Tag: Gospel

  • Ni ubutumwa nahawe n’Imana! Jesca Mucyowera y… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 4 ishize Jesca Mucyowera ubwo yafataga umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, ni inkuru yaryoheye cyane abari basanzwe bamukunda muri Injili Bora. Bamweretse urukundo rwinshi nk’uko bigaragara mu ndirimbo zirimo “Jehova Adonai” yarebwe n’abarenga Miliyon 1.2 ndetse na “Arashoboye” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.4.

    Icyakora yari amaze hafi umwaka atagaragara cyane mu muziki dore ko yigeze kuwukora mu mbaraga nyinshi, buri kwezi akagira icyo agenera abiyemeje kumurikira (Subscribers). Ati “Ni amahoro, impamvu nari narabuze, nari narabyaye. Urumva gutwita, kubyara, kubifatanya n’umuziki byabaye nk’ibingoraho ariko nagarutse rwose”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Jesca Mucyowera yavuze ko indirimbo ye nshya “Ikubambiye amahema” imugaruye mu muziki, ikubiyemo ubutumwa “nahawe n'Imana ngo mpumurize abarira kandi bihebye babuze inzira”.

    Uyu muramyi arakomeza ati “[Imana] yaravuze mu ijambo ryayo ngo keretse abava mu isezerano ari nta mpamvu ni bo bazakorwa n’isoni. Rero utaravuye mu isezerano ntazakorwa n’isoni, ni byo ni ijambo ry'ukuri kubyizera wese”.

    Jesca avuga ko umwaka wa 2024 ari umwaka mwiza cyane “kuko ibindi byose nabishyize ku ruhande, ubu imbaraga zanjye ziri mu muziki 80/100” Ati “Hamwe na Kristo n’abakunzi banjye ndizera ko umuziki wanjye (ubutumwa bwiza) uzagera kure hashoboka”.

    Mucyowera yanakomoje ku gitaramo cye ahora asabwa n’abakunzi b’umuziki we, abatangariza ko “bashonje bahishiwe”. Yashyize umucyo kuri iki cyifuzo cy’abakunzi be, ati “Ndi kubitekerezaho cyane kandi rwose nanjye ndabyifuza”.

    Mucyowera Jesca ni umuririmbyi w’umuhanga akaba n’umwanditsi mwiza w’indirimbo za Gospel. Ni we wanditse ‘Shimwa’ ya Injili Bora yamamaye cyane. Avuga ko kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana ndetse no kwagura ubwami bwayo. 

    Ni umubyeyi w’abana 4 yabyaranye n’umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015. Arasaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira bakareba ibihangano bye ndetse bakamusengera. Yabasabye kandi gushyigikira umuziki wa Gospel muri rusange.

    Jesca Mucyowera yatangaje ko agarutse mu muziki nyuma y’akaruhuko yari yarafashe

    Mucyowera yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa yahawe n’Imana

    Mucyowera Jesca hamwe n’umugabo we umushyigikira cyane mu muziki

    REBA INDIRIMBO NSHYA “IKUBAMBIYE AMAHEMA” YA JESCA MUCYOWERA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139753/ni-ubutumwa-nahawe-nimana-jesca-mucyowera-yongeye-gukora-mu-nganzo-anakomoza-ku-gitaramo-c-139753.html

  • Meddy arifuza gukorana indirimbo n’umusore uf… – #rwanda #RwOT

    Umwaka umwe urashize, umuhanzi Ngabo Jorbet Medard uzwi nka Meddy aretse umuziki uzwi nk’uw’Isi, ayoboka ndetse animariramo uwo kuramya no guhimbaza Imana.

    Zimwe mu mpamvu zigarukwaho zatumye areka umuziki wiganjemo ubutumwa bw’urukundo yatangaga, ni urupfu rwa Mama we,Cyabukombe Alphonsina witabye Imana ku wa 14 Kanama 2022.

    Amakuru avuga ko umubyeyi we yajyaga amusaba kuzakorera Imana kenshi, bityo amaze kwitaba Imana, Meddy yiyemeza gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Mama we cyane ko yari umuntu usenga cyane.

    Kuva Meddy yiyeguriye Imana, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ‘Grateful’ yashyize hanze ku wa 134 Mutarama 2023 ndetse na ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Adrien Misigaro yo ku wa 15 Mutarama 2024 iri no mu zikunzwe cyane.

    Iyi ndirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ yanabaye imbarutso yo gutangaza ko Meddy yifuza gukorana n’umunyempano ufite ubumuga bwo kutabona, John B Sengleton ushimwa na benshi.

    Uyu musore usanzwe afite indirimbo zirimo ‘Akagezi, Nyakira, Ndakwizeye’ n’izindi, yakoze ku mutima Meddy ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ ya Meddy na Adrien Misigaro.

    Uyu musore mu gace gato yaririmbye, akagashyira ku rubuga rwa Instaram, yagakurikije amagambo agira ati “Ni ukuri kose Yesu ni mwiza cyane nabiririmba bukira, bugacya sinumve bihagije. Amaso yanjye yabonye ubwiza bweeeee. Utazi uko Yesu ari mwiza azambaze nzamubwira”.

    Aya magambo n’ijwi ry’uyu musore, byakoze ku mutima bituma Meddy, yanzura ko agomba gukorana indirimbo n’uyu musore ufite impano itangaje.

    Meddy yatangariye iyi mpano y’uyu musore, avuga ko amujyanye mu mwuka, asaba Yannick wakoze amajwi ya ‘Niyo Ndirimbo’ ko yakora indirimbo ya Meddy n’uyu musore.

    John B Senglton ni umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba afashwa na Kina Music ya Clement Ishimwe. Uyu musore akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

    Meddy yashimye impano ya John B Sengelton, amwemerera indirimbo


    Meddy yiyeguriye imana kuva umubyeyi we yakwitaba Imana

    Reba indirimbo ‘Niyo Ndirimbo’ ya Meddy na Adrien Misigaro

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139702/meddy-arifuza-gukorana-indirimbo-numusore-ufite-ubumuga-139702.html

  • MTC igezweho i Burundi yakomoje ku gutaramira… – #rwanda #RwOT

    MTC (More Than Conquerors) bisobanura “Abarushishwaho Kunesha”. Ni ijambo riri muri Bibiliya mu Abaroma 8:37 aho ijambo ry'Imana rivuga ngo: 'Ariko muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze”.

    Uyu murongo muri Bibiliya y’Icyongereza uravuga ngo 'Yet amid all these things we are more than conquerors and gain a surpassing victory through Him Who loved us.' Niho hakomotse izina “More Than Conquerors”, mu mpine bikaba MTC.

    Iri tsinda ryavutse tariki 27/08/2016. Rikorera i Burundi, rikaba rikunzwe cyane binyuze mu bihangano bitandukanye rimaze gukora nka “Warancunguye” yarebwe n’ibihumbi 298, “Ashoboye vyose” yarebwe n’ibihumbi 206, “Ikiziritse”, “Narahezagiwe”, “Protector” n’izindi.

    MTC igizwe n’abaririmbyi 10, aho 7 ari bo baririmba (abakobwa 3 abahungu 4), abandi 3 bagakora ‘Management’ (abakobwa 2 n’umuhungu umwe). Bamaze gukora indirimbo 17, harimo 10 zifite amashusho hamwe n’imwe ya Video Lyrics, izindi ni iz’amajwi (Audio).

    Kuri ubu bazanye indirimbo nshya “Zoe” irimo ubutumwa buvuga ko Kristo Yesu wenyine ari we sôko y’ubuzima. Bati “Dushobora kugira umutungo w'ibifatika, cyangwa tukitwararika ‘kubirondera’ ariko tudafite Kristo bikaduhindukira ubusa, tukabiruhana mu mitima yacu”.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Carly Anniella Irankunda umwe mu bagize itsinda rya MTC akaba no mu bayobozi baryo, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2024 “duteganya gukora indirimbo nyinshi zishoboka no gukora igikorane cy'ivugabutumwa hanze”.

    Yahishuye intego bafite mu myaka 5 iri imbere, ati “Mu myaka itanu twifuza kwagura imbibi, MTC itangizwe mu bindi bihugu atari mu Burundi gusa, aha mu Burundi naho MTC Junior (igikorwa cyo gutegura abandi bakiri bato bifuza kuzakora uyu murimo mu bihe bizaza)”.

    Yavuze ko banateganya gukora ibitaramo binini mu Burundi harimo n’ibyo hanze y’igihugu. Aragira ati: “Icya gatatu ni ugukora collaborations ziri international” [gukorana indirimbo n’abaramyi bo ku rwego mpuzamahanga].

    Carly Anniella ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTC, yakomoje ku gutaramira mu Rwanda ariko ntiyavuga itariki, gusa ahamya ko ari vuba. Yagize ati “[Mu Rwanda] Duteganya kuhaza vuba, Imana ibidushoboje tuzabibamenyesha”.

    REBA INDIRIMBO NSHYA “ZOE” Y’ITSINDA MTC RY’I BURUNDI

    MTC yateguje igitaramo mu Rwanda mu gihe cya vuba

    MTC bagezweho cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Burundi

    Mu mishinga bafite mu myaka iri imbere harimo gukorana indirimbo n’ibyamamare ku Isi

    Bamaze gukora indirimbo 17 kandi zose zagize igikundiro cyinshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139517/mtc-igezweho-i-burundi-yakomoje-ku-gutaramira-mu-rwanda-no-gukorana-nibyamamare-ku-isi-139517.html

  • Ishingiye ku buhamya bwabo! Ibintu 5 byagejej… – #rwanda #RwOT

    Ibaye indirimbo ya kabiri aba bombi bakoranye nyuma y'imyaka umunani ishize bakoranye indirimbo bise 'Ntacyo Nzaba' yamamaye mu buryo bukomeye, ahanini biturutse ku butumwa bakubiyemo n'uburyo yagiye ifasha Abakristu mu bihe bitandukanye.

    Meddy yashyize iyi ndirimbo ku muyoboro we wa Youtube mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024 ahagana saa yine z'ijoro.

    Ubwo yateguzaga iyi ndirimbo, yavuze ko ari inkuru yo kwakira agakiza kwe yakubiye mu ndirimbo imwe. Yavuze ko nyuma y'imyaka umunani ishize akoranye igihangano cyiza na Adrien Misigaro 'igihe kigeza kugira ngo dutangize urundi rugendo'.

    Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Cedric naho amashusho (Video) yakozwe na Yannick. Amashusho bayafatiye mu bice bitandukanye bya Amerika.

    InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu bitanu byatumye aba bahanzi bombi bongera gukorana indirimbo ihimbaza Imana.

    1.Indirimbo ya mbere bakoranye yarakunzwe mu buryo bukomeye

    Aba bahanzi bombi basanzwe bafitanye indirimbo bakoranye bise 'Ntacyo Nzaba' yakunzwe mu buryo bukomeye. Yatumye izina rya Adrien Misigaro rikomera mu buryo bukomeye, kugeza ubwo yagiye imuhesha ijambo cyane cyane mu bitaramo yagiye aririmbamo.

    Yagiye hanze tariki 6 Mata 2015, ubu imibare igaragaza ko imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube. Ni imwe mu ndirimbo zagizwemo uruhare na Producer Lick Lick, umwe mu ba Producer bamaze igihe kinini.

    Iyi ndirimbo ntabwo iri kuri shene ya Youtube ya Meddy cyangwa se Adrien Misigaro, ahubwo iri kuri shene ya Press One Entertainment.

    Ubwo bashyiraga hanze iriya ndirimbo 'Ntacyo Nzaba', Meddy yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika.'

    Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Slowly', yanavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo gukomeza Abanyarwanda no kwishimira urugendo rw'iterambere Imana yateresheje abanyarwanda n'u Rwanda.

    Adrien Misigaro yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo gukorana indirimbo 'Ntacyo nzaba' hanyuma agisangiza mugenzi we Meddy biyemeza kuyikorana.

    2.'Niyo ndirimbo' bakoranye ishingiye ku buzima bw'abo bw'agakiza

    Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko bakoranye iyi ndirimbo kuko ishingiye ku rugendo rwabo rwo kwakira agakiza no kwisanga mu muziki w'indirimbo ziramya zigaha ikuzo Imana.

    Muri iyi ndirimbo hari aho bitsa bumvikanisha 'Uko Yesu yadusanze niko yadukunze. Ntabwo adusaba guhinduka kugirango abone kudukunda. Uko yasanze ni nako yankunze ubu ndumva nisanze muri we.'

    Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y'Imana.

    Mu bihe bitandukanye yifashisha amagambo yo mu Bibiliya ndetse n'aye bwite akagaragaza ko gukorera Imana nta gihombo kirimo. Kandi akabwira buri wese gusenga Imana yaba ari mu bihe byiza cyangwa se mu iby'imiraba.

    3. Bombi basanzwe ari inshuti z'igihe kirekire kuva bakiri bato

    Aba bahanzi bombi bubatse ubushuti bumaze imyaka irenga 15. Ibi byose bigaragazwa n'ibikorwa bombi bagiye bahuriramo ndetse n'ibirori n'ibindi.

    Meddy yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye amafoto ari kumwe na Adrien Misigaro, yaba mu bukwe bwe ndetse no mu bihe byo gukora imyitozo ngororamubiri.

    Adrien Misigaro avuga ko yamenyanye na Meddy mbere y'uko ajya gutura muri Amerika, biri mu byatumye ubushuti bwabo bukomera cyane.

    Ati 'Meddy ni inshuti yanjye, ku buryo imishinga myinshi twagiye dukorana yatworoheye bitewe n'uko duhuza cyane muri studio. Kandi twembi duhuriye ku guhimbaza Imana.'

     

    4.Kuba bombi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Iyi ndirimbo bise 'Niyo ndirimbo' batangiye kuyikoraho kuva mu ntangiriro z'umwaka wa 2023, kuva ku kuyandika kugeza ku kuyifatira amashusho yayo.

    Mu 2023, Adrien Misigaro yagiye aza mu Rwanda mu bikorwa binyuranye by'ivugabutumwa ndetse n'iby'umuryango yashinze yise 'Each One Reach One'.

    Yigeze no kunyura mu Rwanda agiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa by'uyu muryango.

    Icyo gihe yazanye n'abo mu muryango we mu biruhuko byari bigamije gutembera u Rwanda. Adrien avuga ko n'ubwo yari muri izi ngendo, ariko yakomezaga gukorana na Meddy bya hafi mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi ndirimbo.

    5.Kuba muri iki gihe Meddy yarinjiye muri Gospel mu buryo bweruye

    Adrien Misigaro anavuga ko iyi ndirimbo yumvikanisha ku gipimo cyo hejuru ubusabane Meddy ari kugirana n'Imana muri iki gihe.

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Yego! Ni urugendo Meddy ari kugirana n'Imana muri ibi bihe. Ariko kandi nanjye ni urugendo nagiranye n'Imana kuva umunsi nayimenye kugeza n'ubu. Ariko kandi n'abandi benshi barisanga kuko ari bwo buzima bwabo.'

    Mu gitero cya kabiri, Adrien aririmba agira ati 'Iyo ari wowe uvugishije amatwi yanjye, numva nyuzwe, iyo ntumbiriye aho uri honyine numva ishimwe rinyuzuye.'

    Ku wa 29 Ugushyingo 2023, The Ben yabwiye itangazamakuru ko icyemezo Meddy yafashe cyo gukora 'Gospel' gikomeye, ariko amuzi nk'umuhanzi ukorera Imana kuva na kera, kurusha mu ndirimbo zisanzwe zizwi nka 'Secular'.

    Ati “Ni ibintu bishimishije! Icyemezo nka kiriya ni icyemezo gikomeye. Akantu ntemeranya na Meddy ni uko Meddy yahoze ari ‘Gospel’, Meddy yahoze ari umuhanzi wa Gospel na mbere y’uko abivuga ko agiye gukora Gospel.”

    Akomeza ati “Meddy arabizi, namwigiyeho ibintu byinshi by’ubumana ndetse ni wa muntu umpamagara akambwira ati ese wakurikiye iyi video…'

    Ashimangira ko mu myaka yose amaranye na Meddy amuzi nk’umuntu ukunda Imana, kandi mu bihe bitandukanye yamufashije nawe kuyiyegereza.


    Meddy yahuje imbaraga na Adrien Misigaro bakorana indirimbo ihimbaza Imana bise 'Niyo ndirimbo'


    Meddy yongeye gukorana indirimbo na Misigaro nyuma y'indirimbo bise 'Ntacyo Nzaba'


    Adrien Misigaro yavuze ko indirimbo 'Niyo ndirimbo' ishingiye ku rugendo rw'abo rwo kwakira agakiza


    Adrien na Meddy bubatse ubushuti bukomeye bwagejeje ku bikorwa bikomeye bishamikiye ku muziki n'ibindi


    Ikipe yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'iyi ndirimbo ihimbaza Imana hagati ya Meddy na Adrien 


    Meddy ari kumwe na Jay Rwanda aho bari bitabiriye ibiterane by’ivugabutumwa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138628/ishingiye-ku-buhamya-bwabo-ibintu-5-byagejeje-ku-ndirimbo-ya-meddy-na-adrien-misigaro-vide-138628.html

  • Nk’umwamikazi, Tonzi yinjije abakunzi be muri… – #rwanda #RwOT

    Tonzi wamamaye mu ndirimbo “Humura” akomeje gushyira uduhigo ku tundi dore ko yihariye ako kuba umuhanzi uticisha irungu abakunzi be, agashyira hanze indirimbo nshya nibura rimwe mu kwezi. Kuri ubu abaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ushyize hanze Album mu ntangiriro za 2024 mu gihe abandi bagihugiye ku kurya iminsi mikuru.

    Ni Album ye ya cyenda yise “Respect”, ikaba ikubiyeho indirimbo 15 zirimo iyo yakoranye n’abanyamuziki 15 bo muri Gospel. Hari hashize igihe ateguza abakunzi ba muzika iyi Album, none irashyize irasohoka. Yayise “Respect” bivuye mu ijambo Imana yivugiye muri Yesaya 42:8 ko ntawe basangye icyubahiro.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi yagize ati “Ni byo koko nasanze mu buzima Imana irihariye, ibyo ikora birihariye, ni Imana ikwiriye kubahwa mbibona mu buzima bwanjye bwa buri munsi uburyo Imana inyitaho, indinda by’umwihariko uburyo umuntu wese uriho ari uyemera ari utayemera ariho kuko yaremwe n’Imana”. 

    Yunzemo ati “Rero Umuremyi wanjye akwiriye Icyubahiro noneho yaturemeye kudukunda kandi Imana ngo itura mu mashimwe. Aho rero niho nahisemo guhora mbwira Imana yanjye ko ikwiye #Respect (Icyubahiro), irihariye mu byo ikora. Ndi umuhamya”.

    Iyo witegereje ifoto (Cover) yakoreshejwe kuri iyi Album idasanzwe, ubona Tonzi mu isura y’umusirikare bitewe n’indoro. Hari n’abamubonye nk’umunyacyubahiro ukomeye, ndetse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko abakumbuje Umwamilazi Elizabeth II uherutse gutanga kubera uburyo yambaye ingofero nk’uko nawe yajyaga ayambara. 

    Uyu muhanzikazi avuga ko yabikoze mu gushimangira ko mu gihe cyo gutanga amabwiriza nta mikino iba igomba kuzamo. [Yabanje guseka], ati “Buriya se!, reka ndebe…lol ni byo iyo ugiye gutanga order nta mikino kama jeshi, nifotoza iriya foto ni ubuhamya, nayifotoje n’izindi ntazi ko nzazikoresha kuri Album;

    Noneho Imana impishuriye izina rya Album nsanga ayo mafoto ahuye neza na message birantangaza kuko uwo ni umuteguro mutagatifu. Hamwe na Team dukorana nabo byarabatangaje ukuntu byahuriranye. 

    Nawe urabibona niba Imana yivugira ko ikwiriye kubahwa ubwo umwana wayo iyo abibwira abandi bana bayo aba abishimangira kugira ngo ntitukibagirwe guha Imana icyubahiro kuko kubaho nibyo dukora dushobozwa Nayo”.

    Kuba ashyize hanze iyi Album kuri Bonane – umunsi w’ibyishimo ku Isi hose aho baba bishimira kwinjira mu mwaka mushya n’ingamba nshya, yasobanuye ko ari cyo gihe n’ubundi “nifuzaga ko Album izasohoka uyu mwaka ariko umunsi nagombaga gukoraho igitaramo bihurirana n’izindi gahunda ku buryo kubihuza bitari gukunda”.

    Uwitonze, umubyeyi w’abana batatu yabyaranye n’umugabo we Alpha Gatarayiha umufasha cyane mu muziki, avuga ko yahise yimurira iyo gahunda muri 2024 “kuko n’ubundi gahunda niyo gukomeza kwamamaza inkuru nziza binyuze mu ndirimbo, gutangirana n’umwaka turi mu cyubahiro cy’Imana ni umunyenga”.

    Tonzi aragira ati “2024 ndatekereza ko iyi niyo Album ya mbere isohotse iriho indirimbo 15 zuzuye icyubahiro cy’Imana ndayibatuye abantu bose bazi ko kubaho ari Imana ibiduha, ndetse hariho indirimbo isohokanye n’amashusho itwinjiza mu mwaka dushima Imana.” 

    Afata iyi ndirimbo ye “Warabikoze” yabimburiye izindi kuri Album ye ya cyenda, nk’isengesho rikomeye ry’ibyo Imana yakoze. Ati “Ndayibatuye ndetse na Album ubu yasohotse 12h10am iri kuri ‘Digital platforms’ zose ndetse n’abari mu Rwanda nabashyiriyeho uburyo bayibona, bworoshye cyane”. 

    Tonzi yahishuye ko mu byo ateganya gukora muri 2024 harimo n’igitaramo cye bwite. Ni inkuru iri buryohere abari busome iyi nkuru bose kuko aheruka igitaramo kera kandi ahora abisabwa kenshi n’abakunzi be. Ati “Kandi ndabategurira igitaramo vuba, ibyiza ni byinshi muri uyu mwaka kubera Imana, nzagenda mbibagezaho”.

    “Respct” ni murumuna wa Album umunani (8) umuhanzikazi Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni “Humura” yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w’ubwamamare. Album icyenda za Tonzi ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect yageze hanze mu masaha macye ashize.

    Gutunga Album ya 9 ya Tonzi ni ukwishyura 10,000 Frw, ukayibona utiriwe uva aho uri kuko iboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga rya MTN Pay muri ubu buryo: *182*8*1*687603# [Alsavort] ugashyiramo umubare w’amafaranga anganga n’ibihumbi icumi y’amanyarwanda.

    Ibyo gusa ntibihagije ngo wemererwe gutunga iyi Album y’umunyabigwi Tonzi, ahubwo hashyizweho na nimero ya Whatsapp wandikiraho ubutumwa bugufi ariyo: 0791687603 ugahabwa ubutumwa burimo Code na Link ikwemerera gutunga Album “Respect’.

    Ni Album iriho indirimbo 15 ari zo: “Respect”, “Nshobozwa” Ft Gerald M; “Merci”, “Warabikoze”, “Umbeshejeho”, “Uwirata”, “Nimeonja”, “Ndashima” ft Muyango, “Niyo”, “Ubwami”, “Ndakwizera”, “Nahisemo”, “Wageze” na “Kora” yakoranye n’bahanzi 15.

    Abo bahanzi bumvikana kuri “Kora” ni Tonzi, Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira na Grace de Jesus.

    Tonzi afata gute umwaka wa 2024 ?

    Bamwe bise amazina atandukanye umwaka wa 2024. Tonzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki wo kuramya Imana, nawe hari uko yawise nk’uko yabidutangarije ati “Umwaka 2024 kuri njye usobanuye “Ubuntu bugeretse ku bundi bwo kugirirwa neza n’Imana”. 

    Ati “Ni umwaka wo gukomeza gukorera mu cyubahiro n’uburinzi bw’Imana ndetse no gukomeza kubwira abarushye n’abaremerewe ko hari Imana ishoboye kandi ishoboza mu rugendo turimo, ikanabafasha kubaho mu buzima busobanutse bufite intego kuko kubaho utazi impamvu uriho biragatsindwa”. 

    Yikije ku mihigo ye muri uyu mwaka mushya, ati: “Ni umwaka wo gukora neza bishoboka, kugerageza gukomeza kugira abantu mfata akaboko nkabafasha kugera ku rwego rusumbyeho, gukomeza guharanira amahoro no kuyatanga aho bishoboka, gukorera igihugu cyanjye, nkomeza kugira uruhare mu impinduka nziza zibereye ikiremwa muntu kubaho m’ ubuzima Imana ishaka ko tubaho mbifashijwe nayo”.

    Tonzi ni inararibonye mu muziki arambyemo ndetse akaba n’umuyobozi ukomeye dore ko ari Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi iyoborwa na Niragire Marie France washinze Genesis Tv. Mu mboni ze yavuze uko abona umuziki mu 2014. Ati “Umuziki uko nywubona, umuziki ukozwe neza ufite ubutumwa bwiza ni ubuzima.” 

    “Nawe ibaze ariko ko ibindi byose bizashira hagasigara kuririmba. Rero umuziki ni umuyoboro ukomeye Imana ikoresha ngo abo yaremye babeho neza. Isi itarimo umuziki sinzi uko byagenda. Mu mwuka, abantu benshi nshingiye ku buhamya bagenda bahinduka kandi bagakomezwa n’indirimbo zibegereza Imana;

    Kandi zibafasha mu isanamitima, kunezerwa kuko Imana ikunda kutubona twishimye. Rero umuziki ni intwaro ikomeye muri iyi si Imana ikoresha ibinyujije muri twe turabiyishimira icyo kizere gihambaye yatugiriye”. 

    Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Tonzi yagize ati “Abantu mwese, abakunzi ba InyaRwanda, mbifurije umwaka mushya muhire, kandi mbashimira inyaRwanda ku ruhare mugira kugira ngo inkuru nziza ikomeze yamamare”. 

    “Ndashimira Umuryango wanjye wose, team dukorana umunsi ku munsi, Imana ibahe imigisha myinshi abo twakoranye kuri Album bose ya Respect Imana ikomeze kubagirira neza. Ndashimira cyane Producer Camarade na team yose yo mu Umucyo production na Radio, Mok Vybz, Didier Touch na Sam (River Studio);

    Nicolas na Bob Pro bamfashije muri zimwe mu ndirimbo gukora Mix& Mastering, Eliel Filmz, Enock Zera wakoze video y’iyi ndirimbo “Warabikoze”, Himbaza Drama Team twakoranye muri iyi ndirimbo, abahanzi bose twakoranye collabo;

    Label yanjye Alpha Entertainment, Life Lenz Media, ndabashimira cyane, n’abandi mwese mwagize uruhare kugira ngo Album #Respect ibashe gusohoka. Ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye”. 

    Ku ikubitiro, Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya “Warabikoze” imwe muri 15 ziri kuri Album ye nshya yise “Respect’. Aririmbamo ngo Warabikoze ibyo nasengeye. Warakoze Mana. Icyubahiro n’amashimwe byose ni ibyawe. Nzamuye amashimwe, warabikoze”.

    “Wampaye imbaraga mu rugendo ndashikama” Tonzi mu ndirimbo ‘Warabikoze’

    Album nshya ya Tonzi iriho indirimbo 15 zirimo iyo yakoranye n’abanyamuziki 15

    Album “Respect” ya Tonzi wayitunga iwawe mu rugo ku 10,000 Frw gusa

    REBA INDIRIMBO NSHYA “WARABIKOZE” YA TONZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138168/tonzi-yinjije-abakunzi-ba-muzika-muri-2024-ashyira-hanze-album-ya-9-yise-respect-anateguza-138168.html

  • Musabe Dieudonne yakoze indirimbo yicyomoro… – #rwanda #RwOT

    Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo hacicikanye amashusho ya Musabe Diedonne yambika impeta umukobwa witwa Uwajeneza Ariane mu buryo bamwe bari bafashe nka “Prank”, gusa bikaza kumenyekana ko ari ibyanyabyo.

    Inkuru y’aba bombi yaravuzwe cyane biza no kumenyekana ko bari bamaze amezi atatu bamenyanye bagahita batangira no gutegura ubukwe, gusa ntabwo byaje gukunda kuko habura iminsi micye aba bombi bahise batandukana.

    Nk'umuhanzi, Musabe yakoze mu nganzo akora igihangano gishingiye ku ihungabana n'ibikomere yagize, gusa akaza gushobozwa kwihangana no kwizera Imana yo yemeye ko ibyo bimubaho.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Musabe Dieudonne wamenyekanye mu ndirimbo “Network”, yateruye agira ati: 'Indirimbo yitwa “Naranyuzwe” ifite aho ihuriye cyane n’ibyo nanyuzemo ukwezi kwa munani kugeza vuba aha ngaha.'

    Avuga uburyo yamufashishije mu bihe bikomeye byo gupfa k’ubukwe bwe, yagize ati: 'Iyi ndirimbo yambereye nk'icyomoro yambereye nk'umuti mu buryo bwo kunyura mu ihungabana narimo kunyuramo ishingiye ku kuba narambite impeta igasa nk’aho ipfuye;

    Uwo twendaga kuba twakomezanya urugendo rw'ubuzima biba ngombwa ko afata inzira yanjye, nanjye nkafata inzira yanjye. Byarangoye kubyakira byaranashobokaga ko nkomeza nkatana kuko n'ubundi nari naravuye mu murongo sinakomeza gukorera Imana.'

    Ku birebana no kuva mu gakiza yavuze impamvu agira ati: 'Naje kubihagarika kubera amasomo n'akazi ariko iyo ntabwo ari impamvu ifatika iyo uri mu muhamagaro ukomeza umuhamagaro.'

    Musabe ashima Imana ko nubwo byari bikoye yakomeje gushikama ati: 'Nakabaye naratakaje ubugingo cyangwa ndi handi wenda muri za gereza kuko gutandukana na we ntabwo ari ibintu byanyoroheye.'

    INKURU WASOMA: Yamutunguye arimo gusenga: Musabe Dieudonne yateye ivi yambika impeta umukunzi we biteza urujijo-VIDEO

    Uyu muramyi arasaba abantu kujya bemera inama ati: 'Nsanga ibitekerezo byatanzwe bibi mwambika impeta, byari ubuhanuzi burya abanyarwanda nibagira ibyo bavuga ntitukabatere amabuye kuko burya nta nduru ivugira ubusa.'

    By'umwihariko Musabe avuga abo yifuje ko iyi ndirimbo yazafasha ati: 'Iyi ndirimbo nifuje kuyitura abantu bose bari kunyura mu bihe nk'ibyo ndi kunyuramo, abantu bababajwe n'umutima, abantu bababajwe n'agahinda gakabije bababajwe n'ubwigunge.'

    Asezeranya abantu ko agiye gukora indirimbo nyinshi kandi nziza zo kuramya no guhimbaza Imana ati: 'Ubu mfite abantu turi gukorana umwaka utaha nkakomerezaho mbaha indirimbo mbegereza Imana kandi nizeye ko izanshyigikira kandi nzi ko ari cyo nahamagariwe.'

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE NARANYUZWE YA MUSABE DIEUDONNE

    Musabe Dieudonne yakoze indirimbo ishingiye ku nkuru y’ibihe bitoroshye yagiriye mu rukundo. Ni indirimbo yise ‘Naranyuzwe’Musabe yahamije ko ibyabaye byose ari igeno ry’Imana kandi ko yize kumenya ko iruta byose ndetse ko agiye kuyikorera ashikamye akoresheje impano yamuhaye

    Musabe yahishuye ko yatandukaye na Ariane yari aherutse kwambika impeta

    Musabe na Ariane biteguraga gukora ubukwe ariko bwamaze gupfa

    UBWO MUSABE YAMBIKAGA IMPETA ARIANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138096/musabe-dieudonne-yakoze-indirimbo-yicyomoro-nyuma-yo-gutandukana-ninkumi-yambitse-impeta-b-138096.html

  • Magaly Pearl yahishuye iyerekwa yagize ryasub… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye InyaRwanda ko kuva akiri muto yifuzaga gukora ibikorwa b'ubushabitsi bishamikiye ku kurimbisha ahantu cyangwa se gukora ibikorwa bijyanye n'ibirungo by'ubwiza bifasha abakobwa, ashyira ku isoko 'Brand' nshya yise 'Pealy Cosmetics'.

    Yavuze ati 'Kwinjira mu byo gukora iby'ibirungo by'ubwiza ni inzozi nahoranye. Mu nzozi nagize cyangwa se nari mfite gutangira 'Brand' yanjye y'ibirungo by'ubwiza byari birimo. Ndabyibuka nashatse kubikora mu 2017 ariko ntibyakunda. Ntabwo nabigiyemo cyane, ntabwo navuga ko nari nkuze bihagije.'

    Magaly Pearl yavuze ko muri kiriya gihe atari afite ubumenyi buhagije bwari gutuma yinjira mu bucuruzi, biri no mu byatumye afata igihe cyo kubanza gukorera abandi, ariko yita cyane ku gukorana n'ibigo n'amaduka akora ibijyanye n'ibirungo by'ubwiza.

    Ati 'Nagombaga kubanza guca bugufi, nkabanza kujya gukorera undi muntu hanyuma nkavuga nti noneho nditeguye kugirango mfungure ibyanjye.'

    Uyu mukobwa yavuze ko mu 2021, ari bwo yongeye kugira igitekerezo cyo gutangira kwikorera. Ati 'Byaje mu nzozi! Ndabyibuka, hari uburyo bwinshi Imana inkoreramo cyangwa se imbwira mu buryo butandukanye ariko cyane cyane mu inzozi.'

    Akomeza ati 'Nabwiye Imana nti niba ushaka ko mbyinjiramo reka mbikore ariko nshoboza ufungure imiryango, kandi imiryango ikwiye, bitabangamiye, kandi bidaciye mu nziza zitakubaha, kandi nanjye bidaciye mu nzira zidahuye n'amahame yanjye ya gikirisitu. Ni uko rero byaje.'

    Magaly Pearl yavuze ko akimara kwakira iyerekwa, yahise atangira ibikorwa byo kwandikisha ubu bucuruzi, gushaka izina, aho gukorera n'ibindi byatumye akora ubushakashati ku bucuruzi yari agiyemo kwinjira byafashe mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Yavuze ko ubu bushabitsi bw'ibirungo by'ubwiza, atari we gusa ubikora mu muryango we, kuko yaba Nyina ndetse na bamwe mu bavandimwe be ari kimwe mu bikorwa bakoraga.

    Magaly Pearl ati 'Ntabwo ari ubucuruzi gusa, ahubwo ni inzira yo gukora umurimo w'Imana mu buryo bwagutse, gukora no gutinyura bagenzi banjye b'abakobwa.'

    Imyaka itanu irashize yakiriye agakiza

    Magal yavuze ko kuva yaha ubuzima Kristo 'numva muri njye mbohotse, kandi nishimye'. Yavuze ko atiyumvisha ubuzima bwa mbere y'uko yiyegurira Imana, kuko kuva yatangiye urugendo rwo gukorera Kristo ari bwo yabayeho ubuzima bwuzuye.

    Uyu mukobwa yavuze ko 'ndi umuntu wishimye cyane, mfite amahoro, ndatekereza ngahanga ibishya, kandi ndatekereje'.

    Yavuze ko kwakira Kristu rimwe na rimwe bijyanye no guhura n'ibigeragezo, bya bamwe na bamwe batiyumvisha 'ko wamaze guhinduka'.

    Magaly Pearl avuga 'n'iyo ibigeragezo bije uba ufite amahoro ya Kristu, ntabwo ari ibintu biguhangayikisha'. Ati 'Uba wumva ni ibintu nyine biri kuba ufite amahoro y'Imana, kandi ni ibintu bizatamara kabiri'.

    Uyu mukobwa yavuze ko kwakira Imana ari kimwe mu byemezo byiza yafashe mu buzima bwe, kizakurikirwa n'icyemezo cya kabiri cy'umuntu 'tuzabana ubuziraherezo'.

    Yavuze ko kuva yakwakira agakiza, hari abantu 'tutakiri inshuti ariko nanone ntabwo turi abanzi'. Ati 'Buriya abantu muba inshuti kubera ko muhuje inyungu, ariko iyo inyungu zihindutse, akenshi nanone abantu barahinduka. Navuga ko hari abantu tutakivugana, ariko nanone mfite inshuti nziza Imana yampaye, nazo nishimiye kandi duhuje.'

    Magaly Pearl yavuze ko muri izi nshuti afite, harimo abakiriye Kristu nyuma yo kubaganiriza akababwira inkuru nziza n'amahoro afite mu mutima. Ariko kandi hari n'abandi 'Imana yiyeretse mu buryo bwayo barayakira'. 

    Kanda hano urebe urubuga rwa Magaly Ingabire

     

    Magaly Pearl yatangaje ko yinjiye mu bushabitsi bw'ibirungo by'ubwiza ashyira ku isoko 'Brand' ye yise 'Magaly Cosmetics'


    Magaly Pearl yavuze ko mu 2017 ari bwo yagiye iyerekwa ryo kwinjira mu bushabitsi, ariko abona igihe kitari cyagera kuri we 

    Magaly Pearl yavuze ko nyuma y'imyaka itanu ishize yakiriye agakiza, yagiye ahura n'abantu bamucaga intege, ariko kandi hari inshuti ze zakiriye agakiza

     

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'HOLD ME' YA MAGARLY PEARL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138093/magaly-pearl-yahishuye-iyerekwa-yagize-ryasubije-inzozi-yagize-mu-2017-amafoto-138093.html

  • Tumaini Byinshi yahuje imbaraga na Aime Frank… – #rwanda #RwOT

    “Humura” ni indirimbo yanditswe mu mwaka wa 2019. Amajwi yayo (Audio) yakozwe na Dayton pro, naho amashusho (Video) akorwa na 1SHOT ya Licky Licky. Baririmbamo ko Umwami Imana ahindura amateka akayagira meza, ndetse bakaba ari abagabo bo kubihamya.

    Ni indirimbo irimo amagambo y'ubuhamya n'ihumure inibutsa abantu ko niba baravutse ubwa kabiri, ubuzima bwabo bakabuha Imana ntibazaterwe ubwoba n’ibihe kuko ubarimo arusho byose imbaraga kandi ni nawe ubihindura nk’uko bitangazwa n’aba baramyi.

    Tumaini yabwiye inyaRwanda ko nubwo yari maze igihe adashyira hanze indirimbo nshya ariko “ni uburyo bwiza bwo gutegura no kubisengera”. Avuga ko umushinga w’iyi ndirimbo “Humura” umaze hafi amezi atatu awutegura kandi “turashima Imana ko byose byagenze neza”. 

    Yunzemo ati “Dukomeje gushima Imana ko ikomeje kudukoresha dufite indirimbo nyinshi kandi nziza turi gutegura twizeye ko zizahembura imitima. Dufite ibikorwa byinshi Yesu aduhagurukije gukora turabibagezaho vuba mudukurikire kuri platforms zacu bizabageraho mu buryo bworoshye”.

    Tumaini Byinshi na Aime Frank bombi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tumaini akunzwe mu ndirimbo yise “Abafite Ikimenyetso” yarebwe n’abarenga Miliyoni 5. Aime Frank nawe si agafu k’imvugwarimwe mu muziki kuko indirimbo ye “Ubuhamya” imaze kurebwa na Miliyoni 1.6.

    Tumaini Byinshi na Aime Frank baririmbye ko ari abagabo bo guhamya ko Imana ihindura amateka

    Tumaini Byinshi yateguje izindi ndirimbo zinyuranye nyuma yo gukorana indirimbo na Aime Frank

    REBA INDIRIMBO “HUMURA” YA TUMAINI BYINSHI FT AIME FRANK

    REB INDIRIMBO “BFITE IKIMENYETSO” YA TUMAINI BYINSHI 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135953/tumaini-byinshi-yahuje-imbaraga-na-aime-frank-baratira-amahanga-imana-ihindura-amateka-vid-135953.html