaswa yasanzwe mu rugo rw'umugabo bita John imeze nk'ingwe, ariko inzego z'umutekano zaje zirasa amasasu nk'atandatu bahita bayishyira mu mufuka, njyewe nabonye umutwe wayo gusa, nabonaga Atari nini cyane'.

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje kuvugana n'umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura atubwira ko ari mu nama naza kuyisoza atuvugisha.

    Mu gushaka kumenya icyo inzego z'umutekano zivuga kuri iyi nyamaswa twavuganye n'umuvugizi wa Police y'u Rwanda CP John Bosco kabera atubwira ko aya makuru ataramugeraho, ariko agiye kuyakurikirana igihe cyose ari buduhe amakuru arambuye iyi nkuru tuzayigarukaho.

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza