Category: Ubukungu

  • MTN Rwandacell yagize Umuyobozi Mushya ushinzwe Imari

    MTN Rwandacell yagize Umuyobozi Mushya ushinzwe Imari

    MTN Rwandacell Plc yatangaje ko yagennye John Bugunya ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari (Chief Financial Officer – CFO), aho yatangiye inshingano ze guhera ku wa 9 Nyakanga 2026.

    Ibi byatangajwe mu butumwa bwohererejwe abanyamigabane b’ikigo, bugaragaza ko iri genwa ryamenyeshejwe isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange) ku wa 9 Nyakanga 2026.

    Mu butumwa bwoherejwe n’Ikigo BK Capital Ltd gishinzwe serivisi z’abanyamigabane, bwavugaga ko MTN Rwandacell yifuje kumenyesha abanyamigabane bayo ko John Bugunya ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, asimbuye uwari usanzwe kuri uwo mwanya.

    Umwanya wa Chief Financial Officer (CFO) ni umwe mu myanya y’ingenzi mu buyobozi bw’ibigo, kuko nyirawo aba ashinzwe igenamigambi ry’imari, igenzura ry’ikoreshwa ry’umutungo, gutegura raporo z’imari no gufasha ubuyobozi gufata ibyemezo bishingiye ku mibare n’imiterere y’ubukungu bw’ikigo.

    MTN yavuze ko aya makuru yamaze gushyikirizwa isoko ry’imari nk’uko amategeko agenga ibigo byanditse ku Rwanda Stock Exchange abiteganya, mu rwego rwo gukomeza guha abanyamigabane n’abashoramari amakuru ku gihe.

    Mu butumwa bwoherejwe abanyamigabane, MTN yanabamenyesheje ko ushaka ibisobanuro birambuye ashobora kureba itangazo ryose ryashyizwe ahagaragara ku wa 9 Nyakanga 2026, cyangwa akavugana n’itsinda rishinzwe umubano n’abashoramari (Investor Relations).

    Iri genwa rije mu gihe MTN Rwandacell ikomeje gushyira imbaraga mu kunoza imiyoborere no gukomeza guteza imbere ibikorwa byayo mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga mu Rwanda.