Tag: Comedie

  • Pastor P yazanye na Mama we abazwa umunsi w’… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ku wa 08 Gashyantare 2024 mu ihema rya Camp Kigali habereye igitaramo cy'urwenya cya Gen Z Comedy Show gitegurwa n'umunyarwenya Fally Merci.

    Ni igitaramo cyabereye mu ihema rinini, cyavanwe mu ihema rito gisanzwe kiberamo. Kuri iyi nshuro cyabereye mu ihema ryakira abantu basaga ibihumbi bibiri.

    Cyatangiye kare ugereranyishe n'igihe gisanzwe gitangirira. Kuri uyu mugoroba cyatangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice, ibintu byatumye kirangira ku isaha ya saa yine n'iminota mirongo itatu.

    Iki gitaramo cyaranzwe n'urwenya nk'ibisanzwe binyuze mu basore biganjemo abato. Abanyarwenya barimo Admin Seka, Dudu, Kepa Nyirudushya, Benitha Mahrez, Clement Inkirigito, Umushumba, Tizzy n'abandi batanze ibyishimo bisendereye.

    Umusore muto witwa Kepa Nyirudushya ni umwe mu bateye urwenya bashimisha benshi binyuze mu nkuru yateraga zishingiye ku iyobokamana. Yateye urwenya ku buryo igitaramo cya Gen Z cyari cyabanje, yahawe amafaranga ndetse ko no kuri iyi nshuro bagomba kuyamuha cyane ko mu gitabo cya Bibiliya hari umurongo uvuga ko uko byagenze ubushize ari nako bigomba kwisubiramo. Ibintu byasekeje imbaga.

    Nubwo abantu basekaga, ntibatangaga amafaranga nk'uko yabishakaga. Byatumye yifashisha umurongo wo muri Bibiliya, uvuga ko utagomba kwinangira umutima mu gihe hari icyo wumva ushaka gukora. 

    Yavugaga ko niba umutima ukubwira kumuha amafaranga, ugomba kubikora ukareka kwinangira umutima. Uyu musore yatangiye guhabwa amafaranga birangira asabwe na nimero ya telefoei kugira ngo ahabwe andi.

    Undi munyarwenya wasekeje benshi ni Dudu. Uyu musore yakomoje ku ntambara y'amagambo imaze iminsi ivugwa hagati ya The Ben na Bruce Melodie aho yavuze ko we na Mama we baherutse kureba Rwanda Day hanyuma Bruce Melodie agatanga ikiganiro. 

    Yavuze ko mama we yahise amubaza niba na The Ben yaratanze ikiganiro undi akamubwira ko atari butange ikiganiro. Mama wa Dudu yahise avuga ko ubwo Bruce Melodie atsinze The Ben.

    Pastor P niwe wari umutumirwa muri iki gitaramo mu gace kiswe Meet me tonight!

    Ndanga Bugingo Patrick wamamaye nka Pastor P yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'umubyeyi we [Mama] anavuga ko yagize uruhare runini kugira ngo abe umunyamuziki cyane ko Papa we atabimwemereraga, byasabaga ko nyina amuhisha igihe cyo kubyiga.

    Pastor P yavuze ko yatangiye urugendo rwa muzika muri 2005 ndetse ko Alex Muyoboke ari mu bantu bamwishyuriye igihangano mbere y'abandi mu ruganda rwa muzika. Ni mu ndirimbo 'Sinari nkuzi' ya The Ben na Tom Close.

    Yavuze ko nta gihembo agira kuva yatangira gukora indirimbo ariko nanone atigeze akora agamije guhabwa igihembo. Ati 'Nta gihembo ndahabwa kuva natangira umuziki, ni byiza kuko sinigeze nkora ngamije guhembwa. Abantu nabo bakora bagamije ibihembo, ni byiza ariko njyewe siko nkora, ni nayo mpamvu ntacitse intege”.

    Pastor P yavuze ko umuhanzi utarigeze amugora ari Nyakwigendera Jay Polly kuko yari afite ubushobozi bo gukora indirimbo mu minota mirongo ine ikaba irarangiye.

    Kuri Jay Polly yagize ati 'Jay Polly niwe muhanzi utarigeze angora muri studio, yari umuhanga ku rwego rudasanzwe. Ndibuka indirimbo 'Mu gihirahiro' yayikoze mu minota 40 iba irarangiye.

    Yajyaga aza kuri studio atari umuhanzi ahubwo aherekeje undi muhanzi ntibuka neza, umunsi umwe arambwira ngo uzampe iminota mike nanjye ndi umuhanzi. Naramubwiye ngo aze umunsi umwe, mu minota 40 indirimbo 'Mu gihirahiro' twari twayirangije. Jay ntiyari asanzwe, Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira'.

    Alex Muyoboke uri mu bahaye akazi Pastor P bwa mbere mu myidagaduro nyarwanda, yamubajije impamvu atarashaka kandi urugando rwe rwose rwarashatse.

    Pastor P yagize ati 'Sinzi niba hari imyaka yagenwe yo kurongoreraho, sinzi niba hari ibigenderwaho kugira ngo umuntu ashake, ariko ibyo byose nimbimenya nzarongora'. Yavuze ko azakora ubukwe niyumva igihe cyageze.


    Pastor P yazanye na mama we mu gitaramo cya Gen Z Comedy



    Umushumba [Weko Weko] ntajya yiburira mu gutera urwenya ndetse aba ategerejwe na benshi


    Clement Inkirigito yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo 'Ikirenge'



    Tizzy yasekeje benshi muri Gen Z Comedy


    Clapton Kibonge yitabiriye Gen Z Comedy Show y’abanyarwenya b’ikiragano gishya


    Abantu basetse baratembagara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/139518/pastor-p-yazanye-na-mama-we-abazwa-umunsi-wubukwe-uko-byari-byifashe-mu-rwenya-rwa-gen-z-c-139518.html

  • MU MAFOTO: Reba ibyamamare byitabiriye Iwacu… – #rwanda #RwOT

    Iwacu Comedy Show yabaye mu ijoro ryo kuwa 03 Ukuboza 2023, yitabiriwe n'abantu b'ingeri zose by'umwihariko ibyamamare binyuranye muri sinema na muzika nyarwanda.

    I Kigali, ibirori by'abanyarwenya bimaze kuba bimwe mu birori nyarwanda byitabirwa ku rwego rwo hejuru, bitandukanye n'uko byahoze bifatwa mu mitwe y'abanyarwanda.

    'Iwacu Comedy Show' yitabiriwe n'abanyarwenya bakomeye barimo Clapton Kibonge, Dogiteri Nsabi, Killaman, Taikuni Ndahiro, Joshua Comedian, Bigomba Guhinduka, n'abandi.

    Mu byamamare bikomeye byanatunguranye, harimo Alex Muyoboke, Victor Rukotana, abakinnyi ba filime bakunzwe hano mu Rwanda nka Bamenya, Prince, Linda, Nyambo n'abandi benshi.

     

    Bamenye yahageze ibirori bigeze kure, ahita yifashishwa n’umunyarwenya Taikuni wari uri ku rubyiniro

    Linda cyangwa Keza, nawe yitabiriye Iwacu Comedy Show, ndetse yagiye asabwa guhaguruka agasuhuza abantu

    Clapton Kibonge, umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukomeye mu Rwanda niwe wari uyoboye iki gitaramo 

    Fally Merci uhagarariye Gen-Z Comedy nawe yari ahari

    Ibyishimo byari byose ku byamamare byitabiriye iki gitaramo cy’urwenya

    Umunyamakuru Djihad yasabwe guhaguruka abanza kubyanga ariko yemerewe amadorari 100 ahagurukana akanyamuneza

    Nyambo, umaze kugera kure muri sinema nyarwanda nawe yari ahari

    Abagize itsinda rya Bigomba Guhinduka, bibasiriwe muri iki gitaramo 

    Alex Muyoboke yashimiwe cyane ku bwo kwitabira Iwacu Comedy Show

    Prince, ukunzwe cyane muri Bamenye series 

    Yari yaserukanye n’ikizungerezi bakinana muri Bamenya

    Mitsutsu, umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi

    Victor Rukotana yari yizihiwe cyane 

    Dogoteri Nsabi na Killaman batembagaje imbaga yari yitabiriye

    Breezy ukina muri Depression series

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137230/mu-mafoto-reba-ibyamamare-byitabiriye-iwacu-comedy-show-yatanze-ibyishimo-bisendereye-137230.html

  • Bamwe bahiye abandi batahana ipinda! Iwacu Co… – #rwanda #RwOT

    Ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, ryari ijoro ridasanzwe ku bakunzi b'urwenya i Kigali. Abanyarwenya batandukanye, barimo abamaze kwandika izina n'abakizamuka ndetse n'abaririmbyi bafashije abanya-Kigali gutangira neza Ukuboza, binyuze mu isekarusange rya 'Iwacu Comedy Show' ryabaga ku nshuro yaryo ya kane.

    Isaha yari iteganijwe iki gitaramo cyagombaga gutangiriraho, yageze salle yambaye ubusa, ariko uko amasaha yagendaga yicuma , abantu bagendaga bahagera.

    Ku isaha y'i Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, nibwo igitaramo  nyirizina cyasaga nk'igitangiye, aho ku ikubitiro hakiriwe umusore uririmba 'Karaoke,' maze akaririmba indirimbo zinyuranye z'abahanzi b'abanyamahanga, kugeza ubwo avuye ku rubyiniro bikagorana kumukomera amashyi.

    Nyuma ye, hakurikiyeho umunyarwenya ukizamuka witwa Iradukanda, maze amara iminota mike ku rubyiniro. Haje kwakirwa umunyarwenya wo muri Gen Z Comedy uzwi nka No Stress Deo. Uyu, yasekeje abantu yifashishije inzenya zitandukanye, akurikirwa n'uwitwa Isaka. Abo banyarwenya bose babanje ku rubyiniro ntibabashije gusetsa abari bateraniye aho ku kigero gikwiye, kuko nk'uko byagaragara abantu bari bakonje ubona guseka bigoye cyane.

    Umunyarwenya Clapton Kibonke wanafatanije na Zuby Comedy kuyobora iki gitaramo, yaje ku rubyiniro mu cyiciro cya kabiri asetsa abari aho imbavu zenda kuvamo, aho yibasiriye cyane abishyuye benshi bari bicaye ku meza yaguzwe 200,000 Frw.

    Mu nzenya Clapton yifashishije, harimo ukuntu yariye amafaranga itsinda rya 'Bigomba Guhinduka' rigizwe n'abanyarwenya babiri; Etienne na Japhet none ubu bakaba basa n'abatandukanye.

    Clapton kandi nawe ubwe yagiye yitangaho urugero mu rwego rwo gusetsa abantu, avuga ukuntu hari ibintu byinshi birimo gutanga amaraso no guterura ibiremereye kubera ibiro bye bicye.

    Hari aho yagize ati 'Ibaze umugabo ufite umugore n'abana babiri ariko urwana no kugeza ibiro 50! Nubwo ntatanga amaraso kuko nanjye ntayo ngira, ariko kwa muganga ntibashobora kubura umutsi kuko imitsi yanjye ihora ireze.'

    Amaze gutembagaza abari aho, Clapton yahise yakira umuramyi Soma Fred waririmbye indirimbo aherutse gukorana na Bosco Nshuti bise 'Ndamushima.' Fred akiri ku rubyiniro, yasabye imbaga yari iteraniye aho gukunda abahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana kimwe n'uko bakunda abanyarwenya ndetse n'abandi bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe.

    Clapton yagarutse gusetsa abantu ari nako akomeza kuzenguruka mu byamamare n'abaterankunga bari aho, aho yagendaga abasaba guhaguruka bagasuhuza abari aho.

    Nyuma, haje kwakirwa umunyarwenya wamenyekanye nka Isekere Nawe, maze atangira yibasira Dj kuko yamusabye igisirimba akabanza kukibura. Aho igisirimba kibonekeye, uyu munyarwenya yahagurukije umwe mu baterankunga bari bicaye imbere maze aramusirimbisha karahava.

    Isekere Nawe yakurikiwe n'umunyarwenya mugufi witwa Abijuru Lucien waturutse i Nyaruguru, atera urwenya maze abantu baramwishimira, aza kuvuga ko urwenya agezeho rusaba ko aba afite inote ya bitanu. Ati: 'Ntawe ufite inoti ya bibiri cyangwa bitanu ngo mbereke utwo nikorera?'

    Ubwo abarimo Fally Merci n'abandi bose bagiye bamuha amafaranga, nawe agakomeza avuga ko byaba byiza izo noti zikomeje kwiyongera.

    Lucien yakurikiwe na Kandera wamenyekanye muri filime y'uruhererekane itambuka kuri RTV yitwa 'Indoto Series,' maze akora uko ashoboye ngo asetse abantu ariko biranga burundu, birangiye asabye ko bazimya amatara maze abari aho bose bagacana amatoroshi ya telefone zabo kugira ngo yifatire ifoto.

    Mu bandi ikibuga cyanyerereyeho, harimo umunyarwenya Makanika, waje yambaye imyambaro y'abasaza asanzwe amenyerewemo akagerageza gukora uko ashoboye kose akanabyina ariko ntihagire useka.

    Mitsutsu wari utegerezanijwe amatsiko yageze ku rubyiniro abantu bose barahaguruka bamwakirana amashyi menshi cyane, maze aseruka mu myambaro ye yasinze nk'uko bisanzwe, aserukana na bamwe mu bakini asanzwe yifashisha muri 'Comedy' asanzwe atambutsa kuri Youtube maze basetsa abantu karahava.

    Nyuma ya Mitsutsu hajeho umunyarwenya akaba n'umunyamakuru,Taikuni Ndahiro, wasekeje abantu yibasira abanyamakuru byumwihariko abakora mu gisata cy'imikino, yigana ukuntu batereta mu njyana yo kwamamaza umupira n'uko bakora ibindi bintu byose muri iyo njyana maze abantu baraseka imbavu zenda gutakara.

    Taikuni kandi yifashishije Bamenya wari ukihagera ako kanya, amubaza ibibazo nk'umuntu ukora akazi ko kwakira no kwita ku mirambo mu bitaro.

    Samu, umwe mu bagize Zubby Comedy yinjiye maze yakiranwa urugwiro rwinshi, cyane ko yinjiye no mu buryo budasanzwe ateruwe na 'Bouncer' yanibasiye amusaba kumukorera buri kimwe kuko ngo yamwishyuye aye.

    Uyu munyarwenya yaje afatanya na Clapton batera urwenya umwanya munini, bibasira abantu bitewe n'imyanya bari bicayemo bijyanye n'ayo bishyuye, bahagurutsa abantu, abari aho bose ntihagira usigara adasetse.

    Baje kwakira Isekere Nawe (Mushumba) ku rubyiniro, maze aza mu isura y'umushumba yitwaje n'ibitabo ndetse n'agatuti, asoma ijambo ry'Imana risekeje maze ahamya ko ijambo 'kurya abana' atari iry'ubu.

    Uyu musore umenyerewe ku ijambo 'Noneho' risetsa abantu bitewe n'uburyo arivugamo, yasekeje abantu we yiturije maze va ku rubyiniro ashimishije abantu, maze bose bamuherekeresha amashyi.

    Seth wo muri Zubby Comedy niwe wakurikiyeho maze asetsa abari aho yifashishije Papa we, wigeze kwitabira igitaramo cye maze akamuvangira bitewe n'uko yamuvugagaho ibintu bitari byiza kandi ahibereye.

    Abanyarwenya bakomeye, Dr Nsabi na Killer Man nibo basoje iri sekarusange, aho bakinnye urwenya rugaragaza ukuntu Nsabi yatuburiye umusirikare (Killerman) aje kumwivuzaho imvune, maze yamara kumutera ubwoba bikarangira ahakanye ko atari umuganga ahubwo ari 'Umuvumvu.'

    Iki  gitaramo  cyarangiye ahagana saa Tanu z'ijoro, maze abantu bacyitabiriye biganjemo ibyamamare byaturutse mu ngeri zose batahana ibyishimo bidasanzwe.

    Clapton Kibonke niwe wari MC

    Nguko uko Mitsutsu yaserutse ku rubyiniro

    Yaserukanye n’abakinnyi be

    Taikuni ku rubyiniro



    Samu wo muri Zubby Comedy yaserutse atyo

    Ba MC bo muri Iwacu Comedy Show

    Isekere Nawe waserutse gishumba

    Dr Nsabi na Killerman bapfundikiye igitaramo

    Kanda hano urebe amafoto yose yaranze isekarusange rya ”Iwacu Comedy Show Edition 4”

    AMAFOTO: Freddy RWIGEMA – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/137214/bamwe-bahiye-abandi-batahana-ipinda-iwacu-comedy-show-yasize-umugani-amafoto-137214.html

  • Abarimo Doctall Kingsley na Josh2Funny bizihi… – #rwanda #RwOT

    “The Comedy Show Upcoming Diaspora” ni igitaramo Japhet Mazimpaka yateguye nyuma y'ikindi gito yise 'Stupid Experience' yakoze wenyine cyakurikiwe n'ibindi yakoreye hirya no hino muri kaminuza zo mu Rwanda bigamije gufasha abanyarwenya bakiri bato.

    Kuya 29 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali ni bwo habaye igitaramo cy’abanyarwenya biganjemo abanyamahanga, bafatanya n’abanyarwanda kwishima no gusetsa benshi bitabiriye.

    Ni igitaramo cyatangijwe n’abanyarwenya batatu bavuye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare aho Japhet aherutse gukorera igitaramo kiri muri bitatu yakoreye muri Kaminuza zitandukanye.

    Sundiata, umunyarwenya waturutse muri Uganda wari utegerejwe na benshi, yishimiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda atangaza ko byari mu nzozi ze kwagura urwenya rwe.

    Umunyarwenya Sundiata yatangiye urwenya muri 2020

    Yagize ati 'Nageze i Kigali sinabona abazunguzayi nk’abo mbona Kampala hari hatuje cyane ibaze ko numvaga umugabo washwanye n’umugore we i Kanombe kandi ndi Kicukiro, muratangaje cyane.”

    Yakurikiwe n'umunyarwenya Kamirindi Joshua wagarutse ku dushya twaranze ibirori bya Trace Awards, yigana uburyo abagize Kigali Boss Babies bavuze icyongereza.

    Joshua umunyarwenya w’umunyarwanda umenyerewe muri uyu mwuga yatanze ibyishimo

    Babou Joe umwe mu banyarwenya bakunzwe na benshi nawe yanyuze imitima y’abafana be. Babou yagarutse ku bakora ibiganiro kuri YouTube, n’uburyo bahora bafite ibitekerezo kuri buri kintu cyose cyabaye mu Rwanda abishingiraho asetsa abantu.

    Babou yasereje abakobwa ko bagabanyije ingendo zo gusura abahungu bitewe n'inkuru ya Kazungu yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa kwica abakobwa bamusuraga muri Ghetto.

    Iki gitaramo cyakomeje kuryoshywa na Phronesis. Uyu munyarwenya waturutse muri Kenya yasekeje abitabiriye ashimira ibikorwaremezo byo mu Rwanda. Ati: “Mu Rwanda mufite imihanda myiza ni ukuri! iwacu uba uri mu modoka utwaye ukajya kumva ukumva shene ya radiyo irahindutse kubera imihanda mibi.”

    Phronesis ukomoka muri Kenya yavuye ku rubyiniro benshi batabyifuza

    Micheal Sengazi umwe mu banyarwenya bamaze kubaka izina mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda n’u Burundi yitabiriye iki gitaramo cyari ku rwego mpuzamahanga. Uyu munyarwenya waserutse ku rubyiniro yambaye Made in Rwanda, yashimishije benshi.

    Michael Sengazi umunyarwenya ukomoka ku mubyeyi w’umunyarwanda n’umurundi yatembagaje abitabiriye

    MCA Tricky umunyarwenya waturutse mu Kenya yakiriwe ku rubyiniro avuga ko kuba umunyakenya bitamubuza kuba i Nyamirambo iyo yaje mu mujyi wa Kigali. Yasekeje abantu agira ati 'Buriya abakene tuzi kubaho. Iyo ugeze i Kigali ujya kuba i Nyamirambo, niho ubasha kugura umwenda wa caguwa utagukwiye ukajya kuwugabanyisha, gusa ikibazo kibaho ni uko umufuka usanga wimukiye mu mugongo.”

    MCA Tricky ku rubyiniro yatembagaje abantu

    Josh4Funny umunyarwenya w'umunyanijeriya ukomoka mu bwoko bwa 'Igbo' bukunda gucuruza cyane, yatembagaje benshi asobanura uburyo bakunda amafaranga ku buryo bayatakaza ku bifite agaciro gusa.

    Yagize ati 'Buriya twanakugurisha amabuye kandi ukayagura, dukunda amafranga kandi ntitujya tuyatakaza ku bintu bidafite agaciro”. 

    Uyu munyarwenya Josh4Funny yashimiye Japhet watumye ahura n’abanyarwanda ku nshuro ya mbere ndetse amushimira ku ntego agezeho zo gutegura igitaramo kiri ku rwego nk’uru.

    Josh4Funny yakoze ku mitima ya benshi buzura ibyishimo

    Japhet Mazimpaka akaba na nyiri igitaramo wamenyekanye muri Bigomba Guhinduka, yagarutse ku ngendo yakoreye mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Nigeria na Kenya.

    Uyu musore umaze gutera intambwe yo gutegura ibitaramo bizamura n'impano z'abakiri bato mu mwuga w'urwenya, yashimiye benshi bitabiriye bakaza kumushyigikira no kwakira abanyarwenya bagenzi be by'umwihariko abaturutse hanze y'u Rwanda.

    Mazimpaka Japhet ageze ku rwego rwiza mu gutegura ibitaramo

    Yasekeje benshi ubwo yagarukaga ku myitwarire y'abantu bakomoka muri Nigeria n'uburyo bakunda urwenya bidasanzwe. Ati 'Nigeria bakunda Comedy ku buryo bakwakira nk’icyamamare aho waba uvuye hose bagukomera amashyi bakwishimiye”

    Doctall Kingsaly umunyarwenya wamenyekanye ku ijambo 'This life no balance', yasoje igitaramo mu bitwenge byinshi ku bitabiriye.

    “This life no balance” ijambo ryatumye ahinduka ikimenyabose yarisubiyemo kenshi asetsa abantu

    Uyu musore ukomoka muri Nigeria yasekeje abantu ashingiye ku nkuru y'abakobwa banga abasore bakishakira gukunda abagabo bubatse. Yanagarutse ku muco uranga abari baho, abiteramo urwenya.

    Yagize ati 'Muratangaje! Nakunze ukuntu abagore n'abakobwa bo mu Rwanda biyubaha, uramusuhuza akagusubiza, ibaze ko bagira amazina atatu! Nitwa Jennifer, inshuti zanjye zinyita Jenny, ariko ushatse wanyita Precious. This Life no Balance!”.


    U Rwanda rumaze gutera intambwe mu kugira imikoranire n’abanyamahanga


    Ku ikubitiro abanyarwenya batatu bakizamuka bahawe rugari bagaragaza impano zabo


    Umunyarwenya Japhet yashimiwe intambwe agezeho yo kuzamura impano za benshi no gushimisha abanyarwanda


    Nubwo Muyoboke Alex atasetse ariko abanyarwenya bizihiye imbaga yitabiriye


    Ibishimo birahenda ni ko King James yaririmbye! Benshi bishyuye ayabo bajya kwishima binyuze mu rwenya


    Abanyamakuru n’abahanzi ntibatanzwe, bari babukereye mu gitaramo cy’urwenya


    Abanyarwenya batanze ibyishimo bitazibagirana mu mujyi wa Kigali


    The Comedy Show Upcoming Diaspora yasize amateka ku banyarwanda

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YAFATIWE MURI “THE COMEDY SHOW UPCOMING DIASPORA”

    PHOTOGRAPHER: RWIGEMA Freddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135963/doctall-kingsley-na-josh2funny-bizihiye-abanya-kigali-mu-gitaramo-cya-japhet-mazimpaka-ama-135963.html

  • Impinduka mu gitaramo cya Seka Live cyari git… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu basanzwe bategura ibi bitaramo bya Seka Live yabwiye InyaRwanda ko muri uku kwezi k'Ukwakira bahariye mugenzi wabo Japhet Mazimpaka, kuko igitaramo cye n'icyabo byari bihuje itariki byari kuberaho n'aho kubera.

    Japhet azakora igitaramo cye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali-itariki yafashe ihuye n'umunsi Seka Live yari kuberaho.

    Bundandi Nice yabwiye InyaRwanda ati 'Muri uku kwezi ntabwo tuzakora Seka Live, twahariye Japhet natwe bidufasha gufata ikiruhuko no gutegura igitaramo tuzakora mu mpera z'ukwezi kwa cumin a kumwe (Ugushyingo 2023.'

    Akomeza ati 'Urabona ko twari duhuje amatariki y'igihe ibitaramo byari kubera, ni ku wa Gatandatu wa nyuma w'ukwezi, kandi bikabera ahantu hamwe, rero twahisemo kumuharira.'

    Seka Live ya Nzeri 2023 yari rurangiza! Kuko yanyuzemo abanyarwenya bari barangajwe imbere na Anne Kansiime wo muri Uganda, Patrick Rusine, Herve Kimenyi n'abandi.

    'Upcoming Diaspora Comedy Show' ni kimwe mu bitaramo by'urwenya bitegerejwe muri uyu mwaka.

    Ni igitaramo Japhet agiye gukora nyuma yo gusoza urugendo rw'ibitaramo yakoreye muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, kandi bamwe mu banyarwenya bashya bagaragaje impano muri ibi bitaramo yakoze, bazahabwa umwanya wo gutera urwenya muri iki gitaramo azakorera muri Camp Kigali.

    Ni ubwa mbere Japhet agiye gukora igitaramo nk'iki cyagutse ataramira abanya-Kigali, ari wenyine-Ariko azaba ashyigikiwe n'abanyarwenya bo muri Nigeria, u Rwanda ndetse na Uganda.

    Agaragaza ko yateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushyira itafari rye ku rugendo rwa 'Comedy' mu Rwanda.

    Azifashisha abanyarwenya barimo Phronesi, umunyarwenya umaze imyaka myinshi yigaragaza mu bitaramo aho akora ari wenyine ibizwi nka 'Stand up Comedy'.

    Hari kandi Sundiata, umunyarwenya rukumbi ukorera ibitaramo byinshi mu gihugu cya Uganda, akorera mu Mujyi wa Kampala no mu y'indi mijyi y'iki gihugu kiri mu Majyaruguru y'u Rwanda.

    Umunya-Nigera w'umunyarwenya, Josh2funny wamamaye mu irushanwa 'America's Got Talent'. Ni ubwa mbere uyu musore agiye gutaramira i Kigali, nyuma yo kugarukwaho mu binyamakuru Mpuzamahanga ubwo yari yitabiriye irushanwa ry'abanyempano mu muziki n'izindi rizwi nka 'America's Got Talent' ryafashije benshi kumenyekana ku Isi.

    Hari kandi Doctall Kingsley, umunyarwenya wigaragaza buri gihe mu isuti y’ibara ry’umutuku, udatana na karuvati n’akagofero gahora mu mutwe, ukora urwenya rwe yisunze inshuti nyinshi ziba zimugaragiye, kandi akisanisha n'ibigezweho.

    Abanyarwenya barimo Babu Joe, Michael Sengazi ndetse na Joshua n'abo bategerejwe muri iki gitaramo.


    Anne Kansiime yasigiye ibyishimo abanya-Kigali n'abandi yataramiye ku wa 24 Nzeri 2023


    Nkusi Arthur agaragaza ko uko bucyeye n'uko bwije bishimira intera ibi bitaramo bigeraho mu bwitabire


    Japhet Mazimpaka aritegura gukora igitaramo cye cya mbere muri Kigali, ku wa 29 Ukwakira 2023

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135225/impinduka-mu-gitaramo-cya-seka-live-cyari-gitegerejwe-135225.html

  • Hahindutse akagoroba kibyamamare! Urwenya rw… – #rwanda #RwOT

    Ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abanyamategeko, abahanzi, abakina sinema n'abandi batandukanye bamaze kubigira umuco ko umugoroba wo guseka iyo ugeze bigira mu gitaramo cy’urwenga bataha imbavu zibarya kubera guseka.

     

    Ndaruhutse Merci uzwi nka Fally Merci asa nk'uwatsinze igitego kuko biragora kumvisha abo muhuriye mu ruganda rw'imyidagaduro ko bakabaye bashyigikira igitekerezo mu ntangiriro. Buri wa Kane iyo hari igitaramo ntabwo wahabura abafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ariko rero hari abahora baza kenshi gashoboka nka Clapton Kibonke, Rocky Kimomo, Bamenya, Nyambo Jessica, Killerman, Patyno, Rumaga, abazwi ku mbuga nkoranyamba nka No Brainer, Ntama w'Imana, Karangwa Sewase, Kemnique Urinde wiyemera, abashoramari batandukanye, umunyamategeko Muramira Innocent yunganira Royal FM, ambasade ya Uganda mu Rwanda, abanyamakuru b'imyidagaduro n'abandi baba buri munsi mu ruganda rw'imyidagaduro.

     

    REBA AMAFOTO Y'IBYAMAMARE BYARI MURI GEN-Z COMEDY SHOW YARAYE IBAYE

    Fally Merci ashimirwa kuzana urubuga rwo kwishima

    Gen-Z Comedy Show yabaye ahantu ho kuruhukira

    Abanyarwenya bari gutanga umusanzu ukomeye mu kwirukana agahinda

    Gafotozi Kamanda Promesse yasetse aratembagara

    Biragoye ko waza ugataha udatandukanyije amenyo

    Umunyarwenya Freddy Rufendeke uba muri Giti Business Group aba ahari yasetse yatembagaye

    Abanyempano bahawe aho berekanira impano

    Umugoroba wo kwivura Stress abantu baba biriwemo 

    Umunyamakuru wa ISIBO TV, Babu Rugemana Amen

    Kivumbi King yari yitabiriye

    Clapton Kibonke, Agapeti Gakonje

    Kivumbi King yari yizihiwe, Kapo Billy wahoze ari manager wa Kenny Sol yari yasetse

    Ariel Wayz, Clapton Kibonke, Agapeti Gakonje kuri Twittter(X)

    Ibyamamare baba bicaye imbere ngo badacikwa n’urwenya

    Gabiro The Guitar yari yishimye

    Uyu munyarwenya ari kwitwara neza. Mu myaka iri imbere azaba aca ibintu 

    Abanyarwenya batuma abitabiriye batarangara

    Intebe z’imbere ziba ziriho ibyamamare dore ko banabatera urwenya bakoresheje amazina yabo

    Buri wese araseka

    Umunyamakuru Khamis Sango wa Radio&Tv10

    Kapo Billy wahoze ari Manager wa Kenny Sol

    Kamarade umenyerewe mu biganiro bya YouTube aho agaruka ku nkuru zicaracara

    Gad utunganya indirimbo na Junior Rumaga bari bitabiriye

    Ngabo Roben ukorera Rayon Sports mu gashami gashinzwe itumanaho n’imyeshamakuru, Khamis Sango wa Radio&TV10 na Kapo Billy 

    Guseka byabaye umuco

    Kivumbi King, Fally Merci bari basetse batembagaye

    Darest ari mu bitabira ibi bitaramo

    Umunyamakuru ubifatanya no gufasha abahanzi Leandre aba yasetse yatembagaye

    Umunyamakuru Yvan Kubwimana wa Isango Star ari kumwe na Sibo Orgene bakorana

    Nyambo Jessica ukina filimi aba yaje kuruhuka mu mutwe

    Zaba Missed Call yari yasetse byamurenze

    Dj Sonia wa KC2 guhisha amenyo byamunaniye

    Pattyno aba yaje kwisekera

    Pattyno abanyarwenya bakizamuka bamwifotorezaho

    Muhinde yahiriwe n’urwenya. Icyo avuze cyose baraseka

    Urwenya arushingira ku bantu abona imbere ye kandi biramukorera

    Urwenya rw’amazirantoki rwamwubakiye izina

    Amaraso mashya mu rwenya kandi atanga icyizere

    Umuhanzi ukizamuka Malani Manzi, afite indirimbo nshya yitwa Nuyu yashoyeho asaga miliyoni 7 Frw 

    AMAFOTO: Freddy Rwigema

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134159/hahindutse-akagoroba-kibyamamare-urwenya-rwabaye-wa-mwana-wanzwe-agakura-amafoto-134159.html